Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nimukanguke!  |  Mutarama 2015

 HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa ku madini

Ibivugwa ku madini

Ubusanzwe, amadini yagombye gutuma abantu bunga ubumwe. Ariko akenshi yagiye aba intandaro y’amakimbirane n’urwikekwe.

Isi

Abaturage barenga bitatu bya kane by’abatuye isi baba mu bihugu bidaha amadini ubwisanzure. Ibyo biterwa n’ingamba leta iyafatira cyangwa imyiryane hagati y’abanyamadini. Mu myaka itanu ishize, umubare w’ibihugu byagiye bihohotera amadini afite abayoboke bake wikubye hafi kabiri.

BITEKEREZEHO: Ni izihe mpamvu zituma abantu bamwe banga amadini?​—Matayo 23:27, 28; Yohana 15:19.

U Bwongereza

Hari ikinyamakuru cyavuze ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Tony Blair yavuze ko ibikorwa by’iterabwoba byo mu myaka ya vuba aha, byakozwe “mu izina ry’idini” (Observer). Yongeyeho ati “intambara zabaye muri iki kinyejana ntizatewe n’abanyapolitiki b’abahezanguni nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya 20, ahubwo zatewe n’amakimbirane ashingiye ku muco no ku madini.”

BITEKEREZEHO: Kuki amadini akunze kuba isoko y’amacakubiri?​—Mariko 7:6-8.

Ositaraliya

Ibiro bishinzwe ibarurishamibare byo muri Ositaraliya byavuze ko muri icyo gihugu umuntu 1 kuri 5 atagira idini. Iyo raporo yakomeje ivuga ko n’ “abafite amadini batifatanya mu bikorwa byayo.” Mu bafite amadini, abagabo bangana na 15 ku ijana n’abagore bangana na 22 ku ijana ni bo bonyine bavuze ko bifatanya mu masengesho no mu bindi bikorwa by’idini.

BITEKEREZEHO: Ni iyihe myifatire mibi yogeye mu madini menshi yo muri iki gihe?​—Matayo 7:15-20.

IBINDI WAMENYA

UMUNARA W’UMURINZI

Ese hari idini wagirira icyizere?

Niba hari idini ryigeze kuguhemukira, biragoye kugira idini ugirira icyizere. Kwiga Bibiliya byagufasha bite?

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA

Kuki Abahamya ba Yehova bativanga muri politiki?

Ese bashobora guhungabanya umutekano w’igihugu?