Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nimukanguke!  |  Ugushyingo 2015

Uko wabana n’ubumuga bwo kutabona

Uko wabana n’ubumuga bwo kutabona

“Ubumuga bwo kutabona nabugize nkiri muto, bitewe n’umuti ukaze bantonyangirije mu maso. Maze kuba umwangavu narahumye burundu, bituma niheba cyane.”—Paqui uri mu kigero cy’imyaka 50 ufite n’umugabo utabona.

UBUHUMYI bushobora guterwa n’impamvu nyinshi, urugero nk’indwara cyangwa impanuka. Ibyo bishobora kugira ingaruka ku maso, ku myakura y’ijisho cyangwa ku bwonko. Abantu batabona neza cyangwa batabona na busa, akenshi kubyakira birabagora, bakagira intimba n’ubwoba. Ariko nanone, hari benshi babyakira ubuzima bugakomeza.

Ubusanzwe, amaso ni yo adufasha kumenya ibintu bidukikije. Bityo rero, iyo umuntu atakibona ahita atangira gukoresha ibindi byumviro, harimo guhumurirwa, kumva, gukorakora no kuryoherwa.

Hari ikinyamakuru cya siyansi cyavuze ko ubwonko bufite ubushobozi bwo “guhindura imikorere bitewe n’ikibazo buhuye na cyo.” Gikomeza kigira kiti “hari ibimenyetso byinshi byerekana ko iyo bimwe mu byumviro bidakora, ubwonko bushobora kwirwanaho, bukongera imbaraga z’ibindi byumviro.” Reka turebe ingero.

Kumva: Ubwonko bushobora kwishushanyiriza ifoto y’umuntu bukurikije uko agenda cyangwa uko avuga. Fernando ubana n’ubumuga bwo kutabona yagize ati “nshobora gutandukanya abantu nkurikije amajwi yabo n’ingendo yabo.” Juan we yaravuze ati “umuntu utabona amenya gutandukanya abantu ahereye ku ijwi ryabo.” Kimwe natwe twese, abantu batabona na bo bamenya ibyiyumvo by’umuntu bitewe n’uko avuga.

Abantu batabona barumva cyane ku buryo bashobora kumenya ibintu biri hafi yabo, urugero nk’icyerekezo cy’ibinyabiziga, uko icyumba kingana n’aho ibintu biteje akaga biri.

Guhumurirwa: Guhumurirwa na byo bishobora gutuma umuntu atahura ibindi bintu, atari impumuro gusa. Urugero, iyo umuntu utabona agenda mu muhanda, ashobora kumva impumuro gusa agatahura ahari resitora, isoko n’ibindi. Iyo mpumuro  si yo yonyine ituma amenya ibintu, kuko iza yiyongera ku bintu aba asanzwe azi bitewe n’amajwi yabyo n’ibyo amenya bitewe n’uko abikozeho.

Gukorakora: Francisco yagize ati “intoki zanjye ni zo maso yanjye.” Iyo akoresha inkoni y’abatabona, intoki zimufasha kureba ahantu harehare kurushaho. Manasés na we wavutse atabona agatozwa gukoresha iyo nkoni akiri muto, agira ati “ibindi byumviro n’ubwonko bimfasha kumenya aho ndi, inkoni yanjye na yo ikamfasha kumenya ibiri mu nzira nyuramo.”

Umuntu usoma Umunara w’Umurinzi mu nyandiko igenewe abatabona

Gukorakora bituma nanone abantu benshi batabona, basoma inyandiko zabagenewe. Muri iki gihe, umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kongera ubumenyi afite ku bintu bisanzwe n’ibintu by’Imana. Uretse izo nyandiko, bashobora no kumva ibyafashwe amajwi n’ibindi dukesha ikoranabuhanga. Abatabona bashobora kwifashisha ibyo byose, bagasoma Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho zayo. *

 Ibyo bitabo bishingiye kuri Bibiliya, ni byo byafashije Paqui n’umugabo we bavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo, kubona ihumure n’ibyiringiro. Nanone bafashwa n’abavandimwe bo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu gace k’iwabo. Paqui yagize ati “urebye, twibeshejeho kandi nta cyo tubaye.”

Mu by’ukuri, abafite ubumuga bwo kutabona bahura n’ingorane zihariye. Ariko nk’uko tumaze kubibona, bashobora guhangana n’izo ngorane maze bakagira ibyishimo.

^ par. 10 Abahamya ba Yehova basohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu nyandiko igenewe abatabona mu ndimi zirenga 25.