Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Werurwe 2017

Gira ukwizera, ufate imyanzuro myiza!

Gira ukwizera, ufate imyanzuro myiza!

‘Komeza gusaba ufite ukwizera udashidikanya na gato.’—YAK 1:6.

INDIRIMBO: 81, 70

1. Ni iki cyatumye Kayini adafata umwanzuro mwiza? Uwo mwanzuro wagize izihe ngaruka?

KAYINI yagombaga gufata umwanzuro. Yashoboraga guhitamo gutegeka ibitekerezo byamuganishaga ku cyaha, cyangwa akareka ibyo bitekerezo bikamutegeka. Umwanzuro wose yari gufata wari kugira ingaruka ku buzima bwe bwose. Bibiliya itubwira ko Kayini yafashe umwanzuro mubi watumye umuvandimwe we Abeli apfa. Nanone uwo mwanzuro watumye adakomeza kugirana ubucuti n’Umuremyi we.—Intang 4:3-16.

2. Kuki twagombye kwitoza gufata imyanzuro myiza?

2 Natwe tugomba gufata imyanzuro. Buri gihe si ko tuba tugomba gufata imyanzuro ikomeye, ariko imyinshi mu myanzuro dufata ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwacu. Ni yo mpamvu iyo twitoje gufata imyanzuro myiza bishobora kudufasha kwirinda ibibazo. Ariko iyo dufashe imyanzuro mibi, turabyikururira.—Imig 14:8.

3. (a) Ni iki tugomba kwizera kugira ngo dufate imyanzuro myiza? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Ni iki kizadufasha gufata imyanzuro myiza? Tugomba kwizera Imana, tukiringira ko yifuza kudufasha kandi ko izaduha  ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza. Nanone tugomba kwizera Ijambo ryayo kandi tukiringira inama ritugira. (Soma muri Yakobo 1:5-8.) Iyo dufitanye na Yehova ubucuti kandi tugakunda Ijambo rye, bituma twizera ko ari we uzi ibyatubera byiza. Ibyo bituma buri gihe tugenzura Ijambo ry’Imana mbere yo gufata imyanzuro. Ariko se twakora iki ngo twongere ubushobozi bwo gufata imyanzuro myiza? Ese hari igihe byaba ngombwa ko duhindura imyanzuro twafashe?

TWESE TUGOMBA GUFATA IMYANZURO

4. Ni uwuhe mwanzuro Adamu yagombaga gufata? Umwanzuro yafashe wagize izihe ngaruka?

4 Kuva abantu batangira kubaho, bagombaga gufata imyanzuro. Adamu yagombaga guhitamo kumvira Umuremyi we cyangwa agahitamo kumvira umugore we Eva. Yahisemo kumvira umugore we wari washutswe, afata umwanzuro mubi cyane. Uwo mwanzuro watumye Yehova amwirukana muri Paradizo, amaherezo arapfa. Kugeza n’uyu munsi turacyahanganye n’inkurikizi z’umwanzuro mubi Adamu yafashe.

5. Kuba tugomba gufata imyanzuro ubibona ute?

5 Hari abashobora gutekereza ko ubuzima bwari kurushaho kuba bwiza iyo tuza kuba tudakenera gufata imyanzuro. Ese nawe ni uko ubyumva? Zirikana ko Yehova ataremye abantu ngo babe nk’imashini zidashobora gutekereza cyangwa kwifatira imyanzuro. Icyakora Bibiliya itwigisha uko twafata imyanzuro myiza, kandi kuba Yehova adusaba gufata imyanzuro bitugirira akamaro. Reka turebe ingero zibigaragaza.

6, 7. Ni iki Abisirayeli bagombaga guhitamo? Kuki gufata umwanzuro mwiza byabagoye? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Abisirayeli bamaze kugera mu Gihugu cy’Isezerano, bagombaga guhitamo niba bazasenga Yehova cyangwa niba bari gusenga izindi mana. (Soma muri Yosuwa 24:15.) Ushobora gutekereza ko uwo wari umwanzuro woroheje, ariko icyo bari guhitamo cyari gutuma bakomeza kubaho cyangwa bagapfa. Mu gihe cy’Abacamanza, Abisirayeli bafashe imyanzuro mibi incuro nyinshi. Bateye Yehova umugongo basenga ibigirwamana (Abac 2:3, 11-23). Tekereza nanone ibyabaye nyuma yaho, igihe abagize ubwoko bw’Imana bagombaga gufata umwanzuro. Umuhanuzi Eliya yabasobanuriye neza amahitamo bari bafite: bagombaga guhitamo gukorera Yehova cyangwa gukorera Bayali (1 Abami 18:21). Eliya yarabacyashye kubera ko bari barananiwe gufata umwanzuro. Ushobora gutekereza ko gufata uwo mwanzuro byari byoroshye, kubera ko gukorera Yehova buri gihe biba ari byiza. Kandi koko, nta muntu utekereza neza wakwifuza gukorera ikigirwamana nka Bayali. Nyamara abo Bisirayeli bari ‘baraheze mu rungabangabo.’ Eliya yabashishikarije gukorera Imana y’ukuri Yehova.

7 Ni iki cyatumaga abo Bisirayeli bananirwa gufata umwanzuro mwiza? Impamvu ya mbere, ni uko bari bararetse kwizera Yehova kandi bari baranze kumvira ijwi rye. Ntibihatiraga kumenya Imana neza; kandi ntibiringiraga Yehova. Iyo baza kumenya Imana neza, byari kubafasha gufata imyanzuro myiza (Zab 25:12). Impamvu ya kabiri, ni uko Abisirayeli bemeye ko abantu batasengaga Yehova bayobya ibitekerezo byabo, bakemera ko babafatira imyanzuro, bigatuma batangira gusenga ibigirwamana. Nyamara Yehova yari yarababuriye ko ibyo byashoboraga kubabaho.—Kuva 23:2.

 ESE TWAGOMBYE KWEMERA KO ABANDI BADUFATIRA IMYANZURO?

8. Amateka y’Abisirayeli atwigisha iki ku birebana no gufata imyanzuro?

8 Izo ngero tumaze kubona zirimo isomo ryumvikana neza. Buri wese agomba kwifatira imyanzuro, kandi iyo umuntu yishingikirije kuri Bibiliya ni bwo afata imyanzuro myiza. Mu Bagalatiya 6:5 hatwibutsa ko “buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.” Ntitugomba kwemera ko hagira undi muntu udufatira imyanzuro. Ahubwo twagombye kumenya ibyo Imana ishaka akaba ari byo dukora.

9. Kuki kwemera ko abandi badufatira imyanzuro bishobora kutugwa nabi?

9 None se ni ryari twagwa mu mutego wo kureka abandi bakadufatira imyanzuro? Amoshya y’urungano ashobora gutuma dufata imyanzuro mibi (Imig 1:10, 15). Ariko uko abandi batwotsa igitutu bate, tuba tugomba kumvira umutimanama watojwe na Bibiliya. Iyo twemeye ko abandi badufatira umwanzuro, tuba duhisemo ‘kujyana na bo.’ Ni ha handi ni umwanzuro tuba dufashe, kandi ushobora kutugwa nabi.

10. Ni uwuhe muburo Pawulo yahaye Abagalatiya?

10 Intumwa Pawulo yaburiye Abagalatiya ko kwemera ko abandi babafatira imyanzuro byashoboraga kubateza akaga. (Soma mu Bagalatiya 4:17.) Bamwe mu bari bagize iryo torero bashakaga gufatira abandi imyanzuro. Bari bagamije iki? Abo bantu barikundaga kandi bifuzaga ko abavandimwe babakurikira aho gukurikira intumwa. Bari abibone kandi ntibubahaga uburenganzira Abakristo bagenzi babo bari bafite bwo kwifatira imyanzuro.

11. Twafasha abandi dute mu gihe bafata imyanzuro?

11 Pawulo yadusigiye urugero rwiza kubera ko yubahaga uburenganzira abavandimwe be bari bafite bwo kwifatira imyanzuro. (Soma mu 2 Abakorinto 1:24.) Abasaza bagomba kumwigana mu gihe batanga inama zirebana n’ibibazo abantu bagomba kwifatiraho umwanzuro. Bishimira kubabwira icyo  Bibiliya ibivugaho, ariko bagomba kwitonda bakabareka bakifatira imyanzuro. Ibyo bihuje n’ubwenge kubera ko buri wese aba agomba kwirengera ingaruka z’umwanzuro yafashe. Isomo ry’ingenzi ni iri: dushobora gufasha abandi gusobanukirwa amahame yo muri Bibiliya. Icyakora ni bo bagomba kwifatira imyanzuro. Iyo bafashe imyanzuro myiza, bibagirira akamaro. Ubwo rero, ntitwagombye na rimwe kwibwira ko dufite uburenganzira bwo gufatira abavandimwe imyanzuro.

Abasaza barangwa n’urukundo bafasha abandi kwifatira imyanzuro (Reba paragarafu ya 11)

NTUGAFATE IMYANZURO UGENDEYE KU MARANGAMUTIMA

12, 13. Kuki gufata imyanzuro twarakaye cyangwa twacitse intege byaduteza akaga?

12 Abantu benshi bazi umugani uvuga ngo “kami ka muntu ni umutima we.” Ariko kugendera kuri uwo mugani, bishobora guteza akaga. Bibiliya ituburira ko mu gihe dufata imyanzuro, tutagomba kuyoborwa n’umutima wacu udatunganye cyangwa amarangamutima (Imig 28:26). Ntitugomba kumvira umutima wacu kubera ko “urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane” (Yer 17:9). Muri Bibiliya harimo inkuru nyinshi z’abantu bafashe imyanzuro bakurikije imitima yabo idatunganye, maze bahura n’uruva gusenya (Yer 3:17; 13:10; 1 Abami 11:9). None se byatugendekera bite turamutse dukurikiye buhumyi umutima wacu?

13 Umutima w’Umukristo ni ingenzi, kuko Yehova yadutegetse kumukunda n’umutima wacu wose kandi tugakunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Mat 22:37-39). Ariko tugomba kwitonda kuko imirongo y’Ibyanditswe twasuzumye muri paragarafu zibanza, yatweretse akaga gaterwa no kureka amarangamutima agategeka ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu. Urugero, byagenda bite turamutse dufashe imyanzuro turakaye? Twese tuzi ko umuntu adashobora gufata imyanzuro myiza yarakaye (Imig 14:17; 29:22). Nanone gufata imyanzuro myiza mu gihe twacitse intege, ntibyoroshye (Kub 32:6-12; Imig 24:10). Twagombye kureka Ijambo ry’Imana akaba ari ryo riyobora ibitekerezo byacu (Rom 7:25). Ku bw’ibyo, mu gihe dufata imyanzuro ikomeye ntitwagombye kuyoborwa n’amarangamutima.

MU GIHE BIBAYE NGOMBWA KO WISUBIRAHO

14. Ni iki kigaragaza ko hari igihe biba ngombwa guhindura umwanzuro twafashe?

14 Tugomba gufata imyanzuro myiza. Icyakora twagombye kuzirikana ko hari igihe biba ngombwa kongera gusuzuma imyanzuro twafashe, byarimba tukayihindura. Yehova yaduhaye urugero rwiza kuri iyo ngingo. Zirikana ibyo yakoreye abantu b’i Nineve mu gihe cya Yona. ‘Imana y’ukuri yabonye ibyo bakoze, ukuntu bari baretse inzira zabo mbi, maze yisubiraho ireka ibyago yari yavuze ko iri bubateze; ntiyabibateza’ (Yona 3:10). Yehova amaze kubona ko abantu b’i Nineve bari bihannye bagahindura imyifatire yabo, yahinduye umwanzuro yari yafashe. Yagaragaje ko ashyira mu gaciro, yicisha bugufi kandi ko agira impuhwe. Imana ntifata umwanzuro ibitewe n’uburakari nk’uko abantu benshi babigenza.

15. Ni iki gishobora gutuma duhindura umwanzuro twafashe?

15 Hari igihe imimerere ihinduka, bikaba ngombwa ko twongera gusuzuma  umwanzuro twafashe. Ibuka ko hari igihe Yehova na we yahinduraga umwanzuro iyo imimerere yabaga ihindutse (1 Abami 21:20, 21, 27-29; 2 Abami 20:1-5). Iyo tumenye amakuru mashya, dushobora kubona ko dukwiriye guhindura umwanzuro twafashe. Umwami Dawidi yahawe amakuru atari yo ku byerekeye Mefibosheti umwuzukuru wa Sawuli. Ariko igihe yamenyaga amakuru y’impamo, yahinduye umwanzuro yari yafashe (2 Sam 16:3, 4; 19:24-29). Hari igihe biba ngombwa ko natwe duhindura imyanzuro twafashe.

16. (a) Ni izihe nama zadufasha gufata imyanzuro myiza? (b) Kuki hari igihe biba ngombwa ko twongera gusuzuma imyanzuro twafashe?

16 Ijambo ry’Imana ritugira inama yo kwirinda guhubuka mu gihe dufata imyanzuro ikomeye (Imig 21:5). Iyo dufashe igihe tukiga ku kibazo neza, ni bwo tugira icyo tugeraho (1 Tes 5:21). Umutware w’umuryango agomba kubanza gusuzuma Ibyanditswe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, akumva n’ibitekerezo by’abagize umuryango we, akabona gufata umwanzuro. Ibuka ko Imana yashishikarije Aburahamu kumva ibyo Sara yamubwiraga (Intang 21:9-12). Abasaza na bo bagomba gukora ubushakashatsi. Iyo babonye amakuru mashya atuma bahindura umwanzuro bari barafashe, ntibihagararaho batinya gutakaza icyubahiro. Abasaza bashyira mu gaciro kandi bakicisha bugufi, baba biteguye guhindura imitekerereze yabo no kuva ku izima mu gihe bibaye ngombwa, kandi twese twagombye kwigana urugero rwabo. Ibyo byimakaza amahoro mu itorero.—Ibyak 6:1-4.

KORA IBIHUJE N’IMYANZURO WAFASHE

17. Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro myiza?

17 Hari imyanzuro iba ikomeye kurusha indi. Mu gihe tugiye gufata imyanzuro nk’iyo, tugomba gufata igihe gihagije tukayitekerezaho kandi tugasenga. Urugero, hari Abakristo baba bagomba gufata umwanzuro wo gushaka cyangwa guhitamo uwo bazashakana. Undi mwanzuro ukomeye kandi ushobora kuduhesha imigisha myinshi, ni uwo gutangira umurimo w’igihe cyose. Mbere yo gufata iyo myanzuro, ni ngombwa kwiringira tudashidikanya ko Yehova azatuyobora (Imig 1:5). Ni yo mpamvu ari iby’ingenzi kwishingikiriza ku nama za Bibiliya kandi tugasenga Yehova tumusaba kutuyobora. Zirikana kandi ko Yehova ashobora kudufasha kugira imico ituma dufata imyanzuro ihuje n’ibyo ashaka. Mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye, twagombye kwibaza tuti “ese uyu mwanzuro ugaragaza ko nkunda Yehova? Ese uzatuma umuryango wanjye urangwa n’ibyishimo n’amahoro? Ese ugaragaza ko ndi umugwaneza kandi nihangana?”

18. Kuki Yehova aba yiteze ko twifatira imyanzuro?

18 Yehova ntaduhatira kumukunda no kumukorera. Yaduhaye umudendezo wo ‘kwihitiramo’ niba tuzamukorera, kandi yubaha ubwo burenganzira dufite (Yos 24:15; Umubw 5:4). Ariko kandi, aba yiteze ko dushyira mu bikorwa imyanzuro twafashe dushingiye ku nama zo mu Ijambo rye. Iyo twizera Yehova n’amahame yadushyiriyeho, dushobora gufata imyanzuro myiza, bityo tukagaragaza ko tudahuzagurika mu nzira zacu zose.—Yak 1:5-8; 4:8.