Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Gicurasi 2015

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Gogi wa Magogi uvugwa mu gitabo cya Ezekiyeli ni nde?

Hashize imyaka myinshi ibitabo byacu bisobanura ko Gogi wa Magogi ari izina Satani yahawe amaze kwirukanwa mu ijuru. Ibyo bisobanuro byari bishingiye ku bivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ahavuga ko Satani ari we uyobora ibitero bigabwa ku bagize ubwoko bw’Imana hirya no hino ku isi (Ibyah 12:1-17). Ku bw’ibyo, twatekerezaga ko Gogi ari irindi zina rya Satani rishingiye ku buhanuzi.

Ariko kandi, ibyo bisobanuro byatumaga abantu bibaza ibibazo. Kubera iki? Zirikana ibi: ubwo Yehova yavugaga ibirebana n’igihe Gogi azaba yatsinzwe, yamwerekejeho agira ati ‘nzagutanga ube ibyokurya by’ibisiga n’inyoni z’amoko yose n’inyamaswa zo mu gasozi’ (Ezek 39:4). Hanyuma Yehova yongeyeho ati “uwo munsi nzaha Gogi aho azahambwa muri Isirayeli . . . Aho ni ho bazahamba Gogi n’imbaga y’abantu be bose” (Ezek 39:11). Ariko se, ikiremwa cy’umwuka gishobora gite kuribwa n’ “ibisiga n’inyoni z’amoko yose n’inyamaswa zo mu gasozi”? Byashoboka bite ko Satani ahabwa “aho azahambwa” hano ku isi? Bibiliya igaragaza neza ko Satani azamara imyaka 1.000 abohewe ikuzimu. Ntivuga ko azaribwa cyangwa ko azahambwa.Ibyah 20:1, 2.

Bibiliya ivuga ko nyuma y’imyaka 1.000, Satani azabohorwa akava ikuzimu, kandi ko ‘azasohoka akajya kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi, kugira ngo abakoranyirize kujya mu ntambara’ (Ibyah 20:8). Ariko se niba Satani ari we Gogi, yayobya ate Gogi? Ku bw’ibyo rero, “Gogi” uvugwa mu buhanuzi bwa Ezekiyeli cyangwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, si Satani.

None se Gogi wa Magogi ni nde? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kureba mu Byanditswe kugira ngo tumenye uzagaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana. Bibiliya ntivuga gusa ibirebana n’igitero cya ‘Gogi wa Magogi’ ahubwo inavuga ibirebana n’igitero cy’ “umwami wo mu majyaruguru,” n’igitero cy’ “abami bo mu isi” (Ezek 38:2, 10-13; Dan 11:40, 44, 45; Ibyah 17:14; 19:19). Ese ibyo bitero biratandukanye? Si ko biri byanze bikunze. Nta gushidikanya ko Bibiliya yerekeza ku gitero kimwe ikoresheje amazina atandukanye. Kuki twafata uwo mwanzuro? Ni ukubera ko Ibyanditswe bivuga ko amahanga yose yo  ku isi azagira uruhare muri icyo gitero cya nyuma kizaba intandaro y’intambara ya Harimagedoni.Ibyah 16:14, 16.

Iyo tugereranyije iyo mirongo y’Ibyanditswe yose ivuga ibirebana n’igitero cya nyuma kizagabwa ku bwoko bw’Imana, tubona neza ko izina Gogi wa Magogi riterekeza kuri Satani, ahubwo ko ryerekeza ku bihugu bizaba byishyize hamwe. Ese ibyo bihugu bizaba biyobowe n’ “umwami wo mu majyaruguru”? Ntitwabyemeza. Ariko icyo gitekerezo gisa n’aho gihuje n’ibyo Yehova yavuze ku birebana na Gogi agira ati “uzaza uturutse iwawe, mu turere twa kure two mu majyaruguru, uzane n’abantu bo mu mahanga menshi, bose bagendera ku mafarashi, uzane n’iteraniro rinini; ni koko uzazana n’umutwe w’ingabo nyinshi.”Ezek 38:6, 15.

Umuhanuzi Daniyeli wabayeho mu gihe kimwe na Ezekiyeli, na we yavuze ibirebana n’umwami wo mu majyaruguru agira ati “hazaza inkuru ziturutse iburasirazuba no mu majyaruguru zimuhagarike umutima, kandi azagenda arakaye cyane kugira ngo arimbure benshi, abatsembeho. Azashinga amahema ye y’akataraboneka hagati y’inyanja nini n’umusozi wera ufite ubwiza buhebuje. Azagenda agana ku iherezo rye, kandi nta wuzamutabara” (Dan 11:44, 45). Ibyo bihuje n’ibyo igitabo cya Ezekiyeli kivuga ku birebana n’ibyo Gogi azakora.Ezek 38:8-12, 16.

Ni iki kizakurikira icyo gitero cya nyuma? Daniyeli agira ati “muri icyo gihe, Mikayeli [Yesu Kristo] umutware ukomeye uhagarariye abo mu bwoko bwawe [kuva mu mwaka wa 1914] azahaguruka, kandi hazabaho igihe cy’amakuba [umubabaro ukomeye] atarigeze kubaho kuva amahanga yabaho kugeza icyo gihe. Icyo gihe, abo mu bwoko bwawe bose banditswe mu gitabo bazarokoka” (Dan 12:1). Ibyo bintu bizakorwa n’uhagarariye Imana ari we Yesu, nanone bivugwa mu Byahishuwe 19:11-21.

Ariko se “Gogi na Magogi” uvugwa mu Byahishuwe 20:8 ni nde? Mu kigeragezo cya nyuma kizaba ku iherezo ry’imyaka 1.000, abantu bose bazigomeka kuri Yehova bazagaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana kimwe na ‘Gogi wa Magogi,’ ni ukuvuga ya mahanga azagaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana ku iherezo ry’umubabaro ukomeye. Kandi nk’uko ya mahanga azarimburwa kuri Harimagedoni, Gogi na Magogi na we azarimburwa (Ibyah 19:20, 21; 20:9). Birakwiriye rero ko abantu bose bazigomeka ku iherezo ry’Imyaka Igihumbi bitwa “Gogi na Magogi.”

Twebwe abiga Ijambo ry’Imana dutegerezanyije amatsiko kuzareba uzaba “umwami wo mu majyaruguru.” Ariko kandi, uzayobora ibyo bihugu bizaba byishyize hamwe uwo ari we wese, icyo tuzi cyo ni iki: (1) Gogi wa Magogi n’ingabo ze bazatsindwa kandi barimburwe; (2) Umwami wacu Yesu Kristo azakiza abagize ubwoko bw’Imana, abinjize mu isi nshya izaba irangwa n’amahoro n’umutekano nyakuri.Ibyah 7:14-17.