Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Mata 2013

Yesu ashobora kugufasha kwishimira ubuzima

Yesu ashobora kugufasha kwishimira ubuzima

ESE koko Yesu yari afite ubuzima bushimishije? Yarerewe mu muryango ukennye kandi nta bintu byinshi yari atunze. Mu by’ukuri ‘ntiyagiraga n’aho kurambika umusaya’ (Luka 9:57, 58). Nanone abanzi be baramwanze, baramusebya baza no kumwica.

Ushobora kwibaza uti “none se koko ubwo buzima burashimishije?” Icyakora hari ibindi bintu byaranze ubuzima bwa Yesu dukwiriye gusuzuma. Reka turebe ibintu bine byaranze imibereho ye.

1. YESU YARI YARIYEMEJE GUKORA IBYO IMANA ISHAKA.

“Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka.”—Yohana 4:34.

Ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga byerekanaga ko yari agamije gukora ibyo Se wo mu ijuru Yehova * ashaka. Yesu yishimiraga cyane gukora ibyo Imana ishaka. Nk’uko byagaragajwe muri uwo murongo w’Ibyanditswe tumaze kuvuga, yabigereranyije n’ibyokurya. Reka turebe icyatumye abigereranya n’ibyokurya.

Ayo magambo Yesu yayavuze bigeze mu ma saa sita (Yohana 4:6). Yari ashonje bitewe n’uko yari yiriwe agenda imisozi y’i Samariya. Ni yo mpamvu abigishwa be bamubwiye bati “Rabi, akira urye” (Yohana 4:31). Yesu yabashubije ko nta nzara yari afite kandi ko yari afite imbaraga kuko yari yakoze umurimo w’Imana. Ese ibyo ntibigaragaza ko yari yishimiye imibereho yari afite?

2. YESU YAKUNDAGA SE CYANE.

“Nkunda Data.”—Yohana 14:31.

Yesu yari afitanye imishyikirano ya bugufi cyane na Se wo mu ijuru. Urukundo rwimbitse yakundaga Imana ni rwo rwatumaga abwira abandi ibyerekeye Se, ni ukuvuga izina rye, umugambi we n’imico ye. Yagaragaje kamere ya Se haba mu magambo, mu bikorwa bye ndetse n’imitekerereze ye, ku buryo iyo dusomye ibyamubayeho tumenya uko Se ateye. Ni yo mpamvu igihe Filipo yabazaga Yesu ati “twereke Data,” Yesu yamushubije ati “uwambonye yabonye na Data.”—Yohana 14:8, 9.

Yesu yakunze Se cyane ku buryo yiyemeje kumwumvira kugeza apfuye (Abafilipi 2:7, 8; 1 Yohana 5:3). Urwo rukundo yakundaga Imana rwatumye yishimira ubuzima.

 3. YESU YAKUNDAGA ABANTU.

“Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze.” —Yohana 15:13.

Ubundi kubera ko tudatunganye, nta cyizere cy’igihe kizaza twagombye kugira. Bibiliya igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe [Adamu], n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Nta ho twahungira urupfu ari rwo ngaruka z’icyaha.—Abaroma 6:23.

Igishimishije ni uko Yehova yagize icyo akora kugira ngo adukize urupfu. Yemeye ko Yesu, Umwana we utunganye kandi utarigeze akora icyaha ababara kandi agapfa, kugira ngo acungure abantu, abavane mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Yesu yemeye gutanga ubuzima bwe butunganye ku bwacu, abitewe n’uko yakundaga Se n’abantu (Abaroma 5:6-8). Urwo rukundo ruzira ubwikunde rwatumye agira ibyishimo. *

4. YARI AZI KO SE AMUKUNDA KANDI KO AMWEMERA.

“Uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera.”—Matayo 3:17.

Ayo magambo Yehova yayavuze ari mu ijuru igihe Yesu yabatizwaga. Yashakaga kwerekana ko akunda Umwana we Yesu kandi ko amwemera. Ntibitangaje kuba Yesu yaravuze ati ‘Data arankunda’ (Yohana 10:17). Yesu yagize ubutwari bwo kwihanganira ibitotezo no kurwanywa, bitewe n’uko yari azi ko Se amukunda kandi ko amwemera. Igihe yari hafi gupfa na bwo yakomeje gushikama apfa kigabo (Yohana 10:18). Kuba Yesu yari azi ko Se amukunda kandi ko amwemera, byatumye arushaho kwishimira ubuzima.

Nta gushidikanya ko Yesu yishimiraga ubuzima. Koko rero, dushobora kumwigiraho byinshi ku birebana no kwishimira ubuzima. Ingingo ikurikira igaragaza inama Yesu yagiriye abigishwa be ku birebana n’icyabafasha kugira ibyishimo.

^ par. 6 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.

^ par. 15 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’urupfu rw’incungu rwa Yesu, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.