Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Mutarama 2015

Uko mwagira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo

Uko mwagira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo

“Iyo Yehova atari we wubatse inzu, abubatsi bayo baba bararuhiye ubusa bayubaka.”ZAB 127:1a.

1-3. Ni ibihe bibazo abashakanye bahura na byo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

HARI umugabo umaze imyaka 38 ashatse, kandi we n’umugore we bakaba bafite ibyishimo mu ishyingiranwa ryabo, wagize ati “iyo mushyizeho imihati mubivanye ku mutima kandi mukagaragaza ko mwifuza kugira ishyingiranwa ryiza, Yehova abaha imigisha.” Koko rero, abashakanye bashobora kugira ibyishimo, kandi bagafashanya mu gihe bahuye n’ibibazo.Imig 18:22.

2 Icyakora, ni ibisanzwe ko abashakanye bagira “imibabaro mu mubiri wabo” (1 Kor 7:28). Kubera iki? Ibibazo duhura na byo buri munsi bishobora gutuma imibanire y’abashakanye izamo agatotsi. Kubwirana amagambo ababaza, kumva ibintu nabi no kudashyikirana neza bitewe no gukoresha nabi ururimi, bigira ingaruka no ku bantu bari basanzwe babanye neza (Yak 3:2, 5, 8). Nanone kandi, hari abashakanye benshi bafite akazi kabasaba gukora amasaha menshi kandi bagomba no kwita ku bana babo. Guhangayika no kunanirwa cyane bituma abashakanye bamwe na bamwe batabona igihe bakeneye kugira ngo bakomeze ishyingiranwa ryabo. Ibibazo by’ubukungu, uburwayi cyangwa izindi ngorane bishobora gutuma badakomeza gukundana no kubahana. Ikindi kandi, niyo ishyingiranwa ryaba risa n’aho rikomeye, rishobora gusenywa n’“imirimo ya kamere,” urugero nk’ubusambanyi,  kwiyandarika, inzangano, gushyamirana, ishyari, kuzabiranywa n’uburakari n’amakimbirane.Gal 5:19-21.

3 Ikirushaho kubizambya, ni uko turi mu “minsi y’imperuka” irangwa n’ubwikunde no kutubaha Imana, ibyo akaba ari ibintu byangiza ishyingiranwa (2 Tim 3:1-4). Byongeye kandi, hari umwanzi w’umugome wiyemeje gusenya imiryango. Intumwa Petero aduha umuburo agira ati “umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.”1 Pet 5:8; Ibyah 12:12.

4. Ni iki cyafasha abashakanye kugira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo?

4 Hari umugabo wo mu Buyapani wagize ati “nagize ibibazo bikomeye by’amafaranga, kandi kubera ko ntashyikiranaga n’umugore wanjye uko bikwiriye, na we yarahangayitse cyane. Nanone kandi, mu gihe gishize yarwaye indwara ikomeye. Rimwe na rimwe, iyo mihangayiko yatumaga dutongana.” Hari ibibazo abashakanye baba bazahura na byo, ariko bashobora kubinesha. Yehova ashobora kubafasha bakagira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo. (Soma muri Zaburi ya 127:1.) Reka dusuzume ibintu bitanu byatuma umuntu agira ishyingiranwa rikomeye kandi rirambye. Hanyuma turi busuzume impamvu abashakanye bagomba kugaragarizanya urukundo kugira ngo ishyingiranwa ryabo rikomere.

MUJYE MUHA YEHOVA UMWANYA MU ISHYINGIRANWA RYANYU

5, 6. Ni iki abashakanye bakora kugira ngo Yehova agire umwanya mu ishyingiranwa ryabo?

5 Iyo abashakanye babereye Yehova indahemuka kandi bakamugandukira, ishyingiranwa ryabo rigira urufatiro rukomeye. (Soma mu Mubwiriza 4:12.) Abashakanye bashobora gutuma Yehova agira umwanya mu ishyingiranwa ryabo bakurikiza ubuyobozi bwe bwuje urukundo. Bibiliya ivuga ko abari bagize ubwoko bw’Imana bwa kera babwiwe bati “nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yanyu azumva ijambo ribaturutse inyuma rigira riti ‘iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo’ ” (Yes 30:20, 21). Muri iki gihe, abashakanye bashobora ‘kumva’ ijambo rya Yehova mu gihe basomera hamwe Bibiliya buri munsi (Zab 1:1-3). Bashobora gutuma ishyingiranwa ryabo rirushaho gukomera bagira gahunda y’iby’umwuka mu muryango ishimishije kandi ibakomeza mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko abashakanye basengera hamwe buri munsi kugira ngo ishyingiranwa ryabo rikomere, bityo bashobore kurwanya ibitero bituruka mu isi ya Satani.

Iyo abashakanye bakorera hamwe ibintu by’umwuka, bituma bagirana n’Imana imishyikirano ya bugufi, kandi na bo bakarushaho kunga ubumwe no kugira ibyishimo (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6)

6 Uwitwa Gerhard wo mu Budage yagize ati “buri gihe iyo twaburaga ibyishimo bitewe n’ibibazo cyangwa gufata ibintu uko bitari, inama ziboneka mu Ijambo ry’Imana zadufashaga kwihangana no kubabarirana. Iyo ni imico y’ingenzi ituma abashakanye bagira ishyingiranwa ryiza.” Iyo umugabo n’umugore bihatiye guha Imana umwanya mu ishyingiranwa ryabo bakorera hamwe ibintu by’umwuka, bituma bagirana na yo imishyikirano ya bugufi kandi na bo bakarushaho kunga ubumwe no kugira ibyishimo.

BAGABO, MUJYE MUKORESHA UBUTWARE BWANYU MUBIGIRANYE URUKUNDO

7. Abagabo bagombye gukoresha bate ubutware bwabo?

7 Uko umugabo akoresha ubutware bwe bishobora gutuma agira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo. Bibiliya igira iti ‘umutware w’umugabo wese ni Kristo, kandi umutware w’umugore ni umugabo’ (1 Kor 11:3). Imirongo ikikije uwo ibwira abagabo uko bagombye gukoresha ubutware bwabo, mbese nk’uko Kristo akoresha ubutware bwe ku mugabo. Yesu ntiyigeze atwaza igitugu cyangwa ngo akagatize, ahubwo buri gihe yarangwaga n’urukundo, ubugwaneza, gushyira mu  gaciro, kwitonda no kwiyoroshya mu mutima.Mat 11:28-30.

8. Ni iki umugabo yakora kugira ngo umugore we amukunde kandi amwubahe?

8 Abagabo b’Abakristo ntibagombye guhora basaba abagore babo kububaha. Ahubwo, ‘bakomeza kubana n’abagore babo bahuje n’ubumenyi,’ mbese bakabagaragariza ko babitaho kandi ko babumva. ‘Barabubaha kubera ko ari inzabya zoroshye kurushaho’ (1 Pet 3:7). Abagabo bagaragariza abagore babo ko bafite agaciro kenshi bababwira amagambo yerekana ko babubaha, bakanabakorera ibikorwa birangwa n’ineza, haba mu ruhame cyangwa biherereye (Imig 31:28). Iyo umugabo akoresheje ubutware bwe muri ubwo buryo bwuje urukundo, umugore we aramukunda akanamwubaha, kandi bituma Imana ibaha imigisha mu ishyingiranwa ryabo.

BAGORE, MUJYE MUGANDUKIRA ABAGABO BANYU MWICISHIJE BUGUFI

9. Umugore yagaragaza ate ko aganduka?

9 Urukundo ruzira ubwikunde dukunda Yehova kandi rushingiye ku mahame, rutuma twicisha bugufi turi munsi y’ukuboko kwe gukomeye (1 Pet 5:6). Bumwe mu buryo bw’ingenzi umugore ugandukira umugabo we agaragazamo ko yubaha ubutware bwa Yehova, ni ugushyigikira umugabo we. Bibiliya igira iti “bagore, mujye mugandukira abagabo banyu nk’uko bikwiriye mu Mwami” (Kolo 3:18). Birumvikana ko imyanzuro yose umugabo afata atari ko izashimisha umugore we. Icyakora, iyo imyanzuro afashe itanyuranyije n’amategeko y’Imana, umugore uganduka yemera kuyikurikiza.1 Pet 3:1.

10. Kuki ari iby’ingenzi ko umugore agandukira umugabo we abigiranye urukundo?

10 Umugore afite umwanya wiyubashye wo kuba “mugenzi” w’umugabo we (Mal 2:14). Iyo umugabo n’umugore bagiye gufata imyanzuro ireba umuryango, umugore avuga mu kinyabupfura uko abona ibintu n’uko yiyumva, ariko agakomeza kuganduka. Umugabo w’umunyabwenge azatega amatwi yitonze ibyo umugore we amubwira (Imig 31:10-31). Iyo umugore agandukiye umugabo we abigiranye urukundo, bituma mu muryango harangwa ibyishimo, amahoro  no gushyira hamwe, kandi bombi banezezwa no kumenya ko bashimisha Imana.Efe 5:22.

MUKOMEZE KUBABARIRANA RWOSE

11. Kuki kubabarirana ari iby’ingenzi?

11 Kugira ngo umugabo n’umugore bagire ishyingiranwa rirambye, bagomba kwitoza kubabarirana. Ishyingiranwa rirushaho gukomera iyo umugabo n’umugore ‘bakomeje kwihanganirana no kubabarirana rwose’ (Kolo 3:13). Ku rundi ruhande, iyo bakomeje kwibuka amakosa buri wese yakoreye undi, kandi akajya aba intandaro yo gutongana, imibanire yabo izamo agatotsi. Nk’uko imitutu ishobora gutuma inyubako idakomeza gukomera, ni na ko akababaro n’inzika bishobora gutuma abashakanye bananirwa kubabarirana no gukorera hamwe. Ibinyuranye n’ibyo, iyo umugabo n’umugore bababarirana nk’uko Yehova abababarira, ishyingiranwa ryabo rirakomera.Mika 7:18, 19.

12. Ni mu buhe buryo urukundo rutwikira “ibyaha byinshi”?

12 Urukundo nyakuri “ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe.” Mu by’ukuri, “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” (1 Kor 13:4, 5; soma muri 1 Petero 4:8.) Mu yandi magambo, iyo dufite urukundo ntitugena incuro ntarengwa dushobora kubabarira abandi. Igihe intumwa Petero yabazaga Yesu incuro yari kugezaho ababarira, yaramushubije ati “uzageze ku ncuro mirongo irindwi n’indwi” (Mat 18:21, 22). Yagaragazaga ko nta ncuro Umukristo yagezaho ngo areke kubabarira abandi.Imig 10:12. *

13. Warwanya ute umwuka wo kutababarira?

13 Uwitwa Annette yaravuze ati “iyo abashakanye banze kubabarirana, bagirirana inzika kandi ntibizerana. Ibyo byangiza ishyingiranwa ryabo. Ariko iyo bababarirana, bikomeza ishyingiranwa ryabo kandi bigatuma bagirana imishyikirano ya bugufi.” Kugira ngo murwanye umwuka wo kutababarira, mujye mwihatira kuba abantu bashimira. Jya witoza gushimira uwo mwashakanye ubikuye ku mutima (Kolo 3:15). Ibyo bizatuma mugira amahoro yo mu mutima, ubumwe n’imigisha Imana iha abantu baba biteguye kubabarira.Rom 14:19.

MUJYE MUKURIKIZA IHAME RIZWI CYANE RIGENGA IMYIFATIRE Y’ABANTU

14, 15. Ni irihe hame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu, kandi se rigira akahe kamaro mu ishyingiranwa?

14 Nta gushidikanya, wishimira ko abandi baguha agaciro kandi bakakubaha. Iyo abandi bemeye ibitekerezo byawe kandi bakazirikana ibyiyumvo byawe, urabyishimira. Ariko se, waba warigeze kumva umuntu avuga ati “nzamukorera nk’ibyo yankoreye?” Nubwo hari igihe ibyo bishobora kuba bifite ishingiro, Bibiliya yo igira iti “ntukavuge uti ‘nzamukorera nk’ibyo yankoreye’” (Imig 24:29). Mu by’ukuri, Yesu yagaragaje uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo. Yatanze ihame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu, rigira riti “ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe” (Luka 6:31). Yesu yumvikanishaga ko twagombye gufata abandi nk’uko twifuza ko badufata, kandi ntitwiture umuntu inabi yatugiriye. Ibyo bisobanura ko ibyo twifuza ko uwo twashakanye adukorera, ari byo natwe twagombye kumukorera.

15 Iyo buri wese mu bashakanye yitaye ku byiyumvo bya mugenzi we, bituma imishyikirano bafitanye irushaho gukomera. Hari umugabo wo muri Afurika y’Epfo wavuze ko we n’umugore we bagiye  bagerageza gukurikiza iryo hame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu. Yagize ati “mu by’ukuri, hari igihe umwe ababaza undi, ariko buri wese yihatira gufata mugenzi we uko yifuza ko na we yamufata, mbese tukubahana kandi buri wese akagaragariza mugenzi we ko afite agaciro.”

16. Ni iki buri wese mu bashakanye atagombye gukorera mugenzi we?

16 Ntukabwire abandi intege nke z’uwo mwashakanye cyangwa ngo ukomeze kwinubira inenge ze, ndetse niyo waba wikinira. Jya wibuka ko ishyingiranwa atari irushanwa ryo gushaka kugaragaza urusha undi imbaraga, usakuza kurusha undi, cyangwa uvuga amagambo akomeretsa cyane kurusha undi. Ni iby’ukuri ko twese tugira inenge, kandi hari igihe tubabaza abandi. Ariko nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma umwe mu bashakanye abwira mugenzi we amagambo yo kumutesha agaciro cyangwa yo kumusesereza; nta n’uwagombye guhutaza mugenzi we cyangwa ngo amukubite.Soma mu Migani 17:27; 31:26.

17. Abagabo bakurikiza bate ihame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu?

17 Nubwo mu mico imwe n’imwe abagabo bahutaza abagore babo cyangwa bakabakubita babonwa ko ari bo bagabo nyabagabo, Bibiliya yo igira iti “utinda kurakara aruta umunyambaraga, kandi umenya kwifata aruta uwigarurira umugi” (Imig 16:32). Umuntu aba akeneye kugira ubutwari kugira ngo ashobore kwifata, nk’uko Yesu Kristo umuntu ukomeye kurusha abandi bose yabigenje. Umugabo uhutaza umugore we cyangwa akamukubita ntaba ari umugabo nyamugabo, kandi ntakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Dawidi umwanditsi wa zaburi wari umuntu ukomeye kandi w’intwari, yaravuze ati “nimurakara, ntimugakore icyaha. Amagambo yanyu muyabike mu mutima muri ku buriri bwanyu, maze mwicecekere.”Zab 4:4.

“MWAMBARE URUKUNDO”

18. Kuki ari iby’ingenzi ko abashakanye bakomeza kwitoza kugira umuco w’urukundo?

18 Soma mu 1 Abakorinto 13:4-7. Urukundo ni wo muco w’ingenzi ugomba kuranga ishyingiranwa. Bibiliya igira iti “mwambare impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana. Ariko ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo 3:12, 14). Abagabo n’abagore bagomba kugaragarizanya urukundo ruzira ubwikunde kandi bakigana Kristo, we wemeye kwitangira abandi. Iyo ishyingiranwa rishingiye ku rukundo nk’urwo, rirakomera nubwo hagati y’abashakanye haba hari ibibazo bitewe n’ingeso umwe yaba afite, uburwayi bukomeye, ibibazo by’amafaranga n’ibibazo bishobora guturuka mu muryango bashatsemo.

19, 20. (a) Ni iki abashakanye bakora kugira ngo bagire ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Ni iby’ukuri ko kugira ngo umuntu agire ishyingiranwa ryiza bisaba ubwitange, kwiyemeza no gushyiraho imihati. Mu gihe havutse ibibazo, abashakanye ntibagombye gufata umwanzuro wo kwahukana cyangwa gutana. Bagombye kwiyemeza kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi. Urukundo abagabo n’abagore b’Abakristo bakunda Yehova n’urwo bakundana, rutuma biyemeza gukemura ibibazo bafitanye, kuko ‘urukundo rudashira.’1 Kor 13:8; Mat 19:5, 6; Heb 13:4.

20 Kugira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo si ibintu byoroshye, cyane cyane muri ibi ‘bihe biruhije’ turimo (2 Tim 3:1). Ariko kandi, Yehova ashobora gufasha abashakanye bakagira ishyingiranwa ryiza. Nanone ariko, abashakanye bagomba kurwanya umwuka w’iyi si w’ubwiyandarike ukomeje kwiyongera. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma icyo abashakanye bakora kugira ngo birinde ubwiyandarike.

^ par. 12 Nubwo umugabo n’umugore bagerageza kubabarirana no gukemura ibibazo bafite, iyo umwe mu bashakanye akoze icyaha cy’ubuhehesi, Bibiliya iha uwahemukiwe uburenganzira bwo guhitamo kumubabarira cyangwa se gutana na we (Mat 19:9). Reba ingingo igira iti “Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gutana kw’abashakanye no kwahukana,” mu mugereka w’igitabo “Urukundo rw’Imana,” ku ipaji ya 219-221.