Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 5 2017

Intwaro zose z’intambara zizarimburwa

Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ibivugaho iki?

Ese isi izigera igira amahoro?

Wasubiza iki?

  • Yego

  • Oya

  • Birashoboka

Icyo Bibiliya ibivugaho

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu Kristo, hazabaho “amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho,” mbese kugeza iteka ryose.​—Zaburi 72:7.

Ibindi Bibiliya yigisha

  • Abantu babi bazakurwa ku isi. Ibyo bizatuma abantu beza “bishimira amahoro menshi.”​—Zaburi 37:10, 11.

  • Imana izakuraho intambara zose.​—Zaburi 46:8, 9.

Ese dushobora kugira amahoro yo mu mutima?

Uko bamwe babibona. Hari abavuga ko kugira amahoro yo mu mutima bidashoboka mu gihe isi yuzuye imibabaro n’akarengane. Wowe se ubibona ute?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Muri iki gihe, abantu bose bafitanye ubucuti n’Imana bashobora kugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”—Abafilipi 4:6, 7

Ibindi Bibiliya yigisha

  • Imana yadusezeranyije ko izakuraho imibabaro n’akarengane, “ibintu byose” ikabigira “bishya.”—Ibyahishuwe 21:4, 5.

  • Iyo tubonye “ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” tugira amahoro nyakuri.—Matayo 5:3.

 

IBINDI WAMENYA

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ni iki kizazana amahoro ku isi?

Menya uko Imana izazana amahoro ku isi ikoresheje Ubwami bwayo.

UMUNARA W’UMURINZI

Akamaro k’isengesho

Ni izihe nyungu zo gusenga buri gihe?