Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Gicurasi 2017

Boroheje ubuzima bagira ibyishimo

Boroheje ubuzima bagira ibyishimo

DANIEL NA MIRIAM bashyingiranywe muri Nzeri 2000, bajya gutura mu mugi wa Barcelone muri Esipanye. Daniel yaravuze ati “twabagaho mu buzima busanzwe. Amafaranga twakoreraga yatwemereraga gusohokera muri resitora zihenze, gutemberera mu mahanga no kwambara imyenda ihenze. Nanone twabwirizaga buri gihe.” Ariko ibintu byaje guhinduka.

Mu ikoraniro ryo mu mwaka wa 2006, Daniel yakozwe ku mutima na disikuru yarimo ikibazo kigira kiti ‘ese dukora uko dushoboye kose kugira ngo dufashe “abagenda basukuma bagiye kwicwa,” kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka’ (Imig 24:11)? Iyo disikuru yashimangiraga ko dufite inshingano yo kumenyesha abantu ubutumwa burokora ubuzima (Ibyak 20:26, 27). Daniel agira ati “icyo gihe numvaga ari jye Yehova abwira.” Nanone iyo disikuru yagaragaje ko iyo umuntu yaguye umurimo arushaho kugira ibyishimo. Daniel yari azi ko ibyo ari ukuri. Miriam yari yaratangiye umurimo w’ubupayiniya kandi yawuboneragamo ibyishimo.

Daniel agira ati “nabonye ko igihe cyari kigeze kugira ngo ngire icyo mpindura mu buzima bwanjye.” Kandi koko ni ko yabigenje. Yagabanyije igihe yamaraga mu kazi, atangira gukora umurimo w’ubupayiniya kandi atekereza ibyishimo we na Miriam bari kugira iyo baramuka bagiye kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi.

BABANJE GUHURA N’INZITIZI NYUMA BUMVA INKURU NZIZA

Muri Gicurasi 2007, Daniel na Miriam baretse akazi, bimukira mu gihugu bari barigeze gusura cya Panama. Ifasi yabo yari igizwe n’izinga ry’ibirwa bya Bocas del Toro mu nyanja ya Karayibe. Ibyo birwa bituwe n’abantu bo mu bwoko bwa Ngabe. Daniel na Miriam batekerezaga ko amafaranga bari barizigamiye yari kuzatuma bahamara amezi umunani.

Bagendaga mu bwato, bagera ku kirwa bakagenda n’igare, kandi ntibazibagirwa urugendo rw’ibirometero 32 bakoze ku igare banyura mu misozi, ku zuba ry’igikatu. Daniel yarananiwe cyane ku buryo yari agiye kwitura hasi. Icyakora iyo bageraga ku ngo z’abantu bo mu bwoko bwa Ngabe babakiraga neza, cyane cyane igihe bari bamaze kumenya amagambo make yo mu rurimi rwabo. Mu gihe gito gusa, bigishaga Bibiliya abantu bagera kuri 23.

Byagenze bite se amafaranga amaze kubashirana? Daniel agira ati “twibazaga ukuntu tugiye gusubira muri Esipanye, amarira akatuzenga mu maso. Twari tubabajwe n’uko twari tugiye gusiga abo twigishaga Bibiliya.” Ariko nyuma y’ukwezi kumwe, bumvise inkuru nziza. Miriam agira ati “twari twatumiriwe kuba abapayiniya ba bwite. Twishimiye cyane kuguma mu ifasi!”

IKIBASHIMISHA KURUTA IBINDI

Mu mwaka wa 2015, ihinduka ryabaye mu muryango wacu ryatumye Daniel na Miriam basabwa gukomeza umurimo ari abapayiniya b’igihe cyose. Ubwo se bari gukora iki? Biringiye isezerano riri muri Zaburi ya 37:5, hagira hati “iragize Yehova mu nzira yawe; umwishingikirizeho na we azagira icyo akora.” Babonye akazi kabafasha gukora ubupayiniya bw’igihe cyose, none ubu bateranira mu itorero ryo mu ntara ya Veraguas, muri Panama.

Daniel agira ati “mbere y’uko tuva muri Esipanye, ntitwari tuzi ko dushobora koroshya ubuzima. Ubu twarabikoze, kandi nta kintu twabuze mu byo dukeneye.” None se ni iki kibashimisha kuruta ibindi? Bagira bati “gufasha abantu bicisha bugufi kumenya Yehova, nta cyo wabinganya!”