Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Nyakanga 2013

 INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Twishimiye gukorera Yehova aho ari ho hose

Twishimiye gukorera Yehova aho ari ho hose

Sinari narigeze mbwiriza jyenyine. Igihe cyose najyaga kubwiriza numvaga mfite ubwoba, ku buryo amaguru yanjye yatitiraga. Kuba abantu bo mu ifasi nabwirizagamo bataritabiraga ukuri byatumaga ibintu birushaho kuzamba. Bamwe bari abanyarugomo mu buryo bugaragara ku buryo bajyaga bashaka kunkubita. Ngitangira umurimo w’ubupayiniya, ukwezi kwa mbere natanze agatabo kamwe gusa.—Markus.

IBYO byabaye mu mwaka wa 1949, ubu hakaba hashize imyaka isaga 60, ariko ibyo mvuga muri iyi nkuru bikubiyemo n’ibyabaye imyaka myinshi mbere yaho. Papa witwaga Hendrik yakoraga inkweto, agakora no mu busitani mu mudugudu wa Donderen mu ntara ya Drenthe, iri mu majyaruguru y’u Buholandi. Aho ni ho navukiye mu mwaka wa 1927, nkaba ndi uwa kane mu bana barindwi. Inzu yacu yari ku muhanda w’ibitaka mu karere k’icyaro. Abenshi mu baturanyi bacu bari abahinzi kandi nanjye nishimiraga umurimo w’ubuhinzi. Mu mwaka wa 1947, ubwo nari mfite imyaka 19, namenye ukuri mbifashijwemo n’umwe mu baturanyi bacu witwaga Theunis Been. Nibuka ko nkimenya Theunis bwa mbere numvaga ntamukunze, ariko nyuma gato y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, yabaye Umuhamya wa Yehova, kandi nabonaga ko yari asigaye yishyikirwaho kurusha mbere. Iryo hinduka yari yaragize ryaranshishikaje cyane, ku buryo igihe yambwiraga ibirebana n’isezerano ry’Imana ry’uko isi izahinduka paradizo, namuteze amatwi. Nahise nemera ukuri maze tugirana ubucuti ubuzima bwacu bwose. *

Natangiye kubwiriza muri Gicurasi 1948, maze mu kwezi kwakurikiyeho, ni ukuvuga ku itariki ya 20 Kamena, mbatirizwa mu ikoraniro ry’intara ryabereye mu mugi wa Utrecht. Ku itariki ya 1 Mutarama 1949, natangiye umurimo w’ubupayiniya, noherezwa mu mudugudu wa Borculo, mu burasirazuba bw’u Buholandi, hakaba hari itorero rito. Kubera ko nagombaga gukora urugendo rw’ibirometero 130 kugira  ngo mpagere, nafashe umwanzuro wo kugenda n’igare ryanjye. Numvaga ndi bukoreshe amasaha 6, ariko kubera ko hari haguye imvura nyinshi yarimo umuyaga mwinshi, byansabye amasaha 12, nubwo nari nafashe gari ya moshi kugira ngo nkore ibirometero 90 bya nyuma. Amaherezo nageze mu rugo rw’Umuhamya wagombaga kuncumbikira, mpagera bwije cyane. Aho ni ho nacumbikaga igihe cyose namaze nkora umurimo w’ubupayiniya muri ako gace.

Muri iyo myaka ya nyuma y’intambara, abantu ntibabaga batunze ibintu byinshi. Nari mfite ikositimu imwe gusa yari nini cyane, nkagira n’amapantaro abiri yari magufi cyane. Nk’uko nabivuze ngitangira, ukwezi kwa mbere namaze i Borculo kwari kugoye cyane, ariko Yehova yampaye imigisha mbona abantu benshi nigisha Bibiliya. Nyuma y’amezi icyenda, noherejwe mu mugi wa Amsterdam.

MVA MU GITURAGE NKAJYA MU MUGI

Nubwo nari narakuriye mu karere k’icyaro kakorerwagamo imirimo y’ubuhinzi, nagiye kubona mbona banyohereje mu mugi wa Amsterdam, ari na wo mugi munini cyane wo mu Buholandi. Umurimo wo kubwiriza wagendaga neza. Mu kwezi kwa mbere, natanze ibitabo biruta ibyo nari naratanze mu mezi icyenda mbere yaho. Nahise mbona abantu bagera ku munani nigisha Bibiliya. Maze guhabwa inshingano yo kuba umukozi w’itorero (ubu witwa umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza), nasabwe gutanga disikuru yanjye ya mbere. Byari byanteye ubwoba cyane, ku buryo niruhukije igihe noherezwaga mu rindi torero mbere y’uko nyitanga. Icyo gihe sinari nzi ko nari kuzatanga disikuru zisaga 5.000!

Hejuru: Markus (ahagana hirya iburyo) abwiriza mu muhanda hafi y’umugi wa Amsterdam mu wa 1950

Muri Gicurasi 1950, noherejwe mu mugi wa Haarlem. Hanyuma nasabwe gukora umurimo wo gusura amatorero. Namaze iminsi itatu ntagoheka. Nabwiye umwe mu bavandimwe bakoraga ku biro by’ishami witwa Robert Winkler ko numvaga ntabishobora, ariko arambwira ati “wowe wuzuze izo fomu gusa. Uzabyiga.” Igihe gito nyuma yaho, natojwe mu gihe kingana n’ukwezi, hanyuma mba umukozi w’akarere (ubu witwa umugenzuzi w’akarere). Hari itorero nari nasuye, maze mpura na Janny Taatgen, umupayiniya wari ukiri muto warangwaga n’ibyishimo, wakundaga Yehova cyane kandi akagira umwuka w’ubwitange. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1955. Mbere yo gukomeza inkuru yanjye, reka Janny abanze avuge uko yabaye umupayiniya.

DUKORANA UMURIMO TUMAZE GUSHYINGIRANWA

Janny: Mama yabaye Umuhamya mu mwaka wa 1945, icyo gihe nkaba nari mfite imyaka 11. Yahise abona ko yagombaga kwigisha Bibiliya abana be batatu, ariko kubera ko papa yarwanyaga ukuri, yatwigishaga igihe yabaga atari mu rugo.

Amateraniro ya mbere nagiyemo ni ikoraniro ry’intara ryabereye mu mugi wa La Haye mu mwaka wa 1950. Icyumweru kimwe nyuma yaho, nagiye bwa mbere mu materaniro mu Nzu y’Ubwami yari mu mugi wa Assen (mu ntara ya Drenthe). Papa yararakaye cyane maze anyirukana mu rugo. Mama yarambwiye ati “uzi aho ushobora kuba.” Nari nzi ko yashakaga kuvuga ko nashoboraga kujya kuba mu bavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo  bw’umwuka. Nabanje kuba mu muryango w’Umuhamya twari duturanye, ariko papa yakomezaga kundwanya. Byatumye nimukira mu itorero ryari mu mugi wa Deventer (mu ntara ya Overijssel), wari ku birometero 95 uvuye iwacu. Ariko kubera ko nari nkiri muto, abayobozi bo mu gace k’iwacu bamereye papa nabi kuko yari yaranyirukanye mu rugo. Ibyo byatumye ansaba kugaruka. Nubwo papa atigeze yemera ukuri, amaherezo yanyemereye kujya njya mu materaniro yose no mu murimo wo kubwiriza.

Hasi: Janny (ahagana hirya iburyo) akora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu wa 1952

Hashize igihe gito ngarutse imuhira, mama yararwaye cyane maze biba ngombwa ko njya nkora imirimo yose yo mu rugo. Nubwo byari bimeze bityo, nakomeje kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, maze mbatizwa mu mwaka wa 1951 mfite imyaka 17. Mu mwaka wa 1952, igihe mama yari amaze koroherwa, namaze amezi abiri nkorana umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha na bashiki bacu batatu b’abapayiniya. Twabaga mu bwato abantu bashoboraga guturamo, kandi twabwirizaga mu migi ibiri yo mu ntara ya Drenthe. Nabaye umupayiniya w’igihe cyose mu mwaka wa 1953. Umwaka umwe nyuma yaho, hari umugenzuzi usura amatorero wari ukiri muto wasuye itorero ryacu. Uwo yari Markus. Kubera ko twumvaga twari kurushaho gukorera Yehova neza turi kumwe, twashyingiranywe muri Gicurasi 1955.—Umubw 4:9-12.

Iburyo: Umunsi w’ishyingiranwa ryacu mu wa 1955

Markus: Tumaze gushyingiranwa, twabanje koherezwa gukorera umurimo w’ubupayiniya mu karere ka Veendam (mu ntara ya Groningen). Twabaga mu kumba gato kari gafite metero 2 kuri 3. Ariko kandi, Janny yari yaragatunganyije akagira keza cyane. Buri joro, twakuragaho ameza n’intebe ntoya ebyiri kugira ngo tubone aho tumanurira igitanda cyacu cyabaga kiri ku rukuta.

Hashize amezi atandatu, twasabwe kujya gukorera umurimo wo gusura amatorero mu Bubiligi. Mu mwaka wa 1955, mu gihugu hose hari ababwiriza bagera ku 4.000. Ubu uwo mubare wikubye incuro esheshatu. Abantu bo mu karere ka Flandre kari mu majyaruguru y’u Bubiligi, bavuga ururimi rumwe n’abo mu Buholandi. Ariko kandi, Ababiligi baruvuga mu buryo butandukanye n’Abaholandi. Ku bw’ibyo, mu mizo ya mbere twahuye n’ibibazo by’ururimi.

Janny: Umurimo wo gusura amatorero usaba kwitanga by’ukuri. Twakoreshaga amagare yacu tugiye gusura amatorero kandi twacumbikirwaga n’abavandimwe na bashiki bacu. Kubera ko tutabaga dufite inzu yacu twashoboraga kubamo mbere y’uko tujya gusura irindi torero, twagumaga aho twacumbitse kugeza kuwa mbere, maze tukajya gusura irindi torero kuwa kabiri mu gitondo. Ariko kandi, buri gihe twabonaga ko umurimo wacu ari umugisha uturuka kuri Yehova.

Markus: Mu mizo ya mbere, nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu twari tuzi muri ayo matorero, ariko batugaragarizaga ubugwaneza n’umuco wo kwakira abashyitsi (Heb 13:2). Mu gihe cy’imyaka myinshi, twasuye amatorero yose yo mu Bubiligi yakoreshaga ururimi rw’igiholandi. Ibyo byaduhesheje imigisha myinshi. Urugero, twamenyanye n’abavandimwe na bashiki bacu hafi ya bose bo mu ntara  twasuraga yakoreshaga igiholandi, kandi batubereye inkoramutima. Twiboneye ukuntu abakiri bato babarirwa mu magana bagiye bakura mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka bakiyegurira Yehova, maze bagashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Kubona ukuntu abenshi muri bo bakorera Yehova umurimo w’igihe cyose ari indahemuka biradushimisha cyane (3 Yoh 4). Uko “guterana inkunga” kwatumye gusohoza inshingano yacu tubigiranye umutima wacu wose birushaho kutworohera.—Rom 1:12.

IKIBAZO GIKOMEYE TWAHUYE NA CYO N’IMIGISHA TWAGIZE

Markus: Kuva tukimara gushyingiranwa, twifuzaga kuziga Ishuri rya Gileyadi. Buri munsi twigaga icyongereza nibura isaha imwe. Ariko kandi, kwigira icyongereza mu bitabo gusa ntibyari byoroshye. Ku bw’ibyo, twafashe umwanzuro wo kujya mu Bwongereza mu gihe cy’ibiruhuko, kugira ngo twimenyereze urwo rurimi tubwiriza. Amaherezo, mu mwaka wa 1963 twabonye ibahasha yari iturutse i Brooklyn ku cyicaro gikuru. Yari irimo amabaruwa abiri, iyanjye n’iya Janny. Iyanjye yantumiriraga kujya kwiga ishuri rya Gileyadi ridasanzwe ryari kumara amezi icumi. Amasomo yari kuba agamije cyane cyane gutoza abavandimwe no kubigisha uko umuteguro ukora. Ku bw’ibyo, mu banyeshuri 100 bari batumiwe, 82 bari abavandimwe.

Janny: Mu ibaruwa nabonye uwo munsi, nasabwaga gusuzuma mbishyize mu isengesho niba nari kwemera kuguma mu Bubiligi mu gihe Markus yari kuba yiga Ishuri rya Gileyadi. Mvugishije ukuri, nabanje kumva ncitse intege. Byasaga n’aho Yehova atari yarahiriye imihati nari narashyizeho kugira ngo nuzuze ibisabwa abiga iryo shuri. Ariko kandi, nibutse ko intego y’Ishuri rya Gileyadi ari iyo gufasha abaryigamo gusohoza neza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose. Ku bw’ibyo, nemeye gusigara maze noherezwa kuba umupayiniya wa bwite mu mugi wo mu Bubiligi witwa Gant, ndi kumwe n’abapayiniya babiri ba bwite b’inararibonye, ari bo Anna na Maria Colpaert.

Markus: Kubera ko nagombaga kunonosora icyongereza cyanjye, nasabwe kujya i Brooklyn hasigaye amezi atanu ngo ishuri ritangire. Nakoze mu Rwego rwari Rushinzwe Kohereza Ibitabo n’urwari Rushinzwe Umurimo. Gukora ku cyicaro gikuru no gufasha mu mirimo yo gutegura ibitabo byo kohereza muri Aziya, mu Burayi no muri Amerika y’Epfo byatumye ndushaho kumenya umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Nibuka cyane cyane umuvandimwe A. H. Macmillan wari warabaye umugenzuzi usura amatorero mu gihe cy’umuvandimwe Russell. Icyo gihe yari ashaje kandi atumva neza, ariko yari akijya mu materaniro yose y’itorero. Ibyo byankoze ku mutima cyane kandi byanyigishije ko tutagombye gufatana uburemere buke amateraniro yacu ya gikristo.—Heb 10:24, 25.

Janny: Jye na Markus twandikiranaga incuro nyinshi mu cyumweru. Twarakumburanaga cyane! Icyakora, Markus yishimiraga inyigisho yaboneraga mu Ishuri rya Gileyadi, kandi nanjye nishimiraga umurimo wo kubwiriza. Igihe Markus yagarukaga mu rugo avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nigishaga Bibiliya abantu 17. Kumara amezi 15 tutari kumwe byari ikibazo cy’ingorabahizi, ariko niboneye ko Yehova yaduhaye imigisha kubera ko twagaragaje umwuka wo kwigomwa. Umunsi Markus yari kugarukiraho, indege yakererewe amasaha menshi. Ku bw’ibyo, igihe yahageraga twarahoberanye turarira! Kuva icyo gihe, ntitwari twongera gutandukana.

 DUSHIMIRA YEHOVA KU BW’INSHINGANO ZOSE TWAHAWE MU MURIMO

Markus: Igihe navaga mu Ishuri rya Gileyadi mu Kuboza 1964, twoherejwe gukora kuri Beteli. Nubwo icyo gihe tutari tubizi, aho si ho twari gukomeza gukorera. Nyuma y’amezi atatu gusa, twasabwe kuba abagenzuzi b’intara mu karere ka Flandre. Igihe Aalzen na Els Wiegersma boherezwaga gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu Bubiligi, babaye abagenzuzi b’intara, maze dusubira kuri Beteli, nkora mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Kuva mu mwaka wa 1968 kugeza mu wa 1980, twagiye duhindurirwa inshingano kenshi, rimwe tugakora kuri Beteli, ubundi tukaba abagenzuzi. Hanyuma, kuva mu mwaka wa 1980 kugeza mu wa 2005, nongeye kuba umugenzuzi w’intara.

Nubwo twagiye duhindurirwa inshingano incuro nyinshi, ntitwigeze twibagirwa ko twiyeguriye Yehova kugira ngo tumukorere n’ubugingo bwacu bwose. Mu by’ukuri, twishimiraga inshingano iyo ari yo yose twahabwaga, tuzirikana ko icyatumaga duhindurirwa inshingano ari uguteza imbere inyungu z’Ubwami.

Janny: Mu buryo bwihariye, nishimiye kujyana na Markus i Brooklyn mu mwaka wa 1977 n’i Patterson mu mwaka wa 1997, igihe yahabwaga imyitozo y’inyongera igenewe abagize Komite z’Ibiro by’Ishami.

YEHOVA AZI IBYO DUKENEYE

Markus: Mu mwaka wa 1982, Janny yarabazwe kandi arakira. Imyaka itatu nyuma yaho, abari bagize itorero ry’i Louvain bagize neza baduha inzu yo kubamo yari hejuru y’Inzu y’Ubwami yabo. Bwari bubaye ubwa mbere mu myaka 30 tugize ahantu hacu bwite ho kuba. Kuwa kabiri, iyo twabaga twitegura kujya gusura itorero, nagombaga kumanuka kandi nkazamuka amadarajya 54 incuro nyinshi kugira ngo manure ibikapu byacu. Igishimishije ni uko mu mwaka wa 2002 badushakiye aho kuba hasi muri iryo gorofa. Ubwo nari mfite imyaka 78, twabaye abapayiniya ba bwite mu mugi wa Lokeren. Twishimira gukora umurimo turi abapayiniya ba bwite kandi turacyajya mu murimo wo kubwiriza buri munsi.

“Twizera tudashidikanya ko aho dukorera cyangwa icyo dukora atari byo by’ingenzi, ahubwo ko icy’ingenzi ari uwo dukorera”

Janny: Twembi tumaze imyaka 120 mu murimo w’igihe cyose! Twiboneye ukuri kw’isezerano rya Yehova ry’uko ‘atazadusiga rwose,’ kandi ko iyo tumukoreye turi abizerwa ‘tutagira icyo tubura.’—Heb 13:5; Guteg 2:7.

Markus: Igihe twari tukiri bato, twiyeguriye Yehova. Ntitwigeze twishakira ibikomeye. Twagiye twemera inshingano iyo ari yo yose twahabwaga kubera ko twizera tudashidikanya ko aho dukorera cyangwa icyo dukora atari byo by’ingenzi, ahubwo ko icy’ingenzi ari uwo dukorera.

^ par. 5 Mu myaka yakurikiyeho, papa, mama, mushiki wanjye mukuru na barumuna banjye babiri, na bo babaye Abahamya.