Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 4 2016

 INGINGO Y’IBANZE | AMATEKA ASHISHIKAJE YA BIBILIYA

Bibiliya na n’ubu iracyariho

Bibiliya na n’ubu iracyariho

Muri iki gihe dushobora gusoma Bibiliya kubera ko yatsinze ibitero byose byayigabweho. Mu gihe uhisemo gusoma Bibiliya ihinduye neza, ushobora kwizera ko urimo usoma umwandiko uhuje n’uw’umwimerere. * None se ko Bibiliya yashoboraga kwangirika, ikaba yaragabweho ibitero bikomeye kandi abantu bakaba barashakaga kugoreka ubutumwa bwayo, kuki byose nta cyo byagezeho? Kuki twavuga ko Bibiliya ari igitabo kidasanzwe?

“Ubu noneho nemera ntashidikanya ko Bibiliya dufite ubu ari impano ituruka ku Mana”

Abantu benshi biga Bibiliya, na bo basanze ‘Ibyanditswe byera byose byarahumetswe n’Imana’ nk’uko intumwa Pawulo yabibonaga (2 Timoteyo 3:16). Bemera ko kuba Bibiliya ikiriho kugeza n’uyu munsi, ari uko yihariye kubera ko ari Ijambo ry’Imana. Faizal, twavuze mu ngingo ibanza, yiyemeje kwiga Bibiliya kugira ngo asuzume izo mpamvu zose. Ibyo yagezeho byaramutangaje cyane. Yaje kumenya ko inyigisho ziganje mu madini yiyita aya gikristo, zitaba muri Bibiliya. Yakozwe ku mutima n’umugambi Imana ifitiye isi nk’uko byanditswe mu Ijambo ryayo.

Yagize ati “ubu noneho nemera ntashidikanya ko Bibiliya dufite ubu ari impano ituruka ku Mana. Niba Imana yararemye isanzure, ifite n’ubushobozi bwo kuduha Bibiliya no kuyirinda. Uwabihakana, yaba ashatse kuvuga ko Imana nta mbaraga ifite cyangwa ko idashobora byose! None se ndi iki ku buryo navuga ko Imana idashobora byose?”—Yesaya 40:8.

^ par. 3 Reba ingingo ivuga ngo “Uko wahitamo Bibiliya ihinduye neza” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2008.

IBINDI WAMENYA

UMUNARA W’UMURINZI

Kuki twagombye gusobanukirwa Bibiliya?

Abantu benshi bubaha icyo gitabo gitagatifu, ariko ntibazi akamaro kacyo.