“Mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku byo mu ijuru, aho kubwerekeza ku byo ku isi.”—KOLO 3:2.

1, 2. (a) Ni iki kigaragaza ko itorero ry’i Kolosayi ryo mu kinyejana cya mbere ryari ryugarijwe n’akaga? (b) Ni iyihe nama yahawe abavandimwe b’i Kolosayi yari kubafasha gukomeza gushikama?

ITORERO ry’i Kolosayi ryo mu kinyejana cya mbere ryari ryugarijwe n’akaga. Bamwe mu bari barigize batezaga amacakubiri bashishikariza abandi gukurikiza Amategeko ya Mose. Abandi bo bashishikarizaga bagenzi babo gukurikiza filozofiya ya gipagani yo kubaho mu buryo bwo kwibabaza. Kugira ngo intumwa Pawulo akumire izo nyigisho z’ikinyoma, yabandikiye urwandiko ruteye inkunga, abaha umuburo ati “mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo.”—Kolo 2:8.

2 Iyo abo Bakristo basutsweho umwuka berekeza ubwenge bwabo ku ‘bintu by’ibanze by’isi,’ bari kuba banze ibyo Yehova yateganyije kugira ngo babone agakiza (Kolo 2:20-23). Kugira ngo Pawulo abafashe kurinda imishyikirano y’agaciro kenshi bari bafitanye n’Imana, yarababwiye ati “mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku byo mu ijuru, aho kubwerekeza ku byo ku isi” (Kolo 3:2). Koko rero, abavandimwe ba Kristo bagombaga gukomeza kwerekeza ubwenge bwabo ku byiringiro byo kuzabona  umurage utangirika bari ‘babikiwe mu ijuru.’—Kolo 1:4, 5.

3. (a) Ni ibihe byiringiro Abakristo basutsweho umwuka bakomeza kwerekezaho ubwenge? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

3 Muri iki gihe, Abakristo basutsweho umwuka na bo bakomeza kwerekeza ubwenge bwabo ku Bwami bw’Imana bwo mu ijuru no ku byiringiro bafite byo kuzaba “abaraganwa na Kristo” (Rom 8:14-17). Bite se ku bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi? Ni mu buhe buryo ibyo Pawulo yavuze bibareba? Abagize “izindi ntama” bakora iki kugira ngo bakomeze kwerekeza ubwenge bwabo “ku byo mu ijuru” (Yoh 10:16)? Kandi se, ni mu buhe buryo twese twakungukirwa no gusuzuma ingero z’abantu b’indahemuka bo mu bihe bya kera, urugero nka Aburahamu na Mose, bakomeje kwerekeza ubwenge bwabo ku byo mu ijuru nubwo bari bahanganye n’ibibazo?

ICYO KWEREKEZA UBWENGE BWACU KU BYO MU IJURU BISOBANURA

4. Ni iki abagize izindi ntama bakwiriye gukora kugira ngo bakomeze kwerekeza ubwenge bwabo ku byo mu ijuru?

4 Nubwo abagize izindi ntama badafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, na bo bashobora gukomeza kwerekeza ubwenge bwabo ku byo mu ijuru. Babikora bashyira Yehova Imana n’inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo (Luka 10:25-27). Ibyo ni byo Kristo yakoze kandi ni byo natwe tugomba gukora (1 Pet 2:21). Kimwe n’abavandimwe bacu bo mu kinyejana cya mbere, duhanganye n’imitekerereze ikocamye, filozofiya zo muri iyi si n’umwuka wo gukunda ubutunzi wo mu isi ya Satani. (Soma mu 2 Abakorinto 10:5.) Kubera ko tugera ikirenge mu cya Kristo, tugomba kuba maso tukirinda ibyo bitero byatuma tudakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.

5. Twakwisuzuma dute kugira ngo tumenye niba umwuka wo kwiruka inyuma y’ubutunzi waratangiye kutugiraho ingaruka?

5 Ese twaba twaremeye ko umwuka w’iyi si wo kwiruka inyuma y’ubutunzi utugiraho ingaruka? Ubusanzwe, ibintu dukunda bigaragazwa n’ibyo dutekereza ndetse n’ibyo dukora. Yesu yagize ati ‘aho ubutunzi bwawe buri ni na ho umutima wawe uzaba’ (Mat 6:21). Kugira ngo tumenye aho umutima wacu utuganisha, byaba byiza rimwe na rimwe tugiye twisuzuma. Ese tumara igihe kinini dutekereza ku birebana n’amafaranga, kubona akazi keza cyangwa tugerageza gushaka uko twarushaho kubaho neza? Cyangwa se duhatanira gukomeza kugira ijisho riboneje ku bintu by’umwuka (Mat 6:22)? Yesu yagaragaje ko abantu bashyira mu mwanya wa mbere ibyo ‘kwibikira ubutunzi mu isi,’ bashobora kudakomeza kugirana imishyikirano na Yehova.—Mat 6:19, 20, 24.

6. Twatsinda dute intambara turwana n’irari ry’umubiri?

6 Umubiri wacu udatunganye utuma twishora mu bintu bibi tugamije kwinezeza. (Soma mu Baroma 7:21-25.) Turamutse tudafite umwuka wera w’Imana, twakwishora mu ‘mirimo y’umwijima.’ Iyo mirimo ikubiyemo ‘kurara inkera, kunywera gusinda, ubusambanyi n’ubwiyandarike’ (Rom 13:12, 13). Kugira ngo dutsinde intambara turwana n’‘ibyo ku isi,’ ni ukuvuga ibintu umubiri urarikira, tugomba gukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku byo mu ijuru. Ibyo bisaba gushyiraho imihati. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze ati “umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nkawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata” (1 Kor 9:27). Niba dushaka gukomeza isiganwa ry’ubuzima natwe ntitugomba kwibabarira. Reka dusuzume icyo abantu babiri bizerwa bo mu bihe bya kera bakoze kugira ngo ‘bashimishe Imana.’—Heb 11:6.

ABURAHAMU ‘YIZEYE YEHOVA’

7, 8. (a) Ni ibihe bibazo Aburahamu na Sara bahuye na byo? (b) Ni iki Aburahamu yerekezagaho ubwenge bwe?

7 Igihe Yehova yasabaga Aburahamu  kwimukana n’abo mu rugo rwe bakajya mu gihugu cy’i Kanani, yarumviye. Kubera ukwizera kwa Aburahamu n’ukuntu yumviraga, Yehova yagiranye na we isezerano rigira riti “nzakugira ishyanga rikomeye nguhe umugisha” (Intang 12:2). Ariko kandi, hahise imyaka myinshi Aburahamu n’umugore we Sara bataragira umwana. Ese Yehova yari yaribagiwe isezerano yagiranye na Aburahamu? Byongeye kandi, ubuzima bw’i Kanani ntibwari bworoshye. Aburahamu n’abo mu rugo rwe bari barasize inzu yabo na bene wabo muri Uri, umugi wari ukize cyane wo muri Mezopotamiya. Bakoze urugendo rw’ibirometero bisaga 1.600 kugira ngo bagere i Kanani. Bagezeyo babaye mu mahema, kandi buri gihe si ko babaga bafite ibyokurya bihagije ndetse hari igihe abambuzi babateraga (Intang 12:5, 10; 13:18; 14:10-16). Ariko kandi, ntibifuzaga gusubira muri Uri, aho bari babayeho neza.—Soma mu Baheburayo 11:8-12, 15.

8 Aho kugira ngo Aburahamu yerekeze ibitekerezo bye “ku byo ku isi,” ‘yizeye Yehova’ (Intang 15:6). Koko rero, yerekeje ubwenge bwe ku byo mu ijuru yibanda ku masezerano y’Imana. Kubera iyo mpamvu, ukwizera kwa Aburahamu kwatumye agororerwa igihe Imana Isumba Byose yamubonekeraga, maze ikamubwira iti ‘“ubura amaso urebe ku ijuru maze ubare inyenyeri, niba ushobora kuzibara.” Irongera iramubwira iti “urubyaro rwawe na rwo ni ko ruzangana”’ (Intang 15:5). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byaramuhumurije! Igihe cyose Aburahamu yarebaga ikirere gihunze inyenyeri, yibukaga isezerano rya Yehova ry’uko yari kuzagwiza urubyaro rwe. Kandi igihe Imana yagennye kigeze, Aburahamu yabyaye umwana nk’uko yari yarabisezeranyijwe.—Intang 21:1, 2.

9. Ni mu buhe buryo gukurikiza urugero rwa Aburahamu byatuma dukomeza guhugira mu murimo w’Imana?

9 Kimwe na Aburahamu, natwe dutegereje isohozwa ry’amasezerano y’Imana (2 Pet 3:13). Tudakomeje kwerekeza ubwenge bwacu ku byo mu ijuru, dushobora kubona ko ayo masezerano atinze gusohora, kandi dushobora kudakomeza kugira umwete mu bikorwa by’umwuka. Urugero, ese mu gihe cyahise hari ibintu wigomwe kugira ngo ukore umurimo w’ubupayiniya cyangwa wagure umurimo wawe mu bundi buryo? Niba ari ko bimeze, uri uwo gushimirwa. Bite se muri iki gihe? Wibuke ko Aburahamu yakomeje kwerekeza ubwenge bwe ku ‘mugi wubatse ku mfatiro z’ukuri’ (Heb 11:10). “Yizeye Yehova maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka.”—Rom 4:3.

MOSE YAREBAGA ‘ITABONEKA’

10. Ni iyihe mibereho Mose yagize igihe yari akiri muto?

10 Undi muntu wakomeje kwerekeza ubwenge bwe ku byo mu ijuru ni Mose. Igihe yari akiri muto ‘yigishijwe ubwenge bwose bw’Abanyegiputa.’ Izo ntizari inyigisho zisanzwe. Yarerewe mu muryango w’i bwami muri Egiputa, ikaba yari igihugu cy’igihangange muri icyo gihe. Ntibitangaje kuba izo nyigisho zaratumye Mose agira “imbaraga mu magambo ye no mu byo yakoraga” (Ibyak 7:22). Tekereza ibintu yashoboraga kuzageraho! Ariko Mose yerekezaga ubwenge bwe ku bintu by’ingenzi cyane kurushaho, ni ukuvuga gukora ibyo Imana ishaka.

11, 12. Ni izihe nyigisho Mose yahaga agaciro kenshi, kandi se tubibwirwa n’iki?

11 Nta gushidikanya ko igihe Mose yari akiri umwana, nyina Yokebedi yamwigishije ibirebana n’Imana y’Abaheburayo. Mose yabonaga ko kumenya Yehova ari byo byari bifite agaciro kenshi kandi ko byarutaga ubundi butunzi bwose. Ku bw’ibyo, yahaze ubutunzi n’umwanya ukomeye yashoboraga guheshwa n’uko yabaga mu rugo rwa Farawo. (Soma mu Baheburayo 11:24-27.) Koko rero, inyigisho  zo mu buryo bw’umwuka Mose yahawe no kuba yarizeraga Yehova byatumye yerekeza ubwenge bwe ku byo mu ijuru.

12 Mose yabonye inyigisho z’isi nziza cyane kurusha izindi zose zariho mu gihe cye. Ariko se, yaba yarazikoresheje ashaka kuba umuntu ukomeye, umuntu w’ikirangirire cyangwa w’umukire? Bibiliya ivuga ko ‘yanze kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo, agahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha.’ Biragaragara ko Mose yakoresheje inyigisho zo mu buryo bw’umwuka yahawe kugira ngo ateze imbere umugambi wa Yehova.

13, 14. (a) Ni iki cyafashije Mose kuzuza ibisabwa kugira ngo ashobore gusohoza inshingano Yehova yari kumuha? (b) Ni iki natwe tugomba kwitoza?

13 Mose yakundaga cyane Yehova n’abari bagize ubwoko bwe. Igihe yari afite imyaka 40, yatekereje ko yari yiteguye kubohora abari bagize ubwoko bw’Imana akabavana mu bubata bw’Abanyegiputa (Ibyak 7:23-25). Icyakora, mbere y’uko Mose ahabwa iyo nshingano, hari ikindi kintu yari akeneye. Yagombaga kwitoza umuco wo kwicisha bugufi, kwihangana, kwitonda no kumenya kwifata (Imig 15:33). Mose yari akeneye imyitozo yari kumufasha kwihanganira ibigeragezo n’ibibazo yari kuzahura na byo. Kumara imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umushumba byari kumufasha kugira iyo mico myiza yari akeneye.

14 Ese imyitozo Mose yabonye igihe yari umushumba yaramufashije? Yego rwose. Ijambo ry’Imana rivuga ko Mose yaje kuba “umuntu wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose bari ku isi” (Kub 12:3). Yari asigaye afite umuco wo kwicisha bugufi, wamufashije kwihanganira abantu batandukanye no gukemura ibibazo bikomeye bari bafite (Kuva 18:26). Bishobora kuba ngombwa ko natwe twitoza kugira imico yo mu buryo bw’umwuka izadufasha kwambuka ‘umubabaro ukomeye,’ tukinjira mu isi nshya ikiranuka y’Imana (Ibyah 7:14). Ese dushobora kubana neza n’abandi, harimo n’abo tubona ko barakara vuba cyangwa abababazwa n’ubusa? Byaba byiza twumviye amagambo y’intumwa Petero, wateye inkunga bagenzi be bari bahuje ukwizera ati “mwubahe abantu b’ingeri zose, mukunde umuryango wose w’abavandimwe.”—1 Pet 2:17.

DUKOMEZE KWEREKEZA UBWENGE BWACU KU BYO MU IJURU

15, 16. (a) Kuki ari ngombwa ko dukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu bikwiriye? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo bakomeza kugira imyifatire myiza?

15 Turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Tim 3:1). Ku bw’ibyo rero, kugira ngo dukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka, ni ngombwa ko dukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu bikwiriye (1 Tes 5:6-9). Reka turebe uburyo butatu twabikoramo.

16 Imyifatire yacu: Petero yari azi akamaro ko kugira imyifatire myiza. Yagize ati “mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga, kugira ngo . . . nibabona imirimo yanyu myiza bibatere gusingiza Imana” (1 Pet 2:12). Twaba turi mu rugo, ku kazi, ku ishuri, mu myidagaduro cyangwa mu murimo wo kubwiriza, dukora uko dushoboye kose kugira ngo duheshe Yehova ikuzo binyuze ku myifatire myiza. Ni iby’ukuri ko twese dukora amakosa kubera ko tudatunganye (Rom 3:23). Ariko kandi, gukomeza ‘kurwana intambara nziza yo kwizera’ bishobora gutuma dutsinda intambara turwana na kamere yacu yo kudatungana.—1 Tim 6:12.

17. Twakwigana dute imitekerereze Kristo Yesu yari afite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

17 Imitekerereze yacu: Kugira ngo dukomeze kugira imyifatire myiza, tugomba kuba dufite imitekerereze ikwiriye. Intumwa Pawulo yaravuze ati “mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we  yari afite” (Fili 2:5). Ni iyihe mitekerereze Yesu yari afite? Yicishaga bugufi. Kwicisha bugufi byatumye yitanga cyane mu murimo wo kubwiriza. Kubwiriza abandi ibirebana n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ni cyo kintu cy’ibanze yerekezagaho ibitekerezo (Mar 1:38; 13:10). Yesu yabonaga ko Ijambo ry’Imana ari ryo rigomba gutanga ubuyobozi bwa nyuma (Yoh 7:16; 8:28). Yigaga Ibyanditswe Byera abigiranye umwete ku buryo yashoboraga kubisubiramo, kubivuganira no kubisobanura. Kwicisha bugufi, kubwiriza tubigiranye ishyaka no kwiyigisha Bibiliya bizatuma turushaho kugira imitekerereze nk’iya Kristo.

Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ni cyo kintu cy’ibanze Yesu yerekezagaho ibitekerezo (Reba paragarafu ya 17)

18. Ni mu buhe buryo bw’ingenzi cyane twashyigikira umurimo wa Yehova?

18 Uko dushyigikira umurimo: Yehova yagambiriye ko ‘amavi yose, ari ay’ibyo mu ijuru n’ay’ibyo mu isi, apfukama mu izina rya Yesu’ (Fili 2:9-11). Nubwo Yesu afite umwanya wo hejuru, agandukira Se yicishije bugufi. Natwe twagombye kubigenza dutyo (1 Kor 15:28). Twabikora dushyigikira tubigiranye umutima wacu wose umurimo twasabwe gukora wo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose’ (Mat 28:19). Nanone twifuza ‘gukorera bose ibyiza,’ baba abavandimwe bacu ndetse n’abo tudahuje ukwizera.—Gal 6:10.

19. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora?

19 Dushimira Yehova cyane kuba atwibutsa ko tugomba gukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku byo mu ijuru. Kugira ngo tubigereho, tugomba ‘kwiruka twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere’ (Heb 12:1). Nimucyo twese dukorane ‘ubugingo bwacu bwose nk’abakorera Yehova,’ kandi Data wo mu ijuru azahira imihati dushyiraho.—Kolo 3:23, 24.