Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze—muri New York

Bitanze babikunze—muri New York

IMYAKA runaka ishize, Cesar n’umugore we Rocio bari batuye muri leta ya Kaliforuniya kandi bumvaga bishimiye ubuzima. Cesar yakoraga akazi ko gushyira ibyuma bizana ubushyuhe n’ubukonje mu mazu, naho umugore we agakora igihe gito mu biro by’umuganga. Bari bafite inzu yabo, kandi nta bana bagiraga. Icyakora hari ikintu cyabaye gituma ubuzima bwabo buhinduka. Icyo kintu ni ikihe?

Mu Kwakira 2009, ibiro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byoherereje amatorero yose yo muri icyo gihugu ibaruwa. Iyo baruwa yatumiriraga abafite ubuhanga runaka bakwitangira gukora imirimo, gusaba gukora kuri Beteli igihe gito kugira ngo bafashe mu mirimo yo kwagura amazu y’ibiro by’ishami y’i Wallkill, muri leta ya New York. Abantu barengeje imyaka ubusanzwe isabwa abemererwa gukora kuri Beteli, na bo basabwe kuzuza fomu. Cesar na Rocio bagize bati “bitewe n’imyaka yacu, twari tuzi ko tutari kuzongera kubona uburyo nk’ubwo bwo gukora kuri Beteli. Nta kindi twari kubigurana.” Uwo mugabo n’umugore we bahise buzuza fomu.

Bamwe mu bitangiye gukora imirimo bakora i Warwick

Cesar na Rocio bamaze umwaka urenga bataratumirirwa kujya gukora kuri Beteli. Ariko kandi, hari ikindi bakoze kugira ngo bagere ku ntego yabo. Boroheje ubuzima. Cesar yagize ati “inzu twarazagamo imodoka twayihinduye inzu yo kubamo y’icyumba kimwe, kugira ngo inzu yacu tuyikodeshe. Hanyuma twavuye muri iyo nzu yacu twakundaga cyane yari ifite metero kare 200 twari tumaze imyaka mike twujuje, maze twimukira muri iyo nzu y’icyumba kimwe, ya metero kare 25.” Cesar yakomeje agira ati “kuba twaragize ibyo duhindura byatumye twitegura, ku buryo igihe twari kuba dutumiriwe kujya gukora kuri Beteli twari guhita tugenda.” Ni iki cyakurikiyeho? Rocio yagize ati “tumaze ukwezi kumwe twimukiye mu nzu yacu ntoya, twabonye ibaruwa yadutumiriraga kujya gukorera i Wallkill, tukahamara igihe gito. Twabonye ko kuba twaroroheje ubuzima byatumye Yehova aduha imigisha.”

Jason, Cesar na William

BABONA IMIGISHA BITEWE N’UMWUKA WO KWIGOMWA BAGARAGAZA

Kimwe na Cesar na Rocio, hari abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu magana bagize ibyo  bigomwa kugira ngo bifatanye mu mirimo y’ubwubatsi ikorerwa muri Leta ya New York. Bamwe muri bo bafasha mu mirimo yo kwagura amazu y’i Wallkill, mu gihe abandi benshi bishimira kwifatanya mu mirimo yo kubaka icyicaro cyacu i Warwick. * Hari abagabo benshi n’abagore babo bemeye gusiga inzu zabo nziza, akazi keza bari bafite ndetse n’imbwa n’injangwe byabo, kugira ngo bakorere Yehova mu buryo bwuzuye. Ese Yehova yabahaye imigisha bitewe n’uwo mwuka wo kwigomwa bagaragaje? Yego rwose!

Way

Urugero, Way ukora ibirebana n’amashanyarazi n’umugore we Debra, bari mu kigero cy’imyaka hafi 60, bagurishije inzu bari bafite muri leta ya Kansas n’ibintu byinshi bari batunze, maze bimukira i Wallkill kugira ngo babe abakozi ba Beteli bakora bataha. * Nubwo ibyo byabasabye kugira ibyo bahindura mu mibereho yabo, bumva ko ibyo bigomwe atari imfabusa. Debra yavuze ibirebana n’inshingano afite kuri Beteli ati “hari igihe numva ndi umwe mu bantu bagaragara ku mashusho yo mu bitabo byacu, baba bubaka amazu muri Paradizo!”

Melvin na Sharon bagurishije inzu yabo yo muri leta ya Carolina y’Epfo n’ibyo bari batunze, kugira ngo bafashe mu mirimo yo kubaka i Warwick. Uko kwigomwa ntikoroheye uwo mugabo n’umugore we, ariko bumva kwifatanya muri iyo mirimo y’ubwubatsi itazigera yibagirana mu mateka bibateye ishema. Bagize bati “ntitwabona uko dusobanura ibyishimo duterwa no kumenya ko ibyo dukora biba bizagirira akamaro abavandimwe bo ku isi hose.”

Kenneth

Kenneth wari umwubatsi ariko ubu akaba yarabonye ikiruhuko cy’iza bukuru n’umugore we Maureen bari mu kigero cy’imyaka 55, bavuye muri leta ya Kaliforuniya bajya gukora imirimo y’ubwubatsi i Warwick. Kugira ngo bashobore kwimuka, basabye mushiki wacu wo mu itorero kujya yita ku nzu yabo, kandi basaba abagize imiryango yabo kwita kuri se wa Kenneth ugeze mu za bukuru. Ese baba bicuza kuba baragize ibyo bigomwa kugira ngo bajye gukora kuri Beteli? Oya rwose! Kenneth yagize ati “bitugirira akamaro cyane. Ese ibyo bishatse kuvuga ko nta bibazo duhura na byo? Birumvikana ko bitabura, ariko dufite imibereho ishimishije kandi dushishikariza abandi tubivanye ku mutima gukora uyu murimo.”

BANESHEJE INZITIZI

Abenshi mu bitangiye kujya gukorayo bagiye banesha inzitizi runaka. Urugero, William n’umugore we Sandra bari mu kigero cy’imyaka 60 bari batuye muri leta ya Pennsylvania, bishimiye ubuzima. Bari bafite uruganda rukora ibyuma by’amamashini, rwari rufite abakozi 17. Bari mu itorero babayemo kuva bakiri bato, kandi abenshi muri bene wabo bari batuye  muri ako gace. Ku bw’ibyo, igihe bemererwaga kujya gukora i Wallkill, bari bazi ko bagombaga gusiga abavandimwe n’incuti, ndetse n’ibyabo byose. William yagize ati “nta gushidikanya ko ikigeragezo gikomeye twahuye na cyo ari ukuva ahantu twumvaga twishimiye kuba.” Icyakora, igihe uwo mugabo n’umugore we bari bamaze gusenga cyane, biyemeje kwimuka, icyo akaba ari ikintu baticuza. William yagize ati “kuba hamwe n’abagize umuryango wa Beteli ndetse no gukorana na bo, bidutera ibyishimo bitagereranywa. Jye na Sandra dufite ibyishimo tutigeze tugira mbere hose!”

Bamwe mu bagabo n’abagore babo bakora i Wallkill

Ricky wubakishaga amazu muri Hawayi, yatumiriwe kujya kuba umukozi wa Beteli ukora ataha kugira ngo afashe mu mirimo y’ubwubatsi y’i Warwick. Umugore we Kendra yashakaga ko umugabo we yemera iryo tumira. Icyakora, bari bahangayikishijwe n’umwana wabo Jacob w’imyaka 11. Bibazaga niba kwimukira muri Leta ya New York byari kuba bihuje n’ubwenge, bakanibaza niba umuhungu wabo yari kumenyera ubuzima bushya.

Ricky yagize ati “kimwe mu bintu byari biduhangayikishije kwari ukubona itorero ririmo abakiri bato bahagaze neza mu buryo bw’umwuka. Twashakaga ko Jacob abona incuti nyinshi nziza.” Itorero baje kujyamo ryarimo abana bake, ariko ryarimo abakozi ba Beteli benshi. Ricky yagize ati “tumaze kuhateranira bwa mbere, nabajije Jacob uko yabonaga iryo torero rishya, cyane cyane ko nta bakiri bato bo mu kigero cye bari baririmo. Yarambwiye ati ‘ntugire ikibazo papa. Abavandimwe bakiri bato bakora kuri Beteli ni bo bazaba incuti zanjye.’ ”

Jacob n’ababyeyi be bari hamwe n’abakozi ba Beteli bateranira hamwe

Koko rero, abakiri bato bakora kuri Beteli bagiranye ubucuti na Jacob. Ibyo byamugiriye akahe kamaro? Ricky yagize ati “igihe kimwe ubwo hari nijoro, naciye ku cyumba cy’umuhungu wanjye mbona agicanye amatara. Nari niteze ko ngiye kumusanga akina imikino yo kuri orudinateri, ariko nasanze arimo asoma Bibiliya. Igihe nabazaga Jacob icyo yarimo akora, yarambwiye ati ‘ndimo nditoza kuba umukozi wa Beteli, kandi ndashaka gusoma Bibiliya yose mu mwaka umwe.’ ” Birumvikana ko Ricky na Kendra badashimishwa gusa no kuba Ricky yifatanya mu mirimo yo kubaka i Warwick, ahubwo nanone bashimishwa n’uko kuba barimutse bigira uruhare mu gutuma umuhungu wabo akura mu buryo bw’umwuka.Imig 22:6.

NTIBAHANGAYIKISHWA N’IGIHE KIZAZA

Luis na Dale

Kubera ko igihe kizagera imirimo yo kubaka i Wallkill n’i Warwick ikarangira, abatumiriwe kujya kuhakora bazi ko iyo mirimo ari iy’igihe gito. Ese abo bavandimwe na bashiki bacu baba bahangayika cyane bibaza aho bazajya cyangwa icyo bazakora? Oya rwose! Abenshi bumva bameze nk’abagabo babiri n’abagore babo bari mu kigero cy’imyaka 50 baturutse muri leta ya Floride. John wubakisha amazu n’umugore  we Carmen bazamara igihe gito bakorera i Warwick, bagize bati “twiboneye ukuntu Yehova yagiye aduha ibintu twari dukeneye kugeza no kuri uyu munsi. Rwose twumva ko Yehova atatuzanye hano kugira ngo nyuma yaho azadutererane” (Zab 119:116). Luis ukora ibishushanyo mbonera by’ahashyirwa amazi akoreshwa mu kuzimya inkongi z’umuriro n’umugore we Quenia, bakora i Wallkill. Bagira bati “twamaze kubona ko ubuntu bwa Yehova butuma tubona ibintu tuba dukeneye. Twiringiye tudashidikanya ko azakomeza kutwitaho, nubwo tutazi uko azabikora, igihe azabikorera n’aho azabikorera.”Zab 34:10; 37:25.

 ‘NZABAHA UMUGISHA BABURE AHO BAWUKWIZA’

John na Melvin

Abenshi mu bantu bafasha mu mirimo yo kubaka i New York bashoboraga kubona impamvu z’urwitwazo zo kutajyayo. Icyakora, bagerageje Yehova nk’uko abidusaba twese, agira ati ‘nimungerageze murebe ko ntazabagomororera ingomero zo mu ijuru, nkabaha umugisha mukabura aho muwukwiza.’Mal 3:10.

Ese nawe uzagerageza Yehova kugira ngo wibonere imigisha myinshi? Suzuma icyo ushobora gukora ubishyize mu isengesho, kugira ngo wifatanye mu mirimo ishishikaje irimo ikorwa, haba i New York cyangwa mu yindi mishinga y’ubwubatsi bw’amazu akoreshwa n’Abahamya, maze wirebere ukuntu Yehova azakugororera.Mar 10:29, 30.

Gary

Dale, akaba ari injenyeri mu by’ubwubatsi, n’umugore we Cathy baturutse muri leta ya Alabama, bakunda kugira abantu inama yo gukora uwo murimo. Ubu bakorera i Wallkill. Bagira bati “nugira ubutwari bwo guhindura imibereho yawe, uzibonera uko umwuka wa Yehova ukora.” Ni iki ukeneye gukora kugira ngo ushobore kuboneka? Dale yagize ati “oroshya ubuzima, wongere ubworoshye, ndetse ubworoshye cyane kurushaho. Ntuzigera ubyicuza!” Gary waturutse muri leta ya Carolina ya Ruguru, amaze imyaka 30 ayobora imirimo y’ubwubatsi. We n’umugore we Maureen bavuga ko mu migisha babonera i Warwick hakubiyemo kuba “barahuye n’abavandimwe na bashiki bacu benshi beza cyane bamaze igihe kirekire bakorera Yehova kuri Beteli, kandi bagakorana na bo.” Gary yongeyeho ati “gukora kuri Beteli bisaba koroshya ubuzima, kandi ubwo ni bwo buryo bwiza kurusha ubundi bwo kubaho muri iyi si.” Jason wakoraga iby’amashanyarazi n’umugore we Jennifer bakomoka muri leta ya Illinois, bavuze ko gukora i Wallkill mu mushinga wo kubaka Beteli ari “kimwe mu bintu bishobora gutuma wiyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya.” Jennifer yongeyeho ati “kumenya ko ikintu cyose ukoze Yehova acyishimira kandi ko atazigera acyibagirwa, birashimisha cyane. Yehova atuma ubona imigisha itagereranywa.”

^ par. 7 Abakora igihe gito kuri Beteli bataha, bakora umunsi umwe cyangwa iminsi runaka mu cyumweru kuri Beteli, kandi bakishakira aho kuba n’ibibatunga.