Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 Ibibazo by’abasomyi . . .

Kuki hari abantu batizihiza Noheli?

Kuki hari abantu batizihiza Noheli?

Ku isi hose, abantu bagera hafi kuri miriyari ebyiri bizihiza Noheli ku ya 25 Ukuboza, mu gihe abagera kuri miriyoni 200 bizihiza uwo munsi w’ivuka rya Yesu Kristo ku ya 7 Mutarama. Icyakora, hari abantu babarirwa muri za miriyoni batayizihiza. Kubera iki?

Impamvu ya mbere, ni uko bashobora kuba batari mu madini yiyita aya gikristo. Bashobora kuba ari Abayahudi, Abahindu, abayoboke b’idini rya Shinto n’abandi. Abandi bo, urugero nk’abatemera Imana cyangwa abashidikanya ko ibaho, abafata ibintu uko babyumva n’abashingira ukwizera kwabo kuri siyansi, bumva ko inkuru ya Noheli ari impimbano.

Igitangaje ariko, ni uko abantu benshi bizera Yesu batemera imihango ikorwa mu gihe cy’iminsi mikuru yo mu mpera z’umwaka. Babiterwa n’iki? Reka dusuzume nibura impamvu enye batanga.

Iya mbere, ni uko batemera ko Yesu yavutse mu Kuboza cyangwa muri Mutarama. Bibiliya ntivuga itariki nyayo yavutseho. Ahubwo igira iti ‘muri ako karere hari abashumba bararaga hanze barinze imikumbi yabo ijoro ryose. Nuko mu buryo butunguranye umumarayika wa Yehova ahagarara hafi yabo arababwira ati “uyu munsi Umukiza yabavukiye, uwo akaba ari Kristo Umwami.”’—Luka 2:8-11.

Hari ibimenyetso bigaragaza ko Yesu yavutse ahagana mu Kwakira, igihe abashumba bashoboraga kurara hanze bari kumwe n’imikumbi yabo. Mu mezi y’Ukuboza na Mutarama, akarere gakikije Betelehemu kaba gakonje cyane. Muri icyo gihe, baraza imikumbi mu biraro kugira ngo iticwa n’imbeho.

Impamvu ya kabiri, ni uko umunsi umwe rukumbi Yesu yategetse abigishwa be kwizihiza ari urupfu rwe, aho kuba ivuka rye. Ikindi kandi, uwo munsi wagombaga kwizihizwa basangira ifunguro (Luka 22:19, 20). Zirikana kandi ko ivanjiri ya Mariko n’iya Yohana nta cyo zivuga ku ivuka rya Yesu.

Umunsi umwe rukumbi Yesu yategetse abigishwa be kwizihiza ni uw’urupfu rwe, aho kuba uw’ivuka rye

Impamvu ya gatatu, ni uko nta gihamya ishingiye ku mateka igaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bizihizaga ivuka rya Kristo. Ahubwo bizihizaga urwibutso rw’urupfu rwe (1 Abakorinto 11:23-26). Nyuma y’imyaka irenga 300 Yesu avutse, ni bwo amadini yiyita aya gikristo yatangiye kwizihiza Noheli ku mugaragaro, ku itariki ya 25 Ukuboza. Igishishikaje ni uko mu kinyejana cya 17 rwagati, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yasohoye itegeko ribuza abantu kwizihiza Noheli. Urukiko rwo muri leta ya Massachusetts muri Amerika na rwo rwashyizeho itegeko nk’iryo. Byatewe n’iki? Hari igitabo cyagize kiti “nta mpamvu ishingiye kuri Bibiliya cyangwa ku mateka, igaragaza ko Yesu yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza.” Cyunzemo ko Abapuritini bumvaga ko “Noheli ari umunsi mukuru wa gipagani wahawe isura ya gikristo.”—The Battle for Christmas.

Ibyo biratugeza ku mpamvu ya kane, ishingiye ku nkomoko mbi y’uwo munsi ubwawo. Noheli ikomoka muri Roma y’Abapagani, dore ko harangwaga iminsi mikuru yo guhesha icyubahiro imana y’ubuhinzi yitwaga Saturune n’imana y’izuba yitwaga Sol Invictus, cyangwa Mithra. Hari igitabo kivuga ibya Noheli cyanditswe n’abahanga mu by’imibereho y’abantu (Christian Rätsch na Claudia Müller-Ebeling), cyagize kiti “umunsi mukuru wa kera wabaga buri mwaka wo kwizihiza kugaruka kw’izuba, wahinduwe uwo kwizihiza ivuka rya Kristo, nk’uko byagiye bigenda ku migenzo n’imyizerere myinshi ya mbere y’Ubukristo.”—Pagan Christmas.

Ese izo mpamvu uko ari enye ntizigufashije kumenya impamvu Abakristo b’ukuri batizihiza Noheli?