Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Nyakanga 2017

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese birakwiriye ko Umukristo atunga imbunda yo kwirinda abagizi ba nabi?

Abakristo bafata ingamba zishyize mu gaciro zo kwirinda, ariko bakirinda gutandukira amahame ya Bibiliya. Ayo mahame agaragaza ko Abakristo batagombye gukoresha imbunda kugira ngo bitabare mu gihe abantu bashatse kubagirira nabi. Zirikana ibi:

Yehova abona ko ubuzima ari ubwera, cyane cyane ubuzima bw’abantu. Dawidi umwanditsi wa zaburi yavuze ko Yehova ari we ‘soko y’ubuzima’ (Zab 36:9). Ku bw’ibyo rero, Umukristo nashaka kwirinda cyangwa kurinda umutungo we, azakora ibishoboka byose yirinde kuvutsa abandi ubuzima, bityo yirinde kugibwaho n’umwenda w’amaraso.—Guteg 22:8; Zab 51:14.

Ni iby’ukuri ko igikoresho cyose umuntu yakoresha yitabara gishobora gutuma agibwaho n’umwenda w’amaraso. Icyakora imbunda yo ituma umuntu yica undi mu buryo bworoshye, byaba ari impanuka cyangwa yabigambiriye. * Byongeye kandi, umugizi wa nabi n’ubusanzwe uba ufite igihunga, iyo abonye ko ufite imbunda ibintu birushaho kuba bibi, hakaba hagwa umuntu.

Igihe Yesu yabwiraga abigishwa be gushaka inkota mu ijoro rya nyuma yamaze hano ku isi, ntizari inkota zo kwirinda (Luka 22:36, 38). Ahubwo Yesu yashakaga kuzikoresha yigisha abigishwa be isomo ryo kutishora mu  rugomo, kabone n’iyo waba utewe n’abantu bitwaje intwaro (Luka 22:52). Petero amaze gukubita inkota umugaragu w’umutambyi mukuru, Yesu yaramubwiye ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo.” Hanyuma Yesu yavuze ihame rikiyobora Abakristo no muri iki gihe ati “abafata inkota bose bazicishwa inkota.”—Mat 26:51, 52.

Nk’uko byahanuwe muri Mika 4:3, abagize ubwoko bw’Imana ‘inkota zabo bazicuramo amasuka, amacumu yabo bakayacuramo impabuzo.’ Abakristo b’ukuri barangwa n’amahoro. Bumvira itegeko Imana yatanze binyuze ku ntumwa Pawulo rigira riti “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye. . . . Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose” (Rom 12:17, 18). Nubwo Pawulo yahuye n’ingorane nyinshi, zirimo ‘akaga gatewe n’abambuzi,’ ntiyigeze atandukira amahame y’Ibyanditswe agamije kwicungira umutekano (2 Kor 11:26). Ahubwo yiringiraga Imana kandi akayoborwa n’ubwenge bwo mu Ijambo ryayo, kuko “buruta intwaro z’intambara.”—Umubw 9:18.

Abakristo babona ko ubuzima ari ubw’agaciro kuruta ubutunzi. Tuzi neza ko ‘ubuzima bw’umuntu butava mu bintu atunze’ (Luka 12:15). Bityo rero, iyo umugizi wa nabi adacururukijwe no kumubwirana ubugwaneza, twumvira inama ya Yesu yo “kutarwanya umuntu mubi.” Ibyo bisobanura ko tumureka agatwara ibyo yifuza byose (Mat 5:39, 40; Luka 6:29). * Ibyiza ni ukutitegeza umuntu mubi. Iyo twirinze ‘kurata ibyo dutunze’ kandi abaturanyi bacu bakaba bazi ko turi Abahamya ba Yehova bakunda amahoro, dushobora kwirinda kwibasirwa n’abagizi ba nabi.—1 Yoh 2:16; Imig 18:10.

Abakristo bubaha imitimanama y’abandi (Rom 14:21). Hari abavandimwe na bashiki bacu bashobora kubangamirwa no kumenya ko hari umwe mu bagize itorero utunze imbunda yo kwitabaza mu gihe atewe n’abagizi ba nabi, ndetse bikaba byanababera igisitaza. Urukundo dukunda abandi rutuma dushyira inyungu zabo imbere y’izacu, kabone niyo byadusaba guhara ibyo twumvaga dufitiye uburenganzira.—1 Kor 10:32, 33; 13:4, 5.

Abakristo bihatira kuba intangarugero (2 Kor 4:2; 1 Pet 5:2, 3). Umukristo wahawe inama zishingiye ku Byanditswe agakomeza gutunga imbunda yo kwirinda abagizi ba nabi, ntashobora gukomeza kuba intangarugero. Ubwo rero, aba atacyujuje ibisabwa kugira ngo abe yahabwa inshingano mu itorero. Ibyo ni na ko bimeze ku Mukristo ufite akazi kamusaba kwitwaza imbunda. Byaba byiza ashatse akandi kazi! *

Umukristo agomba kwifatira umwanzuro ku birebana n’uko yirinda, uko arinda umuryango we, ibyo atunze n’aho akora. Ariko mu gihe afata imyanzuro nk’iyo, yagombye kwishingikiriza ku mahame ya Bibiliya. Imana yaduhaye ayo mahame kubera ko idukunda. Ku bw’ibyo rero, Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bazirinda gutunga imbunda yo kwirinda abagizi ba nabi. Bazi ko nibiringira Imana kandi bakayoborwa n’amahame ya Bibiliya, bazagira umutekano nyakuri kandi urambye iteka ryose.—Zab 97:10; Imig 1:33; 2:6, 7.

Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Abakristo baziringira Yehova kandi ntibazagerageza kwitabara

^ par. 3 Umukristo ashobora gutunga imbunda yo guhiga inyamaswa zo kurya cyangwa yo kwirinda inyamaswa z’inkazi. Icyakora mu gihe adakoresha iyo mbunda, byaba byiza ayivanyemo amasasu, akayihambura, akayibika ahantu hafunze neza. Mu bihugu bimwe, gutunga imbunda ntibiba byemewe n’amategeko, cyangwa bikaba bifite amategeko abigenga. Abakristo bumvira amategeko y’igihugu barimo.—Rom 13:1.

^ par. 2 Ku birebana n’uko umuntu yakwirinda gufatwa ku ngufu, reba ingingo ibisobanura mu igazeti ya Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Werurwe 1993 (mu gifaransa).

^ par. 4 Ibisobanuro by’inyongera ku birebana no kwemera akazi gasaba ko umuntu yitwaza imbunda, biri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2005, ku ipaji ya 31; n’uwo ku itariki ya 15 Ukwakira 1983 ku ipaji 25-26 (mu gifaransa).