Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Ukwakira 2016

 INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nihatiye gutanga urugero rwiza nahawe

Nihatiye gutanga urugero rwiza nahawe

Izak Marais yanterefonnye ndi muri leta ya Kolorado we ari i Patterson ho muri leta ya New York, ndamubaza nti “ese uzi imyaka mfite?” Yaranshubije ati “ndayizi rwose.” Reka mbasobanurire impamvu twagiranye icyo kiganiro.

NAVUTSE ku itariki ya 10 Ukuboza 1936, mvukira mu mugi wa Wichita ho muri leta ya Kansasi muri Amerika, nkaba nari imfura mu bana bane. Ababyeyi banjye, ari bo William na Jean, bari abagaragu ba Yehova barangwa n’ishyaka. Data yari umukozi wa kompanyi, akaba ari ko bitaga uwayoboraga itorero. Mama yigishijwe Bibiliya na nyina witwaga Emma Wagner. Nanone Emma yigishije Bibiliya abantu benshi, hakubiyemo na Gertrude Steele wamaze imyaka myinshi ari umumisiyonari muri Poruto Riko. * Bityo hari abantu benshi bansigiye urugero rwiza.

NIBUKA ABANTU BANSIGIYE URUGERO RWIZA

Data atanga amagazeti ku muhanda

Igihe nari mfite imyaka itanu, ari kuwa gatandatu nimugoroba, nari najyanye na data gutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! (icyo gihe yitwaga Consolation). Igihugu cyari mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Umuganga wari wasinze yaraje atuka data amuziza ko ativangaga muri politiki, amwita ikigwari cyanze kujya mu gisirikare. Uwo muganga yasatiriye data aramutumbira ati “ngaho se nkubita turebe wa kigwari we!” Nagize ubwoba ariko nakunze uko data yitwaye. Yakomeje guha amagazeti abantu bari baje gushungera. Hanyuma hari umusirikare wahanyuze, uwo muganga aramubwira ati “gira uko ugenza iki kigwari!” Uwo musirikare yabonye ko uwo muganga yari yasinze, maze aramubwira ati “jya mu rugo inzoga zibanze zigushiremo!” Bombi bahise bagenda. Iyo mbyibutse, nshimira Yehova ko yafashije data kugira ubutwari. Data yari afite salo ebyiri zitunganya imisatsi mu mugi wa Wichita, kandi uwo muganga yari umukiriya we.

Ndi kumwe n’ababyeyi banjye tugiye mu ikoraniro i Wichita muri za 40

Maze kugira imyaka umunani, ababyeyi banjye bagurishije inzu yabo na salo zatunganyaga imisatsi, bubaka inzu nto yimukanwa, maze bajya kubwiriza muri leta ya Kolorado, ahari hakenewe ababwiriza benshi. Twatuye hafi y’umugi wa Grand Junction, aho ababyeyi banjye bakoreye umurimo w’ubupayiniya kandi bagakora akazi k’igihe gito mu masambu yakorerwagamo ubuhinzi n’ubworozi. Ishyaka bagiraga  n’imigisha Yehova yabahaga byatumye havuka itorero rishya. Ku itariki ya 20 Kamena 1948, data yambatirije mu mugezi wo hafi aho ndi kumwe n’abandi bari baremeye ukuri, hakubiyemo Billie Nichols n’umugore we. Nyuma yaho babaye abagenzuzi basura amatorero, kandi umuhungu wabo n’umugore we na bo baje kuba abagenzuzi basura amatorero.

Twakundaga kugirana ibiganiro byubaka n’abantu benshi bari baritangiye umurimo w’Ubwami, cyane cyane abo mu muryango wa Steele, urugero nka Don na Earlene, Dave na Julia hamwe na Si na Martha, kandi bansigiye urugero rwiza cyane. Banyeretse ko iyo umuntu ashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere agira ibyishimo n’ubuzima bwe bukagira icyerekezo.

NONGERA KWIMUKA

Igihe nari mfite imyaka 19, Bud Hasty wari incuti y’umuryango wacu, yansabye kumusanga mu majyepfo ya Amerika ngo dukorane umurimo w’ubupayiniya. Umugenzuzi w’akarere yadusabye kujya mu mugi wa Ruston ho muri leta ya Luwiziyana, warimo Abahamya bakonje. Yatugiriye inama yo kugira amateraniro yose tutitaye ku mubare w’abayazagamo. Twashatse ahantu hakwiriye ho guteranira turahatunganya. Twagiraga amateraniro yose, ariko twamaze igihe duterana turi babiri gusa. Twajyaga ibihe umwe akayobora ibiganiro, maze undi akaba ari we usubiza ibibazo byose. Iyo ikiganiro cyabaga kirimo icyerekanwa, twajyaga kuri podiyumu tukagitanga, nubwo nta wundi muntu wabaga ari muri ayo materaniro. Amaherezo, hari mushiki wacu wari ukuze watangiye kujya aterana. Nanone hari abo twigishaga Bibiliya na bamwe mu bari barakonje batangiye kuza mu materaniro, maze bidatinze tugira itorero rishimishije.

Umunsi umwe, jye na Bud twahuye n’umupasiteri, atubwira imirongo ya Bibiliya ntari nzi. Ibyo byanciye intege gato, bituma nongera gutekereza nitonze ku byo nizeraga. Namaze icyumweru ndara amajoro nshakisha ibisubizo by’ibibazo yari yatubajije. Ibyo byatumye ndushaho gusobanukirwa ukuri, kandi numvaga ntagifite ubwoba bwo guhura n’umupasiteri.

Hashize igihe gito, umugenzuzi w’akarere yansabye kujya gufasha itorero ryo mu mugi wa El Dorado muri leta ya Arikansasi. Icyakora nagarukaga muri Kolorado kenshi kwitaba akanama kinjizaga abantu mu gisirikare. Igihe kimwe, nagiyeyo ndi kumwe n’abandi bapayiniya mu modoka yanjye, tugeze muri leta ya Tegizasi dukora impanuka, imodoka yanjye ihinduka uburere. Twahamagaye umuvandimwe araza atujyana iwe, hanyuma atujyana no mu materaniro.  Turi mu materaniro, batangaje ko twari twahuye n’isanganya, maze abavandimwe baduha amafaranga. Nanone uwo muvandimwe yagurishije igisigazwa cy’imodoka yanjye amadolari 25.

Hari umuntu watujyanye i Wichita, aho incuti y’umuryango wacu E. F. “Doc” McCartney yakoreraga umurimo w’ubupayiniya. Abahungu be babiri b’impanga, ari bo Frank na Francis, bakomeje kuba incuti zanjye kugeza n’ubu. Bari bafite imodoka ishaje bayingurisha ku madolari 25, angana neza n’ayo nari nagurishije iyanjye yari yangiritse. Bwari ubwa mbere mbonye neza ko Yehova ampa ibyo nkeneye kubera ko nashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Icyo gihe McCartney yampuje na mushiki wacu mwiza cyane kandi urangwa n’ishyaka witwaga Bethel Crane. Nyina witwaga Ruth, yari Umuhamya urangwa n’ishyaka w’i Wellington, muri leta ya Kansasi, akaba yarageze ku myaka 90 agikora umurimo w’ubupayiniya. Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka jye na Bethel twashyingiranywe mu mwaka wa 1958, maze tujya gukorera umurimo mu mugi wa El Dorado.

TUBONA UBUTUMIRE BUSHISHIKAJE

Tumaze gutekereza ku ngero nziza twakuze tubona, twiyemeje kwemera inshingano iyo ari yo yose umuryango wa Yehova wadusaba gusohoza. Twoherejwe gukorera umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu mugi wa Walnut Ridge muri leta ya Arikansasi. Hanyuma mu mwaka wa 1962, twabonye ubutumire bushishikaje bwo kujya kwiga ishuri rya 37 rya Gileyadi. Twishimiye kwigana na Don Steele. Tumaze guhabwa impamyabumenyi, jye na Bethel twoherejwe i Nairobi muri Kenya. Twavuye i New York dufite ikiniga, ariko twasazwe n’ibyishimo igihe twakirwaga n’abavandimwe bacu ku kibuga cy’indege i Nairobi.

Tubwiriza i Nairobi turi kumwe na Mary na Chris Kanaiya

Twakunze Kenya cyane kandi twishimira umurimo twahakoreraga. Abantu ba mbere twigishije Bibiliya bakagira amajyambere ni Chris na Mary Kanaiya. Baracyari mu murimo w’igihe cyose muri Kenya. Umwaka wakurikiyeho, twasabwe kujya i Kampala muri Uganda, tuba abamisiyonari ba mbere bari boherejwe muri icyo gihugu. Ibyo byari ibihe bishishikaje kubera ko hari abantu benshi bifuzaga kwiga Bibiliya, kandi babaye Abahamya. Icyakora tumaze imyaka itatu n’igice muri Afurika, twasubiye muri Amerika kugira ngo turere abana bacu. Twavuye muri Afurika dufite ikiniga cyinshi kuruta icyo twari twaragize igihe twavaga i New York. Twari twarakunze Abanyafurika cyane kandi twiringiraga ko umunsi umwe tuzasubirayo.

TUBONA INSHINGANO NSHYA

Twagiye gutura mu burengerazuba bwa Kolorado, aho ababyeyi banjye babaga. Hashize igihe gito tugezeyo, umukobwa wacu w’imfura Kimberly yaravutse, nyuma y’umwaka n’igice tubyara Stephany. Twafatanye uburemere iyo nshingano nshya yo kurera abana bacu kandi twahise dutangira kubigisha ukuri. Twifuzaga kubaha urugero rwiza nk’urwo twahawe. Ni byiza kuzirikana ko nubwo gutanga urugero rwiza bishobora kugira uruhare rukomeye mu guha abana uburere buhamye, bidasobanura ko byanze bikunze bazakomeza gukorera Yehova bamaze gukura. Murumuna wanjye na mushiki wanjye baretse ukuri. Niringiye ko igihe kizagera na bo bakongera kwigana urugero rwiza bahawe.

Twishimiraga cyane kurera abana bacu kandi buri gihe twageragezaga gukorera ibintu hamwe. Kubera ko twari dutuye hafi ya Aspen muri leta ya Kolorado, twese twize guserebeka ku rubura kugira ngo tujye tubikorera hamwe mu rwego rw’umuryango.  Iyo twabaga twagiye kwidagadura twaboneragaho no kuganira n’abakobwa bacu. Nanone twakundaga gutemberera mu misozi, nijoro tugacana umuriro tukagirana ibiganiro bishimishije. Nubwo bari bato, babazaga ibibazo nk’ibi ngo “ninkura nzakora iki?” cyangwa ngo “nzashakana n’umuntu umeze ate?” Twihatiye gucengeza amahame ya gikristo mu bwenge no mu mitima y’abakobwa bacu. Twakomeje kubashishikariza kugira intego yo gukora umurimo w’igihe cyose kandi tukabereka ukuntu gushakana n’umuntu muhuje intego bigaragaza ubwenge. Twagerageje kubafasha kubona ko ibyiza ari ukudashaka bakiri bato cyane. Twari twarishyiriyeho ihame rigira riti “komera ku mudendezo wawe kugeza nibura ku myaka 23.”

Nk’uko ababyeyi bacu bari baradutoje, natwe twihatiraga kujya mu materaniro kandi tukajya mu murimo wo kubwiriza mu rwego rw’umuryango. Twatumiraga mu rugo abantu bari mu murimo w’igihe cyose. Nanone twakundaga kuvuga ibyiza twaboneye mu murimo w’ubumisiyonari twakoze. Twavugaga ukuntu hari igihe twese uko turi bane twashoboraga kuzajya muri Afurika. Mu by’ukuri abakobwa bacu bifuzaga kujyayo.

Buri gihe twagiraga icyigisho cy’umuryango, tugakina ibintu byashoboraga kubaho ku ishuri. Abakobwa bacu bakinaga ari Abahamya bagasubiza ibibazo. Muri iyo mikino bigiragamo byinshi kandi yatumaga bigirira icyizere. Bamaze kuba bakuru hari igihe bitotombaga badashaka ko tugira icyigisho cy’umuryango. Igihe kimwe byari byanyobeye, maze mbabwira ko bajya mu byumba byabo kuko tutari bugire icyigisho. Barababaye maze bavuga ko bifuzaga ko twiga. Ubwo ni bwo twatangiye kubona ko twacengezaga mu mitima y’abana bacu gukunda iby’umwuka. Bageze aho bakunda icyigisho cy’umuryango kandi twarabarekaga bagatanga ibitekerezo bisanzuye. Ariko rero hari igihe byabaga bitoroshye, nk’iyo twumvaga bavuga ko hari zimwe mu nyigisho za Bibiliya batemeraga. Icyakora ibyo byatumaga tumenya ibiri mu mitima yabo. Iyo twabafashaga gutekereza, bishimiraga kumenya uko Yehova abona ibintu.

DUKOMEZA KUGENDANA N’IHINDUKA

Kurera abakobwa bacu byarihuse kuruta uko twabitekerezaga. Twishingikirije ku buyobozi butangwa n’umuryango wa Yehova, maze dukora ibishoboka byose tubatoza kumukunda. Twarishimye cyane igihe abakobwa bacu bombi batangiraga gukora umurimo w’ubupayiniya bakirangiza amashuri yisumbuye, kandi bari barize umwuga wabafashaga kwitunga. Bajyanye n’abandi bashiki bacu babiri, bajya gukorera aho ababwiriza bari bakenewe cyane i Cleveland muri leta ya Tenesi. Twarabakumburaga cyane, ariko twishimiraga ko bakoraga umurimo w’igihe cyose. Jye na Bethel twongeye gutangira umurimo w’ubupayiniya kandi watumye tubona izindi nshingano. Twajyaga dusimbura abagenzuzi b’akarere kandi tukagira uruhare mu gutegura amakoraniro.

Mbere y’uko abakobwa bacu bimukira muri leta ya Tenesi, bagiye i Londres mu Bwongereza, basura ibiro by’ishami byaho. Icyo gihe Stephany wari ufite imyaka 19, yahuriyeyo n’umuvandimwe wakoraga kuri Beteli witwaga Paul Norton. Igihe basubiragayo, Kimberly yahuriyeyo n’umuvandimwe wakoranaga na Paul witwaga Brian Llewellyn. Paul na Stephany bashyingiranywe Stephany amaze kugira imyaka 23. Brian na Kimberly bo bashyingiranywe mu mwaka wakurikiyeho, igihe Kimberly yari afite imyaka 25. Bityo bakomeye ku mudendezo wabo kugeza nibura ku myaka 23. Twashyigikiye n’umutima wacu wose amahitamo bagize mu birebana no gushaka.

Turi kumwe na Paul na Stephany na Kimberly na Brian ku biro by’ishami byo muri Malawi, mu 2002

Abakobwa bacu batubwiye ko urugero twabahaye n’urwo bahawe n’ababyeyi bacu rwabafashije kumvira itegeko rya Yesu ryo ‘gukomeza gushaka mbere na mbere ubwami,’ n’igihe babaga bafite ibibazo by’ubukungu (Mat 6:33). Muri Mata 1998, Paul na Stephany batumiriwe kwiga ishuri rya 105 rya Gileyadi, hanyuma boherezwa muri Malawi, muri Afurika. Icyo gihe nanone, Brian na Kimberly bagiye gukora kuri Beteli y’i Londres nyuma yaho boherezwa gukora kuri Beteli yo muri Malawi. Ibyo byaradushimishije cyane kuko nta bundi buryo buruta ubwo abakiri bato bakoresha ubuzima bwabo.

IRINDI TUMIRA RISHISHIKAJE

Muri Mutarama 2001, ni bwo Umuvandimwe Marais, wari umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Ubuhinduzi yanterefonnye nk’uko nabivuze ngitangira. Yambwiye ko abavandimwe bateganyaga amasomo yari gufasha abahinduzi bo hirya no hino ku  isi kurushaho gusobanukirwa icyongereza, kandi ko bifuzaga ko nahugurwa ngo nzatange ayo masomo nubwo nari mfite imyaka 64. Jye na Bethel twabishyize mu isengesho kandi tugisha inama ababyeyi bacu bari bageze mu za bukuru. Bombi bifuzaga ko tugenda nubwo bari gusigara bonyine tudahari ngo tubafashe. Nahamagaye umuvandimwe Marais mubwira ko twari twiteguye gusohoza iyo nshingano ihebuje.

Hanyuma basuzumye mama basanga arwaye kanseri. Namubwiye ko nari kuguma aho ngafasha mushiki wanjye Linda tukamwitaho. Mama yaranshubije ati “reka reka ntiwakora ibintu nk’ibyo. Byambabaza cyane uramutse utagiye.” Linda na we ni uko yabyumvaga. Twishimiye cyane umwuka wo kwigomwa bagaragaje, kandi n’incuti zacu zaradufashije. Twafashe inzira tujya mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, bukeye bwaho Linda ampamagara ambwira ko mama yapfuye. Nk’uko mama yari yarabiduteyemo inkunga, twahise dutangira iyo nshingano nshya.

Twashimishijwe cyane n’uko ahantu ha mbere twoherejwe ari ku biro by’ishami byo muri Malawi, aho abakobwa bacu bakoreraga n’abagabo babo. Kongera guhura na bo byaradushimishije twese. Nyuma yaho twagiye kwigisha ayo masomo muri Zimbabwe dukomereza muri Zambiya. Nyuma y’imyaka itatu n’igice twigisha ayo masomo, twasabwe gusubira muri Malawi kugira ngo twandike inkuru z’ibyabaye ku Bahamya baho batotejwe bazira kutabogama kwa gikristo. *

Twajyanye n’abuzukuru bacu kubwiriza

Hanyuma mu mwaka wa 2005 twatashye dufite ikiniga, dusubira iwacu mu mugi wa Basalt muri leta ya Kolorado, aho jye na Bethel dukomeje gukorera ubupayiniya. Mu mwaka wa 2006, Brian na Kimberly baje gutura hafi y’iwacu kugira ngo barere abakobwa babo babiri, ari bo Mackenzie na Elizabeth. Paul na Stephany bo baracyari muri Malawi, Paul akaba ari muri Komite y’Ibiro by’Ishami. Ubu ndi hafi kugira imyaka 80, kandi nshimishwa no kubona abavandimwe bakiri bato twakoranye mu myaka ishize basohoza inshingano nigeze gusohoza. Ibyishimo dufite bituruka ahanini ku bantu badusigiye urugero rwiza, natwe tukihatira kubera urugero rwiza abana bacu n’abuzukuru bacu.

^ par. 5 Niba wifuza kumenya ibyo abagize umuryango wa Steele bakoze mu murimo w’ubumisiyonari, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1956, ku ipaji ya 275-276, n’uwo ku ya 15 Mata 1972, ku ipaji ya 216-220 (mu gifaransa).

^ par. 30 Urugero, reba inkuru ya Trophim Nsomba yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 2015, ku ipaji ya 14-18.