Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Ukwakira 2013

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | NI UBUHE BUTUMWA BUKUBIYE MURI BIBILIYA?

“Twabonye Mesiya”!

“Twabonye Mesiya”!

Nyuma y’imyaka igera kuri 400 igitabo cya nyuma cyo mu Byanditswe by’Igiheburayo cyanditswe, ubuhanuzi bwa Mika buvuga ko Mesiya, ari we Yesu, yari kuzavukira i Betelehemu bwarasohoye. Imyaka igera kuri 30 nyuma yaho, ni ukuvuga mu mwaka wa 29, igice cya mbere cy’ubuhanuzi bwa Daniyeli kivuga ibirebana no kuza kwa Mesiya cyarasohoye. Yesu yarabatijwe kandi Imana imusukaho umwuka wera. Icyo gihe ni bwo hari habonetse Urubyaro cyangwa Mesiya wari umaze igihe kirekire ategerejwe.

Yesu yahise atangira umurimo we wo ‘gutangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana’ (Luka 8:1). Nk’uko byari byarahanuwe, Yesu yagaragaje ko yari umuntu w’umugwaneza, witonda kandi wita ku bandi abivanye ku mutima. Inyigisho ze zarangwaga n’urukundo kandi zari ingirakamaro. Yakijije abantu “ubumuga bw’uburyo bwose,” agaragaza ko Imana yari kumwe na we (Matayo 4:23). Abantu b’ingeri zose basanze Yesu, hanyuma bo ubwabo baravuga bati “twabonye Mesiya.”—Yohana 1:41.

Yesu yahanuye ko mbere y’uko Ubwami bwe butangira gutegeka mu buryo busesuye, ku isi hari kuzabaho intambara, imitingito n’ibindi bibazo byinshi. Ni yo mpamvu yagiriye abantu bose inama yo ‘gukomeza kuba maso.’—Mariko 13:37.

Yesu yari atunganye kandi yakomeje kumvira Imana, nubwo amaherezo abanzi be bamwishe. Ku bw’ibyo, urupfu rwe rwatubereye igitambo cy’incungu gitunganye, kizaduhesha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka muri paradizo Adamu na Eva batakaje.

Igihe Yesu yapfaga maze akazuka ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, yashohoje ubuhanuzi buvuga ko yari kuzazuka nyuma y’iminsi itatu. Amaze kuzuka yabonekeye abigishwa be barenga 500. Mbere yuko ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be inshingano yo gusanga ‘abantu bo mu mahanga yose,’ bakabagezaho ubutumwa bwiza buvuga ibirebana na we n’Ubwami bwe (Matayo 28:19). Bashohoje iyo nshingano mu rugero rungana iki?

​—Bivugwa muri Matayo, Mariko, Luka, Yohana, 1 Abakorinto.