Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Nyakanga 2014

Bitanze babikunze muri Micronésie

Bitanze babikunze muri Micronésie

KATHERINE yakuriye muri Amerika, kandi igihe yari afite imyaka 16 yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Yakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza, ariko mu karere yabwirizagamo abantu benshi ntibitabiraga ubutumwa bw’Ubwami. Yaravuze ati “nasomye inkuru zivuga ibirebana n’abantu bagiye basenga Imana bayisaba ko yaboherereza umuntu wabafasha kuyimenya. Akenshi nifuzaga kubona umuntu nk’uwo ariko sinigeze mubona.”

Igihe Katherine yari amaze imyaka myinshi abwiriza muri iyo fasi, yatangiye gutekereza ibyo kwimukira mu kandi gace aho abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami. Ariko yibazaga niba yari kubishobora. Rimwe gusa ni bwo yamaze igihe atari kumwe n’abagize umuryango we, kandi nabwo byari ibyumweru bibiri gusa, ariko buri munsi yumvaga abakumbuye. Ariko kandi, icyifuzo yari afite cyo kugira ibyishimo biterwa no gufasha abantu bashaka kumenya Yehova cyaramuganje. Amaze gusuzuma ahantu hatandukanye yashoboraga kwimukira, yandikiye ibiro by’ishami byo muri Gwamu, maze ahabwa ibisobanuro yari akeneye. Muri Nyakanga 2007, ubwo Katherine yari afite imyaka 26, yimukiye muri Saipan, ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika kiri ku birometero 10.000 uturutse iwabo. Byaje kugenda bite?

IGISUBIZO CY’AMASENGESHO ABIRI

Nyuma y’igihe gito Katherine ageze mu itorero yimukiyemo, yahuye n’umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 witwa Doris wemeye kwiga Bibiliya. Bamaze kwiga ibice bitatu bya mbere by’igitabo Icyo Bibiliya yigisha, Katherine yatangiye kugira impungenge. Yaravuze ati “Doris yigaga neza ku buryo ntashakaga kumudindiza. Sinari narigeze ngira umuntu nigisha Bibiliya kandi numvaga ko Doris yari akeneye kwigishwa na mushiki wacu w’inararibonye, wenda uri mu kigero cye.” Katherine yasenze Yehova amusaba ko yamufasha kubona mushiki wacu ushoboye wari kwigisha Doris. Hanyuma yafashe umwanzuro wo kubwira Doris ko yari agiye kumuha undi muntu wo kumwigisha Bibiliya.

Katherine yaravuze ati “mbere yo kugira icyo mbwira Doris, yambwiye ko hari ikibazo yashakaga ko tuganiraho. Maze kumutega amatwi, namubwiye ukuntu Yehova yamfashije gukemura ikibazo nk’icyo yari afite. Yaranshimiye.” Hanyuma Doris yabwiye Katherine ati “Yehova aragukoresha kugira ngo umfashe. Igihe wazaga iwanjye ku ncuro ya mbere, nari maze amasaha menshi nsoma Bibiliya. Nasengaga Imana ndira, nyisaba ko yanyoherereza umuntu wo kumfasha gusobanukirwa Bibiliya. Icyo gihe ni bwo wakomanze iwanjye. Yehova yari ashubije isengesho ryanjye.” Iyo  Katherine avuga iyo nkuru ikora ku mutima, amarira amuzenga mu maso. Yagize ati “amagambo Doris yambwiye yari igisubizo cy’isengesho ryanjye. Yehova yari anyeretse ko nashoboraga gukomeza kumwigisha.”

Doris yabatijwe mu mwaka wa 2010, kandi ubu yigisha abantu benshi Bibiliya. Katherine agira ati “nshimira Yehova kubera ko yatumye mbona umuntu ufite umutima utaryarya mfasha kugira ngo abe umugaragu we, nk’uko nabyifuzaga kuva kera.” Muri iki gihe Katherine ni umupayiniya wa bwite ku kirwa cya Kosrae kiri mu nyanja ya Pasifika, kandi arishimye rwose.

IBIBAZO BITATU BAHURA NA BYO N’UKO BABIKEMURA

Abavandimwe na bashiki bacu basaga ijana (bafite hagati y’imyaka 19 na 79) bavuye iwabo bajya gukorera umurimo ahakenewe ubufasha kuruta ahandi muri Micronésie. Uko abo bakozi b’abanyamwete bumva bameze byavuzwe neza na Erica wimukiye muri Gwamu mu mwaka wa 2006, afite imyaka 19. Yagize ati “gukorera umurimo w’ubupayiniya mu ifasi irimo abantu bafite inyota y’ukuri birashimisha cyane. Nshimira Yehova kubera ko yamfashije kuba umupayiniya. Ni bwo buryo bwiza kurusha ubundi bwo kubaho.” Muri iki gihe, Erica ni umupayiniya wa bwite wishimye, ukorera ahitwa Ebeye mu birwa bya Marishali. Birumvikana ko hari n’ibibazo bijyanirana no gukorera umurimo mu gihugu cy’amahanga. Reka dusuzume bitatu muri byo maze turebe ukuntu abimukiye muri Micronésie babikemura.

Erica

Imibereho. Igihe umuvandimwe witwa Simon wari ufite imyaka 22 yageraga ku kirwa cya Palau mu mwaka wa 2007, yahise abona ko amafaranga yashoboraga gukorera yari make cyane agereranyije n’ayo yakoreraga iwabo mu Bwongereza. Yagize ati “nitoje kutagura ibyo numvaga nifuza byose. Ubu ntoranya nitonze ibyokurya ngomba kugura, kandi ngereranya ibiciro mbere yo kugura kugira ngo menye ahahendutse. Iyo hari igikoresho cyangiritse, nshakisha ibyo kugisana aho bagurishiriza ibintu byakoze, maze nkagerageza gushaka umuntu wamfasha kugikora.” Gushaka kubaho mu buryo bworoheje byamufashije bite? Simon yagize ati “byamfashije kumenya ibintu by’ingenzi mu buzima ibyo ari byo, n’ukuntu nabeshwaho na duke. Incuro nyinshi nagiye nibonera ko Yehova anyitaho. Mu gihe cy’imyaka irindwi maze nkorera ino, nakomeje kubona ibyokurya n’aho kuba.” Koko rero, Yehova ashyigikira ababaho mu buryo bworoheje bagamije gushaka mbere na mbere Ubwami.Mat 6:32, 33.

Gukumbura iwabo. Erica yagize ati “mfitanye imishyikirano ya bugufi n’abagize umuryango wanjye, kandi numvaga mpangayikishijwe n’uko nari kubakumbura bigatuma ntakora neza umurimo.” Ni iki yakoze kugira ngo yitegure? Yagize ati “mbere y’uko nimuka, nasomye ingingo zo mu Munara w’Umurinzi zivuga ibirebana no gukumbura. Mu by’ukuri, byamfashije kwitegura guhangana n’icyo kibazo. Mu ngingo imwe, umubyeyi yahumurije umukobwa we amubwira ko Yehova azamwitaho, agira ati ‘Yehova ashobora kukwitaho cyane kurusha uko nakwitaho.’ Ayo magambo yarankomeje  rwose.” Uwitwa Hannah n’umugabo we Patrick bakorera umurimo ahitwa Majuro mu birwa bya Marishali. Hannah ahangana n’ikibazo cyo gukumbura iwabo atekereza cyane ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero arimo. Yagize ati “mpora nshimira Yehova ku bw’umuryango w’abavandimwe bo ku isi hose kuko na bo ari abagize umuryango wanjye. Iyo batanshyigikira babigiranye urukundo, sinari gukorera umurimo ahakenewe ubufasha cyane kurusha ahandi.”

Simon

Kubona izindi ncuti. Simon yaravuze ati “iyo ugeze mu kindi gihugu, usanga ibintu hafi ya byose bitandukanye n’iby’iwanyu. Rimwe na rimwe, numva nkumbuye gutera urwenya abantu bagahita bumva icyo nshaka kuvuga.” Erica yagize ati “mu mizo ya mbere, numvaga ndi mu bwigunge ariko byamfashije gutekereza ku cyatumye nimuka. Sinimutse nshaka inyungu zanjye, ahubwo icyatumye nimuka ni ukugira ngo nkore byinshi mu murimo wa Yehova.” Yakomeje agira ati “nyuma y’igihe, nagize incuti nkunda cyane.” Simon yashyizeho imihati yiga ururimi rw’igipalawu, rutuma ‘yaguka’ maze ashobora gushyikirana n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace (2 Kor 6:13). Ibyo byatumye abavandimwe bamukunda cyane. Iyo abavandimwe baturutse mu bindi bihugu bakoranye bunze ubumwe n’abo baje basanga, abagize itorero bose bagirana ubucuti. Ni izihe ngororano zindi abitangira gukorera umurimo ahakenewe ubufasha cyane kuruta ahandi babona?

‘BASARURA BYINSHI’

Intumwa Pawulo yaravuze ati “ubiba byinshi na we azasarura byinshi” (2 Kor 9:6). Ibivugwa muri uwo murongo w’Ibyanditswe bisohorera ku babwiriza bagura umurimo wabo. Ni izihe mbuto ‘nyinshi basarura’ muri Micronésie?

Patrick na Hannah

Muri Micronésie haracyari abantu benshi bemera kwiga Bibiliya maze umuntu akibonera ukuntu abiga ukuri ko mu Ijambo ry’Imana kandi bagakurikiza ibyo biga, bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nanone, Patrick na Hannah babwirije ku kirwa gito cyane cya Angaur, gituwe n’abantu 320. Igihe bari bamaze amezi abiri bahabwiriza, bahuye n’umugore urera abana wenyine. Yahise yemera kwiga Bibiliya, akunda ukuri kandi arahinduka cyane. Hannah yagize ati “buri gihe iyo twabaga turi ku magare yacu tuvuye kumwigisha Bibiliya, twararebanaga maze tukavuga tuti ‘urakoze Yehova!’ ” Hannah yakomeje agira ati “nzi neza ko Yehova yari kwireherezaho uwo mugore akoresheje ubundi buryo, ariko kubera ko twaje gukorera aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi, twashoboye kubona uwo muntu ugereranywa n’intama, kandi tumufasha kumenya Yehova. Icyo ni kimwe mu bintu byadushimishije cyane mu buzima bwacu.” Erica yaravuze ati “iyo ufashije umuntu kumenya Yehova, ugira ibyishimo bitagereranywa.”

ESE NAWE USHOBORA KWIMUKA?

Mu bihugu byinshi hakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Ese nawe ushobora kwimukira mu gace gakeneye ababwiriza benshi kurushaho? Senga Yehova umusaba ko yagufasha kurushaho kugira icyifuzo cyo kwagura umurimo wawe. Biganireho n’abasaza bo mu itorero ryawe, cyangwa umugenzuzi w’akarere, cyangwa se ubiganireho n’abantu bakoreye umurimo mu gihugu gikeneye ababwiriza benshi kurushaho. Niba ubona ko ushobora kwimuka, uzandikire ibiro by’ishami bigenzura umurimo muri iyo fasi wifuza kwimukiramo, usabe ibisobanuro by’inyongera. * Wenda nawe ushobora kuba umwe mu bavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi, baba abato n’abakuze, abaseribateri cyangwa abashatse, bitanga babikunze maze bakagira ibyishimo bibonerwa mu ‘gusarura byinshi.’

^ par. 17 Reba ingingo igira iti “Ese ushobora ‘kwambuka ukaza i Makedoniya’?” yo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 2011.

IBINDI WAMENYA

NI BA NDE BAKORA IBYO YEHOVA ASHAKA MURI IKI GIHE?

Abapayiniya bahabwa izihe nyigisho?

Ni iyihe myitozo yihariye ihabwa abiyemeje kumara igihe kirekire babwiriza iby’Ubwami?