Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 2 2016

 INGINGO Y’IBANZE | KUKI YESU YABABAJWE KANDI AKICWA?

Ese koko byabayeho?

Ese koko byabayeho?

Yesu w’i Nazareti yishwe mu rugaryi rwo mu wa 33. Bamushinjaga ko agandisha abaturage, baramukubita hanyuma bamumanika ku giti. Nubwo yapfuye urw’agashinyaguro, Imana yaramuzuye maze nyuma y’iminsi 40 ajya mu ijuru.

Iyo nkuru ishishikaje tuyisanga mu Mavanjiri yo mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo, bakunze kwita Isezerano Rishya. Ese koko byabayeho? Icyo ni ikibazo cy’ingenzi cyane dukwiriye gutekerezaho, kuko biramutse bitarabayeho, ibyo Abakristo bizera n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ntibyaba bifite ishingiro (1 Abakorinto 15:14). Ariko niba byarabayeho koko, twaba dufite icyizere cy’uko mu gihe kizaza ibintu bizaba byiza kandi ntibyaba bikwiriye ko iyo nkuru tuyihererana. None se ibivugwa muri izo nkuru zo mu Mavanjiri byabayeho?

IBIMENYETSO BYEMEZA KO BYABAYEHO

Amavanjiri atandukanye n’imigani y’imihimbano, kuko avuga buri kantu kose neza adaciye ku ruhande. Urugero, havugwamo amazina y’ahantu hashobora gusurwa muri iki gihe n’ay’abantu bazwi mu mateka.—Luka 3:1, 2, 23.

Abanditsi batari aba Bibiliya bo mu kinyejana cya  mbere n’icya kabiri, bagize icyo bavuga kuri Yesu. * Uburyo abantu bakoresheje bamwica bwari busanzweho mu gihe cy’Abaroma. Nanone ibivugwa muri izo nkuru ni ukuri nyako, kuko havugwamo n’amakosa yakozwe na bamwe mu bigishwa ba Yesu (Matayo 26:56; Luka 22:24-26; Yohana 18:10, 11). Ibyo byose byerekana ko abanditsi b’Amavanjiri bavugishaga ukuri igihe bandikaga inkuru zivuga ibirebana na Yesu.

ESE YESU YARAZUTSE?

Nubwo muri rusange abantu bemera ko Yesu yabayeho kandi agapfa, hari abashidikanya ko yazutse, yewe n’intumwa ze ntizahise zibyemera (Luka 24:11). Icyakora abigishwa be n’izo ntumwa bamaze kumubona mu bihe bitandukanye, ntibongeye gushidikanya. Abantu bamwiboneye yazutse barenga 500.—1 Abakorinto 15:6.

Abigishwa ba Yesu bahaze amagara yabo bagenda babwira abantu bose ko Yesu yazutse, ku buryo bageze n’ubwo babibwira abari baramwishe (Ibyakozwe 4:1-3, 10, 19, 20; 5:27-32). Ese abo bigishwa bose bari kuvuga iby’uwo muzuko bashize amanga batyo, batizeye neza ko yazutse? Mu by’ukuri, kuba Yesu yarazutse ni byo byatumye itorero rya gikristo rishinga imizi kugeza n’ubu.

Hari ibimenyetso byinshi byemeza ko ibivugwa mu nkuru zo mu Mavanjiri zivuga ko Yesu yapfuye kandi akazuka, ari ukuri koko. Nuzisoma witonze bizatuma wemera udashidikanya ko ibivugwamo byabayeho. Kumenya impamvu byabayeho na byo, bizarushaho gukomeza ukwizera kwawe. Ibyo turabisuzuma mu ngingo ikurikira.

^ par. 7 Tacite wavutse ahagana mu wa 55, yaranditse ati “Kristo, ari na we Abakristo bakomokaho, yahawe igihano gikomeye n’umwe mu ba guverineri bacu witwaga Pontiyo Pilato ku ngoma ya Tiberiyo.” Nanone hari Suétone (wo mu kinyejana cya mbere), umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe (wo mu kinyejana cya mbere) na Pline le Jeune wari guverineri wa Bituniya (mu ntangiriro z’ikinyejana cya kabiri).