Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Ukwakira 2015

“Twongerere ukwizera”

“Twongerere ukwizera”

“Mfasha aho mbuze ukwizera!”MAR 9:24.

INDIRIMBO: 81, 135

1. Ukwizera ni ukw’ingenzi mu rugero rungana iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

WABA warigeze kwibaza uti “ese ndi mu bantu Yehova yifuza kuzarokora umubabaro ukomeye akabinjiza mu isi nshya?” Birumvikana ko kurokoka bisaba ibintu byinshi, ariko icy’ingenzi cyagaragajwe n’intumwa Pawulo. Yaranditse ati “umuntu udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha” (Heb 11:6). Ibyo bishobora gusa n’ibyoroheje, ariko mu by’ukuri ‘ukwizera ntigufitwe n’abantu bose’ (2 Tes 3:2). Iyo mirongo idufasha gusobanukirwa ukuntu kugira ukwizera gukomeye ari iby’ingenzi.

2, 3. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko tugira ukwizera? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

2 Intumwa Petero yavuze iby’ ‘ukwizera kwageragejwe.’ (Soma muri 1 Petero 1:7.) Umubabaro ukomeye uregereje kandi twifuza kuba mu bantu ‘bafite ukwizera kugira ngo tuzarokore ubugingo’ bwacu (Heb 10:39). Ku bw’ibyo tugomba gushyiraho akacu kugira ngo tugire ukwizera gukomeye. Twifuza kuba mu bantu bazagororerwa igihe Yesu Kristo Umwami wacu azahishurwa. Bityo, kimwe n’umuntu winginze Yesu ngo amwongerere ukwizera, natwe dushobora kuvuga tuti “mfasha aho mbuze ukwizera!” (Mar 9:24). Cyangwa tukigana intumwa zavuze ziti “twongerere ukwizera.”Luka 17:5.

3 Muri iki gice turi busuzume ibi bikurikira: twakora iki ngo  tugire ukwizera gukomeye? Twagaragaza dute ko dufite ukwizera? Ni iki kitwizeza ko nidusenga Imana tuyisaba kugira ukwizera gukomeye izadusubiza?

UKWIZERA GUKOMEYE GUSHIMISHA IMANA

4. Ni izihe ngero zishobora gutuma tugira ukwizera gukomeye?

4 Dushobora kuvana amasomo ku bantu benshi bagaragaje ukwizera bavugwa muri Bibiliya, kubera ko “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha” (Rom 15:4). Gusoma inkuru z’abantu nka Aburahamu, Sara, Isaka, Yakobo, Mose, Rahabu, Gideyoni, Baraki n’abandi benshi, bishobora gutuma ukwizera kwacu gukomera (Heb 11:32-35). Nanone gusoma inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu bo muri iki gihe bagaragaje ukwizera gukomeye, bishobora gutuma duhatanira kugira ukwizera gukomeye. *

5. Eliya yagaragaje ate ko yizeraga Yehova mu buryo bwuzuye, kandi se ukwizera kwe kwagombye gutuma twibaza iki?

5 Umwe mu bantu bavugwa muri Bibiliya bagaragaje ukwizera gukomeye ni Eliya. Reka turebe ibintu bitanu bigaragaza ko yiringiraga Yehova mu buryo bwuzuye. (1) Igihe Eliya yabwiraga Umwami Ahabu ko Yehova yari agiye guteza amapfa, yavuganye icyizere ati ‘ndahiye Yehova Imana nzima ko nta kime kizatonda kandi ko nta mvura izagwa kugeza igihe nzabitegekera’ (1 Abami 17:1). (2) Eliya yari yiringiye ko we n’abandi Yehova yari kubaha ibyo bari gukenera mu gihe cy’amapfa (1 Abami 17:4, 5, 13, 14). (3) Yagaragaje ko yiringiraga ko Yehova yashoboraga kuzura umwana wari wapfuye (1 Abami 17:21). (4) Ntiyashidikanyaga ko Yehova yari kohereza umuriro ugakongora igitambo ku musozi wa Karumeli (1 Abami 18:24, 37). (5) Igihe Yehova yari agiye kuvanaho amapfa, na mbere y’uko Eliya abona ikimenyetso kigaragaza ko imvura yari kugwa, yabwiye Ahabu ati “zamuka urye kandi unywe kuko numva ikiriri cy’imvura y’impangukano” (1 Abami 18:41). Ese izo nkuru ntizituma twibaza niba dufite ukwizera gukomeye nk’ukwa Eliya?

NI IKI TWAKORA KUGIRA NGO TUGIRE UKWIZERA GUKOMEYE?

6. Ni iki tugomba gusaba Yehova kugira ngo tugire ukwizera gukomeye?

6 Twe ubwacu ntitwatuma ukwizera kwacu gukomera. Ukwizera ni imwe mu mbuto z’umwuka wera w’Imana (Gal 5:22). Birakwiriye ko dukurikiza inama ya Yesu yo gusenga dusaba umwuka wera, kuko yatwijeje ko Se ‘awuha abawumusaba.’Luka 11:13.

7. Tanga urugero rugaragaza icyo twakora kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye.

7 Iyo tumaze kugira ukwizera gukomeye, tugomba kugusegasira. Ukwizera kwacu twakugereranya n’umuriro. Iyo tukimara gucana umuriro, ushobora kugurumana cyane. Icyakora iyo tutongeyemo inkwi, amaherezo urazima ugahinduka ivu. Ariko iyo dukomeje gushyiramo inkwi ukomeza kwaka. Uko ni na ko bimeze ku birebana n’ukwizera kwacu. Iyo twiga Bibiliya buri munsi, turushaho kuyikunda no gukunda Umwanditsi wayo, kandi bituma ukwizera kwacu kurushaho gukomera.

8. Ni iki cyatuma urushaho kugira ukwizera gukomeye?

8 Ni iki kindi wakora kugira ngo urusheho kugira ukwizera gukomeye? Ntukumve ko ubumenyi wari ufite igihe wabatizwaga  buhagije (Heb 6:1, 2). Jya usuzuma ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwamaze gusohora, kuko bushobora kugufasha. Ushobora nanone kwifashisha Ijambo ry’Imana kugira ngo urebe niba mu by’ukuri ukwizera kwawe gukomeye.Soma muri Yakobo 1:25; 2:24, 26.

9, 10. Ni mu buhe buryo ukwizera kwacu gukomera bitewe (a) n’incuti nziza? (b) amateraniro? (c) n’umurimo wo kubwiriza?

9 Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ko bashoboraga ‘guterana inkunga, buri wese agaterwa inkunga binyuze ku kwizera k’undi’ (Rom 1:12). Ibyo bisobanura iki? Iyo tumaranye igihe n’abavandimwe na bashiki bacu, buri wese ashobora gutuma mugenzi we arushaho kugira ukwizera gukomeye. Ibyo ni ko bigenda cyane cyane iyo ari Abakristo bafite ‘ukwizera kwageragejwe’ (Yak 1:3). Kwifatanya n’incuti mbi byangiza ukwizera kwacu, ariko kwifatanya n’incuti nziza biragukomeza (1 Kor 15:33). Iyo ni imwe mu mpamvu zituma tugirwa inama yo kutirengagiza “guteranira hamwe,” ahubwo tugakomeza ‘guterana inkunga.’ (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Indi mpamvu ni uko inyigisho tubonera mu materaniro zikomeza ukwizera kwacu. Ibyo bihuye n’amagambo ya Pawulo agira ati “kwizera guturuka ku byo umuntu yumvise” (Rom 10:17). Ese tujya mu materaniro buri gihe?

10 Iyo dukora umurimo wo kubwiriza, dukomeza ukwizera kw’abandi kandi n’ukwacu kugakomera. Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, twitoza kwizera Yehova mu buryo bwuzuye no kuvugana ubushizi bw’amanga mu mimerere iyo ari yo yose.Ibyak 4:17-20; 13:46.

11. Ni iki cyatumye Kalebu na Yosuwa bagira ukwizera gukomeye, kandi se twabigana dute?

11 Iyo twiboneye ukuntu Yehova adufasha mu mibereho yacu n’uko asubiza amasengesho yacu, ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Ibyo ni ko byagendekeye Kalebu na Yosuwa. Bagaragaje ko bizeraga Yehova igihe barimo batata Igihugu cy’Isezerano. Icyakora, igihe cyose babonaga ukuntu Yehova yabayoboraga, ukwizera kwabo kwarushagaho gukomera. Ntibitangaje kuba Yosuwa yaravuganye icyizere igihe yabwiraga Abisirayeli ati “nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye.” Nyuma yaho yongeyeho ati “none nimutinye Yehova, mumukorere mu kuri kandi muri indakemwa . . . Ariko jye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova” (Yos 23:14; 24:14, 15). Nidusogongera tukabona ukuntu Yehova ari mwiza, natwe tuzagira ukwizera nk’uko.Zab 34:8.

UKO TWAGARAGAZA UKWIZERA

12. Twagaragaza dute ko dufite ukwizera gukomeye?

12 Twagaragaza dute ko dufite ukwizera gukomeye? Umwigishwa Yakobo yashubije icyo kibazo agira ati “ndakwereka ukwizera kwanjye binyuze ku mirimo yanjye” (Yak 2:18). Ibikorwa byacu bigaragaza ko dufite ukwizera gukomeye. Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe.

Abakora byinshi mu murimo wa Yehova bagaragaza ko bafite ukwizera gukomeye (Reba paragarafu ya 13)

13. Kuki kubwiriza bigaragaza ko dufite ukwizera?

13 Kubwiriza ni uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza ukwizera. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo tubwiriza tuba tugaragaza ko twemera ko iherezo ry’iyi si ‘ritazatinda’ (Hab 2:3). Kugira ngo tumenye niba ukwizera kwacu gukomeye, dushobora kwibaza tuti “mbona ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi mu rugero rungana iki? Ese nkora ibishoboka byose kugira ngo mbwire abandi ibyerekeye  Imana? Ese nshakisha uburyo bwo gukora byinshi mu murimo wa Yehova” (2 Kor 13:5)? Nimucyo tugaragaze ko dufite ukwizera gukomeye ‘twatura,’ ni ukuvuga tubwiriza ubutumwa bwiza kugira ngo bizaduheshe agakiza.Soma mu Baroma 10:10.

14, 15. (a) Twagaragaza dute ko dufite ukwizera? (b) Vuga inkuru y’abantu bagaragaje ukwizera gukomeye.

14 Nanone kandi, dushobora kugaragaza ko dufite ukwizera gukomeye twihanganira ibibazo bya buri munsi. Twaba duhanganye n’uburwayi, gucika intege, kwiheba, ubukene cyangwa se ibindi bibazo, tuba twiringiye ko Yehova n’Umwana we ‘bazadutabara mu gihe gikwiriye’ (Heb 4:16). Tugaragaza ko twizera Yehova iyo tumusenze tumusaba ko adufasha. Yesu yavuze ko dushobora gusaba Yehova akaduha ‘ibyokurya, ahuje n’ibyo dukeneye uyu munsi’ (Luka 11:3). Inkuru zo muri Bibiliya zitwemeza ko Yehova ashobora kuduha ibyo dukeneye. Igihe muri Isirayeli hari amapfa akaze, Yehova yahaye Eliya ibyokurya n’amazi. Bibiliya igira iti “ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama buri gitondo na buri mugoroba, akanywa n’amazi y’ako kagezi” (1 Abami 17:3-6). Twemera ko Yehova ashobora kugira icyo akora kugira ngo tubone ibyo dukeneye.

Tugaragaza ko dufite ukwizera gukomeye twihanganira ibibazo bya buri munsi (Reba paragarafu ya 14)

15 Twizera ko gukurikiza amahame ya Bibiliya bishobora kudufasha kubona ibitunga umuryango. Mushiki wacu witwa Rebecca wo muri Aziya, yasobanuye ukuntu we n’abagize umuryango we bakurikije ihame ryo muri Matayo 6:33 n’iryo mu Migani 10:4. Yavuze ko umugabo we yabonaga ko akazi yakoraga kashoboraga gutuma batagirana na Yehova imishyikirano myiza, maze arakareka. Icyakora bari bafite abana bane bagombaga kwitaho. Rebecca yavuze uko byagenze agira ati “twatangiye gukora utuntu tumeze nka bombo tukatugurisha. Twumva Yehova ataradutereranye kuko twamaze imyaka myinshi dutunzwe n’ako kazi. Ntitwigeze tubura ibyokurya.” Ese nawe wemera ko Bibiliya ari yo iyobora abantu neza kurusha ikindi kintu cyose?

16. Nitwizera Imana bizatugendekera bite?

 16 Ntituzigere na rimwe dushidikanya ko nitwumvira inama za Yehova azadufasha. Pawulo yasubiyemo amagambo ya Habakuki, maze arandika ati “umukiranutsi azabeshwaho no kwizera” (Gal 3:11; Hab 2:4). Ku bw’ibyo, birakwiriye ko twizera ufite ubushobozi bwo kudufasha. Pawulo atwibutsa ko Imana ishobora ‘gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose, ihuje n’imbaraga zayo zikorera muri twe’ (Efe 3:20). Abagaragu ba Yehova bakora ibyo bashoboye byose kugira ngo bakore ibyo ashaka, ariko bazi ko ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira. Twishimira ko Imana iba iri kumwe natwe, kandi ko iyo dushyizeho imihati iduha imigisha.

BASABYE KO BONGERERWA UKWIZERA BARABIHABWA

17. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yahaye intumwa ze icyo zamusabye? (b) Ni iki cyatwizeza ko nidusenga dusaba ko twakongererwa ukwizera tuzasubizwa?

17 Dukurikije ibyo tumaze gusuzuma, dushobora kumva tumeze nk’intumwa zasabye Yesu ziti “twongerere ukwizera” (Luka 17:5). Yesu yahaye intumwa ze icyo zamusabye, cyane cyane kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe zahabwaga umwuka wera maze zikarushaho gusobanukirwa umugambi w’Imana. Ibyo byakomeje ukwizera kwazo. Byatumye zitangiza umurimo wo kubwiriza wakozwe mu rugero rwagutse kuruta mbere hose (Kolo 1:23). Ese twakwitega ko nidusenga Yehova tumusaba ko atwongerera ukwizera azasubiza amasengesho yacu? Bibiliya itwizeza ko ‘nidusaba ibihuje n’ibyo ashaka’ azadusubiza.1 Yoh 5:14.

18. Ni mu buhe buryo Yehova aha imigisha abihatira kugira ukwizera gukomeye?

18 Uko bigaragara, Yehova yishimira abantu bamwiringira mu buryo bwuzuye. Nitumusenga tumusaba kutwongerera ukwizera azadusubiza, kandi ukwizera kwacu kuzagenda kurushaho kwiyongera, maze ‘tubonwe ko dukwiriye ubwami bw’Imana.’2 Tes 1:3, 5.

^ par. 4 Niba wifuza gusoma zimwe mu nkuru z’abantu bagaragaje ukwizera gukomeye, reba inkuru ya Trophim R. Nsomba mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 2015 n’iya Leopold Engleitner mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2005.