Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Ukwakira 2015

“Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe”

“Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe”

“Umupfapfa ntasoma ibinyamakuru; ariko uwemera ibyo asomye byose ngo ni uko abibonye mu binyamakuru, we ni umupfapfa kurushaho.” —Byavuzwe n’Umudage witwa August von Schlözer, akaba yari umuhanga mu by’amateka no kwamamaza (1735-1809).

NIBA mu myaka 200 ishize umuntu atarashoboraga kwizera ikintu cyose cyabaga cyavuzwe mu binyamakuru, ni ukuvuga ko mu kinyejana cya 21 ho abantu bagombye kurushaho kwitondera ibintu basoma kuri interineti. Ikoranabuhanga ririho muri iki gihe rituma tubona amakuru menshi, yaba ay’ukuri n’ay’ikinyoma, afite akamaro n’atagafite, ateje akaga n’adateje akaga. Tugomba gutoranya twitonze ibyo dusoma. By’umwihariko abatamenyereye gukoresha interineti bashobora kumva ko ibyo basomye ari ukuri nubwo byaba bisa n’ibidashoboka, bitewe n’uko gusa babibonye kuri interineti cyangwa incuti yabo yabiboherereje. Ni yo mpamvu Bibiliya iduha umuburo ugira uti “umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”Imig 14:15.

Twakora iki ngo tube ‘abanyamakenga’ bityo dutahure ibinyoma, inkuru z’impimbano, iz’abatekamutwe, n’amakuru atizewe dushobora kubona mu gihe turi kuri interineti? Mbere na mbere jya wibaza uti “ibyo mbonye bivuye ku rubuga rwizewe? Ese biri ku rubuga buri wese yiyandikiraho ibyo yiboneye, cyangwa bivuye ahantu hatazwi? Ese hari urubuga rwizewe rwavuguruje aya makuru?” * Hanyuma ujye ‘ugira ubushishozi’ (Imig 1:3). Niba wumva ko ikintu kivuzwe mu makuru kidashoboka, incuro nyinshi ni ko biba biri. Byongeye kandi, niba amakuru aharabika abandi, tekereza ku muntu ubifitemo inyungu n’icyatumye ayo makuru akwirakwizwa.

ESE USHISHIKAZWA NO KOHEREREZA ABANDI AMAKURU?

Hari abantu boherereza amakuru abo bafitiye aderesi bose, batabanje kugenzura niba ayo makuru ari ukuri, cyangwa ngo batekereze uko bizagenda nyuma yo kuyohereza (2 Sam 13:28-33).  Ariko niba turi ‘abanyamakenga,’ tuzatekereza ku ngaruka ibyo bishobora guteza. Urugero, ayo makuru ashobora guharabika umuntu cyangwa umuryango runaka.

Kugenzura niba amakuru ari ukuri bisaba igihe no gushyiraho imihati. Iyo ni yo mpamvu bamwe bahitamo kubirekera mu maboko y’uwo bayoherereje, akareba niba ayemera cyangwa atayemera. Ariko jya uzirikana ko uwo muntu na we nta gihe aba afite (Efe 5:15, 16). Ku bw’ibyo, aho kugira ngo twoherereze abandi ibintu tutizeye, byaba byiza dutekereje tuti “ko mbishidikanyaho, uwareka kubyohereza?”

Ibaze uti “ese nkunda koherereza abantu amakuru yose mbonye? Ese naba narigeze kwandikira abo mfitiye aderesi mbasaba imbabazi kubera ko naboherereje amakuru y’ikinyoma? Ese haba hari umuntu wansabye kutazongera kumwoherereza amakuru?” Wibuke ko abantu bose ufitiye aderesi za interineti, na bo baba bashobora kugera kuri interineti ku buryo bakwishakira ibintu bibashishikaje utiriwe ubafasha. Ntibakeneye ko ubahundagazaho inkuru, videwo n’amafoto bishekeje. Nanone kandi, ntibihuje n’ubwenge koherereza abandi amadisikuru ashingiye kuri Bibiliya wafashe amajwi cyangwa se ibyo wanditse muri disikuru. * Byongeye kandi, wibuke ko iyo umuntu yikoreye ubushakashatsi, akishakira imirongo muri Bibiliya, cyangwa akitegurira ibisubizo ari butange mu materaniro, ari bwo bimugirira akamaro kuruta kubimwoherereza.

Ese nagombye . . . kugira uwo noherereza aya makuru?

Wakora iki ubonye amakuru kuri interineti asebya umuryango wa Yehova? Wagombye guhita ufunga. Hari abumva ko bagomba kubaza abandi icyo babitekerezaho, ariko ibyo ni ugukwirakwiza amakuru y’ibinyoma. Niba hari ikintu tubonye kuri interineti kikadutera impungenge, twagombye gusaba Yehova ubwenge kandi tukabibwira abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka (Yak 1:5, 6; Yuda 22, 23). Yesu wabeshyewe ibintu byinshi yaburiye abigishwa be ko abanzi bari kubatoteza kandi “bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose” (Mat 5:11; 11:19; Yoh 10:19-21). Tugomba gukoresha “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” n’ “ubushishozi” kugira ngo tumenye “abantu bavuga ibigoramye” n’ ‘abarimanganya mu migenzereze yabo yose.’Imig 2:10-16.

 JYA WUBAHA ABANDI

Tugomba no kwitondera guhererekanya amakuru twumvise ku bavandimwe bacu cyangwa se inkuru zivuga ibyababayeho. Niyo byaba ari ukuri ntibisobanura ko bigomba gukwirakwizwa. Hari igihe gukwirakwiza amakuru biba bidakwiriye kandi bitagaragaza urukundo, nubwo ayo makuru yaba ari ukuri (Mat 7:12). Urugero, gukwirakwiza amazimwe ntibigaragaza urukundo kandi nta nubwo bitera inkunga (2 Tes 3:11; 1 Tim 5:13). Hari amakuru ashobora kuba ari ibanga. Twagombye kureka ba nyirayo bakayatangaza mu gihe gikwiriye no mu buryo bifuza. Gutangaza ayo makuru mbere y’igihe bishobora guteza akaga gakomeye.

Muri iki gihe amakuru ashobora gukwirakwira mu buryo bwihuse, yaba ay’ukuri n’ay’ikinyoma, afite akamaro n’atagafite, ateje akaga n’adateje akaga. Niyo wakoherereza ubutumwa umuntu umwe, ugomba kumenya ko waba ubishaka cyangwa utabishaka, ibyo wohereje bishobora kugera hirya no hino ku isi mu kanya nk’ako guhumbya. Bityo rero, twirinde kwihutira koherereza ubutumwa abo tuzi bose. Nubwo urukundo “rwizera byose” kandi ntirukeke abandi amababa, ntitwagombye kuba abapfapfa ngo twemere amakuru yose ashishikaje tubonye (1 Kor 13:7). Ikiruta byose, urukundo ntirwemera ibintu bibi bivugwa ku muryango wa Yehova cyangwa ibinyoma bivugwa ku bavandimwe bacu bikwirakwizwa n’abagaragu ba Satani, ari we “se w’ibinyoma” (Yoh 8:44). Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu n’ubushishozi bizadufasha kuba “abanyamakenga” maze tumenye icyo twakora ku birebana n’amakuru atagira ingano atugeraho buri munsi. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “abataraba inararibonye bagaragaza ubupfapfa, ariko abanyamakenga bazambara ubumenyi nk’igitambaro bambara mu mutwe.”Imig 14:18.

^ par. 4 Hari igihe inkuru ishobora kongera gutangazwa nubwo yaba yaravuzweho ko ari ikinyoma. Ishobora guhindurwaho utuntu duke kugira ngo igaragare nk’aho ari ukuri.

^ par. 8 Reba Agasanduku k’Ibibazo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 2010.