Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Mutarama 2015

Nimureke Yehova akomeze ishyingiranwa ryanyu kandi aririnde

Nimureke Yehova akomeze ishyingiranwa ryanyu kandi aririnde

“Iyo Yehova atari we urinze umugi, umurinzi aba abera maso ubusa.”ZAB 127:1b.

1, 2. (a) Ni iki cyatumye Abisirayeli bagera ku 24.000 batakaza imigisha ihebuje? (b) Kuki ibyabaye icyo gihe bitureba natwe?

MBERE gato y’uko ishyanga rya Isirayeli ryinjira mu Gihugu cy’Isezerano, abagabo babarirwa mu bihumbi ‘basambanye n’abakobwa b’Abamowabu.’ Ibyo byatumye Yehova yica abagera ku 24.000. Tekereza nawe! Nubwo icyo gihe Abisirayeli bari hafi guhabwa umurage wabo bari bamaze igihe kirekire bategereje, batakaje iyo migisha ihebuje bitewe n’uko baguye mu bishuko.Kub 25:1-5, 9.

2 Iyo nkuru ibabaje cyane yandikiwe “kutubera umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe” (1 Kor 10:6-11). Muri iki gihe cya nyuma cy’ ‘iminsi y’imperuka,’ abagaragu b’Imana bari hafi kwinjira mu isi nshya irangwa no gukiranuka (2 Tim 3:1; 2 Pet 3:13). Ikibabaje ni uko hari bamwe mu bagaragu ba Yehova batakomeje kuba maso. Baguye mu mutego w’ubwiyandarike, maze bagerwaho n’ingaruka zibabaje cyane. Abantu nk’abo bashobora no kuzabura ubuzima bw’iteka.

3. Kuki abashakanye bakeneye inama n’uburinzi bituruka kuri Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Kubera ko muri iki gihe ubwiyandarike bwabaye nk’icyorezo, abagabo n’abagore bakeneye inama n’uburinzi bituruka kuri Yehova, kugira ngo imihati bashyiraho babungabunga  ishyingiranwa ryabo itaba imfabusa. (Soma muri Zaburi ya 127:1.) Turi busuzume uko abashakanye bakomeza ishyingiranwa ryabo barinda umutima wabo, begera Imana, bambara kamere nshya, bakomeza gushyikirana neza kandi buri wese agaha mugenzi we ibyo amugomba.

RINDA UMUTIMA WAWE

4. Ni ibihe bintu byatumye Abakristo bamwe na bamwe bagwa mu cyaha?

4 Bigenda bite kugira ngo Umukristo agwe mu cyaha cy’ubwiyandarike? Akenshi biterwa n’ibyo areba. Yesu yabisobanuye agira ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Mat 5:27, 28; 2 Pet 2:14). Abakristo benshi baguye muri icyo cyaha bitewe n’uko badohotse ku mahame mbwirizamuco bareba porunogarafiya, basoma ibitabo bivuga ibyerekeye ibitsina cyangwa inyandiko z’akahebwe zo kuri interineti. Abandi bo bagiye bareba filimi n’ibiganiro byo kuri televiziyo bivuga iby’ibitsina mu buryo bweruye, kandi bakajya mu bitaramo bigaragaramo ibyo bikorwa. Hari n’abagiye bajya mu mazu babyiniramo nijoro, mu bitaramo byatumiwemo abantu babyina bambaye ubusa, cyangwa bakajya mu mazu bakandakandiramo abantu mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina.

5. Kuki dukeneye kurinda umutima wacu?

5 Hari abagwa mu cyaha bitewe n’uko batangiye kugirana agakungu n’umuntu batashakanye. Turi mu isi irimo abantu barangwa no kwirekura kandi banezezwa n’ubwiyandarike bw’uburyo bwose. Nanone kandi, kubera ko umutima wacu ushukana kandi akaba ari mubi cyane, dushobora mu buryo bworoshye gutangira gukundana n’undi muntu utari uwo twashakanye. (Soma muri Yeremiya 17:9, 10.) Yesu yaravuze ati “mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi.”Mat 15:19.

6, 7. (a) Bigenda bite iyo ibyifuzo bibi bishinze imizi mu mutima w’umuntu? (b) Twakwirinda dute gucumura kuri Yehova?

6 Iyo ibyifuzo bibi bimaze gushinga imizi mu mitima ishukana y’abantu babiri bafitanye agakungu, bashobora gutangira kuganira ku bintu ubundi bakagombye kuvugana n’abo bashakanye gusa. Nyuma y’igihe gito, batangira gushakisha uko bajya bahura kenshi, bagasa n’abagaragaza ko bahuye gutya gusa batabiteguye. Uko buri wese arushaho kumva ashaka undi, bananirwa kwifata. Barushaho kugera kure ku buryo kubihagarika bibananira, nubwo baba bazi neza ko ibyo bakora ari bibi.Imig 7:21, 22.

7 Batangira gutandukira amahame ya Yehova iyo irari n’amagambo babwirana bitumye batangira gufatana mu ntoki, gusomana, gukorakorana mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina no gukora ibindi bintu byo kugaragarizanya urukundo, kandi ibyo byose bakagombye kubikorera abo bashakanye gusa. Amaherezo ‘bareshywa n’irari ryabo ribashukashuka.’ Iyo iryo rari rimaze gutwita, ‘ribabyarira icyaha’ cy’ubusambanyi (Yak 1:14, 15). Mbega ibintu bibabaje! Nyamara kandi, baba barashoboye kwirinda ako kaga kose iyo baza kureka Yehova akabafasha kurushaho kubaha ishyingiranwa ryabo, bakabona ko ari iryera. Mu buhe buryo?

KOMEZA KWEGERA IMANA

8. Kugirana ubucuti na Yehova byadufasha bite kwirinda ubwiyandarike?

8 Soma muri Zaburi ya 97:10. Kugirana ubucuti na Yehova bishobora kuturinda ubwiyandarike. Nitwiga ibyerekeye imico myiza cyane y’Imana, tukihatira ‘kuyigana nk’abana bakundwa kandi tugakomeza kugendera mu rukundo,’ tuzagira imbaraga zo kwirinda “ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose” (Efe 5:1-4). Iyo abashakanye bazirikanye ko “Imana izacira urubanza abasambanyi  n’abahehesi,” bituma bakora uko bashoboye kose kugira ngo batume ishyingiranwa ryabo ryubahwa, kandi ntihagire ikirihumanya.Heb 13:4.

9. (a) Ni iki cyafashije Yozefu kudakora icyaha cy’ubusambanyi? (b) Ibyabaye kuri Yozefu bitwigisha iki?

9 Hari bamwe mu bagaragu b’Imana b’indahemuka badohotse ku mahame mbwirizamuco bagenderagaho, maze batangira kwifatanya n’abakozi bagenzi babo batari Abahamya nyuma y’amasaha y’akazi. Ndetse no mu masaha y’akazi umuntu ashobora guhura n’ibishuko. Mu kazi ni ho Yozefu wari umusore mwiza yamenyeye ko umugore wa shebuja yamukundaga cyane. Buri munsi uwo mugore yageragezaga kumureshya. Amaherezo ‘yafashe umwenda Yozefu yari yambaye, aramubwira ati “turyamane!” ’ Icyakora Yozefu yashoboye kumwiyufura maze arahunga. Ni iki cyafashije Yozefu gukomeza gushikama mu gihe yahuraga n’icyo kigeragezo? Icyamufashije ni uko yari yariyemeje kutangiza imishyikirano yari afitanye n’Imana. Kuba yarashikamye byatumye yirukanwa ku kazi kandi afungwa azira akarengane, ariko Yehova yamuhaye imigisha (Intang 39:1-12; 41:38-43). Abakristo, baba bari ku kazi cyangwa ahandi hantu, bagombye kwirinda imimerere yatuma bagwa mu bishuko mu gihe bari kumwe n’umuntu utari uwo bashakanye.

MWAMBARE KAMERE NSHYA

10. Kwambara kamere nshya biturinda bite?

10 Kamere nshya “yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri,” izarinda abashakanye gukora icyaha cy’ubusambanyi (Efe 4:24). Abambara iyo kamere nshya ‘bica’ ingingo z’imibiri yabo “ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira.” (Soma mu Bakolosayi 3:5, 6.) Ijambo ‘kwica’ ryumvikanisha ko tugomba gufata ingamba zitajenjetse zo kurwanya irari ry’umubiri ryadushora mu bwiyandarike. Tuzirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma twifuza kuryamana n’undi muntu utari uwo twashakanye (Yobu 31:1). Iyo duhuje imibereho yacu n’ibyo Imana ishaka, twitoza ‘kwanga ikibi urunuka, tukizirika ku cyiza.’Rom 12:2, 9.

11. Kwambara kamere nshya bikomeza bite ishyingiranwa?

11 Kamere nshya igaragaza “ishusho y’uwayiremye” ari we Yehova (Kolo 3:10). Iyo abashakanye bakomeye ku mahame mbwirizamuco kandi bakambara “impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana,” babona imigisha myinshi (Kolo 3:12). Ikindi kandi, barushaho kunga ubumwe iyo ‘baretse amahoro ya Kristo akayobora imitima yabo’ (Kolo 3:15). Iyo abashakanye bagaragarizanyije “urukundo rurangwa n’ubwuzu,” bibagirira akamaro cyane. Rutuma ‘bafata iya mbere mu birebana no kubahana.’Rom 12:10.

12. Ni iyihe mico ubona ko yatuma umuntu agira ishyingiranwa ryiza?

12 Igihe babazaga uwitwa Sid imico imufasha kugira urugo rwiza, yarashubije ati “urukundo ni wo muco w’ingenzi twagiye twihatira kugaragaza. Nanone twabonye ko kwitonda ari umuco w’ingenzi cyane.” Umugore we Sonja, na we wemeranya n’umugabo we, yunzemo ati “kugwa neza ni umuco w’ingenzi. Ikindi kandi, twagiye tugerageza kwicisha bugufi, nubwo buri gihe atari ko biba byoroshye.”

MUKOMEZE GUSHYIKIRANA NEZA

13. Ni iki cyatuma ishyingiranwa rikomera, kandi kuki?

13 Nta gushidikanya ko kubwirana amagambo meza ari kimwe mu bintu by’ingenzi bituma ishyingiranwa rikomera.  Mbega ukuntu byaba bibabaje abashakanye bagiye babwirana amagambo atarangwa n’ikinyabupfura, mbese amagambo batatinyuka kubwira abandi bantu! Iyo abashakanye babwirana amagambo arangwa ‘no gusharira n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana,’ bishobora gusenya ishyingiranwa ryabo (Efe 4:31). Aho kugira ngo abashakanye bangize ishyingiranwa ryabo bahora babwirana amagambo akarishye yo gusesereza cyangwa yo kunenga, bagomba kurisegasira babwirana amagambo arangwa n’ineza, ubwuzu n’impuhwe.Efe 4:32.

14. Ni ibihe bintu twagombye kwirinda?

14 Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo guceceka” (Umubw 3:7). Birumvikana ko ibyo bitavuga ko twagombye kwirinda kuvugisha uwo twashakanye, kuko gushyikirana ari iby’ingenzi kugira ngo ishyingiranwa ribe ryiza. Hari umugore wo mu Budage wagize ati “guceceka bishobora kubabaza uwo mwashakanye.” Icyakora, yongeyeho ati “nubwo gutuza mu gihe ubabaye atari ko buri gihe byoroha, si byiza gusuka uburakari ku wo mwashakanye kugira ngo wumve uruhutse. Icyo gihe uba ushobora guhubuka ukavuga cyangwa ugakora ikintu gishobora gukomeretsa uwo mwashakanye, kandi ibyo byatuma ibintu birushaho kuzamba.” Uko byagenda kose, gukankama cyangwa kwanga kuvugana si byo bikemura ibibazo by’abashakanye. Ahubwo, abashakanye batuma ishyingiranwa ryabo rirushaho gukomera iyo bahise bakemura ibibazo bafitanye, kandi ntibatume bibyara impaka.

15. Gushyikirana neza byakomeza bite ishyingiranwa?

15 Ishyingiranwa rirushaho gukomera iyo abashakanye bafashe igihe cyo kubwirana uko biyumva n’icyo batekereza. Ntitwagombye kwita gusa ku byo tuvuga, ahubwo twagombye no kuzirikana uko tubivuga. Ku bw’ibyo, jya wihatira kuvuga amagambo arangwa n’ineza no mu gihe ufite ibibazo, kandi byumvikanire mu ijwi no mu magambo ukoresha. Ibyo bizatuma uwo mwashakanye agutega amatwi bitamugoye. (Soma mu Bakolosayi 4:6.) Umugabo n’umugore bashobora gukomeza ishyingiranwa ryabo bashyikirana neza,  binyuze mu kuvuga ‘ijambo ryose ryiza ryo kubaka undi mu gihe bikenewe, kugira ngo rihe [uwo bashakanye] ikintu cyiza.’Efe 4:29.

Abashakanye bashobora gukomeza ishyingiranwa ryabo bashyikirana neza (Reba paragarafu ya 15)

BURI WESE AHE MUGENZI WE IBYO AMUGOMBA

16, 17. Kuki ari iby’ingenzi ko abashakanye bita ku byo buri wese muri bo akenera mu buryo bw’ibyiyumvo no mu birebana n’imibonano mpuzabitsina?

16 Nanone kandi, abashakanye bashobora gukomeza ishyingiranwa ryabo igihe buri wese yita ku nyungu za mugenzi we, akaba ari zo ashyira imbere y’ize (Fili 2:3, 4). Abagabo ndetse n’abagore bagomba kwita cyane ku byo abo bashakanye bakenera mu buryo bw’ibyiyumvo, no mu birebana n’imibonano mpuzabitsina.Soma mu 1 Abakorinto 7:3, 4.

17 Ikibabaje ni uko hari abagabo n’abagore banga kugaragarizanya urukundo cyangwa kugirana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye. Hari n’abagabo bumva ko nta muntu w’umugabo wagombye kugaragariza umugore we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Nyamara Bibiliya igira iti “bagabo, mwagombye kugerageza kumva abagore banyu” (1 Pet 3:7, Phillips). Umugabo agomba kumva ko guha uwo bashakanye ibyo amugomba bikubiyemo ibirenze kugirana imibonano mpuzabitsina. Buri gihe yagombye kugaragariza umugore we urukundo, aho kubikora gusa mu gihe yifuza kugirana na we imibonano mpuzabitsina. Ibyo bizatuma umugore we yishimira kugirana na we imibonano mpuzabitsina. Iyo buri wese mu bashakanye agaragariza mugenzi we urukundo, kwita ku byo bakenera mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri biraborohera.

18. Abashakanye bakomeza bate ishyingiranwa ryabo?

18 Nubwo nta mpamvu z’urwitwazo zagombye gutuma umuntu aca inyuma uwo bashakanye, kutagaragariza urukundo uwo mwashakanye bishobora gutuma arushakira ku wundi muntu cyangwa akagirana na we imibonano mpuzabitsina (Imig 5:18; Umubw 9:9). Ku bw’ibyo, Bibiliya igira inama abashakanye igira iti “umwe ntakime undi [ibyo amugomba], keretse mubyemeranyijeho mukabigenera igihe.” Kubera iki? “Kugira ngo Satani adakomeza kubagerageza bitewe no kunanirwa kwifata kwanyu” (1 Kor 7:5). Byaba bibabaje cyane abashakanye ‘bananiwe kwifata,’ bityo bagaha Satani urwaho maze agatuma umwe muri bo agwa mu bishuko, agaca inyuma uwo bashakanye. Ibinyuranye n’ibyo, imibonano mpuzabitsina abashakanye bagirana iba ishobora gukomeza ishyingiranwa ryabo iyo buri wese adakomeje gushaka ‘inyungu ze bwite, ahubwo agashaka iza mugenzi we,’ amuha ibyo amugomba abitewe n’uko amukunda, aho kubiterwa n’uko abisabwa.1 Kor 10:24.

MUKOMEZE KURINDA ISHYINGIRANWA RYANYU

19. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora, kandi kuki?

19 Turi hafi kugera mu isi nshya irangwa no gukiranuka. Iyo ni yo mpamvu kuganzwa n’irari ry’umubiri byatugiraho ingaruka zibabaje cyane, nk’uko byagendekeye ba Bisirayeli 24.000 bari mu kibaya cy’i Mowabu. Ijambo ry’Imana rimaze kuvuga ibintu biteye isoni kandi bibabaje byabaye icyo gihe, ryatanze umuburo ugira uti “umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa” (1 Kor 10:12). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi cyane ko dukomeza ishyingiranwa ryacu, dukomeza kubera indahemuka Data wo mu ijuru n’uwo twashakanye (Mat 19:5, 6). Muri iki gihe, dukeneye ‘gukora uko dushoboye kose kugira ngo amaherezo tuzasangwe mu mahoro, tudafite ikizinga kandi tutagira inenge.’2 Pet 3:13, 14.