Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Nyakanga 2013

Ese wagirira icyizere idini ryishakira amafaranga?

Ese wagirira icyizere idini ryishakira amafaranga?

Estelle * ufite abana barindwi, yakundaga kujya gusenga. Yaravuze ati “nabwiye umuvugabutumwa wo mu idini ryacu ko nifuza kwiga Bibiliya.” Icyakora uwo muvugabutumwa ntiyigeze yemera kumwigisha Bibiliya. Amaherezo Estelle yaretse kujya gusenga. Yakomeje agira ati “abayobozi b’idini ryanjye baranyandikiye, bambwira ko n’iyo nareka kujya gusenga ariko nkajya nohereza amafaranga, nta cyo byari kuba bitwaye. Naratekereje nti ‘burya ntibahangayikishijwe n’uko ntakijya gusenga, ahubwo barishakira amafaranga!’”

Angelina wagiraga ishyaka mu by’idini, yaravuze ati “mu idini ryacu, buri gihe iyo amateraniro yabaga yabaye batambagizaga akebo incuro eshatu, kandi buri gihe twabaga twitezweho kugira icyo dutanga. Bahoraga badusaba amafaranga. Naravuze nti ‘aba bantu nta mwuka w’Imana bagira!’”

Ese amadini yo mu gace k’iwanyu ahatira abayoboke bayo gutanga amafaranga mu buryo bweruye cyangwa bufifitse? Ese Bibiliya ishyigikira ubwo buryo bwo gushakisha amafaranga?

ICYO BIBILIYA YIGISHA

Yesu ni we watangije idini rya gikristo, kandi yaravuze ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8). Ubutumwa bwo muri Bibiliya ntiwabugura amafaranga, kandi bwagombye kugera ku bantu bose babushaka.

None se Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bavanaga he amafaranga yo kwita ku byo itorero ryabaga rikeneye?

Buri wese yatangaga impano “nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato” (2 Abakorinto 9:7). Intumwa Pawulo yaravuze ati “kuba twarakoraga amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera, ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana” (1 Abatesalonike 2:9). Kugira ngo Pawulo abone ikimutunga mu gihe yabaga atangaza ubutumwa bwiza, yabohaga amahema.—Ibyakozwe 18:2, 3.

BYIFASHE BITE KU BAHAMYA BA YEHOVA?

Ubusanzwe Abahamya ba Yehova bateranira mu mazu adahambaye bita Amazu y’Ubwami. Amafaranga bakoresha ava he? Ntibajya batambagiza amasiniya mu bantu ngo bashyireho amaturo, kandi ntibaboherereza amabahasha yo kubasaba amafaranga. Ahubwo buri muntu wese uha agaciro gahunda z’iby’umwuka, ashobora kugira icyo atanga, akagishyira mu gasanduku kagenewe impano kaba mu Nzu y’Ubwami, kandi akabikora mu ibanga.

Amafaranga akoreshwa mu madini yagombye kuva he?

Birumvikana ko gucapa iyi gazeti no kuyikwirakwiza bisaba amafaranga. Ariko kandi, ntuzigera ubonamo amagambo yo kwamamaza cyangwa gushishikariza abantu gutanga amafaranga. Icyo twibandaho ni umurimo wo gutangariza abandi ukuri ko muri Bibiliya.

Wowe se ubitekerezaho iki? Ese ubwo buryo bakoresha kugira ngo babone amafaranga buhuje n’ubwo Yesu yavuze, cyangwa ubwo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreshaga?

^ par. 2 Muri izi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.