Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Kamena 2017

Shyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova

Shyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova

“Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.”—IBYAH 4:11.

INDIRIMBO: 112, 133

1, 2. Ni iki buri wese agomba kwemera adashidikanya? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

NK’UKO twabibonye mu gice kibanziriza iki, Satani yavuze ko Yehova ategeka nabi kandi ko abantu barushaho kumererwa neza ari uko bitegetse. Ese ibyo Satani yavuze ni ukuri? Reka tuvuge ko abantu biyoboye kandi bakabaho iteka ryose. Ese babaho neza batayoborwa n’Imana? Ese koko utayobowe n’Imana kandi ukabaho iteka, warushaho kwishima?

2 Nta muntu wagusubiriza ibyo bibazo. Buri wese agomba kubitekerezaho yitonze, akemera adashidikanya ko ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana ari bwo bukwiriye. Ni bwo butegetsi bwiza cyane kurusha ubundi, kandi tugomba kubushyigikira n’umutima wacu wose. Nimucyo dusuzume impamvu Bibiliya itanga, zituma twemera ko Yehova ari we wenyine ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, kandi ko ubutegetsi bwe ari bwo bwiza cyane kurusha ubundi.

YEHOVA NI WE UKWIRIYE GUTEGEKA

3. Kuki Yehova ari we wenyine ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga?

3 Yehova ni we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kubera ko ari Imana ishoborabyose akaba n’Umuremyi (1 Ngoma 29:11; Ibyak 4:24). Mu Byahishuwe 4:11, abantu  144.000 bazafatanya na Kristo gutegeka bagira bati “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Yehova afite uburenganzira busesuye bwo gutegeka abantu n’abamarayika, kubera ko ari we waremye ibintu byose.

4. Kuki abigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana baba bakoresheje nabi umudendezo wo kwihitiramo?

4 Nta kintu na kimwe Satani yaremye. Bityo rero, nta burenganzira afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Ubwibone ni bwo bwatumye Satani n’umugabo n’umugore ba mbere bigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (Yer 10:23). Ese kuba bararemanywe umudendezo wo kwihitiramo byabaheshaga uburenganzira bwo kwanga ubutegetsi bwa Yehova? Oya rwose. Uwo mudendezo ufasha abantu kwifatira imyanzuro, ariko ntubaha uburenganzira bwo kwigomeka ku Muremyi wabo wabahaye ubuzima. Biragaragara rero ko iyo umuntu yigometse kuri Yehova, aba akoresheje nabi umudendezo wo kwihitiramo. Dukeneye ko Yehova adutegeka kandi akatuyobora.

5. Ni iki kitwemeza ko imyanzuro y’Imana iba ihuje n’ubutabera?

5 Hari indi mpamvu igaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga. Ubutegetsi bwe burangwa n’ubutabera butunganye. Yarivugiye ati “ndi Yehova, Imana igaragaza ineza yuje urukundo n’ubutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira” (Yer 9:24). Yehova ntakeneye amategeko yashyizweho n’abantu badatunganye, ngo abe ari yo amufasha kumenya igikwiriye n’ikidakwiriye. Ubutabera bwe butunganye butuma akora ibikwiriye kandi ni bwo yashingiyeho ashyiriraho abantu amategeko. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo rufatiro rw’intebe ye y’ubwami.’ Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko amategeko ya Yehova, amahame ye n’imyanzuro ye, byose bikiranuka (Zab 89:14; 119:128). Satani yashinje Yehova ko ategeka nabi. Icyakora Satani yananiwe kuzana ubutabera muri iyi si.

6. Kuki Yehova ari we ukwiriye gutegeka isi?

6 Nanone Yehova akwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga, kubera ko afite ubumenyi n’ubwenge byo kwita ku ijuru n’isi. Urugero, Imana yahaye Umwana wayo ubushobozi bwo gukiza indwara zari zarananiye abaganga (Mat 4:23, 24; Mar 5:25-29). Nubwo twe tubona ko ibyo ari igitangaza, kuri Yehova si igitangaza. Asobanukiwe neza uko umubiri w’umuntu ukora kandi ashobora kuwukiza ibintu byose. Uzi ko ashobora no kuzura uwapfuye kandi agakumira ibiza!

7. Ni mu buhe buryo Yehova arusha ubwenge abantu bose bo mu isi ya Satani?

7 Isi iyoborwa na Satani yananiwe gukemura amakimbirane aba ari hagati y’abenegihugu cyangwa hagati y’ibihugu. Ariko Yehova ni we wenyine ufite ubwenge bwo kuzana amahoro mu isi yose (Yes 2:3, 4; 54:13). Iyo dusobanukiwe ubumenyi n’ubwenge bya Yehova, twunga mu ry’intumwa Pawulo wavuze ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!”—Rom 11:33.

UBUTEGETSI BWA YEHOVA NI BWO BWIZA CYANE

8. Ni iki kigukora ku mutima iyo utekereje ukuntu Yehova atuyobora?

8 Bibiliya igaragaza neza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka, ikanagaragaza  impamvu ari we mutegetsi mwiza cyane kuruta abandi. Impamvu ya mbere ni uko ategekana urukundo. Koko rero, iyo dutekereje ukuntu atuyobora bidukora ku mutima. Agira ‘imbabazi n’impuhwe, atinda kurakara, afite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri’ (Kuva 34:6). Imana yubaha abagaragu bayo. Itwitaho kurusha uko twe ubwacu twakwiyitaho. Iyo Satani avuga ko Yehova yima abagaragu be ibyiza, aba abeshya. Tekereza ko yanaduhaye Umwana we w’agaciro kenshi kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka!—Soma muri Zaburi ya 84:11; Abaroma 8:32.

9. Tubwirwa n’iki ko Imana yita kuri buri muntu ku giti cye?

9 Yehova akunda abagaragu be bose muri rusange. Ariko nanone yita cyane kuri buri muntu ku giti cye. Urugero, Yehova yamaze imyaka igera kuri magana atatu akoresha abacamanza kugira ngo ayobore abagize ubwoko bwe kandi yatumye batsinda abanzi babo. Muri icyo gihe cyose, yakomeje kwita kuri buri muntu ku giti cye. Umwe mu bo yitayeho ni umugore utari Umwisirayeli witwaga Rusi, wari warigomwe ibintu byinshi kugira ngo asenge Yehova. Yehova yahaye Rusi umugisha, amuha umugabo mwiza n’umwana w’umuhungu. Ikiruta byose, uwo mwana wa Rusi yabaye sekuruza wa Mesiya. Nanone Yehova yandikishije inkuru ya Rusi mu gitabo cyo muri Bibiliya cyitirirwa izina rye. Tekereza ukuntu azishima cyane nazuka akamenya ibyo byose!—Rusi 4:13; Mat 1:5, 16.

10. Kuki ubutegetsi bwa Yehova ari bwo bwiza?

10 Ubutegetsi bwa Yehova ntibukandamiza abantu, ahubwo butuma babona umudendezo n’ibyishimo (2 Kor 3:17). Dawidi yabigaragaje agira ati “icyubahiro n’ikuzo biri aho [Yehova] aba; imbaraga n’ibyishimo biri mu buturo bwe” (1 Ngoma 16:7, 27). Umwanditsi wa zaburi witwaga Etani na we yaranditse ati “Yehova, hahirwa abarangurura ijwi ry’ibyishimo. Bakomeza kugendera mu mucyo wo mu maso hawe. Banezererwa izina ryawe umunsi ukira, kandi gukiranuka kwawe ni ko gutuma bashyirwa hejuru.”—Zab 89:15, 16.

11. Ni iki cyadufasha kurushaho kwemera ko ubutegetsi bwa Yehova ari bwo bwiza cyane?

11 Nidukomeza gutekereza ukuntu Yehova atugirira neza, tuzarushaho kwemera ko ubutegetsi bwe ari bwo bwiza cyane. Tuzumva tumeze nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati “kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi igihumbi ahandi” (Zab 84:10). Yehova ni we waturemye. Ubwo rero, azi icyadushimisha by’ukuri kandi aduha ibintu byinshi dukeneye. Icyo yadusaba gukora cyose, ni twe kiba gifitiye akamaro kandi nubwo cyaba gisaba kugira ibyo twigomwa, buri gihe iyo tumwumviye tugira ibyishimo.—Soma muri Yesaya 48:17.

12. Ni iki kidushishikariza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

12 Bibiliya igaragaza ko nyuma y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo, hari abazigomeka ku butegetsi bwa Yehova (Ibyah 20:7, 8). Bazaba babitewe n’iki? Icyo gihe, Satani azongera agerageze kwemeza abantu ko bashobora kubaho iteka batumvira Imana. Ariko icyo ni ikinyoma, kuko abantu badashobora kubaho iteka batumvira Imana. Icyakora, dushobora kwibaza tuti “ese tuzemera ikinyoma nk’icyo?” Niba dukunda Yehova by’ukuri, tukaba twemera tudashidikanya ko agira neza kandi ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, tuzamaganira kure icyo kinyoma. Nta na rimwe tuzifuza  kubaho tutayoborwa n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova burangwa n’urukundo.

SHYIGIKIRA UBUTEGETSI BW’IMANA MU BUDAHEMUKA

13. Iyo twigana Imana tuba tugaragaje dute ko dushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwayo?

13 Tugomba gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Nk’uko twabibonye, ni we ufite uburenganzira bwo gutegeka, kandi ni we utegeka neza kurusha abandi bose. Iyo dukomeje kuba abizerwa kandi tugakorera Imana mu budahemuka, tuba dushyigikira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga. Ni mu buhe buryo bundi twagaragazamo ko dushyigikira ubwo butegetsi? Twabigaragaza twihatira kwigana Yehova. Iyo dukemura ibibazo nk’uko ashaka, tuba tugaragaje ko tumukunda kandi ko dushyigikiye ubutegetsi bwe.—Soma mu Befeso 5:1, 2.

14. Abasaza n’abatware b’imiryango bakwigana bate Yehova?

14 Igihe twigaga Bibiliya twamenye ko Yehova ategekesha urukundo. Abatware b’imiryango n’abasaza bakunda ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bazamwigana, birinde gukandamiza abandi. Pawulo yiganaga Imana n’Umwana wayo (1 Kor 11:1). Ntiyigeze aremerera abandi cyangwa ngo abahatire gukora ibintu nk’uko abishaka, ahubwo yarabingingaga (Rom 12:1; Efe 4:1; File 8-10). Iyo Pawulo yabigenzaga atyo yabaga yigana Yehova. Abantu bose bakunda ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi bakabushyigikira, ni uko bagomba kubigenza.

15. Kubaha abo Yehova yahaye inshingano bigaragaza bite ko dushyigikira ubutegetsi bwe?

15 Nanone dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu gihe dukorana neza n’abo yahaye inshingano y’ubuyobozi. Nubwo twaba tudasobanukiwe neza umwanzuro wafashwe cyangwa tukaba tutemeranywa na wo, dushyigikira gahunda yashyizweho na Yehova. Ibyo bitandukanye  n’uko abantu b’isi babigenza, ariko ni uko abashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova babayeho (Efe 5:22, 23; 6:1-3; Heb 13:17). Iyo twumviye Imana bitugirira akamaro kubera ko itwifuriza ibyiza.

16. Abashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bafata imyanzuro bashingiye ku ki?

16 Nanone tugaragaza ko dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu gihe dufata imyanzuro. Yehova ntiyadushyiriyeho amategeko y’urudaca, ahubwo yatubwiye uko abona ibintu. Urugero, ntiyaduhaye urutonde rw’amategeko agenga uko Abakristo bakwiriye kwambara. Ahubwo yagaragaje ko yifuza ko Abahamya be bahitamo imyambaro ishyize mu gaciro kandi ibahesha icyubahiro (1 Tim 2:9, 10). Nanone yifuza ko dutekereza ku ngaruka imyanzuro dufata ishobora kugira ku bandi (1 Kor 10:31-33). Iyo dufashe imyanzuro dushingiye ku kuntu Yehova abona ibintu, tuba tugaragaje ko dukunda ubutegetsi bwe kandi ko tubushyigikiye.

Shyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu muryango no mu gihe ufata imyanzuro (Reba paragarafu ya 16-18)

17, 18. Abashakanye bagaragaza bate ko bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

17 Reka dusuzume uko Abakristo bashakanye bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga. Ibintu bishobora kutagenda neza nk’uko bari babyiteze. Bashobora no guhura n’ibibazo bikomeye cyane. Bagombye gufata akanya bagatekereza ku byo Yehova yagiriye Abisirayeli. Yehova yavuze ko yari umugabo wabo (Yes 54:5; 62:4). Abisirayeli bamuhemukiye incuro nyinshi kandi ibyo bamukoreraga byagereranywa n’urushako rubi. Icyakora Yehova ntiyahise abata, ahubwo yakomezaga kubababarira, akibuka isezerano yagiranye na bo. (Soma muri Zaburi ya 106:43-45.) Urwo rukundo rudahemuka rwa Yehova rutuma twifuza kumwegera.

18 Abakristo bashakanye bakunda Yehova, na bo bagomba kumwigana. Iyo bahuye n’ibibazo mu muryango, ntibashakisha impamvu zidashingiye ku byanditswe kugira ngo batandukane. Bazirikana ko Yehova ari we wabateranyirije hamwe kandi ko yifuza ko ‘bomatana.’ Ubusambanyi ni yo mpamvu yonyine ishingiye kuri Bibiliya, ishobora gutuma umuntu atana n’uwo bashakanye akongera gushaka undi (Mat 19:5, 6, 9). Iyo Abakristo bihatira gukomeza ishyingiranwa ryabo no gutuma rirushaho kuba ryiza, baba bashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.

19. Mu gihe dukoze icyaha twagombye gukora iki?

19 Kubera ko tudatunganye, hari igihe dukora ibintu bibabaza Yehova. Arabizi kandi ni yo mpamvu yatanze Kristo kugira ngo aducungure. Bityo rero, mu gihe dukoze icyaha twagombye gusaba Yehova imbabazi (1 Yoh 2:1, 2). Aho gukomeza kwicira urubanza bitewe n’ikosa twakoze, twagombye kurikuraho isomo. Nidukomeza kuba hafi ya Yehova, azatubabarira kandi adufashe kugira umutimanama ukeye no gukomeza kumukorera.​—Zab 103:3.

20. Kuki twagombye gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova muri iki gihe?

20 Mu isi nshya, abantu bose bazashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi bazamenya inzira ze zikiranuka (Yes 11:9). Icyakora no muri iki gihe, twiga byinshi ku birebana n’ibyo Yehova ashaka. Vuba aha, nta wuzongera gushidikanya ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Nimucyo rero dukore ibyo dushoboye byose dushyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, tumwumvire, tumukorere mu budahemuka kandi twihatire kumwigana mu byo dukora byose.