Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 2 2017

Ubucuruzi bw’abacakara bavanwaga muri Afurika bajyanwa muri Amerika bwinjizaga amafaranga menshi

Uko abantu bigobotoye ubucakara mu bihe bya kera no muri iki gihe

Uko abantu bigobotoye ubucakara mu bihe bya kera no muri iki gihe

Blessing * yajyanywe mu Burayi bamwizeza ko agiye gukora akazi ko gutunganya imisatsi. Ariko yamaze iminsi icumi akubitwa buri munsi kandi bamukangisha ko niyanga ibyo bamusaba, umuryango we bazawumerera nabi. Ibyo byatumye yemera gukora akazi k’uburaya.

Igishushanyo cy’abacakara bo muri Egiputa

Blessing yagombaga kujya akorera amayero ari hagati ya 200 na 300 buri joro, kugira ngo yishyure nyirabuja ideni ry’amayero 40.000. * Yaravuze ati “hari igihe natekerezaga gutoroka, ariko ngatinya ko bagirira nabi umuryango wanjye. Nari narabuze icyo nakora n’icyo nareka.” Icyo kibazo agisangiye n’abandi bantu bagera kuri miriyoni enye hirya no hino ku isi bashowe mu bikorwa by’uburaya.

Ubu hashize imyaka igera ku 4.000, umusore witwaga Yozefu agurishijwe n’abavandimwe be. Yaje kwisanga ari umucakara mu rugo rw’umuntu wari ukomeye muri Egiputa. Icyakora mu mizo ya mbere, Yozefu ntiyabaye nka Blessing, kuko shebuja atamufataga nabi. Ariko ibintu byaje guhinduka ubwo nyirabuja yamusabaga ko baryamana akabyanga. Yamushinje ko yashatse kumufata ku ngufu maze afungwa arengana.—Intangiriro 39:1-20; Zaburi 105:17, 18.

Yozefu yari umucakara wo mu bihe bya kera, Blessing akaba uwo mu kinyejana cya 21. Icyakora bombi baragurishijwe, bahinduka nk’ibicuruzwa umuntu acuruza akabona inyungu.

INTAMBARA ZITEZA IMBERE UBUCAKARA

Iyo ibihugu byashakaga kugira abacakara, byashozaga intambara. Hari abavuga ko Umwami wa Egiputa witwaga Thoutmosis III yigeze kugaba igitero i Kanani anyaga imfungwa 90.000 maze azigira ingaruzwamuheto. Izo mfungwa Abanyegiputa bazikoresheje uburetwa mu mirimo yo kubaka insengero, gucukura imiyoboro y’amazi no mu birombe by’amabuye y’agaciro.

 Mu gihe cy’ubwami bw’Abaroma, intambara zatumaga haboneka abacakara benshi. Hari igihe bashozaga intambara kugira ngo babone abacakara. Mu kinyejana cya mbere, hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage bo mu bwami bwa Roma bari abacakara. Abacakara benshi bo muri Egiputa no mu bwami bwa Roma bafatwaga nabi cyane. Urugero, umucakara wakoraga mu birombe by’Abaroma, nta cyizere yabaga afite cyo kubaho imyaka irenze 30.

Uko imyaka yagendaga ishira, ni ko ubucakara bwagendaga bufata indi ntera. Kuva mu kinyejana cya 16 kugeza mu cya 19, ubucuruzi bw’abacakara bavanwaga muri Afurika bajyanwa muri Amerika, ni bwo bwinjizaga amafaranga menshi ku isi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco ryavuze ko “ugereranyije, abagabo, abagore n’abana bari hagati ya miriyoni 25 na 30, bashimuswe bakagurishwa.” Hari raporo zivuga ko igihe abacakara bambutswaga inyanja ya Atalantika, ababarirwa mu bihumbi amagana bahasize ubuzima. Olaudah Equiano wari umucakara akaba yararusimbutse, yaravuze ati “muri izo ngendo, kumva abagore bataka n’iminiho y’abantu babaga basamba, byabaga biteye agahinda katavugwa.”

Ikibabaje ni uko ubucakara nta ho bwagiye. Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Murimo wagaragaje ko abagabo, abagore n’abana bagera kuri miriyoni 21, bagikoreshwa imirimo y’uburetwa, bagahembwa intica ntikize cyangwa ntibahabwe n’urupfusha. Abacakara bo muri iki gihe bakoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu nganda zikora imyenda, mu kubumba amatafari, mu buraya, cyangwa mu ngo z’abantu. Ubucakara buracyiyongera, nubwo butemewe n’amategeko.

Hari abantu benshi bakiri abacakara

BIGOBOTOYE UBUCAKARA

Abacakara benshi bagiye baharanira umudendezo bitewe no gufatwa nabi bikabije. Mu kinyejana cya mbere Mbere ya Yesu, umukurankota witwaga Spartacus n’abandi bacakara bagera ku 100.000 bigometse ku bwami bw’Abaroma, ariko ntibyabahira. Mu kinyejana cya 18, abacakara bo ku kirwa cya Hispaniola bigometse kuri ba shebuja. Kuba abo bacakara bakoraga mu mirima y’ibisheke barafatwaga nabi, byateje imyivumbagatanyo yamaze imyaka 13, irangira Hayiti ibonye ubwigenge mu mwaka wa 1804.

Icyakora Abisirayeli bavanywe mu bucakara bwo muri Egiputa, ni bo bigobotoye ubucakara mu buryo  budasubirwaho. Icyo gihe abari bagize ishyanga bose, bashobora kuba barageraga kuri miriyoni eshatu, bavanywe mu bucakara muri Egiputa. Bari bakeneye kubona umudendezo, kuko Bibiliya ivuga ko Abanyegiputa ‘babakoreshaga uburetwa bw’uburyo bwose’ (Kuva 1:11-14). Byageze n’ubwo Farawo ategeka ko bica abana bakivuka, kugira ngo Abisirayeli badakomeza kwiyongera.—Kuva 1:8-22.

Igikorwa cyo kuvana Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa cyari cyihariye, kuko Imana ubwayo ari yo yabyikoreye. Imana yabwiye Mose iti “nzi neza imibabaro yabo. None ngiye kumanuka mbakize” (Kuva 3:7, 8). Abayahudi bo hirya no hino ku isi, baracyizihiza Pasika buri mwaka, bibuka icyo gikorwa.—Kuva 12:14.

HEHE N’UBUCAKARA!

Bibiliya ivuga ko “Yehova Imana yacu adakiranirwa,” cyangwa ko yanga akarengane, kandi itwizeza ko atigeze ahinduka (2 Ibyo ku Ngoma 19:7; Malaki 3:6). Imana yohereje Yesu kugira ngo ‘atangarize imbohe ko zibohowe’ kandi ‘abohore abashenjaguwe’ (Luka 4:18). Ese ibyo bishaka kuvuga ko yari kuvanaho ubucakara ubu busanzwe? Oya. Yesu yaje ku isi kugira ngo avane abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Yaravuze ati “ukuri ni ko kuzababatura” (Yohana 8:32). Ukuri Yesu yigishije kuracyabatura abantu mu bintu byinshi.—Reba agasanduku kavuga ngo “ Uko navuye mu bubata bw’ibiyobyabwenge.”

Imana yafashije Yozefu na Blessing kuva mu bucakara barimo. Inkuru ishishikaje ivuga ibya Yozefu, iboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’Intangiriro igice cya 39 kugeza ku cya 41. Icyakora inkuru ivuga uko Blessing yaje kubona umudendezo na yo irashishikaje.

Blessing amaze kwirukanwa mu gihugu kimwe cyo mu Burayi, yagiye muri Esipanye. Agezeyo yahuye n’Abahamya ba Yehova maze bamwigisha Bibiliya. Yiyemeje guhindura imyitwarire ye, ashaka akandi kazi, maze asaba nyirabuja kumugabanyiriza amafaranga yishyuraga ku kwezi. Umunsi umwe nyirabuja yaramuhamagaye, amubwira ko amusoneye iryo deni, kandi amusaba imbabazi. Yabitewe n’iki? Na we yari yaratangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Blessing yaravuze ati “burya koko ukuri kubatura abantu!”

Yehova Imana yababazwaga cyane n’ukuntu Abisirayeli bari bafashwe nabi, igihe bari abacakara muri Egiputa. Muri iki gihe na bwo, ababazwa cyane n’akarengane nk’ako. Birumvikana ko kugira ngo ubucakara bucike burundu, bizasaba impinduka zikomeye. Imana ubwayo ni yo izagira icyo ikora. Bibiliya igira iti “nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13

^ par. 2 Izina ryarahinduwe.

^ par. 3 Blessing yagombaga gukorera amafaranga y’amanyarwanda ari hagati ya 175.000 na 260.000 buri joro, kugira ngo azishyure arenga 35.000.000.

IBINDI WAMENYA

EGERA YEHOVA

“Inzira Ze Zose Zirangwa n’Ubutabera”

Ni mu buhe buryo ubutabera bw’Imana ari umuco utuma tumwegera?