Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nimukanguke!  |  Ukuboza 2015

 INGINGO Y’IBANZE | UKO WAKWIMAKAZA AMAHORO IWAWE

Uko wahosha amakimbirane

Uko wahosha amakimbirane

WAKORA iki mu gihe wowe n’uwo mwashakanye muhora mutongana? Ushobora kuba ubona ko amazi yarenze inkombe kandi ko izo ntonganya zirushaho gufata indi ntera. Uretse n’ibyo, mushobora kuba mutazi ikizitera. Nubwo bimeze bityo ariko, murakundana kandi nta wifuza kubabaza undi.

Muzirikane ko kuba mutabona ibintu kimwe bitavuga ko mudakwiranye. Amakimbirane ubwayo si yo ashobora kubasenyera, ahubwo uko muyakemura ni byo bishobora gutuma mugira amahoro mu muryango cyangwa mukayabura. Reka turebe bimwe mu byabafasha guhosha amakimbirane mu rugo rwanyu.

1. NTUKIHORERE

Burya ngo ururimi rwoshywa n’urundi. Iyo mugenzi wawe agusembuye, maze ntumusubize bishobora gutuma acururuka. Ubwo rero ntukihorere mu gihe ushotowe. Kwifata bizagaragaza ko wiyubaha kandi ko wihesha agaciro. Jya uzirikana ko amahoro ari yo y’ingenzi kuruta kwemeza uwo mwashakanye ko ari we uri mu makosa.

“Ahatari inkwi umuriro urazima, kandi ahatari umuntu usebanya amakimbirane arahosha.”Imigani 26:20.

2. JYA WITA KU BYIYUMVO BY’ABAGIZE UMURYANGO WAWE

Iyo uteze umuntu amatwi witonze, ntumuce mu ijambo, kandi ntumukekere ibibi, amaherezo aracururuka, amahoro agahinda. Aho kumukeka amababa, ujye uzirikana ibyiyumvo bye. Nanone nakora ikosa bitewe no kudatungana, ntukagire ngo ni ubugome. Umuntu ashobora kuvuga nabi atabigambiriye kandi atagamije kwihorera, ahubwo abitewe no guhubuka cyangwa uburakari.

“Mwambare impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana.”Abakolosayi 3:12.

3. JYA UFATA IGIHE UBANZE UTUZE

Niba uburakari butangiye kuzamuka, byaba byiza wigendeye mu kinyabupfura, kugira ngo ubanze ucururuke. Ushobora kujya mu kindi cyumba cyangwa ukaba utembera gato, kugeza igihe uraba wumva utuje. Ariko ibyo ntibivuga ko ugomba guhimisha uwo mwashakanye guceceka cyangwa ngo wigire indyarya werekana ko nta kibazo ufite. Ahubwo, uba ubonye umwanya wo gusenga Imana uyisaba kwihangana, kugira ubwenge n’ubushishozi.

“Ujye wigendera intonganya zitaravuka.”Imigani 17:14.

 4. JYA UVUGA IJAMBO MU GIHE CYARYO

Kubwira mugenzi wawe amagambo amukomeretsa nta kindi bimara, uretse gutuma ibintu birushaho kuzamba. Aho kubigenza utyo, ujye ushakisha amagambo yacururutsa uwo ukunda, akamugusha neza. Aho kumutekerereza, ujye wicisha bugufi umusabe ibisobanuro, kandi umushimire mu gihe agufashije gosobanukirwa neza.

“Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabwenge rurakiza.”Imigani 12:18.

5. JYA WIRINDA GUKANKAMA

Iyo umwe mu bagize umuryango ananiwe kwifata mu gihe arakaye, ashobora gusembura mugenzi we. Ku bw’ibyo ujye wirinda gukankama no gutukana nubwo waba wumva ko warenganyijwe. Nanone ujye wirinda amagambo nk’aya ngo “ntunyitaho” cyangwa ngo “ntujya unyumva.” Aho kuvuga utyo, ujye ubwira uwo mwashakanye icyakubabaje kandi ugerageze kuvuga utuje. Wenda ushobora kumubwira uti “iyo ukoze ikintu runaka birambabaza.” Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma umukubita cyangwa ngo umuhutaze mu bundi buryo. Nanone ntiwagombye kumuninura, kumutesha agaciro cyangwa ngo umuhohotere mu bundi buryo.

“Gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose.”Abefeso 4:31.

6. JYA WIHUTIRA GUSABA IMBABAZI KANDI WIKOSORE

Ntukemere ko uburakari bugutesha umurongo, ngo bukubuze kwiyunga n’umukunzi wawe. Jya wibuka ko gukomeza guhangana, nta cyo byabagezaho. Ariko iyo mukemuye ikibazo mwari mufitanye, mwembi murishima. Ubwo rero, mu gihe havutse amakimbirane, jya ugira icyo ukora kugira ngo uyahoshe, nubwo waba wumva ko nta kosa wakoze. Jya usaba imbabazi bitewe n’uko wagaragaje uburakari cyangwa ko witwaye nabi, nubwo byaba byakugwiririye. Kubana amahoro n’uwo mwashakanye ni byo by’ingenzi kuruta ubwibone no kumwemeza ko ari we munyamakosa. Niba rero agusabye imbabazi, ujye uhita umubabarira.

Genda wicishe bugufi, winginge mugenzi wawe umutitiriza.”—Imigani 6:3.

None se mu gihe amakimbirane amaze guhosha, ni iki kindi mwakora ngo mwimakaze amahoro mu muryango? Ibyo ni byo tugiye gusuzuma mu ngingo ikurikira.