Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 6 2017

Inshungu ni yo mpano iruta izindi Imana yaduhaye kuko izaduhesha ubuzima bw’iteka

 INGINGO Y’IBANZE | NI IYIHE MPANO IRUTA IZINDI?

Ni iyihe mpano iruta izindi?

Ni iyihe mpano iruta izindi?

Bibiliya igira iti: “Impano nziza yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru, kuko imanuka iturutse kuri Se w’imicyo yo mu ijuru” (Yakobo 1:17). Uyu murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ko Yehova Imana agira ubuntu. Icyakora hari impano iruta izindi zose Imana yaduhaye. Iyo mpano ni iyihe? Amagambo ya Yesu azwi cyane ari muri Yohana 3:16, agira ati: “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”

Impano iruta izindi zose Imana yahaye abantu ni Umwana wayo w’ikinege. Iyo mpano ituvana mu bubata bw’icyaha, gusaza no gupfa (Zaburi 51:5; Yohana 8:34). Nta cyo twakora ngo twivane muri ubwo bubata. Icyakora kubera ko Imana idukunda cyane, yaduhaye icyo twari dukeneye kugira ngo tuvanwe muri ubwo bubata. Igihe Yehova Imana yatangaga Umwana we w’ikinege Yesu Kristo ngo abe inshungu, yatumye abantu bumvira bagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. None se, inshungu ni iki? Kuki yari ikenewe? Idufitiye akahe kamaro?

Inshungu ni ikiguzi umuntu atanga kugira ngo agaruze ikintu runaka cyangwa kugira ngo uwari uboshye abohorwe. Bibiliya ivuga ko ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva baremwe batunganye, biringiye kuzabaho iteka muri paradizo ku isi, bo n’abari kuzabakomokaho (Intangiriro 1:26-28). Ikibabaje, ni uko ibyo byose babitakaje igihe bahitagamo gusuzugura Imana, maze bagahinduka abanyabyaha. Ibyo byagize izihe ngaruka? Bibiliya isubiza igira iti: ‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Aho kugira ngo Adamu arage abamukomotseho ubuzima butunganye, yabaraze icyaha n’ingaruka zacyo, ni ukuvuga urupfu.

Inshungu igomba kuba inganya agaciro n’icyo icungura. Igihe Adamu yasuzuguraga Imana yakoze icyaha, bituma atakaza ubuzima butunganye. Bibiliya ivuga ko ibyo byatumye abamukomotseho baba imbata z’icyaha n’urupfu. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko undi muntu utunganye ari we Yesu atangwaho inshungu, kugira ngo babohorwe (Abaroma 5:19; Abefeso 1:7). Urukundo rw’Imana ni rwo rwatumye itanga iyo nshungu, bituma abantu bagira ibyiringiro byo kuzabona icyo Adamu na Eva batakaje, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi.—Ibyahishuwe 21:3-5.

Dukurikije akamaro inshungu idufitiye, twakwemeza ko ari yo mpano iruta izindi zose Imana yahaye abantu, kuko izatuma babaho iteka. Kugira ngo dushimire Imana kubera iyo “mpano itunganye” yaduhaye, reka dusuzume ukuntu ihuje neza n’ibintu twabonye biranga impano ishimishije, byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi.

Ihuje n’ibyifuzo byacu. Twaremanywe ikifuzo cyo kubaho iteka (Umubwiriza 3:11). Nubwo  twe ubwacu nta cyo twakora ngo tubeho iteka, inshungu ituma bishoboka. Bibiliya igira iti: “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Abaroma 6:23.

Twari tuyikeneye. Nta muntu ushobora gucungura mugenzi we. Bibiliya igira iti: “Ikiguzi cy’incungu y’ubugingo bw’umuntu ni icy’agaciro kenshi cyane, ku buryo kitatanzwe kugeza ibihe bitarondoreka” (Zaburi 49:8). Ubwo rero, twari dukeneye cyane ko Imana idufasha, tukava mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Ariko Imana yatanze icyari gikenewe, “binyuze ku kubohorwa gushingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu.”—Abaroma 3:23, 24.

Yaziye igihe. Bibiliya igira iti: ‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha’ (Abaroma 5:8). Kuba Imana yaradutangiye inshungu ‘tukiri abanyabyaha,’ bigaragaza urukundo idukunda. Inshungu ituma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza, nubwo duhanganye n’ingaruka z’icyaha.

Yatanganywe urukundo. Bibiliya ivuga impamvu yatumye Imana itanga Umwana wayo igira iti: “Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we. Dore uko urukundo ruri: si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze.”—1 Yohana 4:9, 10.

Wagaragaza ute ko ushimira Imana ku bw’iyo mpano iruta izindi? Ibuka ko muri Yohana 3:16 Yesu yavuze ko “umwizera wese” azakizwa. Bibiliya igaragaza ko kwizera ari “ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza” (Abaheburayo 11:1). Ubumenyi nyakuri ni bwo bwatuma tugira uko kwizera. Bityo rero, turagusaba kwiga ibyerekeye Yehova Imana, we watanze “impano itunganye,” ukamenya n’icyo wakora kugira ngo igitambo cya Yesu kizatume ubona ubuzima bw’iteka.

Niba wifuza kumenya ibyo byose, suzuma inyigisho za Bibiliya ziri ku rubuga rwa www.jw.org/rw. Abahamya ba Yehova bazabigufashamo. Twiringiye ko niwiga ibyerekeye iyo mpano iruta izindi, bizakugirira akamaro kandi bigatuma ushimira Imana “binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!”—Abaroma 7:25.

IBINDI WAMENYA

UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA

Kuki Yesu yapfuye?

Bibiliya ivuga ko urupfu rwa Yesu rudufitiye akamaro. Kuki yapfuye?