Umwarimukazi witwa SOO-JEONG wigisha mu ishuri ryisumbuye ryo muri Koreya y’Epfo, yakoresheje videwo zo ku rubuga rwa jw.org yigisha abanyeshuri be. Yagize ati “abanyeshuri bamaze kureba videwo ivuga ngo Incuti nyakuri ni iyihe? barayikunze cyane’”! Baravuze bati “burya ntitwari tuzi icyo ubucuti ari cyo! Ibi ni ubwa mbere twabyumva! Hari abavuze ko igihe cyose bazajya bakenera inama, bazajya bajya kuri urwo rubuga.” Uwo mwarimukazi yongeyeho ati “nagiriye abandi barimu inama yo kujya bifashisha iyo videwo, kandi bashimishijwe cyane no kuba iyo videwo nziza cyane izabafasha kwigisha abanyeshuri babo.”

Indi videwo yagiriye akamaro abanyeshuri bo muri Koreya y’Epfo ni ivuga ngo Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura. Hari umwarimu ukora mu Kigo Gishinzwe Kurwanya Urugomo mu Rubyiruko wayeretse abanyeshuri. Yaravuze ati “iyo videwo yashimishije abana benshi bitewe n’amashusho ashishikaje arimo. Nanone ifite akamaro cyane kuko ivuga uko wakwirinda urugomo n’uko wahangana na rwo.” Abayobozi b’icyo kigo basabye uburenganzira bwo kujya bifashisha izo videwo mu masomo, bakajya bazereka abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kandi ubwo burenganzira barabuhawe. Abayobozi b’abapolisi na bo bakoresha izo videwo ziboneka ku rubuga rwa jw.org.

Niba utarasura urwo rubuga, uhawe ikaze. Kurusura no kuvanaho ibintu, byaba ibyafashwe amajwi na za videwo, Bibiliya n’ibindi bitabo, biroroshye cyane kandi ni ubuntu.