Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Kamena 2013

Jya wishimira imico ya Yehova mu buryo bwuzuye

Jya wishimira imico ya Yehova mu buryo bwuzuye

“Nimwigane Imana nk’abana bakundwa.”—EFE 5:1.

1. (a) Ni iyihe mico ya Yehova Umukristo ashobora gutekerezaho? (b) Gusuzuma imico y’Imana bizatugirira akahe kamaro?

IYO utekereje ku mico ya Yehova, ni iyihe ihita ikuza mu bwenge? Abenshi muri twe batekereza ku rukundo, ubutabera, ubwenge n’imbaraga. Icyakora, tuzi ko Yehova afite indi mico myinshi ihebuje. Mu by’ukuri, hari imico ya Yehova irenga 40 yagiye ivugwa mu bitabo byacu. Gusuzuma iyo mico mu gihe twiyigisha Bibiliya cyangwa mu gihe cya gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bizatuma tumenya byinshi kuri Yehova. Ibyo bizatumarira iki? Bizatuma turushaho kwishimira Data wo mu ijuru. Kurushaho kwishimira Yehova na byo bizatuma tugira icyifuzo gikomeye cyo kumwegera no kumwigana.—Yos 23:8; Zab 73:28.

2. (a) Tanga urugero rugaragaza uko twarushaho kwishimira imico ya Yehova. (b) Ni iki tuzasuzuma muri ibi bice bitatu?

2 “Kwishimira” ikintu bisobanura iki? Nk’uko tuzabibona muri ibi bice, bisobanura kumenya agaciro nyako ikintu gifite. Umuntu agenda arushaho kwishimira ikintu buhoro buhoro. Reka dufate urugero rw’ibyokurya. Iyo tugiye kurya ibyokurya bwa mbere, tubanza gushimishwa n’impumuro yabyo, bikarushaho kuturyohera uko tugenda tubirya, maze twazabyitekera bikaba akarusho. Mu buryo nk’ubwo, turushaho kwishimira umuco runaka wa Yehova iyo tuwumenye, tukawutekerezaho, hanyuma tukawigana (Efe 5:1). Intego y’iki gice n’ibindi bibiri bikurikira ni ukudufasha kurushaho kwishimira indi mico y’Imana tudakunda gutekerezaho cyane, itari ya yindi y’ingenzi. Tuzagenda dusuzuma icyo buri muco usobanura, uko Yehova awugaragaza, n’ukuntu twawugaragaza tumwigana.

YEHOVA YISHYIKIRWAHO

3, 4. (a) Umuntu wishyikirwaho aba ameze ate? (b) Yehova atwizeza ate ko yishyikirwaho?

3 Nimucyo mbere na mbere dusuzume umuco  wo kwishyikirwaho. Ubwirwa n’iki ko umuntu yishyikirwaho? Ushobora kuvuga uti “aba agwa neza, wamukenera ukamubona, kandi kumuvugisha bikaba byoroshye.” Akenshi umenya niba umuntu yishyikirwaho cyangwa atishyikirwaho iyo wumvise ibyo avuga kandi ukitegereza ibimenyetso by’umubiri akora, n’uko ameze mu maso.

4 Yehova agaragaza ate ko yishyikirwaho? Nubwo ari Umuremyi ushobora byose w’ijuru n’isi, atwizeza ko yiteguye kumva amasengesho yacu no kuyasubiza. (Soma muri Zaburi ya 145:18; Yesaya 30:18, 19.) Dushobora gusenga Imana igihe icyo ari cyo cyose n’aho twaba turi hose, kandi tukamara igihe dushatse cyose. Dushobora kuyegera twisanzuye, tuzi ko bitayirakaza (Zab 65:2; Yak 1:5). Iyo Ijambo ry’Imana risobanura uko Yehova ateye, rikoresha amagambo ubusanzwe akoreshwa ku bantu, kugira ngo rigaragaze ko yifuza ko tumwishyikiraho. Urugero, Dawidi umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “amaso ya Yehova ari” kuri twe kandi ‘ukuboko kwe kw’iburyo kuradukomeza’ (Zab 34:15; 63:8). Umuhanuzi Yesaya yagereranyije Yehova n’umwungeri agira ati “azateranyiriza abana b’intama hamwe akoresheje ukuboko kwe, kandi azabatwara mu gituza cye” (Yes 40:11). Tekereza nawe! Yehova yifuza ko tuba hafi ye nk’uko akana k’intama kaba kameze mu gituza cy’umwungeri wita ku ntama ze. Mbega ukuntu dufite Data wishyikirwaho! Twakwigana dute uwo muco wa Yehova?

UMUCO W’AGACIRO KENSHI

5. Kuki ari iby’ingenzi ko abasaza baba abantu bishyikirwaho?

5 Mu gihe gishize, Abahamya barangwa n’umwete bo ku migabane itandukanye barabajijwe bati “ni uwuhe muco uruta indi yose uba wifuza ko umusaza yagira?” Abenshi barashubije bati “yagombye kuba ari umuntu wishyikirwaho.” Birumvikana ko buri Mukristo akeneye kwitoza kugaragaza uwo muco mu buryo bwuzuye, ariko abasaza ni bo cyane cyane bagomba kuba abantu bishyikirwaho (Yes 32:1, 2).  Hari mushiki wacu wasobanuye impamvu yumva ko uwo muco ari uw’ingenzi cyane, agira ati “iyo umusaza yishyikirwaho ni bwo gusa tuba dushobora kungukirwa n’indi mico myiza aba afite.” Ese ibyo yavuze ntibihuje n’ukuri? Ariko se, ni iki gituma umuntu yishyikirwaho?

6. Ibanga ryo kuba umuntu wishyikirwaho ni irihe?

6 Ibanga ryo kuba umuntu wishyikirwaho ni ukwita ku bandi ubikuye ku mutima. Iyo umusaza yita ku bandi kandi akaba yiteguye kubafasha, abavandimwe na bashiki bacu, hakubiyemo n’abakiri bato, bamwisanzuraho (Mar 10:13-16). Carlos ufite imyaka 12 yaravuze ati “njya nitegereza abasaza mu Nzu y’Ubwami, baseka kandi bafasha abandi, nkumva ndabibakundiye.” Ariko kandi, ntibihagije ko umusaza avuga ko yishyikirwaho; ahubwo aba agomba kubigaragaza (1 Yoh 3:18). Yabigaragaza ate?

7. Kuki kwambara agakarita k’ikoraniro akenshi bituma abantu bumva bashaka kutuvugisha, kandi se ibyo bitwigisha iki?

7 Tekereza kuri uru rugero: Vuba aha, hari umuvandimwe wari wambaye agakarita k’ikoraniro igihe yari mu ndege avuye mu ikoraniro ryari ryabereye mu kindi gihugu. Ubwo umukozi wo mu ndege yabonaga amagambo yari kuri ako gakarita yagiraga ati “Ubwami bw’Imana nibuze,” yabwiye uwo muvandimwe ati “yego rwose nibuze. Turi bubiganireho mu buryo burambuye.” Nyuma yaho, yaganiriye n’uwo mukozi wo mu ndege, kandi yemera gufata amagazeti yacu. Ibintu nk’ibyo byabaye kuri benshi muri twe. None se, kuki agakarita k’ikoraniro gatuma abantu bumva bashaka kutuvugisha? Ni ukubera ko mu buryo runaka kabwira abantu kati “ntimunyishishe. Nimumbaze aho ngiye.” Ako gakarita ni ikimenyetso cyereka abantu ko twiteguye kubabwira imyizerere yacu. Mu buryo nk’ubwo, abasaza b’Abakristo bifuza kugaragaza ibimenyetso bibwira bagenzi babo bahuje ukwizera biti “ntimunyishishe.” Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibihe?

8. Abasaza bagaragaza bate ko bita ku bandi babikuye ku mutima, kandi se ibyo bifasha bite abagize itorero?

8 Nubwo imico igenda itandukana bitewe n’igihugu, muri rusange iyo tumwenyuriye abavandimwe na bashiki bacu, tukabaha umukono tubagaragariza ko tubishimiye cyangwa tukabasuhuzanya urugwiro, tuba tubagaragariza ko tubitayeho tubikuye ku mutima. Ni nde wagombye gufata iya mbere? Reka turebe urugero Yesu yatanze. Matayo avuga ko igihe Yesu yahuriraga hamwe n’abigishwa be, ‘yabegereye akavugana na bo’ (Mat 28:18). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abasaza bafata iya mbere bakegera bagenzi babo bahuje ukwizera maze bakabavugisha. Ibyo bifasha bite abagize itorero? Mushiki wacu w’umupayiniya ufite imyaka 88 yagize ati “iyo ninjiye mu Nzu y’Ubwami abasaza bakamwenyurira kandi bakambwira amagambo ateye inkunga, bituma numva mbakunze.” Hari undi mushiki wacu w’indahemuka na we wagize ati “iyo ngeze ku materaniro umusaza akampa ikaze amwenyura, kuri jye biba bifite agaciro kenshi.”

BISHYIKIRWAHO KANDI BAKABONEKA

9, 10. (a) Ni uruhe rugero rwiza Yehova aduha? (b) Ni iki abasaza bakora kugira ngo baboneke mu gihe abandi babakeneye?

 9 Uko bigaragara, ntidushobora kuba abantu bishyikirwaho niba tutaboneka. Yehova aduha urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Bibiliya igira iti ‘ntari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyak 17:27). Uko abasaza bashobora kuboneka mu gihe abandi babakeneye, ni ukugena igihe mbere na nyuma y’amateraniro kugira ngo baganire n’abavandimwe na bashiki bacu, baba abakiri bato n’abakuze. Hari umuvandimwe w’umupayiniya wavuze ati “iyo umusaza w’itorero ambajije uko merewe,  hanyuma agahagarara akantega amatwi, numva nkunzwe.” Mushiki wacu umaze imyaka hafi 50 akorera Yehova, yaravuze ati “abasaza bafata akanya bakamvugisha nyuma y’amateraniro batuma numva mfite agaciro.”

10 Birumvikana ko abungeri b’Abakristo baba bafite izindi nshingano bagomba kwitaho. Ariko ku materaniro, intego yabo y’ibanze yagombye kuba iyo kwita ku ntama.

YEHOVA NTAROBANURA KU BUTONI

11, 12. (a) Kutarobanura ku butoni bisobanura iki? (b) Ni mu buhe buryo Yehova atubera icyitegererezo mu birebana no kutarobanura ku butoni?

11 Kutarobanura ku butoni ni undi muco uhebuje wa Yehova. Kutarobanura ku butoni bisobanura iki? Bisobanura kutagira uwo ubera, kutagira urwikekwe cyangwa kudatonesha abantu bamwe ngo ubarutishe abandi. Kutarobanura ku butoni by’ukuri bikubiyemo ibi bintu bibiri: ibyo umuntu atekereza n’ibikorwa bye. Kuki ibyo byombi ari ngombwa? Ni ukubera ko iyo umuntu atarobanura abantu mu mutima we ari bwo gusa aba ashobora kubitaho bose nta we yirengagije. Mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo, amagambo ngo ‘kutarobanura ku butoni’ afashwe uko yakabaye asobanura “kutita ku isura,” ni ukuvuga kutarutisha umuntu uwundi (Ibyak 10:34; Kingdom Interlinear). Ku bw’ibyo, umuntu utarobanura ku butoni ntiyita ku kuntu umuntu agaragara inyuma cyangwa imimerere arimo, ahubwo yita ku mico iranga uwo muntu.

12 Yehova ni we cyitegererezo mu birebana no kutarobanura ku butoni. Ijambo rye rivuga ko ‘atarobanura ku butoni’ kandi ko ‘atagira uwo arenganya.’ (Soma mu Byakozwe 10:34, 35; Gutegeka kwa Kabiri 10:17.) Hari ibintu byabaye mu gihe cya Mose bibigaragaza.

Abakobwa ba Selofehadi bishimiye ko Imana itarobanura ku butoni (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

13, 14. (a) Ni ikihe kibazo abakobwa batanu ba Selofehadi bahuye na cyo? (b) Yehova yagaragaje ate ko atarobanura ku butoni?

 13 Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, hari abakobwa batanu bavaga inda imwe bahuye n’ikibazo. Icyo kibazo cyari ikihe? Bari bazi ko umuryango wabo, kimwe n’indi miryango y’Abisirayeli, wagombaga guhabwa gakondo ya se (Kub 26:52-55). Ariko kandi, se w’abo bakobwa witwaga Selofehadi wari uwo mu muryango wa Manase, yari yarapfuye. Mu buryo buhuje n’Amategeko, abahungu ba Selofehadi ni bo bari bafite uburenganzira bwo guhabwa gakondo, ariko yari yarabyaye abakobwa gusa (Kub 26:33). Ese ko nta muhungu wari muri uwo muryango ngo ahabwe iyo gakondo, yari guhabwa bene wabo maze abo bakobwa bagasigarira aho?

14 Abo bakobwa batanu basanze Mose baramubaza bati “none se izina rya data rizasibangane mu muryango we bitewe n’uko atabyaye abahungu?” Baramwinginze  bati “nimuduhe gakondo mu bavandimwe ba data.” Ese Mose yaba yarababwiye ati “iryo tegeko nta cyo narihinduraho?” Oya, ‘yajyanye icyo kibazo imbere ya Yehova’ (Kub 27:2-5). Byaje kugenda bite? Yehova yabwiye Mose ati “ibyo abakobwa ba Selofehadi bavuga ni ukuri. Ugomba kubaha gakondo mu bavandimwe ba se, kugira ngo gakondo ya se ibe iyabo.” Hari ikindi Yehova yakoze. Yabwiye Mose kongera mu Mategeko irigira riti “umuntu napfa nta muhungu asize, gakondo ye muzayihe umukobwa we” (Kub 27:6-8; Yos 17:1-6). Kuva icyo gihe, Abisirayelikazi bose bari guhura n’ikibazo nk’icyo bari kuba bafite itegeko ribarengera.

15. (a) Yehova afata ate abagize ubwoko bwe, ndetse n’abatagira kirengera? (b) Ni izihe nkuru zindi za Bibiliya zigaragaza ko Yehova atarobanura ku butoni?

15 Uwo wari umwanzuro mwiza wagaragazaga kutarobanura ku butoni. Yehova yubashye abo bakobwa batari bafite kirengera, nk’uko yubahaga abandi Bisirayeli bari bamerewe neza (Zab 68:5). Iyo ni imwe gusa mu nkuru nyinshi za Bibiliya zigaragaza ko Yehova yita ku bagaragu be bose atarobanuye ku butoni.—1 Sam 16:1-13; Ibyak 10:30-35, 44-48.

DUSHOBORA KWIGANA YEHOVA

16. Ni iki cyadufasha kwigana umuco wa Yehova wo kutarobanura ku butoni?

16 Twakwigana dute umuco wa Yehova wo kutarobanura ku butoni? Wibuke ko kutarobanura ku butoni bikubiyemo ibintu bibiri. Iyo tutarobanura abantu mu mitima yacu ni bwo gusa tuba dushobora kubitaho nta we twirengagije. Mu by’ukuri, buri wese muri twe aba atekereza ko atagira urwikekwe kandi ko atarobanura ku butoni. Ariko kandi, dushobora kwemera ko kwisuzuma tutibereye kugira ngo tumenye uko dufata abandi, atari ko buri gihe biba byoroshye. Ku bw’ibyo se, twakora iki kugira ngo tumenye niba tuzwiho kuba tutarobanura ku butoni? Igihe Yesu yashakaga kumenya uko abantu bamuvugaga, yabajije incuti ze magara ati “abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?” (Mat 16:13, 14). Kuki utakwigana urwo rugero rwa Yesu? Ushobora kubaza incuti yawe yiringirwa niba abantu babona ko utarobanura ku butoni. None se ikubwiye ko ukirobanura ku butoni ushingiye ku ibara ry’uruhu cyangwa urwego rw’imibereho, ni iki wagombye gukora? Jya usenga Yehova ushyizeho umwete maze umubwire agufashe guhindura uko ufata abandi, bityo urusheho kwigana umuco we wo kutarobanura ku butoni.—Mat 7:7; Kolo 3:10, 11.

17. Ni mu buhe buryo twagaragaza ko tutarobanura ku butoni?

 17 Mu itorero rya gikristo, tugaragaza ko twifuza kwigana umuco wa Yehova wo kutarobanura ku butoni twubaha abavandimwe na bashiki bacu bose, kandi tukabagaragariza ineza yuje urukundo. Urugero, mu gihe dushatse kwakira abashyitsi, twagombye gutumira abantu b’ingeri zose, hakubiyemo abo tudahuje umuco, abakene, imfubyi cyangwa abapfakazi. (Soma mu Bagalatiya 2:10; Yakobo 1:27.) Ikindi kandi, mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, twirinda kurobanura ku butoni tukageza ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zose, harimo n’abanyamahanga. Twishimira kuba dushobora kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri 600. Rwose iyo ni gihamya y’uko tutarobanura ku butoni.

18. Uzagaragaza ute ko wishimira ko Yehova yishyikirwaho kandi ntarobanure ku butoni?

18 Koko rero, iyo dufashe akanya tugatekereza ukuntu Yehova yishyikirwaho kandi ntarobanure ku butoni, turushaho kumukunda. Urwo rukundo rwagombye gutuma twigana imico ye mu buryo bwuzuye, tukayigaragaza mu mibanire yacu n’abo duhuje ukwizera ndetse n’abo tubwiriza.

“Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.”—Zab 145:18 (Reba paragarafu ya 9)

‘Yehova Imana yawe ntagira uwo arenganya.’—Guteg 10:17 (Reba paragarafu ya 17)