Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Mata 2013

‘Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’

‘Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’

‘Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—FILI 1:10.

1, 2. Ni ubuhe buhanuzi burebana n’iminsi y’imperuka bugomba kuba bwarashishikaje cyane abigishwa ba Yesu, kandi kuki?

PETERO, Yakobo, Yohana na Andereya bari basigaranye na Shebuja ari bonyine. Amagambo Yesu yari yavuze mbere yaho ku birebana n’irimbuka ry’urusengero yari abahangayikishije cyane (Mar 13:1-4). Ku bw’ibyo, baramubajije bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Mat 24:1-3). Yesu yatangiye kubabwira ibintu byari kubaho bigatuma haba ihinduka rikomeye mu mibereho y’abantu, kandi bikagaragaza iminsi y’imperuka y’isi mbi ya Satani. Hari ikintu kimwe kigomba kuba cyarashishikaje cyane abigishwa ba Yesu. Yesu amaze kubabwira ibintu bibabaje byari kubaho, urugero nk’intambara, inzara no kwiyongera k’ubwicamategeko, yababwiye ikintu cyiza na cyo cyari kuba ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka. Yarababwiye ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Mat 24:7-14.

2 Abigishwa ba Yesu bari barishimiye kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bafatanyije na we (Luka 8:1; 9:1, 2). Bashobora kuba baributse ko yavuze ati “rwose ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero musabe cyane Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Ariko se, abo bigishwa ba Yesu bari gushobora bate kubwiriza “isi yose ituwe” kandi bagaha “amahanga yose ubuhamya”? Abakozi bari kuva he? Iyo icyo gihe baza kugira ubushobozi bwo kumenya ibyari kuzaba mu gihe cyari kuzaza, nta gushidikanya ko bari gutangazwa n’isohozwa ry’ayo magambo avugwa muri Matayo 24:14.

3. Ni mu buhe buryo ibivugwa muri Luka 21:34 bisohora muri iki gihe, kandi se twakwisuzuma dute?

3 Muri iki gihe, twibonera isohozwa ry’ubwo buhanuzi bwa Yesu. Abantu babarirwa muri za miriyoni bafatanyiriza  hamwe bakabwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose (Yes 60:22). Ariko kandi, Yesu yagaragaje ko muri iyi minsi y’imperuka hari bamwe batari gukomeza gushyira uwo murimo mu mwanya wa mbere. Bari kurangazwa n’ibindi bintu kandi ‘bakaremererwa.’ (Soma muri Luka 21:34.) Ayo magambo na yo asohora muri iki gihe. Hari bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana badakomeza gushyira ibintu by’ingenzi kurusha ibindi mu mwanya wa mbere. Ibyo bishobora kugaragazwa n’imyanzuro bafata mu birebana n’akazi, kwiga kaminuza, gushaka ubutunzi, ndetse n’igihe bamara muri siporo no mu myidagaduro. Hari abandi bacogora bitewe n’imihangayiko baterwa n’ubuzima bwa buri munsi. Ibaze uti “jye se byifashe bite? Imyanzuro mfata igaragaza ko ari iki nshyira mu mwanya wa mbere?”

4. (a) Ni iki Pawulo yasenze asabira Abakristo b’i Filipi, kandi kuki? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice no mu gikurikira, kandi se kubera iki?

4 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagombaga gushyiraho imihati myinshi kugira ngo bakomeze gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere. Intumwa Pawulo yabonye ko byari ngombwa ko asenga asabira Abakristo b’i Filipi kugira ngo ‘bamenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’ (Soma mu Bafilipi 1:9-11.) Kimwe n’intumwa Pawulo, icyo gihe abenshi ‘barushijeho kugaragaza ubutwari bwo kuvuga ijambo ry’Imana badatinya’ (Fili 1:12-14). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abenshi muri twe babwiriza Ijambo ry’Imana babigiranye ubutwari. Icyakora, gusuzuma ibyo umuteguro wa Yehova ugeraho muri iki gihe bidufasha kurushaho kwimiriza imbere umurimo w’ingenzi cyane wo kubwiriza. Muri iki gice, turi burebe gahunda Yehova yashyizeho kugira ngo amagambo avugwa muri Matayo 24:14 asohore. Ni iki umuteguro wa Yehova wimirije imbere, kandi se kubimenya byagombye gutuma twe n’imiryango yacu dukora iki? Mu gice gikurikira, tuzasuzuma icyadufasha kwihangana no gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova.

IGICE CYO MU IJURU CY’UMUTEGURO WA YEHOVA

5, 6. (a) Kuki Yehova yahishuye ibirebana n’igice cyo mu ijuru cy’umuteguro we? (b) Ni iki Ezekiyeli yeretswe?

5 Hari ibintu byinshi Yehova yahisemo kudashyira mu Ijambo rye. Urugero, ntiyigeze atanga ibisobanuro birambuye by’ukuntu ubwonko n’isanzure ry’ikirere bikora, nubwo byari gushishikaza abantu cyane. Ahubwo yatumenyesheje ibintu bya ngombwa kugira ngo dusobanukirwe imigambi ye, kandi tubeho mu buryo buhuje na yo (2 Tim 3:16, 17). Birashimishije rero kuba Bibiliya itubwira ibyerekeye igice cyo mu ijuru cy’umuteguro wa Yehova. Dushishikazwa no gusoma ibyo Yesaya, Ezekiyeli na Daniyeli banditse ku birebana n’icyo gice cyo mu ijuru cy’umuteguro wa Yehova, ndetse n’ibyavuzwe na Yohana mu Byahishuwe (Yes 6:1-4; Ezek 1:4-14, 22-24; Dan 7:9-14; Ibyah 4:1-11). Ni nk’aho Yehova yigijeyo umwenda ukingiriza mu ijuru maze akatwereka uko hameze. Kuki yabitumenyesheje?

6 Yehova yashatse ko tutibagirwa ko turi mu muteguro ukorera mu ijuru no ku isi. Hari ibintu byinshi tudashobora kurebesha amaso yacu bikorwa mu rwego rwo gushyigikira imigambi ya Yehova. Urugero, Ezekiyeli yabonye igare rinini cyane ryari mu ijuru, rigereranya igice kitagaragara cy’umuteguro wa Yehova. Iryo gare ryarihutaga cyane kandi ryashoboraga guhindura icyerekezo mu kanya gato cyane (Ezek 1:15-21). Iyo inziga z’iryo gare zikaragaga rimwe, ryageraga kure cyane. Nanone kandi, mu iyerekwa Ezekiyeli yabonye Uwagenderaga kuri iryo gare. Yagize ati ‘ngiye kubona mbona igisa n’umuntu kiri mu ikuzo ribengerana nka zahabu ivanze n’ifeza, risa  n’ibirimi by’umuriro, kandi rikigose impande zose. Ryari rimeze nk’ikuzo rya Yehova’ (Ezek 1:25-28). Mbega ukuntu Ezekiyeli agomba kuba yaratangajwe cyane n’iryo yerekwa! Yabonye Yehova ayoboye umuteguro we, akoresheje umwuka we wera. Iryo yerekwa ryagaragaje mu buryo bushishikaje uko igice cyo mu ijuru cy’umuteguro wa Yehova gikora.

7. Ni mu buhe buryo ibyo Daniyeli yeretswe bituma tugira icyizere?

7 Hari ibintu byinshi biduha icyizere Daniyeli na we yabonye mu iyerekwa. Yabonye Yehova, “Umukuru Nyir’ibihe byose,” yicaye ku ntebe y’ubwami y’ibirimi by’umuriro. Iyo ntebe y’ubwami yari ifite inziga (Dan 7:9). Yehova yashakaga kwereka Daniyeli ko umuteguro we ukomeza kujya mbere, usohoza umugambi we. Nanone kandi, Daniyeli yabonye “usa n’umwana w’umuntu,” ari we Yesu, igihe yahabwaga kuyobora igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova. Ubuyobozi butunganye bwa Kristo ntibuzamara imyaka mike gusa. Ahubwo ni “ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa” (Dan 7:13, 14). Ibyo bituma twiringira Yehova kandi tukishimira ibyo asohoza. Yahaye Umwana we Yesu “ubutware n’icyubahiro n’ubwami.” Yehova yiringira Umwana we. Bityo, ubuyobozi bwa Yesu na bwo dushobora kubwiringira.

8. Ibyo Yehova yeretse Ezekiyeli na Yesaya byatumye bumva bameze bate, kandi se byagombye gutuma natwe twiyumva dute?

8 Ibyo abo bahanuzi beretswe ku birebana n’igice kitagaragara cy’umuteguro wa Yehova byagombye gutuma twiyumva dute? Kimwe na Ezekiyeli, natwe twumva dutangajwe cyane n’ibyo Yehova asohoza, kandi tukumva nta cyo turi cyo (Ezek 1:28). Gutekereza ku muteguro wa Yehova bishobora  kudushishikariza kugira icyo dukora, nk’uko Yesaya na we yabigenje. Igihe Yehova yashakaga uwo yatuma ngo ajye kubwira abandi ibyo yarimo akora, Yesaya yahise abyemera. (Soma muri Yesaya 6:5, 8.) Yesaya yari yizeye adashidikanya ko Yehova yari kumufasha guhangana n’ingorane iyo ari yo yose yari guhura na yo. Ibyo bintu yeretswe ku bihereranye n’igice kitagaragara cy’umuteguro wa Yehova, natwe byagombye kudutangaza kandi bikadushishikariza kugira icyo dukora. Kubona ukuntu umuteguro wa Yehova ukomeza kujya mbere, ugamije gusohoza imigambi ye, bidutera inkunga cyane.

IGICE CYO KU ISI CY’UMUTEGURO WA YEHOVA

9, 10. Kuki hagombaga kubaho igice kigaragara cy’umuteguro wa Yehova?

9 Binyuze ku Mwana we, Yehova yashyizeho igice cyo ku isi cy’umuteguro we gikorana n’igice cyawo cyo mu ijuru. None se, kuki ibyo byari bikenewe kugira ngo umurimo wavuzwe muri Matayo 24:14 usohozwe? Nimucyo dusuzume impamvu eshatu.

10 Impamvu ya mbere, Yesu yavuze ko abigishwa be bari gukora uwo murimo wo kubwiriza, “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Impamvu ya kabiri, hagombaga kubaho gahunda yo guha abari kuba bakora uwo murimo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka no kubitaho (Yoh 21:15-17). Impamvu ya gatatu, hagombaga kubaho gahunda yari gutuma abari kuba babwiriza ubutumwa bwiza bateranira hamwe, kugira ngo basenge Yehova kandi bigishwe uko bagombaga gusohoza uwo murimo (Heb 10:24, 25). Ibyo ntibyari kugerwaho mu buryo bw’impanuka. Kugira ngo abigishwa ba Kristo basohoze neza uwo murimo, bagombaga kugira gahunda ihamye.

11. Twagaragaza dute ko dushyigikira gahunda z’umuteguro wa Yehova?

11 Ni mu buhe buryo twagaragaza ko dushyigikira gahunda z’umuteguro wa Yehova? Bumwe mu buryo bw’ingenzi twabigaragazamo ni uguhora twiringira abo Yehova na Yesu bahaye inshingano yo kutuyobora mu murimo wo kubwiriza. Hari imirimo cyangwa ibindi bintu byo muri iyi si ya none abo bavandimwe bashoboraga kuba bahugiyemo, ariko si ko bimeze. None se, ni iki igice kigaragara cy’umuteguro wa Yehova cyakomeje gushyira mu mwanya wa mbere?

BASHYIRA IMBERE “IBINTU BY’INGENZI KURUSHA IBINDI”

12, 13. Abasaza b’Abakristo bafite inshingano yo kuyobora umurimo wo kubwiriza mu turere babamo basohoza bate iyo nshingano, kandi se kuki wumva biguteye inkunga?

12 Abasaza b’Abakristo b’inararibonye bo hirya no hino ku isi bahawe inshingano yo kugenzura umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorerwa mu bihugu babamo, kandi bafata iya mbere muri uwo murimo. Iyo abo bavandimwe bagiye gufata imyanzuro, bashakira ubuyobozi mu Ijambo ry’Imana, rikababera ‘itara ry’ibirenge byabo, n’urumuri rw’inzira yabo,’ kandi bagasenga Yehova bashyizeho umwete kugira ngo abahe ubuyobozi.—Zab 119:105; Mat 7:7, 8.

13 Kimwe n’abayoboraga umurimo wo kubwiriza mu kinyejana cya mbere, abasaza b’Abakristo bayobora umurimo muri iki gihe na bo bibanda “ku murimo wo kwigisha ijambo” (Ibyak 6:4). Bashimishwa cyane no kubona ukuntu umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukomeza kujya mbere mu karere babamo, no hirya no hino ku isi (Ibyak 21:19, 20). Ntibashyiraho amategeko n’amabwiriza y’urudaca. Ahubwo bakurikiza Ibyanditswe kandi bakishingikiriza ku buyobozi bw’umwuka wera w’Imana mu gihe bashyiraho gahunda zituma umurimo wo kubwiriza ukomeza kujya mbere. (Soma mu Byakozwe 15:28.) Iyo abo bavandimwe bafite inshingano  babigenje batyo, baha urugero rwiza abandi bose bo mu matorero yo mu karere babamo.—Efe 4:11, 12.

14, 15. (a) Ni ibihe bintu bikorwa mu rwego rwo gushyigikira umurimo wo kubwiriza ku isi hose? (b) Ibyo ukora kugira ngo ushyigikire umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bituma wumva umeze ute?

14 Hari imirimo itagaragarira benshi ihora ikorwa yo gutegura ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka dusanga mu bitabo byacu, n’ibyo twiga mu materaniro no mu makoraniro. Abitangiye gukora imirimo babarirwa mu bihumbi, bakora batizigamye umurimo w’ubuhinduzi mu ndimi zigera kuri 600, kugira ngo abantu benshi bashobore kumenya “ibitangaza by’Imana” mu ndimi zabo (Ibyak 2:7-11). Hari abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bakoresha amamashini acapa ibitabo n’abiteranya mu buryo bwihuse cyane. Nyuma yaho, ibyo bitabo byoherezwa mu matorero, ndetse n’ayo mu turere twa kure cyane tw’isi.

15 Nanone kandi, hari ibintu byinshi bikorwa mu karere k’iwacu bituma dushobora gusohoza neza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Urugero, abitangiye gukora imirimo babarirwa mu bihumbi bafasha mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro, imirimo ijyaniranye no gutabara abagwiririwe n’impanuka kamere cyangwa abakeneye kuvurwa mu buryo bwihutirwa. Banategura amakoraniro kandi bakigisha mu mashuri ya gitewokarasi. Ibyo ni bimwe gusa mu bintu byinshi bikorwa. Ni iki ibyo byose biba bigamije? Ibyo byose bidufasha gusohoza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, bikanatuma abawukora babona ibyo bakenera mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, bituma gahunda y’ugusenga k’ukuri ikomeza kujya mbere. Ese igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova cyakomeje kwibanda ku bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi? Yego rwose!

TUVANE ICYITEGEREREZO KU MUTEGURO WA YEHOVA

16. Ni ikihe kintu cyiza wateganya gukora muri gahunda yawe yo kwiga Bibiliya cyangwa iy’umuryango wawe?

16 Ese tujya dufata igihe tugatekereza ku mikorere y’umuteguro wa Yehova? Hari bamwe bahisemo kujya bayikoraho ubushakashatsi kandi bakayitekerezaho mu gihe cya gahunda yabo y’iby’umwuka mu muryango cyangwa iyo kwiyigisha. Kwiga ibirebana n’ibyo Yesaya, Ezekiyeli, Daniyeli na Yohana beretswe, birashishikaje cyane. Igitabo kivuga amateka y’Abahamya ba Yehova (Les Témoins de Jéhovah : Prédicateurs du Royaume de Dieu) n’ibindi bitabo cyangwa za DVD biboneka mu rurimi rwanyu, bizabafasha gusobanukirwa umuteguro mu buryo bushishikaje cyane.

17, 18. (a) Ibyo twasuzumye muri iki gice byakunguye iki? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

17 Ni byiza ko dutekereza ku byo Yehova asohoza muri iki gihe binyuze ku muteguro we. Nimucyo twiyemeze gukomeza gushyira mu mwanya wa mbere ibintu by’ingenzi kurusha ibindi dufatanyije n’uwo muteguro uhebuje. Kubigenza dutyo bizatuma dufata icyemezo nk’icya Pawulo, we wanditse ati “ubwo dufite uyu murimo ku bw’imbabazi twagiriwe, ni cyo gituma tudacogora” (2 Kor 4:1). Yanateye inkunga abo bari bafatanyije umurimo, agira ati “ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.”—Gal 6:9.

18 Ese hari ibyo tugomba guhindura, haba twe ubwacu cyangwa mu muryango, kugira ngo dushyire ibintu by’ingenzi kurusha ibindi mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu ya buri munsi? Ese dushobora koroshya ubuzima cyangwa tukagabanya imyidagaduro, kugira ngo turusheho kwita ku murimo w’ingenzi cyane wo kubwiriza? Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibintu bitanu byadufasha gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova.