Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Werurwe 2014

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | ICYO IMANA YAGUKOREYE

Ntucikwe!

Ntucikwe!

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yasabye abigishwa be b’indahemuka kujya bizihiza umunsi mukuru wo kwibuka igitambo cye. Yatangije icyo abantu bise Ifunguro rya Nyuma cyangwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, akoresheje umugati udasembuwe na divayi itukura byari imbere yabo. Yarababwiye ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—Luka 22:19.

Buri mwaka, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi baraterana, bakizihiza uwo munsi w’urupfu rwa Yesu. Urwibutso rw’umwaka wa 2014 ruzaba kuwa Mbere tariki ya 14 Mata, izuba rirenze.

Twishimiye kugutumirira kuzaza muri ayo materaniro, ahazatangirwa ibisobanuro birambuye ku birebana n’icyo urupfu rwa Yesu rw’igitambo rusobanura. Kwinjira muri ayo materaniro ni ubuntu, kandi nta maturo yakwa. Umuntu waguhaye iyi gazeti ashobora kukubwira igihe n’aho Urwibutso ruzabera mu gace k’iwanyu. Nanone ushobora kubirebera ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw. Uzandike itariki uwo munsi mukuru uzaberaho, kandi twizeye ko utazabura.

IBINDI WAMENYA

ABO TURI BO

Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu

Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miriyoni bateranira hamwe kugira ngo bizihize urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Turagutumiye kugira ngo umenye icyo uwo munsi mukuru w’ingenzi ukumariye.