Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUNARA W’UMURINZI—WO KWIGWA Kamena 2019

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 5 Kanama–1 Nzeri 2019

“Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego”

Satani ni umuhanga mu gushuka abantu. Ni ayahe mayeri akoresha kugira ngo dutere Yehova umugongo?

Uko twakwikuramo imitekerereze idahuje n’inyigisho ziva ku Mana

Uburere twahawe, umuco twakuriyemo n’amashuri twize bigira ingaruka ku mitekerereze yacu. Twakora iki ngo twikuremo imitekerereze mibi ishobora kuba ‘yarashinze imizi’ mu bwenge bwacu?

Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe uhangayitse

Kumara igihe duhangayitse bishobora gutuma duhungabana cyangwa bikadutera uburwayi. Dushobora kuvana amasomo ku kuntu Yehova yafashije abagaragu be ba kera igihe bari bahangayitse.

Uko wafasha abandi guhangana n’imihangayiko

Loti, Yobu na Nawomi bakoreye Yehova mu budahemuka, ariko bahuye n’ibibazo bikomeye. Ibyababayeho bitwigisha iki?

Uko twakwirinda umwe mu mitego ya Satani

Porunogarafiya yagushije abagaragu b’Imana benshi mu mutego w’ubusambanyi. Twakwirinda dute iyo ngeso mbi?

Umuzingo wa kera uramburwa

Mu wa 1970, abashakashatsi bavumbuye umuzingo wahiye mu mugi wa Ein Gedi, muri Isirayeli. Ikoranabuhanga ryatumye ibirimo bigaragara. Bageze ku ki?