Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Gashyantare 2016

 UBUBIKO BWACU

Imodoka yariho indangururamajwi yari izwi n’abantu babarirwa muri za miriyoni

Imodoka yariho indangururamajwi yari izwi n’abantu babarirwa muri za miriyoni

“Muri Burezili hari imodoka imwe iriho indangururamajwi ikoreshwa mu murimo w’Umwami, kandi izwi n’abantu babarirwa muri za miriyoni. Yitwa ‘imodoka iriho indangururamajwi ya Watch Tower.’”—Byavuzwe na Nathaniel A. Yuille mu mwaka wa 1938.

MU NTANGIRIRO z’imyaka ya 1930, umurimo w’Ubwami ntiwagendaga neza muri Burezili. Ariko mu mwaka wa 1935, umuvandimwe Nathaniel Yuille n’umugore we Maud bari abapayiniya, bandikiye Joseph F. Rutherford wayoboraga umurimo wo kubwiriza. Bari baritangiye gukora umurimo kandi banditse bavuga ko bari “kwishimira koherezwa aho ari ho hose.”

Nathaniel wari umwenjenyeri mu by’ubwubatsi ariko akaba yari mu kiruhuko cy’iza bukuru, icyo gihe yari afite imyaka 62. Yari umuyobozi w’umurimo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ry’i San Francisco, muri leta ya Kaliforuniya, muri Amerika. Yayoboraga gahunda zo kubwiriza kandi yajyaga akoresha ibyuma birangurura amajwi kugira ngo akwirakwize ubutumwa bwiza. Kuba yari inararibonye kandi afite ubushake byagize akamaro cyane mu nshingano nshya yahawe yo kuba umukozi w’ibiro by’ishami muri Burezili, ifasi nini kandi yakoreshwagamo indimi nyinshi.

Nathaniel na Maud bageze muri Burezili mu mwaka wa 1936, bari hamwe n’undi mupayiniya wabasemuriraga witwaga Antonio P. Andrade. Bari bafite ibintu by’agaciro kenshi, ni ukuvuga fonogarafe 35 n’imodoka iriho indangururamajwi. Nubwo Burezili ari igihugu cya gatanu mu bifite ubuso bunini ku isi, icyo gihe yari ifite ababwiriza b’Ubwami 60 gusa. Icyakora ibyo bikoresho byari bigezweho byari gutuma bagera ku bantu babarirwa muri za miriyoni mu myaka mike.

Hashize ukwezi umuryango wa Yuille ugezeyo, ibiro by’ishami byateguye ikoraniro rya mbere muri Burezili, ribera mu mugi wa São Paulo. Imodoka yariho indangururamajwi, ishobora kuba yari itwawe na Maud, yamamaje disikuru y’abantu bose, bituma haterana abantu 110. Iryo koraniro ryatumye ababwiriza bagira imbaraga nyinshi, barushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Bize kubwiriza bakoresheje ibitabo, udukarita two kubwiriza, kandi bakoreshaga fonogarafe  bakumvisha abantu ibyabaga byarafashwe amajwi mu cyongereza, ikidage, igihongiriya, igipolonye, icyesipanyoli, nyuma yaho bakoresha n’ibyo mu giporutugali.

Iyi modoka yariho indangururamajwi yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bo muri Burezili bagezwaho ubutumwa bwiza

Andi makoraniro atatu yabereye mu mugi wa São Paulo, Rio de Janeiro, na Curitiba mu mwaka wa 1937, yatumye ababwiriza barushaho gukora umurimo babigiranye ishyaka. Ababaga baje mu ikoraniro bajyaga kubwiriza ku nzu n’inzu bafite imodoka iriho indangururamajwi. José Maglovsky, icyo gihe wari ukiri muto, nyuma yaranditse ati “twafataga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya tukabishyira ku kantu kameze nk’akameza, maze ya modoka yariho indangururamajwi igatangaza ubutumwa bwafashwe amajwi, twe tukaganira n’abantu bavaga mu ngo zabo baje kureba icyabaye.”

Abantu babatirizwaga mu nzuzi, mu gihe ababaga baje koga babaga biyotera akazuba hafi aho. Ababwiriza babaga babonye uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bakoresheje imodoka yariho indangururamajwi. Bashyiragamo disikuru y’umubatizo yatanzwe n’umuvandimwe Rutherford, maze abantu babaga bafite amatsiko bagakikiza iyo modoka, bagatega amatwi iyo disikuru yabaga isemurwa mu giporutugali. Nyuma yaho, ababaga baje kubatizwa bibizwaga mu mazi hacurangwa indirimbo z’Ubwami zo mu gipolonye. Abavandimwe na bashiki bacu bajyaniranaga na zo mu ndimi zitandukanye. Igitabo Nyamwaka cyo mu wa 1938 (mu cyongereza) cyaravuze kiti “byibutsaga umuntu ukuntu kuri Pentekote buri wese yumvaga ubutumwa mu rurimi rwe.”

Nyuma y’ayo makoraniro, buri gihe ku cyumweru, imvura yaba igwa cyangwa izuba riva, imodoka iriho indangururamajwi yakoreshwaga mu kumvisha abantu disikuru zishingiye kuri Bibiliya zafashwe amajwi. Zumvishwaga abantu babaga bari mu busitani rusange, mu ngo zabo, mu nganda zo mu mugi wa São Paulo no mu migi ihakikije. Imodoka iriho indangururamajwi yakoreshwaga mu kumvisha gahunda ya buri kwezi abantu 3.000 babaga ahaciriwe abari barwaye ibibembe, ku birometero 97 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugi wa São Paulo. Nyuma y’igihe, havutse itorero rimeze neza. Nubwo ababwiriza b’Ubwami bo muri iryo torero batari borohewe n’uburwayi bwabo, bahawe uruhushya rwo kujya basura ahandi hantu habaga abarwaye ibibembe, bakabagezaho ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya.

Ubutumwa bw’Ubwami bwafashwe amajwi mu rurimi rw’igiporutugali bwabonetse mu mpera z’umwaka wa 1938. Ku munsi w’abapfuye, imodoka iriho indangururamajwi yavuye ku irimbi rimwe ijya ku rindi, yumvisha abantu disikuru zari zifite imitwe ivuga ngo “Abapfuye bari he?,” “Yehova” n’iyagiraga iti “Ubukire.” Abantu basaga 40.000 bari baje kwibuka ababo burazumvise.

Abayobozi b’amadini barakazwaga n’ukuntu ababwiriza batangazaga ukuri kwa Bibiliya bashize amanga, kandi incuro nyinshi bahatiraga abayobozi gucecekesha iyo modoka. Mushiki wacu Maud yavuze ko hari igihe umupadiri yoheje agatsiko k’abantu ngo bagote imodoka yariho indangururamajwi. Icyakora, umuyobozi w’umugi n’abapolisi bakuru barahageze batega amatwi porogaramu yose. Uwo muyobozi w’umugi yajyanye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Kuri uwo munsi nta mvururu zabaye. Nubwo barwanyijwe batyo, Igitabo nyamwaka cyo mu wa 1940 (mu cyongereza) cyavuze ko umwaka wa 1939 “wari igihe cyiza kurusha ibindi cyo gukorera Umutegetsi Mukuru no gutangaza izina rye.”

Igihe ya ‘modoka iriho indangururamajwi ya Watch Tower’ yageraga muri Burezili, yahinduye byinshi mu murimo wo kubwiriza. Yatumye ubutumwa bw’Ubwami bugera ku bantu babarirwa muri za miriyoni. Nubwo iyo modoka yari izwi na benshi yagurishijwe mu mwaka wa 1941, Abahamya ba Yehova bakomeje gutangariza ubutumwa bwiza abantu b’imitima itaryarya bo muri iyo fasi yagutse.Byavuye mu bubiko bwacu muri Burezili.