Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Mutarama 2013

Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe!

Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe!

“Gira ubutwari kandi ukomere. . . . Yehova Imana yawe ari kumwe nawe.”—YOS 1:9.

1, 2. (a) Ni iyihe mico izadufasha guhangana n’ibibazo? (b) Ukwizera ni iki? Tanga urugero.

UMURIMO dukorera Yehova utuma tugira ibyishimo. Ariko kandi, duhura n’ibibazo bigera ku bantu muri rusange, kandi dushobora ‘kubabazwa tuzira gukiranuka’ (1 Pet 3:14; 5:8, 9; 1 Kor 10:13). Kugira ngo duhangane n’ibyo bibazo, dukeneye kugira ukwizera n’ubutwari.

2 Ukwizera ni iki? Intumwa Pawulo yaranditse ati “kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza, ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara” (Heb 11:1). Hari ubundi buhinduzi bwagize buti “ukwizera ni icyemezo cy’uko tuzabona ibintu twiringiye. Ukwizera ni ukwemera ibintu tutabona” (The Simple English Bible). Iyo dufite icyemezo cy’umutungo, tuba twizeye neza ko ari uwacu. Kuba twizeye ko buri gihe Imana isohoza ibyo yavuze, ni nk’aho tuba dufite icyemezo cy’agaciro kenshi. Ukwizera gutuma twemera tudashidikanya ko tuzabona isohozwa ry’amasezerano y’Imana avugwa muri Bibiliya, kandi twizeye tudashidikanya ko ibintu byose itubwira mu Ijambo ryayo ari ukuri, ndetse n’ibyo tutabona.

3, 4. (a) Ubutwari ni iki? (b) Uburyo bumwe bwadufasha kugira ukwizera gukomeye n’ubutwari ni ubuhe?

3 Kugira ubutwari ni ukugira imbaraga zo kuvuga cyangwa gukora ikintu runaka nta bwoba mu gihe turi mu mimerere igoye cyangwa iteje akaga. Iyo dufite ubutwari, tuba dukomeye, ndetse twiteguye kubabazwa tuzira ibintu twemera ko ari ukuri.—Mar 6:49, 50; 2 Tim 1:7.

4 Twese twifuza kugira ukwizera n’ubutwari. Ariko kandi, buri wese muri twe ashobora kumva akeneye kurushaho kugira iyo mico. Bibiliya ivuga ibirebana n’abagaragu b’Imana babarirwa mu bihumbi babaye intangarugero mu kuyigaragaza. Bityo rero, uburyo bumwe bwadufasha kugira ukwizera gukomeye  n’ubutwari, ni ugusuzuma ingero za bamwe muri bo.

YEHOVA YARI KUMWE NA YOSUWA

5. Ni iki Yosuwa yari akeneye kugira ngo asohoze inshingano ye?

5 Reka dusuzume ibintu byabaye, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.500. Hari hashize imyaka mirongo ine Abisirayeli babarirwa muri za miriyoni bavanywe mu bubata bwo muri Egiputa, babikesheje ukuboko gukomeye kwa Yehova. Umuhanuzi Mose ni we wari ubayoboye. Igihe yari afite imyaka 120, yagiye mu mpinga y’umusozi wa Nebo, maze yitegereza Igihugu cy’Isezerano. Yapfiriye mu mpinga y’uwo musozi. Yasimbuwe na Yosuwa, umugabo ‘wari wuzuye umwuka w’ubwenge’ (Guteg 34:1-9). Abisirayeli bari hafi kwigarurira igihugu cya Kanani. Kugira ngo Yosuwa ashobore kubayobora, yari akeneye ubwenge buturuka ku Mana. Nanone kandi, yagombaga kwizera Yehova, akagira ubutwari kandi agakomera.—Guteg 31:22, 23.

6. (a) Muri Yosuwa 23:6 hadushishikariza kugira ubutwari bwo gukora iki? (b) Amagambo ari mu Byakozwe 4:18-20 na 5:29 atwigisha iki?

6 Ubwenge, ubutwari n’ukwizera Yosuwa yagaragaje mu gihe cy’imyaka myinshi Abisirayeli bamaze barwana kugira ngo bigarurire igihugu cya Kanani, bigomba kuba byarabakomeje. Icyakora, ntibari bakeneye kugira ubutwari ku rugamba gusa, ahubwo bari banabukeneye kugira ngo bumvire ibyo Yosuwa yabasabaga gukora. Muri disikuru yo kubasezeraho yatanze ari hafi gupfa, yagize ati “muzabe intwari cyane mukomeze gukurikiza ibintu byose byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose. Ntimuzateshuke ngo muce iburyo cyangwa ibumoso” (Yos 23:6). Natwe dukeneye kugira ubutwari kugira ngo dushobore kumvira Yehova igihe cyose. Ibyo ni ngombwa no mu gihe abantu baba badusaba gukora ibinyuranye n’ibyo Imana ishaka. (Soma mu Byakozwe 4:18-20; 5:29.) Nidusenga Yehova tumusaba kutuyobora kandi tukamwiringira, azatuma tugira ubutwari dukeneye.

UKO TWATUNGANIRWA MU NZIRA ZACU

7. Ni iki Yosuwa yagombaga gukora kugira ngo agire ubutwari kandi atunganirwe mu nzira ye?

7 Kugira ngo tugire ubutwari bwo gukora ibyo Imana ishaka, tugomba kwiga Ijambo ryayo kandi tugakurikiza ibyo ritubwira. Ibyo ni byo Yosuwa yasabwe gukora igihe yasimburaga Mose. Imana yaramubwiye iti “ugire ubutwari kandi ukomere rwose kugira ngo ukore ibihuje n’amategeko yose Mose umugaragu wanjye yagutegetse. . . . Iki gitabo cy’amategeko ntikikave mu kanwa kawe, ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose, kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora” (Yos 1:7, 8). Yosuwa yakurikije iyo nama, kandi ‘yaratunganiwe mu nzira ye.’ Natwe nitubigenza dutyo, tuzagira ubutwari bwinshi kandi tuzagira icyo tugeraho mu murimo dukorera Imana.

Isomo ry’umwaka wa 2013: “gira ubutwari kandi ukomere. . . . Yehova Imana yawe ari kumwe nawe.”​—Yosuwa 1:9

8. Isomo ry’umwaka wa 2013 ryavanywe mu wuhe murongo w’Ibyanditswe, kandi se kuki wumva ko ayo magambo azagufasha?

8 Yosuwa agomba kuba yarakomejwe cyane n’amagambo Yehova yakurikijeho. Yagize ati “gira ubutwari kandi ukomere. Ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose” (Yos 1:9). Natwe Yehova ari kumwe natwe. Ku bw’ibyo, ‘ntitugatinye kandi [ngo] dukuke umutima’ uko ibigeragezo twahura  na byo byaba biri kose. Dushishikazwa cyane n’amagambo agira ati “gira ubutwari kandi ukomere. . . . Yehova Imana yawe ari kumwe nawe.” Ayo magambo yo muri Yosuwa 1:9 ni yo yatoranyirijwe kuba isomo ry’umwaka wa 2013. Nta gushidikanya ko ayo magambo azadukomeza mu mezi ari imbere. Nanone kandi, tuzakomezwa n’amagambo hamwe n’ibikorwa by’abandi bantu bagaragaje ukwizera n’ubutwari.

BAHISEMO GUKORA IBYO IMANA ISHAKA BABIGIRANYE UBUTWARI

9. Rahabu yagaragaje ate ukwizera n’ubutwari?

9 Igihe Yosuwa yoherezaga abatasi babiri i Kanani, Rahabu wari indaya yarabahishe, kandi ayobya abanzi babo. Ibikorwa bye byagaragazaga ukwizera n’ubutwari byatumye we n’abari bagize umuryango we barokoka igihe Abisirayeli barimburaga umugi wa Yeriko (Heb 11:30, 31; Yak 2:25). Birumvikana ko Rahabu yaretse ubwiyandarike kugira ngo ashimishe Yehova. Bamwe mu bantu bahindutse Abakristo bagize ukwizera, ubutwari n’imbaraga kugira ngo bagire ihinduka nk’iryo, bityo ngo bashimishe Imana.

10. Ni mu yihe mimerere Rusi yashyigikiye ugusenga k’ukuri, kandi se byatumye ahabwa iyihe migisha?

10 Nyuma y’urupfu rwa Yosuwa, Umumowabukazi witwaga Rusi yagize ubutwari bwo gushyigikira ugusenga k’ukuri. Kubera ko yari yarashakanye n’umugabo wari Umwisirayeli, hari ibyo ashobora kuba yari azi ku birebana na Yehova. Nyirabukwe na we wari umupfakazi witwaga Nawomi yabaga i Mowabu, ariko aza gufata umwanzuro wo gusubira mu mugi wo muri Isirayeli witwaga Betelehemu. Igihe bari mu nzira, Nawomi yashishikarije Rusi gusubira mu bwoko bwe, ariko uwo Mumowabukazi aramubwira ati “ntunyingingire kugusiga ngo nsubireyo ndeke kujyana nawe . . . Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye” (Rusi 1:16). Ibyo Rusi yavuze ni na byo yakoze. Nyuma y’igihe, Bowazi wari mwene wabo wa Nawomi yashakanye na Rusi, abyara umwana w’umuhungu, maze aba nyirakuruza wa Dawidi na Yesu. Koko rero, Yehova aha imigisha abakora ibikorwa bigaragaza ukwizera n’ubutwari.—Rusi 2:12; 4:17-22; Mat 1:1-6.

BENSHI BASHYIZE UBUZIMA BWABO MU KAGA

11. Ni mu buhe buryo Yehoyada na Yehosheba bagaragaje ubutwari, kandi se byageze ku ki?

11 Iyo tubonye ko Imana iba iri kumwe n’abantu bashyira ibyo ishaka mu mwanya wa mbere hamwe n’icyatuma bagenzi babo bahuje ukwizera bamererwa neza, turushaho kugira ubutwari n’ukwizera. Reka dufate urugero rw’Umutambyi Mukuru Yehoyada n’umugore we Yehosheba. Umwami Ahaziya amaze gupfa, nyina witwaga Ataliya yishe abana b’umwami bari basigaye uretse Yehowashi, maze yigarurira intebe y’ubwami. Yehoyada na Yehosheba bari baremeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barokore uwo muhungu wa Ahaziya witwaga Yehowashi, kandi bari baramaze imyaka itandatu bamuhishe. Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada yimitse Yehowashi, maze ategeka ko Ataliya yicwa (2 Abami 11:1-16). Nyuma yaho, Yehoyada yafashije Umwami Yehowashi mu mirimo yo gusana urusengero. Igihe Yehoyada yapfaga afite imyaka 130, yahambwe hamwe n’abami, “kuko yari yarakoze ibyiza muri Isirayeli, abikorera Imana y’ukuri n’inzu yayo” (2 Ngoma 24:15, 16). Ikindi kandi, ibikorwa bigaragaza ubutwari Yehoyada n’umugore we bakoze, byatumye igisekuru Mesiya yari gukomokamo gikomeza kubaho.

12. Ni ikihe gikorwa kigaragaza ubutwari Ebedi-Meleki yakoze?

12 Ebedi-Meleki, inkone yabaga mu rugo rw’Umwami Sedekiya, yashyize ubuzima bwayo mu kaga kugira ngo ikize Yeremiya. Abatware b’i Buyuda babwiye umwami ko Yeremiya yacaga intege ingabo na rubanda rwose. Umwami yarabaretse ngo bamugenze uko bashaka. Bamujugunye mu rwobo rwarimo icyondo kugira ngo apfiremo (Yer 38:4-6). Ebedi-Meleki yasabye Umwami Sedekiya gufasha Yeremiya,  nubwo byashoboraga kumukurira akaga kubera ko abantu bangaga Yeremiya. Sedekiya yaremeye kandi abwira Ebedi-Meleki kujyana n’abandi bantu 30 kugira ngo bamufashe gukura Yeremiya mu rwobo. Imana yatumye umuhanuzi wayo kugira ngo yizeze Ebedi-Meleki ko yari kurokoka irimbuka rya Yerusalemu igihe yari guterwa n’Abanyababuloni (Yer 39:15-18). Imana igororera abantu bagaragaza ubutwari bakora ibyo ishaka.

13. Ni mu buhe buryo Abaheburayo batatu bagaragaje ubutwari, kandi se ni iki ibyo bitwigisha?

13 Mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, abagaragu ba Yehova batatu b’Abaheburayo, biboneye neza ko Imana iha imigisha abagaragaza ukwizera n’ubutwari. Umwami Nebukadinezari yakoranyije abanyacyubahiro b’i Babuloni bose maze abasaba kuramya igishushanyo kinini cyane cy’izahabu. Umuntu wese utari kubikora yari kujugunywa mu itanura ryaka umuriro. Abo Baheburayo batatu babwiye Nebukadinezari bamwubashye bati “Imana yacu dukorera ishobora kudukiza. Mwami, izadukiza idukure muri iryo tanura ry’umuriro ugurumana no mu maboko yawe. Kandi niyo itadukiza, mwami umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye igishushanyo cya zahabu wahagaritse” (Dan 3:16-18). Muri Daniyeli 3:19-30 havugwamo inkuru ishishikaje y’ukuntu Yehova yarokoye abo Baheburayo batatu. Nubwo wenda tutazakangishwa kwicwa tujugunywe mu itanura ry’umuriro, duhura n’ibitugerageza bishobora gutuma tudakomeza kubera Imana indahemuka kandi dushobora kwizera tudashidikanya ko izaduha imigisha nitugaragaza ukwizera n’ubutwari.

14. Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli igice cya 6, Daniyeli yagaragaje ate ubutwari, kandi se byaje kugenda bite?

14 Daniyeli yagaragaje ukwizera n’ubutwari igihe abanzi be bashishikarizaga Umwami Dariyo gushyiraho itegeko ryari kumubangamira. Babwiye umwami bati “mu gihe cy’iminsi mirongo itatu, umuntu uzagira icyo asaba imana iyo ari yo yose cyangwa undi muntu wese atari wowe mwami, azajugunywe mu rwobo rw’intare.” Daniyeli akimara kumenya ko umwami yari yashyize umukono ku nyandiko y’iryo tegeko, ‘yinjiye mu nzu ye kandi amadirishya y’icyumba cye cyo hejuru yari akinguye yerekeye i Yerusalemu, akajya asenga apfukamye gatatu ku munsi, agasingiza Imana ye nk’uko yari asanzwe abigenza mbere yaho’ (Dan 6:6-10). Daniyeli warangwaga n’ubutwari yajugunywe mu rwobo rw’intare, ariko Yehova yaramurokoye.—Dan 6:16-23.

15. (a) Ni uruhe rugero Akwila na Purisikila batanze mu birebana no kwizera n’ubutwari? (b) Amagambo Yesu yavuze ari muri Yohana 13:34 asobanura iki, kandi se ni mu buhe buryo Abakristo benshi bagaragaje urukundo nk’urwo?

15 Bibiliya ivuga ko Akwila na Purisikila ‘bari biteguye gucibwa amajosi ku bw’ubugingo bwa Pawulo’ (Ibyak 18:2; Rom 16:3, 4).  Bagize ubutwari bwo gukora ibihuje n’amagambo ya Yesu agira ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana” (Yoh 13:34). Amategeko ya Mose yasabaga ko umuntu akunda mugenzi we nk’uko yikunda (Lewi 19:18). Ariko itegeko rya Yesu ryari “rishya” kuko ridusaba gukunda bagenzi bacu kugeza n’aho tubapfira, nk’uko na we yabigenje. Abakristo benshi bagaragaje urukundo kuko babaga “biteguye gucibwa amajosi” kugira ngo barinde abavandimwe babo abanzi bashoboraga kubagirira nabi cyangwa kubica.—Soma muri 1 Yohana 3:16.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere banze gusenga umwami w’abami w’Abaroma

16, 17. Ni ibihe bigeragezo bamwe mu bigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere bahuye na byo, kandi se ibyo bihuriye he n’ibyabaye ku Bakristo bamwe na bamwe bo muri iki gihe?

16 Kimwe na Yesu, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje ubutwari basenga Yehova wenyine (Mat 4:8-10). Banze kosa imibavu baha ikuzo umwami w’abami w’Abaroma. (Reba ifoto.) Uwitwa Daniel P. Mannix yanditse ko mu nzu y’imikino y’Abaroma hari igicaniro cyahoraga cyakaho umuriro. Icyo imfungwa yabaga isabwa gukora ni ukuminjagira imibavu mike gusa ku gicaniro, maze igahabwa inyandiko iyemerera gufungurwa. Imfungwa yasobanurirwaga ko ibyo bitari ugusenga umwami w’abami w’Abaroma, ahubwo ko byari uburyo bwo kugaragaza ko yemera ko uwo mwami ari imana. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Abakristo bake cyane ni bo bemeraga kubikora kugira ngo bafungurwe.—Those About to Die.

17 Abakristo bo muri iki gihe bashyirwaga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa by’Abanazi, aho babaga bashobora kwicwa, incuro nyinshi basabwaga gusinya inyandiko ivuga ko bihakanye Yehova, kugira ngo barekurwe. Ariko kandi, bake cyane ni bo bayisinye. Mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda, Abatutsi n’Abahutu b’Abahamya bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barinde bagenzi babo. Ibigeragezo nk’ibyo bisaba ko umuntu agira ubutwari no kwizera.

JYA WIBUKA KO YEHOVA ARI KUMWE NATWE

18, 19. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya z’abantu bagaragaje ukwizera n’ubutwari zadufasha gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza?

18 Dufite inshingano ihebuje yo kwifatanya mu murimo w’ingenzi cyane kurusha indi yose abagaragu b’Imana bahawe, ni ukuvuga umurimo wo gutangaza ubutumwa bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Mat 24:14; 28:19, 20). Mbega ukuntu twishimira urugero ruhebuje Yesu yadusigiye! ‘Yajyaga mu migi n’imidugudu, abwiriza kandi atangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana’ (Luka 8:1). Kimwe na we, natwe dukeneye kugira ukwizera n’ubutwari kugira ngo tubwirize ubutumwa bw’Ubwami. Tubifashijwemo n’Imana, dushobora kuba nk’umugabo w’intwari witwaga Nowa, wari “umubwiriza wo gukiranuka” udatinya, wabwirizaga “isi y’abatubaha Imana” yari hafi kurimburwa n’umwuzure w’isi yose.—2 Pet 2:4, 5.

19 Isengesho ridufasha gusohoza umurimo wo kubwiriza. Igihe bamwe mu bigishwa ba Kristo batotezwaga basengaga Imana bayisaba imbaraga zo ‘kuvuga ijambo ryayo bashize amanga,’ isengesho ryabo ryarashubijwe. (Soma mu Byakozwe 4:29-31.) Niba ujya ugira ubwoba bwo kubwiriza ku nzu n’inzu, Yehova azasubiza amasengesho umusenga umusaba kugira ukwizera gukomeye n’ubutwari.—Soma muri Zaburi ya 66:19, 20. *

20. Twebwe abagaragu ba Yehova dushyigikiwe na ba nde?

20 Gukomeza gukora ibyo Imana ishaka muri iyi si mbi kandi ivurunganye, si ibintu byoroshye. Icyakora, ntituri twenyine. Imana iri kumwe natwe. Umwana wayo, ari we Mutware w’itorero, na we ari kumwe natwe. Nanone kandi, ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bagenzi bacu basaga 7.000.000. Nimucyo twese dukomeze kugira ukwizera kandi tubwirize ubutumwa bwiza, ari na ko tuzirikana isomo ry’umwaka wa 2013 rigira riti “gira ubutwari kandi ukomere. . . . Yehova Imana yawe ari kumwe nawe.”—Yos 1:9.

^ par. 19 Reba izindi ngero z’abantu bagaragaje ubutwari mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Gira ubutwari kandi ukomere rwose,’ yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2012.