Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Gashyantare 2015

Komeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza

Komeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza

UMURIMO wo kubwiriza ubutumwa bwiza ni wo w’ingenzi cyane kurusha indi yose ikorwa ku isi muri iki gihe. Kubera ko uri umugaragu wa Yehova, nta gushidikanya ko wumva utewe ishema no kwifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Icyakora, hari igihe gukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza bitorohera abapayiniya n’ababwiriza. Kubera iki?

Ni iki cyagufasha gukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?

Ababwiriza bamwe na bamwe bahura n’ikibazo cyo kubura abantu mu gihe babwiriza ku nzu n’inzu, kuko abenshi baba batari mu rugo. N’iyo bagize abo basangayo, hari igihe banga kwemera ubutumwa bw’Ubwami cyangwa bakuka inabi ababwiriza. Abandi bo baba bafite ifasi nini kandi irumbuka, ku buryo baba bahangayikishijwe n’uko batazarangiza kuyibwiriza. Nanone kandi, hari bamwe mu bagize itorero bamaze imyaka myinshi babwiriza, bakaba bumva baracitse intege kuko babona ko imperuka itinze kuza.

Ese twagombye gutangazwa n’uko abagize ubwoko bwa Yehova bose bahura n’ibibazo bishobora gutuma ishyaka bagira mu murimo wo kubwiriza rigabanuka? Oya. Kubera ko turi mu isi iyoborwa n’“umubi” ari we Satani, ntitwakwitega ko kubwiriza ubutumwa bw’Imana burokora ubuzima byaba ibintu byoroshye.—1 Yoh 5:19.

Uko ingorane uhanganye na zo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza zaba ziri kose, izere udashidikanya ko Yehova ashobora kugufasha kuzitsinda. Ariko se, ni iki wakora kugira ngo urusheho kugira ishyaka muri uwo murimo? Reka dusuzume ibintu bimwe na bimwe byagufasha.

JYA UFASHA ABATARABA INARARIBONYE

Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi barabatizwa bakaba Abahamya ba Yehova. Niba umaze igihe gito ubatijwe, nta gushidikanya ko ushobora kwigira byinshi ku babwiriza bamaze igihe kirekire. Niba se uri umubwiriza w’Ubwami umaze imyaka myinshi, ntiwatoza abakiri bashya? Kubigenza utyo bishobora kugushimisha cyane.

Yesu yari azi ko abigishwa be bari bakeneye  ubuyobozi kugira ngo babe abigisha bagira icyo bageraho, kandi yaberetse uko umurimo wagombaga gukorwa (Luka 8:1). Muri iki gihe nabwo, ni ngombwa gutoza abakiri bashya kugira ngo babe ababwiriza bagira icyo bageraho mu murimo.

Ntitwagombye gutekereza ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari byo byonyine bizatuma umubwiriza mushya agira ubuhanga bwo kwigisha. Aba akeneye umuntu wo kumutoza abigiranye ubugwaneza n’urukundo. Ashobora kwereka uwo mubwiriza utaraba inararibonye (1) uko yakwitegura gutangiza ikiganiro n’uko yabyitoza, (2) uko yaganiriza nyir’inzu cyangwa undi muntu ahuye na we, (3) uko yatanga ibitabo, (4) uko yasubira gusura uwashimishijwe, (5) n’uko yatangira kwigisha abantu Bibiliya. Uko bigaragara, utozwa azungukirwa cyane niyitegereza uko umutoza abwiriza maze akamwigana (Luka 6:40). Nta gushidikanya ko uwo mubwiriza mushya azishimira kuba hamwe n’umuntu wamutega amatwi kandi akamufasha igihe bibaye ngombwa. Nanone kandi, gushimira uwo mubwiriza utaraba inararibonye no kumwereka ibyo yanonosora, bizamugirira akamaro cyane.—Umubw 4:9, 10.

JYA UGANIRA N’UWO MWAJYANYE KUBWIRIZA

Nubwo wakora uko ushoboye kose kugira ngo uganire na ba nyir’inzu, hari igihe usanga ikiganiro cyagushimishije cyane ari icyo wagiranye n’uwo mwajyanye kubwiriza. Wibuke ko Yesu yohereje abigishwa be kubwiriza ari “babiri babiri” (Luka 10:1). Igihe babaga bakorana uwo murimo, bashoboraga guterana inkunga. Ku bw’ibyo, igihe tumarana n’uwo duhuje ukwizera mu murimo wo kubwiriza gituma tubona uburyo bwiza bwo “guterana inkunga.”—Rom 1:12.

Ni ibihe bintu mwaganiraho? Ese hari ibintu bitera inkunga umwe muri mwe aherutse kubona? Ese hari ikintu gishishikaje wamenye igihe wiyigishaga cyangwa igihe mwari muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango? Ese hari ikintu wumvise mu materaniro kikagutera inkunga? Hari igihe ujyana kubwiriza n’umuntu mutari musanzwe mujyana. Ese waba uzi uko yamenye ukuri? Ni iki cyamwemeje ko itorero ry’Abahamya ba Yehova ari ryo ry’ukuri? Ni izihe nshingano yagize, cyangwa se ni ibihe bintu byamubayeho? Wenda ushobora kumubwira bimwe mu bintu byakubayeho mu murimo ukorera Yehova. Uko abo tubwiriza bakwitabira ubutumwa tubagezaho kose, kujyana n’undi muntu kubwiriza bituma tubona uburyo bwiza bwo ‘gukomeza kubakana.’—1 Tes 5:11.

JYA UGIRA GAHUNDA IHORAHO YO KWIYIGISHA

Kugira gahunda yo kwiyigisha buri gihe ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu akomeze kugira ishyaka mu murimo akora wo kubwiriza. ‘Umugaragu  wizerwa kandi w’umunyabwenge’ asohora ibitabo birimo ingingo zinyuranye (Mat 24:45). Ku bw’ibyo rero, hari ingingo nyinshi ushobora gusuzuma mu gihe wigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Reka dufate urugero rw’ikintu umuntu ashobora gusuzuma mu gihe yiyigisha: kuki umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ari uw’ingenzi cyane? Agasanduku kari kumwe n’iyi ngingo kagaragaza zimwe mu mpamvu umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi cyane.

Gusuzuma ingingo zigaragara muri ako gasanduku bishobora gutuma ukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza ubigiranye ishyaka. None se, kuki muri gahunda yawe yo kwiyigisha utateganya kuzasuzuma izindi mpamvu zagombye gutuma ubwirizanya ishyaka? Hanyuma uzazitekerezeho, utekereze no ku mirongo y’Ibyanditswe izishimangira. Nta gushidikanya ko kubigenza utyo bizatuma urushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza.

JYA UHORA WITEGUYE GUSHYIRA MU BIKORWA INAMA DUHABWA

Duhora duhabwa inama ziba zigamije kudufasha kugira ngo turusheho gukora neza umurimo wacu. Urugero, uretse kubwiriza ku nzu n’inzu, dushobora no kubwiriza twandikira abantu amabaruwa cyangwa tukabaterefona. Dushobora no kubwiriza mu muhanda n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, cyangwa tukageza ubutumwa bwiza ku bantu mu buryo bufatiweho, cyangwa se mu gihe bari aho bakorera imirimo. Dushobora no kureba uko twajya kubwiriza mu ifasi idakunze kubwirizwamo.

Ese uhora witeguye gushyira mu bikorwa izo nama duhabwa? Ese hari izo wagerageje gushyira mu bikorwa? Abenshi mu babigerageje bishimiye cyane ibyo bagezeho. Reka dusuzume ingero eshatu.

Mushiki wacu witwa April yakurikije inama yatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami yavugaga  ibirebana n’uko twatangira kwigisha abantu Bibiliya. Yasabye bagenzi be batatu bakorana ko yabigisha Bibiliya. Igihe bose uko ari batatu bemeraga kwiga Bibiliya kandi bagatangira kujya mu materaniro, yaratangaye cyane kandi arishima.

Urugero rwa kabiri ni ururebana no gutanga amagazeti. Twagiye duterwa inkunga zo gushaka abantu bashobora kwishimira ingingo runaka zo mu magazeti yacu. Umugenzuzi w’akarere wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yahaye abantu bose bo mu gace kamwe bari bafite amaduka agurisha amapine igazeti ya Nimukanguke! yarimo ingingo ivuga iby’amapine. Nanone kandi, we n’umugore we bashyiriye abaganga basaga 100 bo mu karere kabo igazeti yarimo ingingo ivuga ibirebana no kwiyumvisha ibibazo abaganga bahura na byo (“Mieux comprendre son médecin”). Yagize ati “byatumye abantu bamenya umurimo wacu wo kubwiriza, bamenya n’ibitabo byacu. Tumaze kumenyana n’abo bantu, twagiye tubasura kenshi.”

Urugero rwa gatatu ni ururebana no kubwiriza hakoreshejwe telefoni. Mushiki wacu witwa Judy yandikiye icyicaro cyacu gikuru agaragaza ukuntu yishimiye inkunga twatewe yo kubwiriza dukoresheje telefoni. Yavuze ko nyina ufite imyaka 86 kandi akaba arwaragurika, abwiriza kenshi akoresheje telefoni kandi ko yishimira cyane kuba yarabonye umuntu w’imyaka 92 yigisha Bibiliya.

Inama zirebana n’uko twakora umurimo wo kubwiriza ziboneka mu bitabo byacu, mu by’ukuri zituma tugira icyo tugeraho. Ujye uzishyira mu bikorwa. Zishobora gutuma ukomeza kugira ibyishimo n’ishyaka mu murimo.

JYA WISHYIRIRAHO INTEGO ZISHYIZE MU GACIRO

Umubare w’ibitabo dutanga, umubare w’abo twigisha Bibiliya cyangwa umubare w’abantu dufasha bakaba abagaragu ba Yehova, si byo bigaragaza ko twagize icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza. None se, ni abantu bangahe Nowa yafashije bakaba abagaragu ba Yehova uretse abo mu muryango we? Ariko kandi, yagize icyo ageraho mu murimo wo kubwiriza. Icy’ingenzi ni uko dukorera Yehova turi indahemuka.—1 Kor 4:2.

Ababwiriza b’Ubwami benshi babona ko bagomba kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro kugira ngo bakomeze kwishimira umurimo wo kubwiriza. Zimwe muri izo ntego ni izihe? Zimwe muri zo ziri mu gasanduku kari kumwe n’iyi ngingo.

Jya usaba Yehova agufashe kugira ngo umurimo wawe ugushimishe kandi ugire icyo ugeraho. Nugera ku ntego wishyiriyeho, bizagushimisha kandi wumve unyuzwe bitewe no kumenya ko ukora uko ushoboye kose kugira ngo ubwirize ubutumwa bwiza.

Ni iby’ukuri ko kubwiriza ubutumwa bwiza bishobora kutoroha. Nyamara, hari ibintu ushobora gukora kugira ngo ube umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka. Jya ugirana ibiganiro bitera inkunga n’uwo mwajyanye kubwiriza, ugire gahunda ihoraho yo kwiyigisha, ukurikize inama duhabwa n’umugaragu wizerwa, kandi wishyirireho intego zishyize mu gaciro. Ikiruta byose, ujye wibuka ko Imana yaguhaye inshingano ihebuje yo gutangaza ubutumwa bwiza uri Umuhamya wayo (Yes 43:10). Nukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, uzagira ibyishimo nta kabuza.