Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Ukwakira 2016

Ntimukibagirwe kugirira neza abanyamahanga

Ntimukibagirwe kugirira neza abanyamahanga

“Ntimukibagirwe umuco wo kwakira abashyitsi.”—HEB 13:2.

INDIRIMBO: 124, 79

1, 2. (a) Ni ibihe bibazo abanyamahanga bahura na byo muri iki gihe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki intumwa Pawulo yatwibukije? Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

HASHIZE imyaka isaga 30 Osei [1] ageze i Burayi avuye muri Gana. Icyo gihe yari ataraba Umuhamya wa Yehova. Agira ati “nahise mbona ko abantu hafi ya bose batari banyitayeho. Ikirere na cyo cyaranzonze. Igihe navaga ku kibuga cy’indege nkumva imbeho ku ncuro ya mbere, nahise ntangira kurira.” Osei yamaze umwaka urenga atarabona akazi bitewe n’uko yari ataramenya ururimi neza. Yahoranaga irungu n’urukumbuzi kuko yari kure y’umuryango we.

2 Tekereza uko wakwifuza ko abandi bagufata uramutse ufite ikibazo nk’icyo. Ese ntiwakwishimira ko bakwakirana urugwiro ku Nzu y’Ubwami, batitaye ku gihugu ukomokamo cyangwa ibara ry’uruhu? Koko rero, Bibiliya ishishikariza Abakristo ‘kutibagirwa umuco wo kwakira abashyitsi,’ ni ukuvuga kutirengagiza kugirira neza abanyamahanga (Heb 13:2). Muri iki gice  tugiye gusuzuma ibibazo bikurikira: Yehova abona ate abanyamahanga? Kuki bishobora kuba ngombwa ko duhindura uko tubona abanyamahanga? Twafasha dute abanyamahanga kumva bisanzuye mu itorero ryacu?

UKO YEHOVA ABONA ABANYAMAHANGA

3, 4. Mu Kuva 23:9 hagaragaza ko Abisirayeli bagombaga gufata bate abanyamahanga, kandi kuki?

3 Yehova amaze gucungura Abisirayeli akabavana muri Egiputa, yabahaye amategeko yagaragazaga ko yitaga by’umwihariko ku banyamahanga bari barifatanyije na bo (Kuva 12:38, 49; 22:21). Yehova yashyizeho amategeko arengera abanyamahanga, kubera ko akenshi bakunze guhohoterwa. Itegeko ryo guhumba ryari rimwe muri yo.—Lewi 19:9, 10.

4 Yehova ntiyategetse Abisirayeli kubaha abanyamahanga gusa, ahubwo yabasabye no kwishyira mu mwanya wabo. (Soma mu Kuva 23:9.) Bari bazi “ubuzima bw’umwimukira.” Na mbere y’uko Abaheburayo bagirwa abacakara, Abanyegiputa barabanenaga bitewe n’urwikekwe rushingiye ku bwoko n’idini (Intang 43:32; 46:34; Kuva 1:11-14). Abisirayeli bari barakubititse igihe bari abimukira mu gihugu cy’amahanga, ariko Yehova yabasabye kujya bafata umwimukira “nka kavukire.”—Lewi 19:33, 34.

5. Ni iki kizadufasha kwita ku banyamahanga nk’uko Yehova abitaho?

5 Muri iki gihe, dushobora kwiringira ko Yehova yita ku banyamahanga baza mu materaniro yacu nk’uko yabitagaho kera (Guteg 10:17-19; Mal 3:5, 6). Nidutekereza ingorane bahura na zo, urugero nko kuba bahanganye n’ikibazo cy’ururimi cyangwa bakorerwa ivangura, tuzashakisha uburyo bwo kubagirira neza no kwishyira mu mwanya wabo.—1 Pet 3:8.

ESE TWAGOMBYE GUHINDURA UKO TUBONA ABANYAMAHANGA?

6, 7. Ni iki kigaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bitoje kwikuramo urwikekwe rwari rwarashinze imizi?

6 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bitoje kwikuramo urwikekwe rwari rwarashinze imizi mu Bayahudi. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abari batuye i Yerusalemu bacumbikiye Abakristo bashya bari baturutse mu bihugu binyuranye (Ibyak 2:5, 44-47). Urukundo abo Bakristo b’Abayahudi bagaragarije bagenzi babo bakomokaga mu bindi bihugu, rwagaragaje ko bari basobanukiwe neza icyo “kwakira abashyitsi” bisobanura.

7 Icyakora itorero rya gikristo rimaze kugira abayoboke benshi, ryahuye n’ikibazo gisa n’aho cyari gifitanye isano n’ivangura. Abayahudi bavugaga ikigiriki bitotombeye ko abapfakazi babo birengagizwaga (Ibyak 6:1). Intumwa zakemuye icyo kibazo zishyiraho abagabo barindwi kugira ngo bajye bareba ko nta wirengagizwa. Abo bagabo bose bari bafite amazina y’ikigiriki, ibyo bikaba bigaragaza ko intumwa zifuzaga kuvanaho urunturuntu rushobora kuba rwari mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere.—Ibyak 6:2-6.

8, 9. (a) Twabwirwa n’iki niba tugifite igisigisigi cy’urwikekwe cyangwa kwirata ubwoko? (b) Ni iki tugomba kurandura mu mutima wacu (1 Pet 1:22)?

8 Twabyemera tutabyemera, umuco twakuriyemo utugiraho ingaruka twese (Rom 12:2). Dushobora kuba twarumvise abaturanyi, abakozi dukorana cyangwa abanyeshuri banegura abo badahuje ubwoko cyangwa ibara ry’uruhu. Ibyo bitekerezo bishingiye ku rwikekwe byatugizeho ingaruka mu rugero rungana iki? Iyo umuntu avuze nabi igihugu dukomokamo, wenda agakabiriza bimwe mu biranga umuco wacu, tubyifatamo dute?

 9 Hari igihe intumwa Petero yagiriraga urwikekwe abatari Abayahudi, ariko buhoro buhoro yaje kurandura mu mutima we ibyo bitekerezo bibi (Ibyak 10:28, 34, 35; Gal 2:11-14). Natwe rero turamutse tubonye ko tugifite igisigisigi cy’urwikekwe cyangwa kwirata ubwoko, twagombye gukora ibishoboka byose tukakirandura mu mutima wacu. (Soma muri 1 Petero 1:22.) Nanone twagombye kwibuka ko nta n’umwe muri twe wari ukwiriye kubona agakiza. Twese ntidutunganye, uko igihugu dukomokamo cyaba kiri kose (Rom 3:9, 10, 21-24). None se kuki twakumva ko dusumba abandi (1 Kor 4:7)? Twagombye kugira imitekerereze nk’iyo intumwa Pawulo yari afite, igihe yagiraga inama Abakristo bagenzi be basutsweho umwuka ati “ntimukiri abanyamahanga rwose kandi ntimukiri abimukira, ahubwo . . . muri abo mu nzu y’Imana” (Efe 2:19). Nidushyiraho imihati ivuye ku mutima kugira ngo twikuremo kugirira urwikekwe abatandukanye natwe, bizadufasha kwambara kamere nshya.—Kolo 3:10, 11.

UKO TWAGIRIRA NEZA ABANYAMAHANGA

10, 11. Ibyo Bowazi yakoreye Rusi w’Umumowabukazi bigaragaza bite ko yafataga abanyamahanga nk’uko Yehova abafata?

10 Ibyo Bowazi yakoreye Rusi w’Umumowabukazi, bigaragaza ko yabonaga abanyamahanga nk’uko Yehova ababona. Igihe Bowazi yazaga kureba abakozi basaruraga imirima ye, yabonye umugore w’umunyamahanga wakoranaga umwete ahumba inyuma y’abasaruzi. Bowazi amaze kumva ko uwo mugore yari yasabye uruhushya rwo guhumba nubwo yari abyemerewe, yamwemereye guhumba no mu miba bamaze guhambira.—Soma muri Rusi 2:5-7, 15, 16.

11 Ikiganiro cyakurikiyeho kigaragaza ko Bowazi yitaga kuri Rusi kandi ko yari amuhangayikiye kuko yari umunyamahanga. Yamusabye kuguma iruhande rw’abaja be kugira ngo abagabo bakoraga mu murima batamusagarira. Nanone yategetse ko azajya ahabwa ibyokurya bihagije n’amazi kimwe n’abandi bakozi. Bowazi ntiyavugishije uwo mugore w’umukene w’umunyamahanga amusuzuguye, ahubwo yaramuhumurije.—Rusi 2:8-10, 13, 14.

12. Iyo tugiriye neza abanyamahanga bishobora kubagirira akahe kamaro?

12 Bowazi ntiyagiriye Rusi neza bitewe n’uko gusa na we yari yarakunze nyirabukwe Nawomi urukundo ruzira ubwikunde, ahubwo nanone yashimishijwe n’uko yari asigaye asenga Yehova. Ineza ya Bowazi yari uburyo Yehova yakoresheje agaragariza urukundo rudahemuka uwo mugore wari ‘warashakiye ubuhungiro mu mababa y’Imana ya Isirayeli’ (Rusi 2:12, 20; Imig 19:17). No muri iki gihe, ineza tugira ishobora gufasha “abantu b’ingeri zose” kumenya ukuri kandi bakibonera ko Yehova abakunda.—1 Tim 2:3, 4.

Ese twakirana urugwiro abanyamahanga iyo baje ku Nzu y’Ubwami? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

13, 14. (a) Kuki twagombye kwihatira gusuhuza abanyamahanga baza ku Nzu y’Ubwami? (b) Watsinda ute imbogamizi yo kumva utisanzuye ku bo mudahuje umuco?

13 Dushobora kugaragariza ineza abanyamahanga tubasuhuzanya urugwiro ku Nzu y’Ubwami. Dushobora kuba twarabonye ko hari igihe abimukira bagira amasonisoni kandi bakigunga. Bashobora kumva bisuzuguye bigereranyije n’abo mu bundi bwoko cyangwa abo mu kindi gihugu bitewe n’umuco bakuriyemo n’imibereho bafite. Bityo rero, twagombye gufata iya mbere tukabereka ko tubishimiye tubikuye ku mutima. Niba porogaramu ya JW Language iboneka mu rurimi rwawe, ishobora kugufasha kwiga uko wasuhuza  abanyamahanga mu rurimi rwabo kavukire.—Soma mu Bafilipi 2:3, 4.

14 Niba kwisanzura ku bantu bakuriye mu muco utandukanye n’uwawe bikugora, ushobora gutsinda iyo mbogamizi ubabwira kimwe mu bintu bigushishikaza. Ntuzatinda kubona ko ibyo muhuriyeho ari byinshi kurusha uko wabitekerezaga. Nanone uzabona ko buri muco ufite ibintu byiza n’ibibi.

FASHA BOSE KUMVA BISANZUYE

15. Ni iki kizadufasha kurushaho kwemera abantu bagerageza kumenyera umuco w’igihugu?

15 Niba koko wifuza gufasha abandi kumva bisanzuye mu itorero, ibaze uti “ndamutse ndi mu gihugu cy’amahanga nakwifuza ko abantu bamfata bate” (Mat 7:12)? Jya wihanganira abantu bataramenyera umuco w’igihugu. Mu mizo ya mbere, dushobora kudasobanukirwa neza imitekerereze yabo cyangwa ibikorwa byabo. Ariko se aho kwitega ko bazayoboka umuco wacu, kuki tutabemera uko bari?—Soma mu Baroma 15:7.

16, 17. (a) Twakora iki kugira ngo dusabane n’abo tudahuje umuco? (b) Twafasha dute abimukira bo mu itorero ryacu?

16 Iyo tumenye igihugu abanyamahanga bakomokamo tukamenya n’umuco waho, kubana na bo bishobora kurushaho kutworohera. Dushobora kugena igihe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango tugakora ubushakashatsi ku bantu tutaziranye bo mu itorero ryacu cyangwa mu ifasi. Ubundi buryo bwo gusabana n’abo tudahuje umuco ni ukubatumira mu ngo zacu tukagira akantu dusangira. None se ko Yehova ‘yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera,’ twe ntitwagombye kugururira amarembo abanyamahanga “duhuje ukwizera”?—Ibyak 14:27; Gal 6:10; Yobu 31:32.

Ese duha ikaze abashya bakomoka mu bindi bihugu? (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

17 Nitumarana igihe n’umuryango w’abimukira, tuzarushaho kwiyumvisha intambara barwana bagerageza kumenyera  umuco wacu. Ariko nanone dushobora kubona ko bakeneye ko tubafasha kwiga ururimi. Ese dushobora kubarangira ibigo bishobora kubafasha kubona icumbi rikwiriye cyangwa akazi? Ibyo bishobora gutuma ufasha mugenzi wawe muhuje ukwizera kugira ubuzima bwiza.—Imig 3:27.

18. Ni uruhe rugero rwo kubaha no gushimira abimukira bashobora gukurikiza muri iki gihe?

18 Birumvikana ariko ko abimukira na bo bazakora ibishoboka byose bakamenyera umuco w’igihugu barimo. Rusi yatanze urugero rwiza kuri iyo ngingo. Icya mbere, yagaragaje ko yubahaga imigenzo yo mu gihugu yari arimo, abanza gusaba uburenganzira bwo guhumba (Rusi 2:7). Ntiyigeze yumva ko ari uburenganzira bwe, nk’aho hari icyo abandi bamugombaga. Icya kabiri, yahitaga ashimira ineza bamugiriye (Rusi 2:13). Iyo abimukira bagaragaje iyo mico myiza, bituma abaturanyi na bagenzi babo bahuje ukwizera barushaho kububaha.

19. Ni izihe mpamvu zituma twakira abanyamahanga bari muri twe?

19 Twishimira ko Yehova yagaragaje ubuntu butagereranywa maze agaha abantu bo mu mico itandukanye uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza. Birashoboka ko igihe bari bakiri mu bihugu byabo batari kubona uko biga Bibiliya ngo bifatanye n’ubwoko bwa Yehova. Ariko se ko ubu babonye uburyo bwo kwifatanya natwe, ntitwagombye kubafasha kugira ngo badakomeza kumva ari abanyamahanga muri twe? Nubwo hari igihe tuba tudafite ubushobozi bwo kubafasha mu by’ubukungu, ineza tubagaragariza yerekana urukundo Yehova abakunda. Kubera ko ‘twigana Imana,’ nimucyo dukore uko dushoboye kose twakire abanyamahanga bari muri twe.—Efe 5:1, 2.

^ [1] (paragarafu ya 1) Izina ryarahinduwe.