Isomo ry’umwaka wa 2018: “Abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga.”​—YES 40:31.

INDIRIMBO: 3, 47

1. Ni ibihe bibazo duhanganye na byo? Kuki Yehova yishimira abagaragu be b’indahemuka? (Reba amafoto abimburira iki gice.)

NK’UKO namwe mubyibonera, ubuzima bwo muri iyi si ntibworoshye. Benshi muri mwe bavandimwe na bashiki bacu dukunda, muhanganye n’uburwayi bukomeye. Abandi usanga bita ku babyeyi babo cyangwa bene wabo bakuze kandi na bo ubwabo bageze mu za bukuru. Hari n’abandi bahatana no kubona ibitunga imiryango yabo. Nanone tuzi ko benshi muri mwe muhanganye n’ibyo bibazo byose icyarimwe! Ibyo bisaba igihe, imbaraga n’amafaranga. Ariko mwiringiye mudashidikanya ko Yehova azabafasha. Muzi ko ibyiza biri imbere nk’uko yabisezeranyije. Ukwizera kwanyu kuramushimisha rwose!

2. Amagambo yo muri Yesaya 40:29 aduhumuriza ate? Ni irihe kosa rikomeye dushobora gukora?

2 Ese hari igihe wumva ibibazo bikurenze? Niba ari ko biri, si wowe wenyine. Bibiliya igaragaza ko hari abagaragu b’indahemuka ba kera na bo bumvaga bananiwe kwihangana (1 Abami 19:4; Yobu 7:7). Ariko aho kugira ngo bacike intege, basabaga Yehova imbaraga. Imana ntiyabatengushye, kuko ‘iha unaniwe imbaraga’ (Yes 40:29). Ikibabaje ni uko hari abagaragu  b’Imana muri iki gihe bumva ko uburyo bwiza bwo guhangana n’ibibazo bafite, ari ukuba bahagaritse gukorera Yehova. Bumva ko gukorera Yehova ari umutwaro aho kuba umugisha. Usanga bararetse gusoma Ijambo ry’Imana, batakijya mu materaniro no kubwiriza, kandi ibyo ni byo Satani aba yifuza.

3. (a) Twakwirinda dute ko Satani aduca intege? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Satani ntiyifuza ko dushikama, kandi azi neza ko gukorera Yehova mu buryo bwuzuye ari byo bituma dushikama. Bityo rero, niwumva wacitse intege mu mubiri no mu byiyumvo, ntukitarure Yehova. Ahubwo jya urushaho kumwegera, kubera ko ‘azatuma ushikama kandi atume ukomera’ (1 Pet 5:10; Yak 4:8). Muri iki gice, turi busuzume ibintu bibiri bishobora gutuma ducogora mu murimo dukorera Imana, kandi turebe uko gukurikiza amahame ya Bibiliya bishobora kudufasha kwihangana. Nimucyo tubanze turebe ukuntu Yehova ashobora kudufasha, nk’uko bigaragara muri Yesaya 40:26-31.

ABIRINGIRA YEHOVA BAZASUBIZWAMO IMBARAGA

4. Muri Yesaya 40:26 hatwigisha iki?

4 Soma muri Yesaya 40:26. Nta muntu wabasha kubara inyenyeri zose zo mu kirere. Abahanga bavuga ko mu rujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata honyine, harimo inyenyeri zisaga Miriyari 400. Nyamara Yehova we, azi inyenyeri zose ku buryo anazita amazina. Ibyo bitwigisha iki? Niba Yehova yita ku bintu yaremye bidafite ubuzima, tekereza uko akubona wowe umukorera utabihatiwe, ahubwo ukamukorera ubitewe n’uko umukunda (Zab 19:1, 3, 14). Data udukunda akuzi neza. Bibiliya ivuga ko abara ‘n’imisatsi yo ku mutwe wawe yose’ (Mat 10:30). Nanone umwanditsi wa zaburi atubwira ko Yehova amenya imibabaro y’abantu b’indakemwa (Zab 37:18). Koko rero, azi ibigeragezo uhanganye na byo, kandi ashobora kuguha imbaraga ukeneye kugira ngo ubashe kubyihanganira.

5. Ni iki kitwemeza ko Yehova ashobora kuduha imbaraga dukeneye?

5 Soma muri Yesaya 40:28. Yehova ni we Soko y’imbaraga zose. Urugero, tekereza imbaraga ashyira mu zuba. Umuhanga mu bya siyansi witwa David Bodanis yaranditse ati: “Buri sogonda izuba ritanga imbaraga zingana n’iz’ibisasu bya kirimbuzi [bibarirwa muri za miriyari] biturikiye icyarimwe.” Hari undi mushakashatsi wabaze asanga mu isogonda rimwe, izuba ritanga ingufu abantu bose bashobora gukoresha mu myaka 200.000! Nta gushidikanya ko Yehova uha izuba imbaraga, ashobora natwe kuduha izo dukeneye kugira ngo duhangane n’ikibazo icyo ari cyo cyose.

6. Ni mu buhe buryo umugogo wa Yesu utaruhije, kandi se ibyo bituma twumva tumeze dute?

6 Soma muri Yesaya 40:29. Gukorera Yehova bituma umuntu agira ibyishimo byinshi. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Mwikorere umugogo wanjye.” Yongeyeho ati: “muzabona ihumure. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye” (Mat 11:28-30). Ayo magambo ni ukuri rwose! Hari igihe tujya mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza twumva tunaniwe. Ariko se tugaruka tumeze dute? Tugaruka twumva dukomeye kandi dufite imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo duhura na byo! Rwose umugogo wa Yesu nturuhije.

7. Vuga inkuru zigaragaza ko amagambo yo muri Matayo 11:28-30 ari ukuri.

7 Reka dufate urugero rwa mushiki wacu warwaye indwara ituma ahorana umunaniro,  akiheba kandi agahora arwaye umutwe. Hari igihe kujya mu materaniro byamugoraga kandi rwose birumvikana. Icyakora hari ubwo yagiye mu materaniro, maze arandika ati: “Disikuru yavugaga ibirebana no gucika intege. Ibyavuzwemo byankoze ku mutima, ndarira. Nibukijwe ko ngomba kujya mu materaniro.” Uwo mushiki wacu yashimishijwe rwose n’uko yari yateranye!

8, 9. Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yandikaga ati: ‘iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga?’

8 Soma muri Yesaya 40:30. Dushobora kuba dufite ubuhanga mu bintu byinshi, ariko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira. Ibyo twese tugomba kubimenya. Nubwo hari ibintu byinshi intumwa Pawulo yakoraga, ntiyashoboraga gukora ibyo yifuzaga byose. Igihe yabwiraga Imana ibyari bimuhangayikishije, yaramushubije iti: ‘imbaraga zanjye zirimo ziruzurira mu ntege nke.’ Pawulo yasobanukiwe neza ibyo Imana yamubwiye, kuko yavuze ati: ‘iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga’ (2 Kor 12:7-10). Yari ashatse kuvuga iki?

9 Pawulo yamenye ko hari ibintu byinshi atashoboraga gukora Imana itamufashije. Umwuka wera w’Imana washoboraga guha Pawulo imbaraga yaburaga. Ariko si ibyo gusa. Umwuka wera washoboraga no gutuma Pawulo akora ibintu we ubwe atari gushobora. Ibyo ni na ko bimeze kuri twe. Iyo Yehova aduhaye imbaraga turakomera!

10. Ni mu buhe buryo Yehova yafashije Dawidi guhangana n’ibibazo yari afite?

10 Dawidi, umwanditsi wa zaburi, yiboneye ukuntu umwuka wera w’Imana watumaga agira imbaraga. Yaravuze ati: “Kuko ari wowe umpa kwirukana umutwe w’abanyazi; Imana yanjye ni yo ituma nshobora kurira urukuta” (Zab 18:29). Hari ibibazo biba bimeze nk’urukuta rurerure, tuba tudashobora kwikemurira Yehova atadufashije.

11. Umwuka wera udufasha ute mu gihe duhanganye n’ingorane?

11 Soma muri Yesaya 40:31. Kagoma ntishobora gutumbagira mu kirere cyangwa ngo ikore ingendo ndende mu kirere yishingikirije gusa ku mbaraga zayo. Umwuka ushyushye urayizamura bigatuma yizigamira imbaraga. Ubwo rero, mu gihe uhanganye n’ingorane, uge wibuka kagoma. Jya winginga Yehova kugira ngo akoreshe “umufasha, ari wo mwuka wera,” aguhe imbaraga (Yoh 14:26). Igishimishije ni uko dushobora gusaba Yehova umwuka wera igihe icyo ari cyo cyose tuwukeneye. Dushobora kumva dukeneye ko Imana idufasha, cyanecyane mu gihe hari ibyo tutumvikanyeho n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu mu itorero. Ariko se kuki hari igihe tutumvikana?

12, 13. (a) Kuki hari igihe Abakristo bagira ibyo batumvikanaho? (b) Inkuru y’ibyabaye kuri Yozefu itwigisha iki ku byerekeye Yehova?

12 Hari igihe tutumvikana na bagenzi bacu kuko twese tudatunganye. Tubabazwa n’ibyo abandi bavuze cyangwa badukoreye, cyangwa na bo bakababazwa n’ibyo twavuze cyangwa twakoze. Ibyo bishobora kutubera ikigeragezo kitoroshye, ariko biduha uburyo bwo kubera Yehova indahemuka. Tugaragaza ko turi indahemuka iyo twihatiye gukorana mu bumwe n’abavandimwe na bashiki bacu Yehova akunda, nubwo badatunganye.

Yehova ntiyatereranye Yozefu, kandi nawe ntazagutererana (Reba paragarafu ya 13)

13 Inkuru y’ibyabaye kuri Yozefu igaragaza ko Yehova yemera ko abagaragu be bageragezwa. Igihe Yozefu yari akiri muto, abavandimwe be bamugiriraga ishyari, bamugurishije mu bucakara, ajyanwa muri Egiputa (Intang 37:28). Yehova yabonaga ibyakorwaga, kandi nta  gushidikanya ko yababajwe cyane no kubona ibyabaye ku nshuti ye Yozefu wari umukiranutsi. Icyakora nta cyo yabikozeho. Nyuma yaho, igihe Yozefu yabeshyerwaga ko yashatse gufata ku ngufu umugore wa Potifari maze agafungwa, nabwo Yehova yarabyihoreye. Ariko se Imana yatereranye Yozefu? Oya. Ahubwo ‘Yehova yatumaga ibyo Yozefu yakoraga byose bigenda neza.’—Intang 39:21-23.

14. ‘Kureka’ umujinya bidufitiye akahe kamaro?

14 Hari urundi rugero. Dawidi na we yararenganyijwe cyane. Icyakora yari inshuti y’Imana, kandi ntiyemeye ko umujinya umutandukanya na yo. Ahubwo yaranditse ati: “Reka umujinya kandi uve mu burakari; ntukarakare kuko nta kindi byakugezaho uretse gukora ibibi” (Zab 37:8). Impamvu y’ingenzi yagombye gutuma ‘tureka’ umujinya, ni uko tuba twiganye Yehova, we ‘utaradukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu’ (Zab 103:10). Icyakora nanone ‘kureka’ umujinya bitugirira akamaro. Umujinya ushobora kudutera indwara, urugero nk’iz’umutima n’izifata imyanya y’ubuhumekero. Nanone ushobora gutera ibibazo by’umwijima, impindura n’igifu. Iyo dufite umujinya, ntidutekereza neza. Hari n’igihe tugira umujinya bigatuma tumara igihe kirekire twihebye. Byaba byiza tugiye dukomeza gutuza kuko Bibiliya ivuga ko “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza” (Imig 14:30). None se twakora iki ngo duhangane n’ibyiyumvo bitubabaza kandi twunguke umuvandimwe wacu? Twabigeraho ari uko dukurikije amahame arangwa n’ubwenge yo muri Bibiliya.

MU GIHE ABAVANDIMWE BADUTENGUSHYE

15, 16. Twakora iki mu gihe umuntu atubabaje?

15 Soma mu Befeso 4:26. Iyo abantu badasenga Yehova badukoreye ibibi, turabyihanganira. Ariko iyo Umukristo mugenzi wacu cyangwa mwene wacu avuze cyangwa akoze ikintu kikatubabaza cyane, kubyihanganira biratugora. Byagenda bite se niba tudashobora kubyibagirwa? Ese tuzakomeza kumurakarira, ndetse wenda hashire imyaka myinshi tukirakaye? Cyangwa tuzakurikiza inama irangwa n’ubwenge yo muri Bibiliya, dukemure icyo kibazo mu maguru mashya? Uko dutinda kuvugana n’umuntu twagiranye ikibazo, ni ko no kwiyunga na we birushaho kugorana.

16 Reka tuvuge ko umuvandimwe yakubabaje kandi ukaba udashobora kubyirengagiza. Wakora iki ngo mukomeze kubana amahoro? Banza usenge Yehova ushyizeho umwete, umusabe kugufasha  kuganira neza n’umuvandimwe wawe. Ibuka ko na we ari inshuti ya Yehova (Zab 25:14). Imana iramukunda. Yehova agaragariza ubugwaneza inshuti ze kandi aba yiteze ko tumwigana (Imig 15:23; Mat 7:12; Kolo 4:6). Hanyuma tegura icyo uri buvuge. Ntukumve ko umuvandimwe wawe yari agambiriye kukubabaza. Zirikana ko nawe ushobora kuba warabigizemo uruhare. Mu gihe mutangiye kuganira, ushobora kuvuga uti: “Umbabarire, nshobora kuba narababajwe n’ubusa, ariko rwose ibyo wambwiye ejo byatumye numva . . . ” Niba icyo kiganiro kidatumye mwiyunga, uzashake ikindi gihe mugerageze kwiyunga. Hagati aho, uge ukomeza gusenga Yehova, usabira umuvandimwe wawe imigisha. Nanone uge usenga Imana uyisaba ko yagufasha kwibanda ku mico myiza y’uwo muvandimwe. Uko byagenda kose, ushobora kwizera udashidikanya ko Yehova ashimishwa n’uko wihatira kunguka umuvandimwe wawe, akaba n’inshuti y’Imana.

MU GIHE TUBABAJWE N’AMAKOSA TWAKOZE KERA

17. Mu gihe dukoze icyaha Yehova adufasha ate? Kuki twagombye kwemera ubufasha aduha?

17 Hari abantu bumva badakwiriye gukorera Yehova bitewe n’uko bakoze icyaha gikomeye. Kwicira urubanza bishobora gutuma ducika intege. Umwami Dawidi wiciraga urubanza yaravuze ati: “Igihe nari ngikomeje guceceka, amagufwa yanjye yashajishijwe no kuniha kwanjye umunsi wose. Ku manywa na nijoro ukuboko kwawe kwarandemereraga.” Igishimishije ni uko Dawidi yagize ubutwari bwo gukora ibyo Yehova aba yiteze ku bagaragu be. Yaravuze ati: ‘Amaherezo nakwaturiye icyaha cyanjye, nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye’ (Zab 32:3-5). Iyo wakoze icyaha gikomeye, Yehova aba yiteguye kukubabarira. Yifuza kugufasha kongera kugirana na we ubucuti. Ariko ugomba kwemera ubufasha atanga binyuze ku itorero (Imig 24:16; Yak 5:13-15). Ntugatinde gusaba ubufasha kuko bishobora kukuvutsa ubuzima bw’iteka. Ariko se wakora iki niba umutimanama wawe ukomeza kugucira urubanza kandi hashize igihe kinini ubabariwe?

18. Urugero rwa Pawulo rwafasha rute abantu bumva ko badakwiriye gukorera Yehova?

18 Hari igihe intumwa Pawulo yumvaga yacitse intege bitewe n’amakosa yakoze kera. Yaravuze ati: “Ndi uworoheje mu ntumwa, kandi ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa, kuko natotezaga itorero ry’Imana.” Icyakora yongeyeho ati: “Ariko binyuze ku buntu butagereranywa bw’Imana, ndi uko ndi” (1 Kor 15:9, 10). Yehova yemeraga Pawulo uko yari ari, kandi yari yiteze ko na we yiyakira. Niba warihannye by’ukuri kandi ukatura ibyaha wakoze, ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova yakubabariye. Rwose iringire ko Yehova yakubabariye kandi wemere imbabazi ze!—Yes 55:6, 7.

19. Isomo ry’umwaka wa 2018 ni irihe, kandi se kuki rikwiriye?

19 Uko tugenda turushaho kwegereza iherezo ry’iyi si, dushobora kwitega ko n’ibibazo bizarushaho kwiyongera. Icyakora uge wiringira udashidikanya ko Yehova, we ‘uha unaniwe imbaraga, kandi udafite intege akamwongerera imbaraga nyinshi,’ ashobora kuguha ibyo ukeneye byose kugira ngo ukomeze kwihangana (Yes 40:29; Zab 55:22; 68:19). Mu mwaka wa 2018, tuzajya twibutswa uko kuri kw’ingenzi igihe cyose tuzaba tugiye mu Nzu y’Ubwami, tukabona amagambo agize isomo ry’uyu mwaka, agira ati: “abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga.”​Yes 40:31.