Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Gicurasi 2013

 Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese dushobora kubabarirwa ibyaha?

Kwemerwa n’Imana ntibigoye

Bibiliya igaragaza ko abantu bose ari abanyabyaha. Twarazwe icyaha n’umuntu wa mbere, ari we Adamu. Ku bw’ibyo, rimwe na rimwe dukora amakosa, maze nyuma yaho tukabyicuza. Umwana w’Imana Yesu Kristo yaradupfiriye kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu. Igitambo cye cy’incungu cyatumye dushobora kubabarirwa. Icyo gitambo ni impano twahawe n’Imana.—Soma mu Baroma 3:23, 24.

Hari abantu bakoze ibyaha bikomeye, bakaba bibaza niba Imana ishobora kubababarira. Igishimishije ni uko Ijambo ry’Imana rigira riti “amaraso y’Umwana wayo Yesu atwezaho icyaha cyose” (1 Yohana 1:7). Iyo twihannye by’ukuri, Yehova atubabarira n’ibyaha bikomeye.—Soma muri Yesaya 1:18.

Twakora iki kugira ngo tubabarirwe?

Niba twifuza ko Yehova Imana atubabarira, tugomba kumumenya, tugasobanukirwa inzira ze, inama atugira n’ibyo adusaba (Yohana 17:3). Yehova ababarira rwose abantu bihana, bakareka imyifatire yabo mibi kandi bakagerageza guhinduka.—Soma mu Byakozwe 3:19.

Kwemerwa n’Imana ntibigoye. Yehova azi intege nke zacu. Ni umugwaneza kandi agira imbabazi. Ese iyo neza ye yuje urukundo, ntiyagombye gutuma wihatira kumenya icyo wakora ngo umushimishe?—Soma muri Zaburi 103:13, 14.

 

IBINDI WAMENYA

Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana

Incungu ni iki? Ni mu buhe buryo ishobora kukugirira akamaro?

UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA

Imana ni nde?

Ese Imana ifite izina? Ese itwitaho?

UMUNARA W’UMURINZI

Ese ukora ibyo Imana ishaka?

Nubwo kumvira Imana ari iby’ingenzi cyane, hari ikindi kintu tugomba gukora kugira ngo tugirane ubucuti na yo.