Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 5 2017

 INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO ABAMARAYIKA BABAHO?

Ese abamarayika bagira uruhare mu mibereho yacu?

Ese abamarayika bagira uruhare mu mibereho yacu?

Umunsi umwe ari ku cyumweru nyuma ya saa sita, Kenneth na Filomena batuye muri Curaçao bagiye gusura umugabo n’umugore we bigishaga Bibiliya.

Kenneth yaravuze ati: “Twarahageze dusanga hafunze n’imodoka yabo idahari. Ariko byanyanze mu nda, mpamagara umugore waho.”

Uwo mugore yaranyitabye maze ambwira ko umugabo we yari ku kazi. Icyakora amaze kumenya ko nge na Filomena twari mu rugo rwe, yaje kudukingurira.

Bahise babona ko yahoze arira. Igihe Kenneth yasengaga kugira ngo batangire kwiga Bibiliya, uwo mugore yarongeye ararira. Kenneth na Filomena bamubajije ikibazo yari afite.

Uwo mugore yavuze ko kuri icyo gicamunsi yashakaga kwiyahura kandi ko igihe yarimo yandikira umugabo we amubwira impamvu yabimuteye, ari bwo Kenneth yamutorefonnye. Yababwiye ko arwaye indwara yo kwiheba, maze bamusomera imirongo yo muri Bibiliya yo kumuhumuriza. Ibyo bamubwiye byatumye atiyahura.

Kenneth yaravuze ati: “Twashimiye Yehova kuba yaradufashije tukarokora uwo mugore wari wihebye. Ashobora kuba yarakoresheje umwuka wera cyangwa umumarayika we, kugira ngo tumuhamagare.” *

Ese koko Imana ni yo yafashije Kenneth na Filomena ikoresheje umumarayika cyangwa umwuka wera, cyangwa byabayeho mu buryo bw’impanuka?

Nta cyo twakwemeza muri ibyo. Icyo tuzi ni uko Imana ikoresha abamarayika bagafasha abantu. Urugero, Bibiliya ivuga ko Imana yakoresheje umumarayika akayobora Filipo ku mutegetsi w’Umunyetiyopiya wifuzaga gusobanukirwa Bibiliya.—Ibyakozwe 8:26-31.

Amadini menshi yumva ko hari ibiremwa by’umwuka bifite ububasha budasanzwe, muri byo hakaba harimo abamarayika bakorera Imana, abandi bakaba abarinzi. Abantu benshi bemera ko abamarayika babaho kandi ko bagira uruhare mu mibereho yacu. Icyakora hari n’abandi benshi batabyemera.

None se abamarayika babaho koko? Niba babaho se bakomoka he? Mu by’ukuri Abamarayika ni ba nde? Ese bagira uruhare mu mibereho yacu? Reka tubisuzume.

^ par. 8 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.​—Zaburi 83:18.