Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Mata 2015

 INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Twabonye imigisha ‘mu bihe byiza no mu bihe bigoye’

Twabonye imigisha ‘mu bihe byiza no mu bihe bigoye’

NAVUTSE muri Werurwe 1930, mvukira mu muryango w’Abahamya ba Yehova b’indahemuka. Twabaga mu mudugudu wa Namkumba, hafi y’umugi wa Lilongwe, mu gihugu cya Malawi. Mu mwaka wa 1942, niyeguriye Imana maze mbatirizwa muri rumwe mu nzuzi nziza z’iwacu. Mu gihe cy’imyaka isaga 70 yakurikiyeho, nihatiye gukora ibyo intumwa Pawulo yashishikarije Timoteyo gukora, igihe yamubwiraga ati “ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa, haba mu gihe cyiza no mu gihe kigoye.”2 Tim 4:2.

Igihe Nathan H. Knorr na Milton G. Henschel basuraga Malawi bwa mbere mu ntangiriro z’umwaka wa 1948, batumye ndushaho kwifuza gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose. Ndacyibuka amagambo ateye inkunga yavuzwe n’izo ntumwa zari ziturutse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn, muri leta ya New York. Twese uko twari abantu bagera ku 6.000, twari duhagaze ahantu hari icyondo duteze amatwi disikuru yari iteye inkunga y’umuvandimwe Knorr, yavugaga ibirebana n’umutegetsi uhoraho w’amahanga yose (Le gouverneur permanent de toutes les nations).

Igihe nahuraga na mushiki wacu mwiza cyane witwa Lidasi, wari wararerewe mu muryango w’Abahamya ba Yehova kimwe nanjye, namenye ko na we yari afite intego yo gukora umurimo w’igihe cyose. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1950, kandi mu mwaka wa 1953 twari tumaze kugira abana babiri. Nubwo twari dufite inshingano nyinshi z’umuryango, twafashe umwanzuro w’uko naba umupayiniya w’igihe cyose. Imyaka ibiri nyuma yaho, nabaye umupayiniya wa bwite.

Nyuma yaho gato, nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi usura amatorero. Kubera ko Lidasi yanshyigikiraga, nashoboye guha umuryango wanjye ibyo wakeneraga mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, ari na ko nsohoza iyo nshingano. * Ariko twifuzaga cyane ko twembi twakora umurimo w’igihe cyose. Kubera ko twashyize ibintu kuri gahunda n’abana bacu bakadushyigikira, Lidasi yashoboye gutangira umurimo w’igihe cyose mu mwaka wa 1960.

Amakoraniro yatumye tugira imbaraga zo guhangana n’ibitotezo twari tugiye guhura na byo

Twishimiye ibyo bihe byiza twamaze dukorera abavandimwe na bashiki bacu bo mu matorero atandukanye. Umurimo twakoraga watumaga tunyura mu mabanga y’imisozi myiza ya Mulanje iri mu majyepfo, tukagera ku myaro ituje y’ikiyaga cya Malawi, gikora ku duce hafi ya twose two mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Twiboneye ukuntu ababwiriza n’amatorero byo mu turere twasuraga byagiye byiyongera.

 Mu mwaka wa 1962, twagize Ikoraniro ry’Intara ryavugaga ibirebana n’ababwiriza b’intwari (Les ministres courageux). Mu mwaka wakurikiyeho, umuvandimwe Henschel yongeye gusura Malawi maze haba ikoraniro ryihariye ryabereye hanze y’umugi wa Blantyre, hakaba harateranye abantu bagera ku 10.000. Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko izo gahunda zihariye ari zo twese twari dukeneye muri Malawi kugira ngo twitegure ibihe bigoye twari tugiye guhura na byo.

IBIHE BIGOYE BITANGIRA

Umurimo warabuzanyijwe maze leta itwara amazu y’ibiro by’ishami

Mu mwaka wa 1964, Abahamya bahuye n’ibitotezo bikomeye bazira ko bangaga kwivanga mu bikorwa bya politiki. Amazu y’Ubwami asaga 100 n’amazu asaga 1.000 y’Abahamya yarashenywe muri icyo gihe cy’ibitotezo. Icyakora, twashoboye gukomeza gukora umurimo wo gusura amatorero kugeza igihe leta ya Malawi yahagarikaga umurimo w’Abahamya mu mwaka wa 1967. Amazu y’ibiro by’ishami by’i Blantyre yarafashwe, abamisiyonari barirukanwa, kandi jye na Lidasi n’abandi Bahamya benshi bo muri Malawi turafungwa. Tumaze gufungurwa, twakomeje gukora rwihishwa umurimo wo gusura amatorero.

Umunsi umwe ubwo hari mu Kwakira 1972, abasore bagera ku ijana bo mu mutwe wo mu ishyaka ryo muri Malawi (Ligue des jeunes du Malawi) baje berekeza iwacu. Ariko umwe muri bo yarirutse arabasiga, maze ambwira ko nagombaga kwihisha kuko bashakaga kunyica. Nabwiye umugore wanjye n’abana kujya kwihisha mu rutoki rwari hafi aho. Hanyuma narirutse, nurira igiti kinini cy’umwembe. Bashenye inzu yacu, bangiza n’ibindi bikoresho ndi muri icyo giti mbareba.

Kubera ko abavandimwe bacu bativangaga muri politiki, amazu yabo yaratwitswe

Igihe ibitotezo byiyongeraga muri Malawi, Abahamya babarirwa mu bihumbi barahunze bava muri icyo gihugu. Umuryango wacu wagumye mu nkambi yari mu burengerazuba bwa Mozambike, kugeza muri Kamena 1974. Icyo gihe, jye na Lidasi twasabwe kuba abapayiniya ba bwite mu mugi muto wa Dómue, muri Mozambike, hafi y’umupaka wa Malawi. Twakomeje gukora uwo murimo kugeza mu mwaka wa 1975, ubwo Mozambike yabonaga ubwigenge ikareka gutegekwa na Porutugali. Hanyuma, twe n’abandi Bahamya twahatiwe gusubira muri Malawi, tujya kubana n’abadutotezaga twari twarasizeyo.

Tumaze gusubira muri Malawi, nasabwe gusura amatorero yo mu murwa mukuru, ari wo Lilongwe. Nubwo hari ibitotezo n’ibindi bibazo, amatorero yo mu turere nasuraga yariyongereye.

YEHOVA YARADUFASHIJE

Igihe kimwe twageze mu mudugudu umwe maze dusanga habereye inama y’ishyaka rya politiki. Bamwe mu bayoboke b’iryo shyaka bamenye ko turi Abahamya ba Yehova, maze badutegeka kwicarana n’abayoboke b’iryo shyaka b’insoresore (bitwaga Jeunes pionniers du Malawi). Twasenze Yehova dushyizeho umwete kugira ngo adufashe kandi atuyobore muri icyo gihe cyari gikomeye. Igihe iyo nama  yarangiraga, batangiye kudukubita. Hari umugore wari ugeze mu za bukuru waje yiruka, maze aravuga ati “ndabinginze nimubareke! Uyu mugabo ni umwana wa musaza wanjye. Nimumureke yikomereze urugendo.” Uwari uyoboye iyo nama yaravuze ati “nimubareke bagende.” Ntitwamenye impamvu uwo mugore yavuze atyo, kuko atari mwene wacu. Tubona ko Yehova agomba kuba yari yumvise amasengesho yacu.

Ikarita y’ishyaka

Mu mwaka wa 1981, twongeye guhura na bamwe mu bayoboke b’ishyaka ryo muri Malawi b’insoresore. Bafashe amagare yacu, imitwaro twari dufite, amakarito y’ibitabo n’amadosiye y’akarere nasuraga. Twarabacitse duhungira mu rugo rw’umusaza w’itorero. Twongeye gusenga Yehova tumubwira iby’icyo kibazo. Twari duhangayikishijwe n’amakuru yose yari muri ayo madosiye bari batwatse. Igihe izo nsoresore zarebaga muri ayo madosiye, zabonyemo amabaruwa abavandimwe bo hirya no hino muri Malawi bagiye banyandikira. Zagize ubwoba, zitekereza ko ndi umutegetsi. Bityo, zahise zifata ibintu byose zari zatwatse zibishyira abasaza bo muri ako gace.

Ikindi gihe twambutse umugezi turi mu bwato. Kubera ko nyir’ubwo bwato yari umutegetsi wo muri ako karere, yiyemeje kureba niba abagenzi bose bari bafite amakarita y’ishyaka. Igihe yari agiye kutugeraho, yabonye umujura abategetsi bashakishaga. Byahise biteza umuvurungano, ibyo kureba niba abantu bafite amakarita bihagararira aho. Icyo gihe nabwo twabonye ko Yehova ari we udufashije.

MFATWA KANDI NGAFUNGWA

Muri Gashyantare 1984, nari mu nzira ngiye mu mugi wa Lilongwe nshyiriye raporo umuntu wari kuyijyana ku biro by’ishami bya Zambiya. Umupolisi yarampagaritse atangira gusaka igikapu cyanjye. Yabonyemo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, maze anjyana ku biro by’abapolisi, batangira kunkubita. Yafashe imigozi aramboha, hanyuma anshyira mu cyumba cyarimo imfungwa zari zafatanywe ibyibano.

Ku munsi wakurikiyeho, umukuru w’abapolisi yanjyanye mu kindi cyumba, maze akora inyandiko igira iti “jyewe Trophim R. Nsomba, ndetse kuba Umuhamya wa Yehova kugira ngo ndekurwe.” Naramushubije nti “siniteguye gufungwa gusa, ahubwo niteguye no gupfa. Ndacyari Umuhamya wa Yehova.” Nanze gushyira umukono kuri iyo nyandiko. Ibyo byarakaje umukuru w’abapolisi, akubita cyane igipfunsi ku meza ku buryo umupolisi wari mu kindi cyumba yabyumvise akaza yiruka aje kureba ibibaye. Uwo mukuru w’abapolisi yaramubwiye ati “uyu mugabo yanze gusinyira ko aretse kuba Umuhamya. Noneho nasinyire ko ari Umuhamya wa Yehova, tumwohereze gufungirwa mu mugi wa Lilongwe.” Muri icyo gihe cyose, umugore wanjye nkunda yibazaga uko byari byangendekeye. Iminsi ine nyuma yaho, hari abavandimwe bamubwiye uko byari byarangendekeye.

Ngeze ku biro by’abapolisi by’i Lilongwe, nafashwe neza. Umukuru w’abapolisi yarambwiye ati “dore isahani y’umuceri kubera ko wafunzwe uzira  Ijambo ry’Imana. Abandi bantu bari hano ni abajura.” Hanyuma yanyohereje muri gereza ya Kachere, aho namaze amezi atanu.

Umuyobozi w’iyo gereza yishimiye ko nari mpaje; yashakaga ko mba “umupasiteri” muri iyo gereza. Yakuyeho uwari usanzwe ari umupasiteri, aramubwira ati “sinshaka ko wongera kwigisha Ijambo ry’Imana hano, kuko wafunzwe uzira kwiba mu rusengero rwanyu!” Ku bw’ibyo, nahawe inshingano yo kujya nigisha Bibiliya imfungwa, mu materaniro zagiraga buri cyumweru.

Nyuma yaho, ibintu byabaye bibi kurushaho. Abayobozi ba gereza bampase ibibazo bashaka kumenya umubare w’Abahamya bo muri Malawi. Igihe babonaga ko ntabahaye igisubizo kibanyuze, barankubise kugeza ntaye ubwenge nitura hasi. Ikindi gihe, bifuje kumenya aho icyicaro cyacu gikuru kiri. Narababwiye nti “ikibazo mumbajije kiroroshye, kandi ndi bubasubize.” Abo bapolisi barishimye maze bafungura icyuma cyabo gifata amajwi. Nababwiye ko icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kivugwa muri Bibiliya. Baratangaye barambaza bati “hehe muri Bibiliya?”

Narabashubije nti “muri Yesaya 43:12.” Baraharebye, nuko bahasoma bitonze. Aho hagira hati ‘Yehova aravuga ati “muri abahamya banjye, nanjye nkaba Imana.” ’ Basubiyemo uwo murongo incuro eshatu zose. Hanyuma barambajije bati “bishoboka bite ko icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova cyaba hano muri Bibiliya aho kuba muri Amerika?” Narababwiye nti “Abahamya ba Yehova bo muri Amerika na bo babona ko uyu murongo w’Ibyanditswe ugaragaza aho icyicaro cyabo gikuru kiri.” Kubera ko ntababwiye ibyo bifuzaga kumva, nimuriwe muri gereza ya Dzaleka iri mu majyaruguru ya Lilongwe.

TWABONYE IMIGISHA NO MU BIHE BIGOYE

Muri Nyakanga 1984, nasanze Abahamya 81 muri gereza ya Dzaleka. Iyo gereza yarimo imfungwa nyinshi cyane ku buryo abantu 300 baryamaga hasi babyigana. Amaherezo, Abahamya ba Yehova twese twaje kujya dukora amatsinda mato, buri munsi tugasuzuma umurongo w’Ibyanditswe wabaga watanzwe na bamwe muri twe. Ibyo byaduteraga inkunga cyane.

Hanyuma, umukuru wa gereza yaje kudutandukanya n’izindi mfungwa. Umwe mu bari bashinzwe kurinda imfungwa yatubwiye mu ibanga ati “leta ntibanga. Hari impamvu ebyiri zatumye tubafunga: leta itinya ko abayoboke b’ishyaka b’insoresore babica, kandi kubera ko muvuga ko hari intambara igiye kuza, itinya ko abasirikare bayo bazayitikiriramo.”

Abavandimwe bashorewe nyuma yo kuburanishwa

Mu Kwakira 1984, twese twitabye urukiko. Buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri. Twongeye gufungirwa hamwe n’abantu batari Abahamya. Ariko umuyobozi wa gereza yabwiye abantu bose ati “Abahamya ba Yehova ntibanywa itabi. Ku bw’ibyo, mwebwe abashinzwe kurinda imfungwa, ntimuzabateshe umutwe mubasaba isegereti, kandi ntimuzabatume igishirira cyo kuyikongeza. Ni abantu b’Imana. Abahamya ba Yehova bose bagomba  guhabwa ibyokurya kabiri ku munsi, kubera ko badafunzwe bazira ko bakoze ibyaha ahubwo bafungiwe imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya.”

Kuba twari dufite imyifatire myiza byatugiriye akamaro no mu bundi buryo. Iyo habaga hari umwijima cyangwa haguye imvura, imfungwa ntizabaga zemerewe gusohoka. Ariko twe twemererwaga gusohoka igihe cyose twabaga tubyifuza. Bari bazi ko tutashoboraga gutoroka. Koko rero, hari igihe umwe mu bari bashinzwe kurinda imfungwa yarwaye mu gihe yari aturinze turi gukora mu mirima, maze turamuterura tumujyana kuri gereza kugira ngo avurwe. Abayobozi ba gereza bari bazi ko turi abantu biringirwa. Ku bw’ibyo, kuba twarakomeje kugira imyifatire myiza byatumye izina rya Yehova risingizwa n’abari bashinzwe kuturinda.1 Pet 2:12. *

TWONGERA KUGIRA IBIHE BYIZA

Ku itariki ya 11 Gicurasi 1985, narafunguwe mva muri gereza ya Dzaleka. Nishimiye cyane kongera guhura n’umuryango wanjye. Dushimira Yehova kuba yaradufashije tugakomeza kuba indahemuka muri ibyo bihe bigoye. Ku birebana n’ibyo bihe, twumva tumeze nk’intumwa Pawulo wanditse agira ati ‘bavandimwe, ntitwifuza ko muyoberwa amakuba twahuye na yo. Ntitwari twizeye ko twari kurokora ubuzima bwacu. Mu by’ukuri, muri twe twumvaga ari nk’aho twari twakatiwe urwo gupfa. Ibyo byabereyeho kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye. Yadukijije ikintu gikomeye cyane, ni ukuvuga urupfu.’2 Kor 1:8-10.

Umuvandimwe Nsomba n’umugore we Lidasi, bari imbere y’Inzu y’Ubwami mu mwaka wa 2004

Koko rero, hari igihe twumvaga tutari burokoke. Ariko kandi, buri gihe twasengaga Yehova tumusaba ubutwari n’ubwenge byari gutuma dukomeza kwicisha bugufi, bityo ngo dukomeze guhesha ikuzo izina rye rikomeye.

Yehova yaduhaye imigisha mu murimo we, haba mu bihe byiza no mu bihe bigoye. Ubu tunezezwa cyane no kuba dufite ibiro by’ishami i Lilongwe, byarangiye kubakwa mu mwaka wa 2000, ndetse no kuba hirya no hino muri Malawi harubatswe Amazu y’Ubwami mashya asaga 1.000. Iyo migisha yose Yehova yaduhaye iradukomeza cyane mu buryo bw’umwuka, ku buryo jye na Lidasi tubona rwose ari nk’inzozi. *

^ par. 7 Abavandimwe bafite abana bato ntibagisabwa gukora umurimo wo gusura amatorero.

^ par. 30 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’ukuntu Abahamya batotejwe muri Malawi, reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 1999, ku ipaji ya 171-223 (mu gifaransa).

^ par. 34 Igihe iyi ngingo yarimo itegurwa, umuvandimwe Nsomba yarapfuye, akaba yari afite imyaka 83.