Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Kanama 2017

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki inkuru ivuga iby’ubuzima bwa Yesu akiri muto yanditswe na Matayo itandukanye n’iyanditswe na Luka?

Inkuru yanditswe na Matayo ivuga iby’ivuka rya Yesu n’igihe yari akiri muto, itandukanye n’iyanditswe na Luka, bitewe n’uko abo banditsi b’Ivanjiri bombi bibanze ku bintu bitandukanye.

Matayo yibanze cyane kuri Yozefu. Yavuze uko Yozefu yabanje kwakira inkuru yo gutwita kwa Mariya, uko umumarayika yamubonekeye mu nzozi akamusobanurira uko byagenze n’ukuntu yemeye ibyo bisobanuro (Mat 1:19-25). Matayo akomeza asobanura ukuntu umumarayika yongeye kubonekera Yozefu mu nzozi, akamusaba guhungira muri Egiputa n’ukuntu bahunze. Hanyuma yavuze uko umumarayika yamubonekeye mu nzozi akamubwira gusubira mu gihugu cya Isirayeli, uko yasubiyeyo n’ukuntu yafashe umwanzuro wo gutuza umuryango we i Nazareti (Mat 2:13, 14, 19-23). Mu bice bibanza by’Ivanjiri ya Matayo, izina rya Yozefu rivugwamo inshuro umunani, ariko irya Mariya ryo rikavugwa inshuro enye gusa.

Luka we yibanze cyane kuri Mariya. Yavuze ukuntu marayika Gaburiyeli yasuye Mariya, uko Mariya yagiye gusura mwene wabo Elizabeti n’amagambo Mariya yavuze asingiza Yehova (Luka 1:26-56). Nanone Luka yavuze amagambo Simeyoni yabwiye Mariya ku birebana n’imibabaro Yesu yari kuzahura na yo. Ndetse no mu nkuru ivuga uko umuryango wabo wagiye mu rusengero igihe Yesu yari afite imyaka 12, Luka yasubiyemo amagambo Mariya yavuze aho kuvuga ibyo Yozefu yavuze. Luka yongeyeho ko Mariya yabikaga ku mutima ibyo yabonaga byose (Luka 2:19, 34, 35, 48, 51). Mu bice bibiri bibanza by’Ivanjiri ya Luka, izina rya Mariya rivugwa inshuro 12, irya Yozefu rikavugwa inshuro 3 gusa. Biragaragara rero ko Matayo yibanze kuri Yozefu n’ibyo yagiye akora, mu gihe Luka we yibanze cyane ku byo Mariya yakoze n’ibyamubayeho.

Ibyo byatumye n’ibisekuruza byavuzwe n’abo banditsi b’Ivanjiri bitandukana. Matayo yavuze igisekuruza cya Yozefu agaragaza ko Yesu warerwaga na Yozefu, yari umuragwa wemewe n’amategeko w’intebe y’ubwami ya Dawidi. Kubera iki? Kubera ko Yozefu yakomokaga ku Mwami Dawidi, mu gisekuruza cya Salomo umuhungu wa Dawidi (Mat 1:6, 16). Icyakora, Luka we yavuze igisekuruza cya Mariya, asobanura ko Yesu yari umuragwa w’intebe y’ubwami ya Dawidi “ku mubiri” (Rom 1:3). Kubera iki? Kubera ko Mariya yakomokaga ku Mwami Dawidi mu gisekuruza cya Natani umuhungu wa Dawidi (Luka 3:31). Ariko se kuki Luka atavuze ko Mariya ari umukobwa wa Heli? Ni ukubera ko ubusanzwe ibisekuruza byandikwaga bahereye ku bagabo. Ubwo rero igihe Luka yavugaga ko Yozefu yari mwene Heli, yashakaga kuvuga ko Yozefu yari umukwe wa Heli.—Luka 3:23.

Ibisekuruza byavuzwe na Matayo na Luka bigaragaza neza ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe. Mu by’ukuri, igisekuruza cya Yesu cyari kizwi cyane, ku buryo Abafarisayo n’Abasadukayo na bo ubwabo batashoboraga kugihakana. Ibisekuruza byavuzwe na Matayo na Luka biri mu bintu by’ibanze dushingiraho ukwizera kwacu, kandi bihamya ko ibyo Imana isezeranya bisohora nta kabuza.