“EUREKA!” Iryo jambo risobanura ngo “ndayibonye!” Mu kinyejana cya 19, igihe abantu benshi bashikiraga kujya gushaka zahabu muri leta ya Kaliforuniya ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iryo ni ijambo umuntu wabaga arimo acukura zahabu yavugaga mu ijwi riranguruye iyo yabaga ayibonye. Ariko kandi, Charles Taze Russell n’Abigishwa ba Bibiliya bagenzi be bari barabonye ikintu cy’agaciro kenshi kurushaho, ni ukuvuga ukuri kwa Bibiliya, kandi bari bashishikajwe no kukugeza ku bandi.

Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1914, abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu migi minini bari bararebye filimi ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création). Iyo filimi yamaraga amasaha umunani yari iy’umuryango wakoreshwaga n’Abigishwa ba Bibiliya (International Bible Students Association). Iyo filimi yari ishingiye kuri Bibiliya yarimo amashusho ya filimi, amafoto y’amabara, amagambo ashishikaje y’uwabaraga inkuru n’umuzika mwiza wa kera. Yerekaga abantu inkuru ihera ku irema, igakomeza ivuga iby’amateka y’abantu, ikageza ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi.​—Ibyah 20:​4. *

Bite se ku bantu babaga mu migi mito no mu biturage? Kugira ngo abari bafite inyota y’ukuri badacikanwa, muri Kanama 1914, wa muryango wakoreshwaga n’Abigishwa ba Bibiliya wasohoye filimi yitwaga “Eurêka-Drame,” ikaba yari ya filimi ivuga iby’irema yari yarakuwemo amashusho ya filimi. Iyo filimi yagabanyijwemo ibice bitatu, buri gice kikaba cyarabonekaga mu ndimi zimwe na zimwe. Hari igice cyitwaga “Eurêka X” cyarimo umuzika n’amagambo yose y’uwabaraga inkuru. Icyitwaga “Eurêka Y” cyarimo amajwi yose n’amafoto meza cyane y’amabara. Hari n’igice cyari kigenewe imiryango (Eurêka-Drame pour les familles). Cyarimo amwe mu magambo yavugwaga n’ubara inkuru n’indirimbo zo gusingiza Imana. Ikindi kandi, ibyuma bisohora amajwi n’ibyakoreshwaga mu kwerekana filimi byashoboraga kuboneka ku giciro cyiza.

Icyuma bakoreshaga berekana amafoto y’amabara

Kubera ko bitari ngombwa ko Abigishwa ba Bibiliya bakoresha ibyuma binini byo kwerekana filimi, bashoboraga kwerekana iyo filimi ku buntu mu biturage, bityo bakageza ubutumwa bw’Ubwami mu mafasi mashya. Igice cyitwaga “Eurêka X” cyashoboraga kumvishwa abantu haba ku manywa cyangwa nijoro, kuko cyari kigizwe n’amajwi gusa. Icyuma cyakoreshwaga mu kwerekana amafoto yo mu gice cyitwaga “Eurêka Y” cyashoboraga gukora nta mashanyarazi, ahubwo kigakoreshwa na gazi. Hari raporo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu gifinwa yagiraga iti “urebye dushobora kwerekana ayo mafoto aho ari ho hose.” Mbega ukuntu ibyo byari ukuri!

Aho gukodesha amazu manini yaberagamo amakinamico, akenshi Abigishwa ba Bibiliya babaga bazi gushakisha babonaga amazu y’ubuntu, urugero nk’amashuri, ibyumba by’inkiko, aho za gari ya moshi zahagararaga, ndetse n’ibyumba  by’uruganiriro by’amazu manini. Akenshi bazerekaniraga hanze bakoresheje umwenda munini w’umweru bamanikaga ku rukuta rw’inzu zahunikwagamo imyaka. Uwitwaga Anthony Hambuch yaranditse ati “abahinzi bakoraga akantu kameze nka sitade ntoya mu mirima yabo y’ibiti by’imbuto, bagateramo intebe z’ibiti abantu bicaragaho bagakurikira porogaramu.” Iryo tsinda ry’aberekanaga iyo filimi ya Eurêka bakoreshaga igare ryakururwaga n’ifarashi, bagatwaramo ibikoresho, imizigo, amahema n’ibikoresho bakoreshaga bateka.

Hari ubwo iyo filimi ya Eurêka yarebwaga n’abantu bake, cyangwa ababarirwa mu magana. Igihe iyo filimi yerekanirwaga mu ishuri ryo mu mugi umwe wo muri Amerika wari utuwe n’abantu 150, abagera kuri 400 bagiye kuyireba. Ahandi ho, bamwe mu barebye iyo filimi bakoze urugendo rw’ibirometero 8 bajyayo n’ibindi 8 bagaruka. Muri Suwede, abaturanyi ba Charlotte Ahlberg bari bateraniye mu nzu ye ntoya, “bumvise rwose bakozwe ku mutima” igihe bumvaga umuzika n’amagambo y’uwabaraga inkuru. Igihe kimwe ubwo iyo filimi yerekanwaga mu mugi witaruye wo muri Ositaraliya wacukurwagamo amabuye y’agaciro, abantu bagera ku 1.500 bagiye kuyireba. Umunara w’Umurinzi wavuze ko mu mashuri yisumbuye no muri za kaminuza, “abarimu n’abanyeshuri bashimishwaga cyane n’amafoto, amagambo ashishikaje yavugwaga muri iyo filimi ndetse n’umuzika.” Iyo filimi ya Eurêka yarakunzwe cyane ndetse no mu duce twari dusanzwemo amazu yerekanirwagamo filimi.

GUHINGIRA IMBUTO Z’UKURI

Amashuri y’Abigishwa ba Bibiliya cyangwa amatorero yoherezaga abavandimwe gutanga za disikuru mu bice bitandukanye. Abo bavandimwe batangizaga andi mashuri mashya batanga za disikuru kandi bakerekana filimi ya Eurêka. Nta wushobora kumenya neza umubare w’abantu bose barebye iyo filimi. Ibyinshi mu bice by’iyo filimi byagiye byerekanwa kenshi. Ariko kandi, mu mwaka wa 1915 amatsinda 14 gusa mu matsinda 86 yerekanaga iyo filimi, ni yo yatangaga raporo buri gihe. Nubwo raporo yatanzwe ku mpera z’uwo mwaka yaburagamo imibare runaka, yagaragaje ko ugereranyije abantu barenga miriyoni bari bararebye iyo filimi. Abantu bagera ku 30.000 basabye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Filimi ya Eurêka ishobora kuba itaramenyekanye cyane mu mateka, ariko uko bigaragara abantu babarirwa muri za miriyoni barebye iyo filimi yihariye, uhereye muri Ositaraliya ukagera muri Arijantine, ugahera muri Afurika y’Epfo ukagera mu birwa by’u Bwongereza, mu Buhindi no mu birwa bya Karayibe. Abenshi muri bo babonye ukuri ko muri Bibiliya gufite agaciro kenshi kurusha zahabu, kandi bashoboraga kwiyamirira bati “Eurêka!”

^ par. 4 Reba ingingo igira iti “Ububiko bwacu​—Filimi ikomeza ukwizera imaze imyaka 100,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2014, ku ipaji ya 30-32.