Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Mutarama 2014

Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza

Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza

 Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza

“Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru.”—UMUBW 12:1.

1, 2. (a) Ni iyihe nama Salomo yandikiye abakiri bato? (b) Kuki iyo nama ya Salomo ishobora no gushishikaza Abakristo bari mu kigero cy’imyaka 50 n’abayirengeje?

UMWAMI SALOMO yarahumekewe maze abwira abakiri bato ati ‘mujye mwibuka Umuremyi wanyu Mukuru mu minsi y’ubusore bwanyu, iminsi y’amakuba itaraza.’ Iyo ‘minsi y’amakuba’ ni iyihe? Salomo yakoresheje imvugo ishishikaje y’ubusizi asobanura ingorane abageze mu za bukuru baba bafite. Yavuze ko icyo gihe ibiganza biba bihinda umushyitsi, amaguru atagishinga ngo akomere, amenyo yarakutse, amaso atakibona neza, amatwi atacyumva neza, imvi zaraje n’umugongo warahetamye. Umuntu ntiyagombye gutegereza icyo gihe ngo abone kwibuka Umuremyi we Mukuru.—Soma mu Mubwiriza 12:1-5.

2 Hari Abakristo benshi bari mu kigero cy’imyaka 50 n’abayirengeje baba bagifite imbaraga. Bashobora kuba bafite imvi, ariko bataragira intege nke nk’izavuzwe na Salomo. Ese n’abo Bakristo bakuze bashobora kungukirwa n’inama yahumetswe yahawe abakiri bato, igira iti “jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru”? Iyo nama isobanura iki?

3. Kwibuka Umuremyi wacu Mukuru bikubiyemo iki?

 3 Nubwo twaba tumaze imyaka myinshi dukorera Yehova, byaba byiza rimwe na rimwe tugiye dufata akanya ko gutekereza ukuntu Umuremyi wacu akomeye. Ubuzima ni impano itangaje yaduhaye! Yaremye ibintu mu buryo buhambaye cyane; ibyo bituma tudashobora kubisobanukirwa mu buryo bwuzuye. Yehova yaduhaye ibintu byinshi binyuranye bituma dushobora kwishimira ubuzima mu buryo butandukanye. Iyo dutekereje ku byo Yehova yaremye, bituma turushaho guha agaciro urukundo rwe, ubwenge bwe n’imbaraga ze (Zab 143:5). Ariko kwibuka Umuremyi wacu Mukuru binakubiyemo gutekereza ku byo adusaba. Kubigenza dutyo bidushishikariza kumushimira tumukorera uko dushoboye kose, igihe cyose tukiriho.—Umubw 12:13.

IBINTU BYIHARIYE UMUKRISTO UKUZE YAKORA

4. Ni ikihe kibazo Abakristo b’inararibonye bakwibaza, kandi kuki?

4 Niba umaze imyaka myinshi uri Umukristo, wakwibaza uti “ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye muri iki gihe ngifite akabaraga?” Kubera ko uri inararibonye, hari ibintu ushobora gukora abandi batakora. Ushobora kubwira abakiri bato ibyo uzi kuri Yehova. Ushobora gutera abandi inkunga ubabwira inkuru z’ibyo wiboneye mu murimo ukorera Imana. Umwami Dawidi yasabye Imana ngo imufashe kubigeraho. Yaranditse ati “Mana, wanyigishije uhereye mu buto bwanjye . . . Mana, ntundeke ndetse n’igihe nzaba ngeze mu za bukuru, mfite imvi, kugeza igihe nzabwirira ab’igihe kizaza iby’ukuboko kwawe, nkabwira abazakurikiraho bose ibyo gukomera kwawe.”—Zab 71:17, 18.

5. Abakristo bakuze bageza bate ku bandi ibyo bamenye?

5 Wamenyesha ute abandi ubwenge waronse mu gihe cy’imyaka myinshi umaze uri Umukristo? Ese ntiwatumira abagaragu b’Imana bakiri bato mukagirana ibiganiro byubaka? Ese ntiwajyana na bo mu murimo wo kubwiriza maze bakibonera ibyishimo uvana mu murimo ukorera Yehova? Elihu wo mu gihe cya kera yagize ati “iminsi ubwayo yagombye kwivugira, kandi imyaka myinshi yagombye kumenyekanisha ubwenge” (Yobu 32:7). Intumwa Pawulo yateye Abakristokazi b’inararibonye inkunga yo kujya bafasha abandi, binyuze ku byo bavuga no ku byo bakora. Yaranditse ati ‘abakecuru bajye bigisha ibyiza.’—Tito 2:3.

TEKEREZA UKO WAFASHA ABANDI

6. Kuki Abakristo b’inararibonye batagombye gufatana uburemere buke ubushobozi bafite?

6 Niba uri Umukristo w’inararibonye, ufite byinshi wakora. Tekereza ibintu uzi ubu, utari uzi mu myaka 30 cyangwa 40 ishize. Uzi gukurikiza amahame ya Bibiliya mu mimerere itandukanye. Nta gushidikanya ko ufite ubushobozi bwo kwigisha abandi ukuri ko muri Bibiliya, ukabagera ku mutima. Niba uri umusaza, uzi uko wafasha abavandimwe batandukiriye (Gal 6:1). Wenda wamenye kugenzura ibikorwa by’itorero, inzego zishinzwe imirimo mu ikoraniro, cyangwa imirimo yo kubaka Inzu y’Ubwami. Ushobora kuba uzi gushishikariza abaganga gukoresha ubundi buryo bwo kuvura badakoresheje amaraso. Niyo waba umaze igihe gito umenye ukuri, uri inararibonye mu buzima. Urugero niba warabyaye, hari ibintu byinshi uzi byagirira abandi akamaro. Abakristo bakuze bashobora gufasha abagize ubwoko bwa Yehova babigisha, babayobora kandi babatera inkunga.—Soma muri Yobu 12:12.

7. Ni iyihe myitozo y’ingirakamaro Abakristo bakuze bashobora guha abakiri bato?

7 Ni mu buhe buryo bundi wakoresha ubushobozi ufite ufasha abandi? Wenda ushobora kwereka abakiri bato uko batangira kwigisha umuntu Bibiliya n’uko bakomeza kumwigisha. Niba uri mushiki wacu, ese ushobora kwereka bashiki bacu bakiri bato bafite abana uko bakomeza gukora  ibikorwa bya gikristo ari na ko barera abana babo? Niba uri umuvandimwe, ese ushobora kwigisha abavandimwe bakiri bato uko batanga disikuru bafite akanyamuneza, n’uko barushaho kubwiriza neza ubutumwa bwiza? Ese ushobora kubereka uko utera inkunga abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru iyo wabasuye? Nubwo utagifite imbaraga nk’izo wari ufite, ushobora gufasha abakiri bato. Ijambo ry’Imana rigira riti “ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo, naho icyubahiro cy’abasaza ni uruyenzi rw’imvi.”—Imig 20:29.

GUKORERA AHAKENEWE UBUFASHA

8. Ni iki intumwa Pawulo yakoze amaze gusaza?

8 Intumwa Pawulo yakomeje gukora byinshi mu murimo w’Imana, ndetse no mu gihe yari amaze gusaza. Ahagana mu mwaka wa 61 yararekuwe ava mu nzu y’imbohe yari afungiwemo i Roma. Ariko na mbere yaho, yari yarakoranye umwete kandi yarihanganiye ibigeragezo byinshi mu murimo w’ubumisiyonari. Yashoboraga kwiyorohereza agahitamo kuguma i Roma akaba ari ho abwiriza (2 Kor 11:23-27). Nta gushidikanya ko abavandimwe bari batuye muri uwo mugi munini bari kwishimira ko akomeza kubafasha. Ariko Pawulo yabonye ko ibindi bihugu na byo byari bikeneye kubwirizwa. Yongeye gukora umurimo w’ubumisiyonari ari kumwe na Timoteyo na Tito, bajya muri Efeso, hanyuma bajya i Kirete, kandi wenda bajya n’i Makedoniya (1 Tim 1:3; Tito 1:5). Ntituzi niba yarageze no muri Esipanye, ariko yateganyaga kujyayo.—Rom 15:24, 28.

9. Ni ryari Petero ashobora kuba yaragiye gukorera aho ubufasha bwari bukenewe cyane kurushaho? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

9 Intumwa Petero ashobora kuba yari arengeje imyaka 50 igihe yimukiraga aho ubufasha bwari bukenewe kurushaho. Kuki ibyo bishobora kuba ari ukuri? Niba yaranganaga na Yesu cyangwa akaba yaramurutagaho gato, yaba yari afite imyaka nka 50 igihe yahuriraga i Yerusalemu n’izindi ntumwa mu mwaka wa 49 (Ibyak 15:7). Mu gihe runaka nyuma y’iyo nama, Petero yagiye kuba i Babuloni. Ashobora kuba yari agiye kubwiriza Abayahudi benshi bari batuye muri ako gace (Gal 2:9). Ni ho yari ari igihe yandikaga urwandiko rwe rwa mbere rwahumetswe ahagana mu mwaka wa 62 (1 Pet 5:13). Kuba mu kindi gihugu bishobora kutoroha, ariko Petero ntiyigeze areka ngo imyaka yari afite imuvutse ibyishimo umuntu abona iyo akorera Yehova mu buryo bwuzuye.

10, 11. Vuga inkuru y’umuntu wari ukuze wimukiye aho ubufasha bukenewe kurushaho.

10 Muri iki gihe, hari Abakristo benshi bageze mu kigero cy’imyaka 50 cyangwa bayirengeje babona ko hari icyahindutse mu birebana n’uko babagaho, kandi ko bashobora gukorera Yehova mu bundi buryo. Bamwe bimukiye ahakenewe ubufasha kurushaho. Urugero, Robert yaranditse ati “jye n’umugore wanjye twari mu kigero cy’imyaka 55 igihe twabonaga ko hari ibindi twashoboraga gukora. Umuhungu w’ikinege twari dufite yari atakiba mu rugo, ntitwari tugifite ababyeyi bashaje twagombaga kwitaho, kandi twari twaramaze guhabwa umurage wacu nubwo wari muto. Narabaze nsanga amafaranga twagurisha inzu yacu yaba ahagije kugira ngo twishyure umwenda twarimo, kandi adutunge kugeza igihe nari kubonera amafaranga ya pansiyo. Twumvise ko muri Boliviya hari abantu benshi bemeraga kwiga Bibiliya, kandi ko ubuzima bwaho bwari bworoshye. Ku bw’ibyo, twiyemeje kujyayo. Kumenyera ubwo buzima bushya ntibyari byoroshye. Ibintu byose byari bitandukanye n’ibyo twari tumenyereye muri Amerika ya Ruguru. Ariko imihati twashyizeho ntiyabaye imfabusa.”

11 Robert yongeyeho ati “ubu igihe cyacu cyose tukimara duhugiye mu bikorwa by’itorero. Bamwe mu bo twigishije Bibiliya barabatijwe. Hari umuryango ukennye twigishije Bibiliya, uba ku birometero byinshi mu cyaro. Ariko buri cyumweru, abagize uwo muryango bakora urugendo rugoranye  bakaza guteranira mu mugi. Kubona ukuntu uwo muryango ukomeza kugira amajyambere n’umuhungu w’imfura akaba yarabaye umupayiniya, biradushimisha cyane.”

GUFASHA MU MAFASI AKORESHA INDIMI Z’AMAHANGA

12, 13. Brian amaze kubona ikiruhuko cy’iza bukuru, we n’umugore we bakoze iki?

12 Abagize amatorero n’amatsinda bikoresha indimi z’amahanga bashobora kungukirwa cyane n’urugero rw’abavandimwe na bashiki bacu bakuze. Nanone kandi, kubwiriza mu mafasi y’ayo matorero bishobora gushimisha. Urugero, uwitwa Brian wo mu Bwongereza yaranditse ati “igihe nagiraga imyaka 65 ngahabwa ikiruhuko cy’iza bukuru, jye n’umugore wanjye twumvaga ubuzima budashimishije. Abana bacu ntibari bakiba mu rugo kandi ntitwakundaga kubona abantu bashimishijwe bo kwigisha Bibiliya. Hanyuma naje guhura n’umusore w’Umushinwa wakoraga ubushakashatsi muri kaminuza yo mu gace k’iwacu. Yemeye kuza mu materaniro yacu, maze ntangira kumwigisha Bibiliya. Nyuma y’ibyumweru bike, yatangiye kujya azana na mugenzi we w’Umushinwa. Ibyumweru bibiri nyuma yaho, yazanye uwa gatatu, hanyuma azana n’uwa kane.

13 “Igihe Umushinwa wa gatanu wakoraga ubushakashatsi yansabaga kumwigisha Bibiliya, naratekereje nti ‘ese kuba mfite imyaka 65 bisobanura ko ngomba gufata ikiruhuko cy’iza bukuru mu murimo wa Yehova?’ Ibyo byatumye mbaza umugore wanjye ndusha imyaka ibiri, niba yari kwemera kwiga igishinwa. Twize urwo rurimi twifashishije ibikoresho bifatirwaho amajwi. Hashize imyaka icumi ibyo bibaye. Kubwiriza mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga byatumye twumva twongeye kuba bato. Kugeza ubu tumaze kwigisha Bibiliya Abashinwa 112! Abenshi muri bo bagiye baza mu materaniro. Ubu umwe muri bo akora umurimo w’ubupayiniya.”

Niyo waba ugeze mu za bukuru ushobora kwagura umurimo wawe (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

ISHIMIRE GUKORA IBYO USHOBOYE

14. Ni iki Abakristo bakuze bashobora kwishimira, kandi se ni iyihe nkunga baterwa n’urugero rwa Pawulo?

14 Nubwo Abakristo benshi bari mu kigero cy’imyaka 50 baba bashobora kugira  ibindi bakora mu murimo wa Yehova, ntibishobokera bose. Bamwe bararwaragurika, abandi bo bakaba bagomba kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru cyangwa bakaba bagifite abana mu rugo. Ariko ujye uzirikana ko Yehova yishimira ibyo ukora byose mu murimo we. Ku bw’ibyo, aho kubabazwa n’ibyo udashobora gukora, ujye wishimira ibyo ushoboye. Tekereza ku ntumwa Pawulo. Yamaze imyaka myinshi afunzwe, adashobora gukora ingendo ze z’ubumisiyonari. Ariko kandi, igihe cyose abantu bamusuraga, yababwiraga Ibyanditswe kandi agakomeza ukwizera kwabo.—Ibyak 28:16, 30, 31.

15. Kuki Abakristo bageze mu za bukuru ari ab’agaciro kenshi?

15 Nanone kandi, Yehova yishimira ibyo abageze mu za bukuru bashobora gukora mu murimo we. Nubwo Salomo yagaragaje ko “iminsi y’amakuba” irangwa n’intege nke atari igihe gishimishije, Yehova aha agaciro ibyo Abakristo bageze mu za bukuru bashobora gukora bamusingiza (Luka 21:2-4). Abagize amatorero bishimira urugero rwiza bahabwa n’abo bagaragu b’Imana b’indahemuka bamaze igihe kirekire bayikorera.

16. Ni ibihe bintu byiza Ana wari ugeze mu za bukuru atashoboye kubona, ariko se ni iki yakoraga mu birebana no kuyoboka Imana?

16 Bibiliya ivuga ko umugore witwaga Ana yakomeje gusingiza Yehova ari uwizerwa kugeza mu myaka y’iza bukuru. Igihe Yesu yavukaga, Ana yari umupfakazi w’imyaka 84. Uko bigaragara, ntiyashoboye kuba umwigishwa wa Yesu, kandi ntiyasutsweho umwuka wera, cyangwa ngo abwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ariko kandi, Ana yishimiye gukora ibyo yari ashoboye byose. Bibiliya igira iti “ntiyigeraga abura mu rusengero, akora umurimo wera ku manywa na nijoro” (Luka 2:36, 37). Igihe cyose umutambyi yabaga yosa imibavu mu rusengero mu gitondo na nimugoroba, Ana yabaga ari kumwe n’abandi mu rugo rw’urusengero, akamara nk’igice cy’isaha asenga bucece. Igihe yabonaga umwana Yesu, yatangiye “kuvuga iby’uwo mwana abibwira abantu bose bari bategereje gucungurwa kwa Yerusalemu.”—Luka 2:38.

17. Twakora iki kugira ngo dufashe Abakristo bageze mu za bukuru cyangwa bafite ubumuga kugira uruhare mu gusenga k’ukuri?

17 Muri iki gihe, twagombye gushaka uko twafasha Abakristo bageze mu za bukuru cyangwa bafite ubumuga. Hari ababa bifuza cyane kujya mu materaniro cyangwa mu makoraniro, ariko ntibabishobore. Mu duce tumwe na tumwe, amatorero ashyiraho gahunda yo gufasha abantu nk’abo bageze mu za bukuru kugira ngo bakurikire amateraniro kuri telefoni. Mu tundi duce ho, ibyo ntibyashoboka. Ariko nubwo bimeze bityo, Abakristo badashobora kujya mu materaniro bashobora gushyigikira ugusenga k’ukuri. Urugero, amasengesho yabo atuma itorero rigera ku bintu byiza.—Soma muri Zaburi ya 92:13, 14.

18, 19. (a) Ni mu buhe buryo Abakristo bageze mu za bukuru bashobora gutera abandi inkunga? (b) Ni ba nde bashobora gukurikiza inama igira iti “jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru”?

18 Abakristo bageze mu za bukuru bashobora kutamenya ukuntu batera abandi inkunga. Urugero, nubwo Ana yamaze iyo myaka yose ajya mu rusengero ari uwizerwa, ashobora kuba ataramenye ko hari abandi urugero rwe rwari kuzatera inkunga ibinyejana byinshi nyuma yaho. Urukundo Ana yakundaga Yehova ruvugwa mu Byanditswe. Nta gushidikanya ko nawe urukundo ukunda Imana rwanditse mu mitima y’Abakristo bagenzi bawe. Ntibitangaje kuba Ijambo ry’Imana rigira riti “imvi ni ikamba ry’ubwiza iyo ribonewe mu nzira yo gukiranuka.”—Imig 16:31.

19 Mu murimo dukorera Yehova, twese hari ibyo tuba dushoboye hakaba n’ibindi tudashoboye. Ariko kandi, bamwe muri twe bagifite imbaraga bagombye kuzirikana amagambo yahumetswe agira ati “jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru . . . iminsi y’amakuba itaraza.”—Umubw 12:1.