Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 6 2017

 INGINGO Y’IBANZE | NI IYIHE MPANO IRUTA IZINDI?

Impano nziza ni imeze ite?

Impano nziza ni imeze ite?

Kubona impano iruta izindi waha umuntu ntibyoroshye. N’ubundi kandi, agaciro kayo kagenwa n’uyihawe. Impano ishobora gushimisha umwe, ntishimishe undi.

Urugero, umwana w’ingimbi ashobora kumva ko igikoresho cya eregitoroniki kigezweho, ari yo mpano iruta izindi. Umuntu mukuru we ashobora kumva ko umutako umaze imyaka myinshi, ari yo mpano imurutira izindi. Mu bihugu bimwe na bimwe, impano abakuru n’abato baha agaciro ni amafaranga, kuko bumva ko yabafasha kugura icyo bifuza.

Ibyo ariko ntibibuza abantu benshi kwibaza impano ikwiriye bashobora guha umuntu bakunda. Yego kuyimenya biragoye, ariko birashoboka. Dore ibintu bine bishobora gutuma uhawe impano ayishimira.

Ibyo yifuza. Hari umugabo utuye i Belfast muri Irilande ya Ruguru wavuze ko igare yahawe afite imyaka 10 cyangwa 11, rimurutira impano zose yahawe. Kuki ryamushimishije cyane? Yagize ati: “Naribonye ndikeneye.” Ibyo bigaragaza ko ibyo umuntu yifuza ari byo bituma yishimira impano ahawe cyangwa ntayishimire. Bityo rero, nujya gutanga impano uge utekereza ku wo ugiye kuyiha, ubanze umenye ibyo aha agaciro, kuko ibyo umuntu yifuza ari byo aha agaciro. Urugero, ababyeyi bari mu za bukuru bumva ko kumarana igihe n’abana babo bifite agaciro kenshi. Baba bifuza kuba bari kumwe n’abana babo n’abuzukuru babo, igihe cyose bishoboka. Gusohokana umuryango wawe uri kumwe n’abo basaza n’abakecuru, bishobora kubashimisha kuruta indi mpano yose wabaha.

Hari icyo ugomba gukora kugira ngo umenye neza ibyo umuntu yifuza. Ugomba kumutega amatwi witonze. Bibiliya igira iti: “Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga” (Yakobo 1:19). Mu gihe uganira n’inshuti n’abavandimwe, uge ubatega amatwi utahure  ibyo bakunda n’ibyo banga. Nubigenza utyo, bizagufasha kubaha impano zishobora kuzabashimisha.

Ibyo akeneye. Umuntu ashobora kwishimira impano, n’iyo yaba yoroheje cyangwa idahenze bitewe n’uko yari ayikeneye. None se wabwirwa n’iki ibyo umuntu akeneye cyangwa ibyamushimisha?

Kugira ngo umenye ibyo umuntu akeneye cyangwa ashaka, uge ubimubaza. Icyakora abantu benshi batanga impano, bashimishwa no gutungura uwo bifuza kuyiha. Nubwo hari abantu bashobora kuvuga ibyo banga n’ibyo bakunda, akenshi ntibavuga ibyo bakeneye.

Bityo rero, jya ugira ubushishozi umenye neza uwo wifuza guha impano. Ese ni umwana? Ageze mu za bukuru se? Ni ingaragu? Yarashatse? Yatandukanye n’uwo bashakanye? Ni umupfakazi se? Afite akazi? Ari mu kiruhuko k’iza bukuru? Numara kubimenya, uzashake impano ihuje n’ibyo akeneye.

Kugira ngo umenye ibyo umuntu ushaka guha impano akeneye, uge ubaza abandi bameze nka we. Bashobora kukubwira ibintu byihariye abantu runaka bakenera. Ibyo bizatuma uha umuntu impano yari akeneye koko, abandi batari batekerejeho.

Igihe cyo gutanga impano. Bibiliya igira iti: “Mbega ukuntu ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ari ryiza” (Imigani 15:23)! Uyu murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ko ari iby’ingenzi guhitamo igihe cyo kuvuga amagambo. Bityo rero, tugomba no guhitamo igihe kiza cyo gutanga impano. Nk’uko amagambo avugiwe igihe ashimisha uyabwiwe, impano itanzwe mu gihe gikwiriye na yo ishimisha cyane uyihawe.

Ushobora guha impano inshuti yawe igiye gushyingirwa, umusore cyangwa umukobwa ugiye guhabwa impamyabumenyi, umugabo n’umugore bari hafi kwibaruka n’abandi. Hari abakora urutonde rw’ibihe nk’ibyo bidasanzwe mu mwaka, kugira ngo bateganye impano bazatanga. *

Birumvikana ko utagombye gutanga mu bihe byihariye gusa. Umuntu atanga impano igihe cyose. Ariko nanone, uge ugira ubushishozi. Urugero, umusore ashobora guha umukobwa impano nta mpamvu ifatika itumye ayimuha, umukobwa akumva ko uwo musore yamukunze. Impano nk’iyo ishobora guteza ibibazo cyangwa amakimbirane. Ibyo byerekana ko tugomba gusuzuma impamvu zidutera gutanga impano.

Impamvu zituma dutanga impano. Nk’uko tumaze kubibona, dukwiriye gusuzuma impamvu zituma dutanga impano, tukanatekereza uko uwo tuyihaye ari bubibone. Nubwo abantu batekereza ko baba bafite impamvu zumvikana zo gutanga impano, hari benshi bazitanga mu bihe runaka by’umwaka bitewe no kotswa igitutu. Nanone hari abazitanga bagamije kwibonekeza cyangwa biteze ko baziturwa.

Wakora iki kugira ngo utange impano ubivanye ku mutima? Bibiliya igira iti: “Ibyo mukora byose mubikorane urukundo” (1 Abakorinto 16:14). Iyo utanze impano bitewe n’uko ukunda uwo uyihaye kandi ukaba umuhangayikira, biramushimisha, nawe ukibonera ibyishimo biterwa no gutanga. Ikindi kandi, iyo utanze impano ubikuye ku mutima, bishimisha Data wo mu ijuru. Igihe Abakristo b’i Korinto bahaga bagenzi babo b’i Yudaya imfashanyo babikuye  ku mutima, intumwa Pawulo yabashimiye agira ati: “Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.”—2 Abakorinto 9:7.

Nituzirikana ibintu tumaze gusuzuma, impano dutanga zizashimisha abo tuziha. Hari impano Imana yatanze, iruta izindi zose. Iyo mpano yujuje ibyo twavuze byose impano nziza igomba kuba yujuje. Iyo mpano ni iyihe? Soma ingingo ikurikira kugira ngo umenye iby’iyo mpano.

^ par. 13 Hari abantu benshi batanga impano ku isabukuru y’amavuko cyangwa ku minsi mikuru. Icyakora imyinshi muri iyo minsi mikuru, ibamo imihango idahuje n’ibyo Bibiliya yigisha. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo by’abasomyi—Ese Abakristo bakwiriye kwizihiza Noheri?,” iri muri iyi gazeti.