Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi—wo kwigwa  |  Ukwakira 2017

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Ni uwuhe mugenzo w’Abayahudi watumye Yesu yamagana ibyo kurahira?

AMATEGEKO ya Mose yagaragazaga igihe umuntu yabaga akwiriye kurahira. Icyakora abantu bo mu gihe cya Yesu bakundaga kurahira cyane, ku buryo ikintu bavugaga cyose bacyongeragaho indahiro. Uwo mugenzo udafashije wari ugamije gutuma ibyo umuntu avuze birushaho kwemerwa. Ariko Yesu yawamaganye inshuro ebyiri zose. Yaravuze ati: “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”—Mat 5:33-37; 23:16-22.

Hari igitabo kivuga ko iyo dusuzumye ibivugwa mu gitabo k’imigenzo y’Abayahudi (kitwa Talmud), tubona ukuntu Abayahudi bakabyaga gukoresha indahiro. Icyo gitabo k’imigenzo y’Abayahudi kigaragaza mu buryo burambuye indahiro zabaga zigomba guhabwa agaciro n’izitaragombaga guhabwa agaciro.

Yesu si we wenyine wamaganye abakabyaga gukoresha indahiro. Urugero, umuhanga mu by’amateka witwaga Flavius Josèphe yavuze iby’abayoboke b’agatsiko k’idini ry’Abayahudi birindaga kurahira. Abayoboke b’ako gatsiko bemeraga ko kurahira ari bibi cyane kuruta kubeshya. Bumvaga ko niba umuntu agomba kurahira kugira ngo abandi bemere ibyo avuga, aba abeshya. Igitabo cy’Abayahudi kitari ku rutonde rw’ibitabo byemewe byo muri Bibiliya kitwa Mwene Siraki (23:11) na cyo kigira kiti: “Umuntu ukunda kurahira, aba yuzuye uburiganya.” Ni yo mpamvu Yesu yaciriyeho iteka abarahiraga by’umuhango gusa. Niba tuvuga ukuri buri gihe, ntibizaba ngombwa ko turahira kugira ngo ibyo tuvuga birusheho kwemerwa.