Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Ukwakira 2014

Jya uha agaciro inshingano ihebuje ufite yo gukorana na Yehova

Jya uha agaciro inshingano ihebuje ufite yo gukorana na Yehova

“Turi abakozi bakorana n’Imana.”—1 KOR 3:9.

1. Yehova abona ate ibirebana no gukora, kandi se ibyo bituma abigenza ate?

YEHOVA ni umukozi wishimira ibyo akora (Zab 135:6; Yoh 5:17). Kubera ko yifuza ko ibiremwa bye bifite ubwenge na byo byishimira ibyo bikora, yabihaye imirimo ishimishije kandi itera kunyurwa. Urugero, yafatanyije n’Umwana we w’imfura kurema. (Soma mu Bakolosayi 1:15, 16.) Bibiliya itubwira ko Yesu ataraza ku isi, yari iruhande rw’Imana mu ijuru ari “umukozi w’umuhanga.”—Imig 8:30.

2. Ni iki kigaragaza ko igihe cyose ibiremwa by’umwuka byabaga bifite imirimo y’ingenzi kandi ishimishije?

2 Kuva mu Ntangiriro kugeza mu Byahishuwe, Bibiliya irimo ingero zigaragaza ko igihe cyose Yehova yagiye aha imirimo abana be bo mu buryo bw’umwuka. Adamu na Eva bamaze gukora icyaha bakirukanwa muri Paradizo, Imana ‘yashyize mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni abakerubi n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoze kugira ngo irinde inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima’ (Intang 3:24). Mu Byahishuwe 22:6 havuga ko Yehova “yatumye umumarayika we kugira ngo yereke abagaragu be ibintu bigomba kubaho bidatinze.”

 IMIRIMO YAHAWE ABANTU

3. Igihe Yesu yari ku isi, yiganye ate urugero rwa Se?

3 Igihe Yesu yari ku isi ari umuntu utunganye, yakoze umurimo Yehova yari yaramuhaye gukora abyishimiye. Ikindi kandi, yiganye urugero rwa Se maze aha abigishwa be umurimo w’ingenzi cyane. Yatumye bategerezanya amatsiko ibyo bari kugeraho igihe yababwiraga ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko unyizera na we azakora imirimo nkora, ndetse azakora imirimo ikomeye kuruta iyi, kuko ngiye kwa Data” (Yoh 14:12). Kugira ngo Yesu agaragaze ukuntu iyo mirimo yihutirwaga, yaravuze ati “tugomba gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa. Ijoro rigiye kugwa, ubwo nta muntu ushobora kugira icyo akora.”—Yoh 9:4.

4-6. (a) Kuki twakwishimira ko Nowa na Mose bashohoje inshingano Yehova yabahaye? (b) Imirimo yose Imana yagiye iha abantu ihuriye ku ki?

4 Na mbere y’uko Yesu aza ku isi, abantu bagiye bahabwa imirimo ishimishije. Nubwo Adamu na Eva bananiwe gukora umurimo Imana yari yarabahaye, hari abandi bantu bagiye bakora ibyo Imana yabaga yabasabye (Intang 1:28). Nowa yahawe amabwiriza yihariye arebana n’ukuntu yari kubaka inkuge we n’umuryango we barokokeyemo Umwuzure ukomeye. Yakoze ibyo Yehova yari yamusabye gukora abyitondeye. Kuba turiho muri iki gihe tubikesha kuba yarakurikije amabwiriza Yehova yamuhaye.—Intang 6:14-16, 22; 2 Pet 2:5.

5 Mose yahawe amabwiriza arebana no kubaka ihema ry’ibonaniro no gutegura abatambyi, kandi arayakurikiza (Kuva 39:32; 40:12-16). No muri iki gihe twungukirwa no kuba yarakoze uwo murimo mu budahemuka. Mu buhe buryo? Intumwa Pawulo yasobanuye ko ibyo bintu bivugwa mu Mategeko byashushanyaga ‘ibintu byiza byari kuzaza.’—Heb 9:1-5, 9; 10:1.

6 Imirimo Imana iha abagaragu bayo igenda itandukana mu buryo buhuje n’uko igenda isohoza umugambi wayo. Ariko kandi, imirimo bagiye bahabwa, buri gihe yaheshaga Yehova ikuzo kandi yagiriraga akamaro abantu bizera. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’imirimo Yesu yakoze akiri mu ijuru, n’iyo yakoze ari ku isi (Yoh 4:34; 17:4). Mu buryo nk’ubwo, umurimo twahawe gukora muri iki gihe na wo uhesha Yehova ikuzo. (Mat 5:16; soma mu 1 Abakorinto 15:58.) Kubera iki?

DUKOMEZE KUBONA MU BURYO BUKWIRIYE INSHINGANO DUHABWA

7, 8. (a) Vuga imirimo Abakristo bakora muri iki gihe. (b) Twagombye kwitabira dute ubuyobozi duhabwa na Yehova?

7 Ese ntiwemera ko kuba Yehova atumirira abantu badatunganye gukorana na we ari ibintu bihebuje (1 Kor 3:9)? Abubaka Amazu y’Amakoraniro, Amazu y’Ubwami n’amazu y’ibiro by’amashami bagira uruhare mu mirimo y’ubwubatsi nk’iyo Nowa na Mose bakoze. Waba ukora imirimo irebana no kuvugurura Inzu y’Ubwami y’iwanyu cyangwa ukaba wubaka icyicaro gikuru cyacu cy’i Warwick, muri leta ya New York, jya uha agaciro uwo murimo ukora. (Reba ifoto ibimburira iki gice igaragaza uko hazaba hameze.) Ni umurimo wera. Ariko kandi, Abakristo bose bifatanya mu murimo wo kubaka mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza. Na wo uhesha Yehova ikuzo kandi ukagirira akamaro abantu bumvira (Ibyak 13:47-49). Umuteguro w’Imana utanga ubuyobozi bukwiriye burebana n’ukuntu uwo murimo wakorwa neza. Rimwe na rimwe ibyo bishobora gutuma duhindurirwa imirimo.

8 Buri gihe, abagaragu ba Yehova bizerwa bagiye bishimira gukurikiza ubuyobozi abaha. (Soma mu Baheburayo 13:7, 17.) Mu mizo ya mbere dushobora kudasobanukirwa  neza impamvu zitumye dusabwa gukora umurimo mu buryo runaka. Ariko kandi, dusobanukiwe neza ko iyo dushyigikiye ihinduka ryose Yehova abona ko rikwiriye gukorwa bigira akamaro.

9. Ni uruhe rugero rwiza abasaza baha abagize itorero?

9 Abasaza bagaragaza icyifuzo gikomeye bafite cyo gukora ibyo Yehova ashaka binyuze mu kuyobora itorero (2 Kor 1:24; 1 Tes 5:12, 13). Bagaragaza ko bafite ubushake bwo gukorana umwete kandi ko biteguye guhuza n’imimerere. Bashishikazwa no gukurikiza uburyo bushya bwo gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bwashyizweho n’Imana. Nubwo hari bamwe bashobora kuba batarahise batangiza gahunda zo kubwiriza hakoreshejwe telefoni, kubwiriza ku byambu cyangwa kubwiriza mu ruhame, nyuma yaho babonye ko bigera ku bintu bishimishije. Urugero, abapayiniya bane bo mu Budage biyemeje kubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi yari imaze igihe itabwirizwamo. Michael yaravuze ati “kubera ko twari tumaze imyaka runaka tutabwiriza mu duce dukorerwamo imirimo y’ubucuruzi, byaduteye ubwoba. Yehova agomba kuba yarabibonye, kuko yatumye umurimo twakoze muri icyo gitondo udushimisha cyane, ku buryo tutazigera tubyibagirwa. Twishimiye cyane ko twakurikije amabwiriza twahawe mu Murimo Wacu w’Ubwami kandi tukishingikiriza kuri Yehova.” Ese ushishikazwa no kugerageza gukoresha uburyo bushya bwo kubwiriza bukoreshwa mu ifasi yanyu?

10. Mu bihe bishize, ni ibihe bintu byagiye bihinduka mu muteguro?

10 Rimwe na rimwe, hari ibintu bihinduka kuri Beteli. Mu bihe bishize, hari ibiro by’amashami byahurijwe hamwe. Nubwo ihinduka nk’iryo riba risaba ko abavandimwe na bashiki bacu bakoraga kuri ibyo biro by’amashami bagira ibyo bahindura, ntibatinda kubona ibyiza byaryo (Umubw 7:8). Abo bakozi bafite umutima ukunze bishimira kugira uruhare mu bigize amateka y’ubwoko bwa Yehova muri iki gihe.

11-13. Ni ibihe bintu bigoye bamwe mu bakozi ba Beteli bahuye na byo bitewe n’ihinduka ryabaye mu muteguro?

11 Hari amasomo y’ingenzi dushobora gukura ku bantu bakoraga ku biro by’amashami byahurijwe hamwe. Bamwe bari bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bahakorera. Umugabo n’umugore we bakoreraga kuri Beteli yari igizwe n’abantu bake yo muri Amerika yo Hagati basabwe kwimukira kuri Beteli yo muri Megizike, igizwe n’abantu benshi cyane. Rogelio yaravuze ati “gusiga abagize umuryango n’incuti byaratugoye cyane.” Undi muvandimwe wasabwe kwimukira muri Megizike witwa Juan yavuze ko byari bimeze nko gutangira ubuzima bushya. Yagize ati “uba ugomba gushaka incuti nshya. Bisaba guhuza n’umuco w’aho ugiye n’uko abantu baho babona ibintu.”

12 Abakozi ba Beteli basabwe kwimukira ku biro by’ishami byo mu Budage bavuye mu bindi bihugu by’u Burayi, na bo bagiye bahura n’utubazo. Umuntu wese ukunda imisozi ashobora kwiyumvisha ukuntu abavuye mu Busuwisi bakumbura imisozi yabo myiza cyane ya Alpes. Abavuye muri Otirishiya babanje kujya bakumbura kuba kuri Beteli igizwe n’abantu bake.

13 Abimukiye mu kindi gihugu basabwe kumenyera kuba ahandi hantu, gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu batari baziranye, kandi wenda byanabasabye kwiga gukora akazi batari basanzwe bakora. Nanone byabasabye kujya mu rindi torero no kubwiriza mu ifasi nshya, wenda bakanabwiriza mu rundi rurimi. Guhindura ibyo bintu byose bishobora kutoroha. Ariko kandi, abakozi ba Beteli benshi barabyemeye. Babitewe n’iki?

14, 15. (a) Ni mu buhe buryo Abahamya benshi bagaragaje ko baha agaciro inshingano ihebuje bafite yo gukorana na Yehova, uko umurimo bakora waba uri kose? (b) Ni mu buhe buryo twese batubera icyitegererezo?

 14 Grethel yaravuze ati “icyatumye mbyemera ni uko nashakaga kugaragariza Yehova ko urukundo mukunda rurenze urwo nkunda igihugu runaka, inyubako cyangwa inshingano runaka.” Dayska yaravuze ati “igihe nibukaga ko Yehova ari we wari ubinsabye, nabyemeye nishimye.” André na Gabriela na bo bagize bati “twabonye ko ari uburyo twari tubonye bwo gukomeza gukorera Yehova dushyira ku ruhande ibyifuzo byacu.” Bemera ko iyo umuteguro wa Yehova ugize ibyo uhindura, biba byiza iyo umuntu abyemeye yishimye aho kubyanga.

Inshingano ihebuje dufite ni ugukora umurimo wa Yehova

15 Guhuriza hamwe ibiro by’amashami byatumye bamwe mu bakozi ba Beteli boherezwa gukora umurimo w’ubupayiniya. Uko ni ko byagendekeye bamwe mu bakoraga kuri Beteli igihe ibiro by’ishami byo muri Danimarike, ibyo muri Noruveji n’ibyo muri Suwede byahurizwaga hamwe bikaba ibiro by’ishami byo muri Sikandinaviya. Florian n’umugore we Anja ni bamwe muri bo. Baravuze bati “tubona ko inshingano twahawe itoroshye ariko ko ishishikaje. Tubona ko gukoreshwa na Yehova, aho twaba dukorera hose, ari ibintu bihebuje. Dushobora kuvuga tubikuye ku mutima ko twumva ko yaduhaye imigisha myinshi cyane.” Ese nubwo abenshi muri twe batazigera basabwa gukora ihinduka nk’iryo, ntitwakwigana ukuntu abo bavandimwe na bashiki bacu bagaragaje ko biteguye gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Yes 6:8)? Buri gihe Yehova aha imigisha abaha agaciro inshingano ihebuje bafite yo gukorana na we, aho baba bakorera hose.

JYA UKOMEZA KWISHIMIRA INSHINGANO IHEBUJE UFITE YO GUKORANA NA YEHOVA

16. (a) Mu Bagalatiya 6:4 hadusaba gukora iki? (b) Ni iyihe nshingano ihebuje twese dufite?

16 Abantu badatunganye bakunda kwigereranya n’abandi, ariko Ijambo ry’Imana ritubwira ko tugomba kwibanda ku byo twe ubwacu dushoboye gukora. (Soma mu Bagalatiya 6:4.) Abenshi muri twe ntibafite  inshingano z’ubuyobozi mu muteguro. Nanone kandi, twese ntidushobora kuba abapayiniya cyangwa abamisiyonari cyangwa se abakozi ba Beteli. Mu by’ukuri, izo ni inshingano nziza. Ariko kandi, ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko hari inshingano ihebuje twese dufite. Iyo nshingano ni iyo gukorana na Yehova mu murimo wo kubwiriza. Dukwiriye rwose kuyiha agaciro!

17. Igihe cyose isi ya Satani ikiriho, ni iki kitazabura kubaho, ariko se kuki ibyo bitagombye kuduca intege?

17 Igihe cyose iyi si ya Satani ikiriho, dushobora kudakorera Yehova nk’uko tubyifuza. Hari ibintu tudashobora kugira icyo duhinduraho, urugero nk’ibirebana n’inshingano zitureba mu muryango, ibibazo by’uburwayi cyangwa ibindi. Ariko ibyo ntibyagombye kuduca intege. Ntugasuzugure ubushobozi ufite bwo gukorana n’Imana uhamya izina ryayo, kandi ukamenyesha abandi iby’Ubwami bwayo uko ubonye uburyo kose. Icy’ingenzi ni uko ukora ibyo ushoboye byose, ari na ko usenga Imana uyisaba ko yaha imigisha abavandimwe bawe bakora byinshi kukurusha. Wibuke ko umuntu wese usingiza izina rya Yehova ari uw’agaciro kenshi mu maso ye.

18. Ni iki twagombye kuba twiteguye gukora, kandi kuki?

18 Nubwo turi abanyantege nke kandi tukaba tudatunganye, Yehova yishimira kudukoresha turi abakozi bakorana na we. Mbega ukuntu duha agaciro inshingano ihebuje dufite yo gukorana n’Imana muri iyi minsi y’imperuka! Ku bw’ibyo, twagombye kureka gukurikirana inyungu zacu bwite, tuzirikana ko mu isi nshya Yehova azaduha “ubuzima nyakuri,” ni ukuvuga ubuzima bw’iteka, dufite amahoro n’ibyishimo.—1 Tim 6:18, 19.

Ese uha agaciro inshingano ihebuje ufite yo gukorera Yehova? (Reba paragarafu ya 16-18)

19. Ni iki Yehova aduteganyirije mu gihe kizaza?

19 Muri iki gihe turi hafi kwinjira mu isi nshya, dukwiriye gutekereza ku byo Mose yabwiye Abisirayeli mbere gato y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano. Yarababwiye ati “Yehova Imana yawe azaguha uburumbuke mu byo uzakora byose” (Guteg 30:9). Harimagedoni nirangira, abazaba barakomeje gukorana n’Imana bazaragwa igihugu yabasezeranyije. Hanyuma, tuzerekeza ibitekerezo ku wundi murimo, ari wo wo guhindura isi ikaba paradizo nziza cyane.