Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Ugushyingo 2015

 UBUBIKO BWACU

“Nta kintu na kimwe cyagombye kubabera inzitizi”

“Nta kintu na kimwe cyagombye kubabera inzitizi”

HARI muri Gicurasi mu mwaka wa 1931. Abantu bari bavuye mu bihugu 23 bazaga bisukiranya ku nzu izwi cyane ikorerwamo ibitaramo y’i Paris yitwa Pleyel. Imodoka nini zitwara abagenzi zarazaga zikageza abantu barimbye imbere y’iyo nzu. Bidatinze iyo nzu mberabyombi yari yuzuye. Abantu bagera hafi ku 3.000 bari baje batazanywe n’igitaramo, ahubwo baje kumva disikuru za Joseph F. Rutherford, icyo gihe wayoboraga umurimo wo kubwiriza. Disikuru ze zishishikaje zasemuwe mu gifaransa, mu kidage no mu gipolonye. Ijwi rinini rya Rutherford ryumvikanaga muri iyo nzu yose.

Iryo koraniro ryabereye i Paris ntiryari kuzigera ryibagirana mu mateka y’umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami mu Bufaransa. Umuvandimwe Rutherford yasabye abari muri iryo koraniro mpuzamahanga, cyane cyane Abakristo bari bakiri bato, ko baba abakoruporuteri cyangwa abapayiniya mu Bufaransa. John Cooke, Umwongereza wari ukiri muto wari waje muri iryo koraniro, ntiyigeze yibagirwa ukuntu Rutherford yavuze mu buryo bushishikaje cyane ati “mwebwe abakiri bato, nta kintu na kimwe cyagombye kubabera inzitizi, ngo kibabuze gutangira umurimo w’ubupayiniya.” *

Uretse John Cooke, waje kuba umumisiyonari, hari n’abandi benshi bitabiriye ubwo butumire (Ibyak 16:9, 10). Koko rero, umubare w’abapayiniya wavuye ku bantu 27 mu mwaka wa 1930 ugera ku bantu 104 mu mwaka wa 1931. Uko kwari ukwiyongera gutangaje mu mwaka umwe gusa. None se ko abenshi muri abo bapayiniya batavugaga igifaransa, bari guhangana bate n’inzitizi zo kutamenya ururimi, ubukene hamwe no kuba kure y’abandi bavandimwe?

UKO BAHANGANYE N’INZITIZI ZO KUTAMENYA URURIMI

Abapayiniya bari baraturutse mu bindi bihugu bifashishaga udukarita two kubwiriza, akaba ari two tubwira abantu ibirebana n’ibyiringiro by’Ubwami. Umuvandimwe wavugaga ikidage wabwirizanyaga ubushizi bw’amanga mu mugi wa Paris, yaravuze ati “twari tuzi ko Imana yacu ikomeye cyane. Iyo twabaga turi mu murimo wo kubwiriza tukumva igitima kidiha, ntibyabaga bitewe n’uko twatinye abantu, ahubwo twabaga dutinya ko dushobora kwibagirwa interuro yabaga yanditse mu gifaransa yasobanuraga ngo ‘Ese wasoma ibyanditse kuri aka gakarita? [Voulez-vous lire cette carte, s’il vous plaît?]’ Twari tuzi neza ko umurimo wacu wari uw’agaciro kenshi.”

Abapayiniya ba kera bakoreshaga amagare na za moto kugira ngo bakwirakwize ubutumwa bwiza mu Bufaransa

Iyo abapayiniya bajyaga kubwiriza mu mazu abamo abantu benshi, akenshi abazamu babangiraga kwinjira. Umunsi umwe, bashiki bacu babiri b’Abongereza bari bazi agafaransa gake cyane bahuye n’umuzamu w’umunyamahane ababaza uwo bari baje kureba. Kugira ngo uwo muntu wari warakaye atuze, umwe muri abo bashiki bacu yabonye akapa kari kamanitse ku muryango. Kari kanditseho amagambo y’igifaransa asobanura ngo “kanda inzogera. [Tournez le bouton.]” Uwo mushiki wacu yatekereje ko iryo ari izina rya nyir’urugo, maze asubizanya akanyamuneza ati “twari tuje kureba  madamu ‘Kanda inzogera.’” Kumenya gutera urwenya byagiye bifasha cyane abo bapayiniya bari abanyamwete.

UBUKENE NO KUBA KURE Y’ABANDI BAVANDIMWE NTIBYIGEZE BIBACA INTEGE

Mu myaka ya 1930, abantu benshi bo mu Bufaransa bari abakene, kandi n’abapayiniya bari baravuye mu bindi bihugu byari uko. Hari mushiki wacu w’Umwongereza witwa Mona Brzoska wavuze ibirebana n’uko we n’undi mupayiniya bakoranaga bari babayeho agira ati “twabaga mu mazu ameze nk’ayo mu giturage, kandi ikibazo gikomeye twari dufite cyari icyo gushyushya mu nzu mu gihe cy’ubukonje. Wasangaga urubura rwuzuye ahantu hose, ku buryo mu gitondo mbere yo gukaraba mu maso, twabanzaga kuruvana ku kintu cyabaga kirimo amazi.” Ese kuba ubuzima butari bworoshye byaciye intege abo bapayiniya? Oya rwose. Umwe muri bo yavuze uko bumvaga bameze agira ati “nta kintu twagiraga, ariko nta n’icyo twari tubuze.”—Mat 6:33.

Abapayiniya b’Abongereza bateranye mu ikoraniro ryabereye i Paris mu mwaka wa 1931

Nanone abo bapayiniya b’intwari bari bahanganye n’ikibazo cyo kuba kure y’abandi bavandimwe. Mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, ababwiriza b’Ubwami bo mu Bufaransa ntibarengaga 700, kandi abenshi muri bo babaga mu turere dutandukanye two muri icyo gihugu. Ni iki cyafashije abo bapayiniya kwihanganira icyo kibazo? Mona n’undi mupayiniya babanaga bahuye n’icyo kibazo. Mona yaravuze ati ‘kugira ngo twe kumva twigunze, buri gihe twigiraga hamwe ibitabo byacu. Kubera ko muri icyo gihe tutagiraga gahunda yo gusubira gusura abashimishijwe cyangwa kwigisha abantu Bibiliya tubasanze mu ngo zabo, nimugoroba twabaga dufite igihe cyo kwandikira imiryango yacu, ndetse n’abandi bapayiniya, tukababwira inkuru z’ibyo twabonye mu murimo, bityo tugaterana inkunga.’—1 Tes 5:11.

Abo bapayiniya bigomwaga cyane, bakomeje kurangwa n’icyizere nubwo bari bahanganye n’inzitizi zitoroshye. Ibyo bigaragazwa n’amabaruwa bagiye bohereza ku biro by’ishami, amwe bakaba barayohereje hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo bakoreye ubupayiniya mu Bufaransa. Mushiki wacu wasutsweho umwuka witwaga Annie Cregeen, wakoranye n’umugabo we ingendo nyinshi mu bice byinshi by’u Bufaransa kuva mu mwaka wa 1931 kugeza mu wa 1935, yaranditse ati “mu buzima bwacu twabonye byinshi kandi twagize ibyishimo bitagereranywa. Twese abapayiniya twari twunze ubumwe cyane. Ni byo intumwa Pawulo yanditse agira ati ‘narateye Apolo aruhira, ariko Imana ni yo yakomeje gukuza.’ Ayo magambo adukora ku mutima twese abashoboye gufasha mu Bufaransa muri iyo myaka ya kera.”—1 Kor 3:6.

Mu by’ukuri, abo bapayiniya ba kera basigiye abifuza kwagura umurimo umurage wo kwihangana no kugira umwete. Ubu mu Bufaransa hari abapayiniya b’igihe cyose bagera ku 14.000. Abenshi bakorera mu matsinda cyangwa amatorero akoresha indimi z’amahanga. * Kimwe n’abapayiniya bababanjirije, nta kintu na kimwe bemera ko kibabera inzitizi.—Byavuye mu Bubiko bwacu mu Bufaransa.

^ par. 4 Ku birebana no kubwiriza Abanyapolonye bari barimukiye mu Bufaransa, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Yehova yabazanye mu Bufaransa kugira ngo mumenye ukuri,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2015.

^ par. 13 Mu mwaka wa 2014, ibiro by’ishami by’u Bufaransa byitaga ku matorero n’amatsinda 900 bikoresha indimi z’amahanga. Ayo matorero n’amatsinda bifasha abantu bifuza kumenya ukuri bakoresha indimi 70.