Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Mata 2013

 BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • IGIHE YAVUKIYE: 1960

  • IGIHUGU: FINILANDE

  • KERA: NARI UMUCURANZI W’INDIRIMBO Z’AKAHEBWE

IBYAMBAYEHO:

Narerewe mu mugi ukennye wa Turku uri ku nkombe z’inyanja. Kubera ko data yari umuhanga mu mukino w’iteramakofe, jye na murumuna wanjye twahise dukunda uwo mukino. Iyo nabaga ndi ku ishuri maze hakagira unyiyenzaho, akenshi nahitaga mukubita. Maze kuba ingimbi, nahise nifatanya n’agatsiko k’insoresore z’abanyarugomo, ibyo bituma ndushaho kwishora mu bikorwa by’urugomo. Naje no kujya mu itsinda ry’abacuranzi b’indirimbo z’akahebwe, ari na bwo nahigiye kuba umucuranzi w’icyamamare w’indirimbo z’injyana ya roke.

Nashatse ingoma, maze nshinga itsinda ry’abaririmbyi. Bidatinze, naje kuba umucuranzi ukomeye w’iryo tsinda. Iyo nabaga ndi kuri podiyumu, naririmbaga meze nk’umusazi. Jye na bagenzi banjye twaramenyekanye cyane kuko twabaga tumeze nk’abasazi kandi dusa n’abanyamahane. Twatangiye gucurangira mu bitaramo birimo abantu benshi cyane. Twasohoye indirimbo nke, kandi iya nyuma yarakunzwe cyane. Mu mpera y’imyaka ya za 80, twerekeje muri Amerika kugira ngo tumenyekanishe itsinda ryacu. Twaririmbiye mu migi ya New York na Los Angeles, tunabonana n’impuguke mu muzika mbere yo gusubira muri Finilande.

Nubwo kuba muri iryo tsinda byanshimishaga, numvaga ntishimiye ubuzima. Nababazwaga n’umwuka wo kurushanwa n’ubugome warangaga abaririmbyi. Imibereho yanjye na yo yari iteye agahinda. Kubera ko numvaga ndi umuntu mubi, natinyaga umuriro utazima. Nasomye ibitabo bitandukanye by’amadini kugira ngo mbone ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe nibazaga. Nanone nasenze Imana kenshi nyisaba kumfasha, nubwo numvaga ko ntashobora kuyishimisha.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Kugira ngo mbone ikintunga nashatse akazi ku biro by’iposita by’iwacu. Umunsi umwe naje kubona ko umwe mu bakozi twakoranaga yari Umuhamya wa Yehova, maze mubaza ibibazo byinshi. Ibisubizo yampaga bishingiye ku Byanditswe kandi byumvikana neza, byatumye nemera ko anyigisha Bibiliya. Hashize ibyumweru bike atangiye kunyigisha, hari abantu  batwemereye kudufasha gusohora indirimbo kandi byashoboraga gutuma alubumu yacu isohokera muri Amerika. Numvaga ayo ari amahirwe adasanzwe nari ngize mu buzima.

Nabwiye wa Muhamya wanyigishaga ko nifuzaga kubanza gusohora indi alubumu, nkabona gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Yanze kumfatira umwanzuro, ahubwo ansaba gusoma amagambo Yesu yavuze muri Matayo 6:24, agira hati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri.” Nkimara gusobanukirwa ayo magambo ya Yesu, naguye mu kantu. Nyuma y’iminsi mike, uwanyigishaga Bibiliya na we yaratunguwe. Namubwiye ko nitandukanyije n’iryo tsinda bitewe n’uko nifuzaga gukurikira Yesu.

Nabonye ko Bibiliya ari nk’indorerwamo yanyerekaga inenge zanjye (Yakobo 1:22-25). Naje kubona ko burya nari umuntu mubi. Nari umwibone kandi ngakunda kurushanwa. Nagiraga imvugo itameshe, nkarwana, nkanywa itabi kandi nari umusinzi. Maze kubona ukuntu imibereho yanjye yari ihabanye cyane n’amahame ya Bibiliya, nagize agahinda kenshi. Icyakora nari niteguye guhinduka.—Abefeso 4:22-24.

“Data wo mu ijuru arangwa n’imbabazi, kandi yifuza komora ibikomere by’abihana bakareka ibyaha bakoze.”

Mu mizo ya mbere, nababajwe cyane n’ibibi nari narakoze. Ariko wa Muhamya wanyigishaga Bibiliya yaramfashije cyane. Yanyeretse icyo Bibiliya ivuga muri Yesaya 1:18, hagira hati “niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura.” Uwo murongo wo muri Bibiliya hamwe n’indi, yanyemeje ko Data wo mu ijuru arangwa n’imbabazi, kandi ko yifuza komora ibikomere by’abihana bakareka ibyaha bakoze.

Maze kumenya Yehova no kumukunda, niyemeje kumwiyegurira (Zaburi 40:8). Nabatijwe mu mwaka wa 1992, mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa St. Petersburg mu Burusiya.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Nungutse incuti nyancuti nyinshi kandi zisenga Yehova. Kuva icyo gihe twatangiye kujya ducuranga indirimbo ziyubashye maze tukishimira iyo mpano ituruka ku Mana (Yakobo 1:17). Impano yihariye nabonye ni umugore wanjye nkunda cyane witwa Kristina. Ni we dusangira akabisi n’agahiye kandi nkamubwira ibyanjye byose.

Ntekereza ko iyo ntaza kuba Umuhamya wa Yehova, mba narapfuye. Kera nahoranaga ibibazo bidashira, ariko ubu mfite ibyishimo kandi numva merewe neza.