Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

NIMUKANGUKE! No. 4 2017 | Ese ukora ibirenze ubushobozi bwawe?

Muri iki gihe, abantu barahuze cyane ku buryo batabona n’umwanya wo kwita ku bandi no ku miryango yabo.

Twakoresha dute igihe cyacu?

Hari umwanditsi w’umunyabwenge wagize ati: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”—Umubwiriza 4:6.

Iyi gazeti ya “Nimukanguke!” irimo inama z’ingenzi zadufasha gukoresha neza igihe cyacu, harimo no kumenya ibyo dushyira mu mwanya wa mbere.

 

INGINGO Y'IBANZE

Ese ukora ibirenze ubushobozi bwawe?

Abantu benshi baheranwa n’akazi bakabura umwanya wo kwita ku miryango yabo. Ibyo biterwa n’iki? Icyo kibazo cyakemuka gite?

Inyoni zitangaje zo muri Arigitika

Abantu batekerezaga ko izo nyoni zigenda ibirometero 35.200 ziva muri Arigitika zijya muri Antaragitika, zikagaruka. Ariko byaragaragaye ko zigenda ibirometero birenze ibyo.

‘Izina ryiza riruta ubutunzi bwinshi’

Wakora iki ngo abandi bakuvuge neza kandi bakubahe?

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Mu gihe abana bakuze bakava mu rugo

Abashakanye bamwe bahura n’ingorane iyo abana bakuze bakava mu rugo. Ababyeyi bakora iki ngo bazibe icyo cyuho?

IKIGANIRO

Umushakashatsi mu by’ubwonko asobanura imyizerere ye

Porofeseri Rajesh Kalaria yasobanuye ibirebana n’akazi ke n’imyizerere ye. Ni iki cyatumye akunda siyansi? Ni iki cyatumye yibaza byinshi ku nkomoko y’ubuzima?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ibishuko

Iyo umuntu aguye mu bishuko bimugiraho ingaruka, nko gusenya imiryango, uburwayi no kugira umutimanama ugucira urubanza. Wakora iki ngo utabigwamo?

ESE BYARAREMWE?

Ikimera gifite imbuto z’ubururu bushashagirana

Icyo kimera ntigifite intimatima y’ubururu, ariko gifite ibara ry’ubururu ritaboneka mu bindi bimera. Ni iki gituma kigira ibara ry’ubururu bushashagirana?

Ibindi wasomera kuri interineti

Ese Bibiliya yamfasha kugira umuryango wishimye?

Inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya zafashije abagabo n’abagore babarirwa muri za miriyoni kugira ingo zirangwa n’ibyishimo.

Monica Richardson: Umuganga asobanura imyizerere ye

Monica yibazaga niba kubyara ari ibintu bibaho mu buryo bw’impanuka cyangwa niba hari uwabishyizeho. Ni uwuhe mwanzuro yagezeho?