Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUNARA W’UMURINZI No. 1 2018 | Ese Bibiliya iracyafite akamaro?

ESE BIBILIYA IRACYAFITE AKAMARO?

Ese ko ikoranabuhanga risigaye rituma tumenya ibintu byose, ubwo Bibiliya iracyafite akamaro? Bibiliya igira iti:

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro.”—2 Timoteyo 3:16.

Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza uko Bibiliya ishobora kutuyobora mu mibereho yacu.

 

Ese inama Bibiliya itanga ziracyafite akamaro?

None se ko muri iki gihe hari ibintu byinshi twakuramo inama kuki twazishakira mu gitabo kimaze imyaka igera hafi ku 2.000 cyanditswe?

Inyigisho za Bibiliya zihuje n’igihe

Bibiliya ntiyigeze ita agaciro, ahubwo irimo amahame ashyize mu gaciro kandi ahuje n’igihe.

Ese koko Bibiliya ntigihuje n’igihe?

Nubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, ariko ibyo ivuga kuri siyansi bishobora kugutangaza.

1 Inama zidufasha kwirinda ibibazo

Reka dusuzume ukuntu ubwenge buva ku Mana bwafashije abantu kwirinda bimwe mu bibazo bikomeye duhura na byo.

2 Inama zidufasha gukemura ibibazo

Bibiliya itugira inama zidufasha gukemura ibibazo biduhangayikishije urugero nko guhangayika bikabije, kurazika ibintu, no kwigunga.

3 Inama zidufasha kwihanganira ibibazo

Ni ibihe bibazo tudashobora gukemura cyangwa kwirinda, urugero n’indwara idakira cyangwa urupfu?

Bibiliya ituma tugira ibyiringiro

Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha guhangana n’ibibazo byose duhura na byo muri iyi si. Icyakora si ibyo gusa. Bibiliya nanoe ituma tugira ibyiringiro.

Ubitekerezaho iki?

Gereranya ibyo bamwe bizera n’icyo Bibiliya yigisha kuri icyo kibazo.