Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Ukwakira 2013

Ese ushobora gukora byinshi kurushaho kugira ngo uburire abandi?

Ese ushobora gukora byinshi kurushaho kugira ngo uburire abandi?

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, hari filimi itari irimo amajwi yafatiwe mu muhanda ujya ku isoko (A Trip Down Market Street). Iyo filimi yakunzwe cyane, yagaragazaga ubuzima bwa buri munsi bw’abantu bo mu mugi wa San Francisco, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abayikoze bafashe imodoka imeze nka bisi igenda buhoro ku muvuduko udahindagurika, bashyiraho kamera yari ifite umukono bakaragaga kugira ngo bafotore. Iyo kamera yarebaga imbere mu muhanda warimo abantu benshi. Iyo filimi yarimo amagare yakururwaga n’amafarashi n’imodoka za kera, hamwe n’abantu barimo bahaha ndetse n’abana b’abahungu bacuruzaga ibinyamakuru, mbese igaragaza ubuzima bwaho bwa buri munsi.

Impamvu iyo filimi itera agahinda abayireba muri iki gihe, ni uko ishobora kuba yarafashwe muri Mata 1906, mbere gato y’umutingito ukomeye n’inkongi y’umuriro byahitanye abantu babarirwa mu bihumbi ku itariki ya 18 Mata, kandi bikangiza cyane icyo gice cy’umugi. Birashoboka ko bamwe mu bantu bari muri iyo filimi bari bashigaje iminsi mike gusa bagapfa. Scott Miles, ukomoka kuri umwe mu bakoze iyo filimi, yagize ati “muri iyo filimi ubona abantu bibereye aho gusa batazi uko byari bigiye kubagendekera. Uhita wumva ubababariye.”

Umutingito n’inkongi y’umurimo byaje bitunguranye mu mwaka wa 1906 byangije igice kinini cy’umugi wa San Francisco

Iyo tugereranyije ibyabaye icyo gihe n’ibiba muri iki gihe, bituma dutekereza cyane. Natwe twumva tugiriye impuhwe bagenzi bacu. Bakora akazi kabo ka buri munsi ariko batazi akaga kabugarije, ni ukuvuga irimbuka ry’iyi si mbi. Icyakora, mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku birebana n’umutingito uza utunguranye, turacyafite igihe gito cyo kuburira bagenzi bacu ku bihereranye n’umunsi wa Yehova w’urubanza. Birashoboka ko buri cyumweru waba ujya kubwiriza ku nzu n’inzu. Ariko se ushobora gukora byinshi kurushaho kugira ngo uburire abandi?

IGIHE CYOSE YESU YABAGA YITEGUYE KUBWIRIZA

Yesu yatanze urugero ruhebuje kubera ko igihe cyose yabaga yiteguye kubwiriza. Yabwirizaga buri muntu wese, urugero nka wa mukoresha w’ikoro bahuriye mu nzira cyangwa umugore bahuriye ku iriba igihe yari mu kiruhuko cya saa sita (Luka 19:1-5; Yoh 4:5-10, 21-24). Niyo Yesu yabaga yateganyije kuruhuka, yabaga yiteguye kubireka kugira ngo yigishe abandi. Impuhwe yagiriraga abantu zatumaga atabwiriza by’umuhango gusa (Mar 6:30-34). Ni mu buhe buryo ababwiriza bigana urugero rwa Yesu wabonaga ko kubwiriza byihutirwaga?

BAKORESHA UBURYO BWOSE BABONYE

Melika aba muri imwe mu mazu akodeshwa ahora arinzwe cyane. Abenshi mu baturanyi be ni abanyeshuri  b’abanyamahanga bakoresha telefoni zigendanwa ariko kumenya nomero zabo bikaba bitoroshye, kandi amazina yabo akaba atagaragara ku rutonde rw’abatuye muri ayo mazu. Akoresha buri kanya abonye kugira ngo abwirize abantu ahurira na bo aho binjirira cyangwa muri asanseri. Yaravuze ati “mbona ko mu buryo runaka iyo ari ifasi yanjye.” Melika yitwaza ibitabo byo mu ndimi zitandukanye, kandi abantu benshi bemera inkuru z’Ubwami n’amagazeti. Nanone kandi, abereka urubuga rwacu rwa jw.org. Hari abantu yatangiye kwigisha Bibiliya.

Sonia na we aba yiteguye kubwiriza uwo ari we wese. Akora ku ivuriro ry’umuganga wikorera ku giti cye, kandi yishyiriyeho intego yo kubwiriza abakozi bose bakorana. Mbere na mbere yagiye afata igihe cyo kumenya icyo buri wese muri bo akeneye n’ikimushishikaza. Hanyuma, mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita yegeraga buri muntu ku giti cye kugira ngo aganire na we ibintu by’umwuka. Ibyo byatumye Sonia atangira kwigisha Bibiliya abantu babiri. Ubu arateganya no kujya rimwe na rimwe akoresha igihe cye cy’ikiruhuko akajya aho bakirira abantu muri iryo vuriro, maze akaganiriza ababa bategereje muganga.

JYA UKORESHA UBURYO BWOSE UBONYE

Umwe mu barokotse wa mutingito wo mu mwaka wa 1906 yavuze ko “ari yo makuba akomeye kurusha andi yose yaba yaragwiririye intara cyangwa umugi runaka.” Icyakora vuba aha, amakuba yose yabayeho nta cyo azaba avuze uyagereranyije n’umunsi wo guhora uzagera ku bantu bose ‘batazi Imana’ (2 Tes 1:8). Yehova yifuza cyane ko abantu bahindura imitekerereze yabo n’imitima yabo, bakitabira ubutumwa bw’umuburo butangwa n’Abahamya be.—2 Pet 3:9; Ibyah 14:6, 7.

Ese ushobora gukoresha uburyo bwose ubona kugira ngo ubwirize mu gihe uri mu bikorwa byawe bya buri munsi?

Ufite inshingano ihebuje yo gufasha abantu gufungura amaso bakabona ko turi mu bihe bigoye, kandi ukabafasha guhindukira bakareka gukurikirana inyungu zishingiye ku bwikunde, kugira ngo bashake Yehova (Zef 2:2, 3). Ese ushobora gukoresha uburyo bwose ubona kugira ngo ubwirize abo mukorana, abaturanyi bawe, ndetse n’abo uhura na bo mu buzima bwa buri munsi? Ese uzakora byinshi kurushaho kugira ngo uburire abandi?